Pageviews all the time

Rwanda-RDCongo: intambara yubuye hagati y'ingabo za Kagame n'iza RDCongo

Presidents Joseph Kabila of DRC (L) and Paul Kagame of Rwanda.
Kuri uyu wa gatatu i saa kumi za mu gitondo , abaturage ba Kanyeshaza iri kuri kilometero 20 mu majyaruguru y'umujyi wa Goma, bakanguwe n'urusaku rw'amasasu rwaturukaga ku irasana hagati y'ingabo za Kagame n'iz'igihugu cya Republika iharanira Demukarasi ya Congo.

Iyo natambara yamaze hafi amasaha ane ngo yaba yatewe n'uko ingabo za Kagame zambutse umupaka zikajya gushimuta umusirikare wa RDCongo muri kariya gace tuvuze hejuru.  Leta ya RDCongo ikaba yohereje intumwa mu Rwanda zigizwe n'abategetsi ba gisivile n'igisoda kugirango  baganire n'u Rwanda ku byerekeye ibohozwa ry'uwo mukaporali wa RDCongo washimuswe n'ingabo za Kagame.


Ubu ingabo zombi ziryamiye amjanja ku mipaka; Kagame agomba kuba ariho atata uko  ingufu za FARDC zihagaze mbere y'uko yinjira ku mugaragaro muri Tanzania dore ko yamaze kugerayo rwihishwa cyera. Ibi kandi bikaba biri mu rwego rwo kuburizamo inzira y'amahoro yo kubanisha abanyarwanda mu mahoro amahanga adasiba guhamagarira abarebwa n'ibibazo by'u Rwanda; FDLR ikaba yararangije kwitabira aka kamo mu gihe Kagame we ariho yica abo avuga ko bakorana na FDLR, ndetse akaba aherutse gutangariza mu Karere ka Nyabihu ko uwo azakeka  ko akorana na FDLR wese azajya ahita amurasa ku manywa y'ihangu!

Presidents Joseph Kabila of DRC (L) and Paul Kagame of Rwanda.
Birabe ibyuya ntibibe anaraso! Ese arabuzwa n'iki gushoza intambara hari uwo mu rugo rwe uzigwamo! Umuryango we wose ubu ntiwibera muri USA. Abasoda yohereza kwica no kwicwa kuva muri 1990, bagombye gusubiza ubwenge ku gihe, bagasaba ko Cyomoro abajya buri gihe imbere mu gihe bagiye ku rugamba nkuko Moamar Kadafi yabikoreraga igihugu cye, cyangwa mu Bwongereza aho  iyo ingabo zabo zigiye kurwana hanze y'igihugu cyabo,  i Bwami bafata iya mbere mu kugaba ibitero, nko muri za Afghanistan na Iraq.

Dr NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355