Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Ibyari urujijo ubu birasobanutse: impamvu yo gutera Tanzania Kagame yarayidusobanuriye kandi ifitanye isano n'iyicwa rya Karegeya, ihushwa rya Kayumba, ipfuba ry'ihitanwa rya Twagiramungu F., ibeshyerwa ry'abazira FDLR na Triple Alliance(Rwanda, Uganda na Kenya) mu minsi ishize/MBANGURUNUKA Paul

Subiri, utapata cha mutema kuni, utajua TZ
 zaidi hatimaye utajuta
Nzakugira nkuko nagize Kinani, Ndadaye, Ntaryamira,
Kabila na mucuti wawe ikigarasha Karegeya.
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 6/6/2014

Nushaka ubyite ngo bibe ibyuya ntibibe amaraso, ariko kutaba amaraso ntibibuza imivu yayo gutemba mu rwa Gasabo mu gihe kitarambiranye niba ntagihindutse ku mitekerereze ya Kagame. Ubwo bigeze aho Kagame adutangariza gahunda asa n'unagisha inama, ntawashidikanya kuvuga ko bigeze kure kandi nubwo yari asanzwe yarihebye, noneho umuntu yahita akubitaho akadomo ko Kagame yihebye burundu, ugahita unemeza ko indagu za Magayane na Nyirabiyoro zigeze isohora ryazo rya nyuma.

Mu gihe gito gishize twakoreshejwe inama na Kagame ubwe ariko uko twayisohotsemo buri wese yagishaga umutima we inama y'uko yakwifata ku bigiye gukurikira. Nuko tutajya twemererwa kwinjirana phones zacu mu mukutano muzehe aba ayoboye, naho ubundi nakabaye nararikodinze ibyamusohotse mu kanwa sauf qu' Abasivile bamwe byatuma bahahamuka.

Ngarutse ku ngingo nyamukuru ariyo ibyari bikubiye mu nama yamaze hafi amasaha ane kubera urubuga rwahawe benshi muri twe bakagira icyo batangaza mu buryo bwo kungurana inama, muri bubone ko Kagame iyo yafashe icyemezo kigomba kuba ndakuka uko byagenda kose.

Afande akimara kwinjira mu nama, nta kindi yatangiriyeho uretse kuduha order y'uko buri wese agomba kugira icyo atangaza uko yumva urupfu rwa Karegeya. Byari ibintu bitunguranye cyane kumva umuntu umaze amezi hafi atandatu atabarutse, agarutsweho kandi mu buryo budasobanutse. Abonye ko tubaye nk'abatunguwe(abantu hafi 45), yabaye nk'udukaluma atubwira ko impamvu yabyo ari uko iryo zina riri bufate igice kinini cy'inama.

Nk'uko bisanzwe mu manama amwe n'amwe, Col Silas Udahemuka(maneko akaba na mubyara wa Kagame) yahise atangira kudisitiribiwa(ndlr. gutanga) udupapuro turi bwandikeho uko twumva cyangwa twafashe iyicwa rya Karegeya mu magambo macye.

Nyuma yo gusomera ibitekerezo mu ruhame, Kagame yarishimye adutangariza ko ashimishijwe no kubona abantu nkatwe bafite uruhare runini mu miyoborere y'ingabo, badaterwa akababaro n'umugambanyi w'igihugu kabone n'ubwo baba barabanye nawe.
Ntiyatinye kutugaragariza ko ariwe wicishije Karegeya(yibagiwe ko ibitekerezo twanditse ku rupapuro bishobora kuba binyuranye n'ibiri ku mitima yacu). 
Ikarita itwereka ko icyihutirwa atari ugushoza intambara ahubwo ari ugushaka ibitunga abaturage bugarijwe n'inzara
N'ubwo ateruye ngo avuge ko ariwe wapanze kumwicisha, ariko iyi mvugo ye nawe yagira icyo iguhishurira : "nimara kubasobanurira ibyo senior officer Patrick yateguraga kudukorera, murahita mwibaza impamvu ahubwo twari twaratinze  kugira icyo dukora ngo tumuhagarike. Abantu nk'abo, abo, They deserve to die. Bo se ko batatwifuriza kubaho". Aya magambo ye ntacyo nkuyemo nta n'icyo nongeyemo kandi ndayibuka neza uburyo yayatubwiye kuko maze gusohoka nayanose somewhere. Ubwo nawe ukore analyse yawe wumve ko ariwe wamwicishije cyangwa yaba arengana.

  Kurikira uko yakomeje atuganirira(bimwe simbyibuka neza ariko    ni ducye cyane twancitse, iby'ingenzi byose birabageraho):
     
"Karegeya akimara kubona ikiraka muri UN, akayabo yakuyemo yihutiye kugashakishamo inshuti zamufasha guhirika ubutegetsi bwacu. Ibyo si ibanga ni ibintu dufitiye gihamya, ahubwo n'umutwe wari gutangiza intambara yari amaze kuwushinga , n'aho wagombaga kwitegurira no gukorera byose turabifite n'abagombaga kubimufashamo.

