Pageviews all the time

" Petero, subiza inkota mu rwubati kuko uwicisha inkota ariyo azazira"Yezu Kristu abwira intumwa Petero. Sobanukirwa n'ikoreshwa ry'amarozi mu Rwanda FPR imaze imyaka 20 ishinjwa, ukuntu iriho nayo iyashinja abaturage ngo baba baroze Jenerali Ruvusha.

Ubusitani bwa Motel Ubwuzu abakiliya bicaramo
Ubusitani bwa Motel Ubwuzu abakiliya bicaramo
Ku cyumweru gishize taliki ya 1/6/2014 nibwo Gen Emmanuel Ruvusha ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, ari kumwe na Maj Donat Bikaga hamwe na Fideli Byiringiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi bafashe ifunguro rigizwe n’inkoko yokeje n’ibiyiherekeje, ariko rihita ribagwa nabi bava aho ngaho bajya kwa muganga.

Bukeye ku wa mbere taliki 2/6/2014 Akarere kahise gafunga imiryango y’iyo Motel ariko ntikandika k’urupapuro ruyifunga ko ari amarozi ahubwo kandikaho ko ari ibibazo by’isuku nkeya basanze muri iyo Motel. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Alexandre Mvuyekure akaba yatangarije Umuryango ko koko bakinze iriya Motel kubera ko n’ubwo habaye kiriya kibazo (cy’abakozi bayo bikekwa ko baroze Gen Ruvusha n’abo bari kumwe) n’isuku yaho ngo bayikemanga.
Yagize ati: ”Ibintu by’uburozi kubyemeza ntabwo byoroshye, byemezwa na muganga (…) ari isuku nayo turayikemanga, ari n’ibyo (amarozi) turacyabikurikirana. Tunakeka ko ari umwanda, umuntu namara kubimenya neza tuzabitangaza“. Ubwo twageraga kuri Motel Ubwuzu kuwa gatanu taliki 6/6/2014 twasanze nyiri iyo Motel adahari kuko abo twahasanze batubwiye ko we afunze, umukobwa we wari ushinzwe kwakira amafaranga ndetse n’abakozi batatu bakora mu gikoni.
Icyemezo gifunga Motel Ubwuzu kivuga ko ari "umwanda" yafungiwe
Icyemezo gifunga Motel Ubwuzu kivuga ko ari « umwanda » yafungiwe
Amakuru atugeraho kandi akaba avuga ko umwe mu bafunze wagize uruhare mu kotsa inkoko bikekwa ko yari iroze yaba afitanye isano ya hafi na FDLR. Akaba ari mu banyarwanda baje bavuye muri FDLR naho se umubyara we akaba akiri muri FDLR mu mashyamba ya Kongo.
Kuva mu mezi atatu ashize inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru zataye muri yombi abantu banyuranye bakekwaho gukorana na FDLR bikoma mu nkokora cyane uyu mutwe gusa nta rwego na rumwe rwa Leta ruratangaza ko yaba ari FDLR yari inyuma y’iki gikorwa cyo kuroga Generali n’abo bari kumwe, na FDLR ntirabyigamba ko ariyo yaba ibiri inyuma.
Gen Emmanuel Ruvusha : Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru
Gen Emmanuel Ruvusha : Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru
Ubwo twageraga kuri station ya Polisi ya Gicumbi ku wa gatanu ushize, twifuje kumenya icyo iperereza ryaba rimaze kugeraho ariko ukuriye Polisi mu Karere adutangariza ko ntacyo yabivugaho gusa ko dosiye bayishyikirirje Parike. Yagize ati:  » mwajya kuri parike bakabaha amakuru, kuko n’ubwo abafungwa tubafite hano ni aba parike ».
Gen Ruvusha n’abo bari kumwe, amakuru dufite akaba ari uko nyuma yo kuvurirwa mu bitaro bya Byumba, bakajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikali I Kanombe, ku wa gatatu taliki 4/6/2014 baba baroherejwe muri Kenya ngo inzobere zibavanemo uburozi bariye. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi akaba yatangarije Umuryango ko Gitifu w’Akarere ameze neza. Ubwo twageragezaga kuvugana n’uyu Gitifu w’Akarere, nta bintu byinshi yabashije kudutangariza kuko ngo barimo bamuvura. Yagize ati: ” buretse barimo barantera inshinge”.

Source: Umuryango.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355