Nk'uko mubizi in our system ko hadui(ndlr:umwanzi) atagomba kudusanga aho turi twipfumbase amaboko gusa, ninako byagombaga kugenda tukamutanga mbere y'uko atugeraho. Kandi no kumutanga ntibisobanuye gusa ko tumurenza umupaka wacu hanyuma tukisubirira inyuma twumva ko akazi kacu karangiye.

Byaba ari mistake kureka ushaka kukugirira nabi ngo akomeze yidembe(yashakaga kuvuga kwidebyembya ariko ikinyarwanda kimubana gicye) hafi yawe nk'aho udafite imbaraga zo kumuha isomo ngo ahubwo ntazongere kugira n'icyo gitekerezo.
Ngirango benshi muri mwe mufite amakuru y'ibyo turi gutegura kuri Tanzania, n'ababa batayafite, this is your time to get more information about it. 

Ngirango Jenero Karake (wari wicaye iruhande rwe) araza kubasobanurira bihagije ku bashaka guhungabanya umutekano w'igihugu cyacu, ariko ndagirango mbabwire ko imyitwarire ya Tanzania mu gutera inkunga abatubuza amahoro idahwitse ko nta nubwo umuntu ashobora kuyihanganira.

Tanzania usibye no kudushishikariza ibiganiro n'ubwiyunge, .....hahaaa, ubwiyunge na FDLR, ntabwo President wayo yabivuze mu magambo gusa ahubwo yatangiye no gushakisha uburyo byashyirwa mu buryo, aha ikaze Twagiramungu, murazi aho uyu muhutu atugejeje.  Na Karegeya kandi bagiranye amanama menshi tubifitiye gihamya, n'intambara yendaga gushoza niho yari kuyitangiriza, nibo bamuhaye inzira. Ntabwo twabyihanganira, that's bullshit".

Lt Gen Karekezi yakomeje asobanura iby'inzego z'iperereza zatanze, ariko agerageza kumvisha ko Tanzania niterwa bitazaba ari ikosa.Ikindi bagerageje kutwumvisha ni uko ntawagira impungenge zo kuba na Congo dufiteyo ingabo.
Gen Nyamvumba, yavuze ko igihe byaba ngombwa ko turwana na Tanzania, nta kibazo cya Congo twagira kuko bari kwihutisha vuba umugambi wo guca intege FDLR ku buryo itabona duhugiye mu yindi ntambara ngo nayo ibonereho advantage yo kutwataka(ndlr: kudutera).

Amakuru nagiye(Njyewe Mbangurunuka) nkura muri bamwe ariko mu buryo bw'ibanga, ni uko umuvuduko wo guhashya FDLR ari ukugirango icike intege itazabangamira intamabara yacu na Tanzania. Ikindi ni uko mu kuyica intege batifashishije abanyamahanga gusa, ahubwo na Major Gen Mubarak Muganga yabigizemo uruhare rukomeye. Nyuma yo kumusubiza mu bice  bya Ruhengeri na Gisenyi azi neza cyane akiri Lt Colonel, yashoboye guhabura abaturage ko n'uzarota ijambo FDLR bazahita bamukubita agafuni. Kugirango abereke ko adakina, bamwe yahise atangira kubafata abatangiriraho ya kinamico ngo bakorana na FDLR maze abatangiraho urugero rw'uko undi wese uzatinyuka kubigeregeza azagenzwa.

Ikindi nari nibagiwe mu byavugiwe mu nama, ni uko Kagame yatugaragarije ko agifite ingufu nyinshi kandi ko tudakwiriye guterwa impungenge n'amagambo ya bamwe ngo bigize abayobozi b'iyisi bakunze kutunenga.Yagize ati : 

"Ububasha n'ubushobozi buracyahari kandi uwo twashaka kurwanya wese twamunesha kuko niba Congo bitwa ko ari abanzi bacu, ntabwo ariko bimeze kuri Uganda na Kenya. Imibanire yacu si mibi ku buryo uwatubuza amahoro bamurebera gusa agakomeza ibyo yishakiye". 
Nyuma gato y'inama nibwo amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Kenya, Uganda na Rwanda yasinywe, bivuze ko Kagame yabiduciragamo amarenga.

Ntabwo mfite umwanya uhagije, ariko abasenga mukomeze musengere igihugu cyacu kuko si ikabyankuru kirugarijwe. Nta munsi, isaha n'italiki byo gutera Tanzania twatangarijwe, ariko iyo umugaba w'ingabo, umugaba w'ikirenga wazo, na maneko mukuru batangarije hamwe ko igihugu runaka bagiye kugitera, uretse imbaraga z'Imana gusa naho ubundi nta wundi wahagarika icyo gikorwa.

Murakoze kandi ndabashimira ko muri gukaza umurego cyane.
Umugabo Nkusi Joseph, Twagiramungu Faustin, Rudasingwa T. n'abandi muri intangarugero z'indashyikirwa. Abandi nabo babaye nkamwe, Kagame yaruta akiruka!

Hari akantu kari kancitse :
Ejobundi ku rubuga rwanyu rwa http://www.shikamaye.blogspot.no/ nasomye inkuru y'uwitwa Bakizimbwa Paul Kizito, mubyo yanditse hari idée nakuyemo izatuma mbategurira inkuru izashimangira ibyo nigeze kubagezaho mu ibaruwa yanjye ya gatatu yasohotse kurubuga rwa le Prophète Umuhanuzi taliki ya 29/10/2012,aho natangiye mvuga ko kurimbura Abahutu bishoboka. Iriya baruwa ibageraho, gahunda ya Ndi umunyarwanda(gahunda Abahutu bagomba kwihamba babona, ariko bakirenzaho igitaka ari uko bamaze gucura n'izindi mva nyinshi cyaneeeeeee, z'Abahutu bazabakomokaho kugeza igihe amateka y'isi azasibangana izina Rwanda, Kagame, Abahutu n'Abatutsi bitakibaho). 

Irigiswa ry'Abahutu ryari kuri rate nto cyane par rapport n'ubu, inzara yaranumaga ariko umubare w'abatindi nyakujya wari utariyongera ku buryo burenze urugero nk'urwo ikinyamakuru Igihe (Cy'Agatsiko) kibibagezaho ubwacyo hafi buri munsi. Icyo mushigaje kubona mubyo navuze, ni AMAROZI. Vuba aha ndabagezaho uburyo nabwo Abanyarwanda(Abahutu n'Abatutsi babaga mu gihugu kuko Kagame abafata kimwe ngo nabo bakundaga Habyarimana bakamwita Umubyeyi: Ariko aka Kagabo ntikagira urwango gusa ahubwo ubanza bararukaroze si gusa).

Mukomere rero, Imana ikomeze kubarinda kuko ndabizi abarokotse umuhoro, n'abarokotse agafuni bose banyuze mu bihe bibi cyane batazapfa bibagiwe. Simvuze amasasu kuko bose bariye ku muziki wayo, ahubwo ikibazo cy'ingutu intiti zacu zakagombye guteraniraho zigishakira igisubizo, ni iki:

"Ni irihe tandukaniro riri hagati y'uwicishijwe umuhoro n'uwicishijwe agafuni?) Ese imbere y'ubutabera n'Imana impfu zirarutanwa ku buryo hari umupfu mwiza n'umupfu mubi? Abahanga bacu barimo bya bisaza byaminuje  by'umusatsi w'umuderi n'imvi nyinshi, hamwe na za ntiti  z'amabyiruka zirimo ba Padiri Thomas, ba Nkusi J., ba Minani Jmv, ba Rudasingwa T., ....nibamara kudusubiriza iki kibazo, wenda tuzahita dufata inzira twamagane ifungwa rya Kizito Mihito ufunzwe azira indirimbo igisobanuro cy'urupfu.
igisobanuro cy'urupfu/Kizito Mihigo


Inshuti ya Shikama Mbangurunuka Paul
shikamaye.blogspot.no
__________________________________________________________________
PS/Nkusi Yozefu:
Mu rwego rwo kwitegura iyi ntambara umuvandimwe Mbangurunuka Paul amaze kubabwira, Shikama ifite amakuru akurikira ashimangira ibivuzwe hejuru:

1. Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe kigiye kwimurirwa i Rwamagana mukaba muzi ko iri hafi ya Tanzania.

2. Mu gushaka gutsemba ingabo za FDLR ziriho zimurirwa mu burengerazuba bwa RDCongo no kugenzura impunzi zose z'Abanyarwanda ziri muri Afrika ngo zitazitabazwa mu ntambara ya Tanzania n'u Rwanda, FPR na Kagame bariho barashaka gufungura ambasade muri ibi bihugu bikurikira(imishyikirano  n'ibi bihugu ikaba igeze kure):
           - Congo Brazzaville, Angola, Zambia, Emirats Arab Unis( aha niho hazajya hava intwaro , banahahungishiriza amafranga y'umuryango wa Kagame na FPR)

3. Kagame aherutse guhamagaza igitaraganya wa mukozi we umuhagarariye muri Loni akaba ari nawe urera abana be muri USA witwa Gasana, amwohereza kubonana na Joseph Kabila amusaba kwiyunga na Kagame bityo ashyire ba basoda ba M23 bari mu Rwanda mu gisoda cya RDC cyangwa abahe intara ya Kivu( turabibutsa ko BBC iherutse gusura inkambi aba barwanyi barimo mu Rwanda, igasanga bifata nk'abakiri ku rugamba; inzego z'ubuyobozi ziracyahari, kandi abayobozi bakuru bafite amazu meza babamo kandi bafashwe neza nk'ingagi, abasoda banze kuvugana na BBC ngo keretse bahawe uruhusa n'ababakuriye!), ibi bikaba byerekana ko bazakoreshwa mu ntambara ya Tanzania.
                                               

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355