Pageviews all the time

SIPESIYALI UMUJYI WA GITARAMA. Ikongoka rya Gereza ya Gitarama nk’ikindi kimenyetso cy’iterabwoba ry’agatsiko ka FPR na Kagame bakoresheje bagamije kubuza Gitarama kuzirikana ku rupfu rw’Abasenyeri no kwibasira ibikomerezwa byaho bifite amafaranga n’amateka muri Revolisiyo yo mu 1959 hagamijwe gukomeza kubarira imitungo no kubica; FPR yifashishije abacikacumu NSABIMPUHWE Venuste, MUTIJIMA na MUPAGASI Fideli ubu wahindutse nk’umusazi kubera amaraso y’inzirakarengane zitabarika yafungishije n’izo yicishije mu 1994.

C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 129.jpg
inzu iri hirya ya UCK ni iya Twahirwa Jacques
/Foto Shikama, Mata 2014


Kuri uyu wa Gatatu, taliki 04 Kamena 2014, nibwo i Gitarama igikuba cyongeye gucika abaturage babona umwotsi utokombera mu kirere cya Gereza ya Gitarama no mu nkengero zayo. Mvuze ko igikuba cyongeye gucika kuko atari ubwa mbere. Uyu mujyi wa Gitarama wibasiwe n’agatsiko ka FPR guhera mu 1994 kugeza aya magingo nk’uko tugiye kubibagezaho mu nkuru sipesiyali kandi irambuye SHIKAMA twabageneye uyu munsi.
Mbere y’uko tugaruka ku iturufu ya FPR yo gutwika iyi gereza nagira ngo mbanze mbibutse ko na mbere y’uko iyi gereza itwikwa, habanje no gutwikira abo mu Gatsiko bita abaparimehutu b’abacuruzi bakomeye imitungo yabo igatokombera. Uwibukwa vuba ahangaha ni KANYARUTOKI batwikiye inzu y’ubucuruzi ye.


Hari itagisi batwikiye i Nyabisindu y’uwitwa David hakaba na Gerenade bateye mu masangano y’imihanda i Gitarama aho bakunda kwita kuri SPRITE imbere y’umuturirwa wa TWAHIRWA Jacques umuhungu wa BIZIMANA Christophe abo mu gatsiko bita umuparimehutu mukuru kandi w’ikigugu utunze ibya Mirenge.
Umujyi wa Gitarama mu 1959
Iyo uvuze Gitarama ubundi abihuta bahita bumva Kabgayi kuko ariyo yibarutse intwari zashinze Parmehutu zigaharanira ubwigenge mu 1962. Izina Gitarama nyirizina kandi bamwe bahita ku isoko ya Demukarasi ni ukuvuga imbere y’amazu y’abacuruzi b’abarabu ahari hubatse sitadi ya Demukarasi nyuma FPR ikaza gutegeka Meya Mutakwasuku Ivona kuyisenya akoresheje abanyururu akimurira intwari MBONYUMUTWA Dominiko mu irimbi ry’abaturage riri mu Gahondo akanabwira BBC ko bamujyanye kwegera abo yayoboraga.
Muri iyi myaka nibwo Gitarama yagize abantu bakomeye cyane mu bucuruzi barimo umusaza witwa BIZIMANA Christophe n’ubu akaba agihari aho asigaye ahaza abakirisitu mu Misa i Kabgayi. Uyu BIZIMANA niwe wajyaga atiza Perezida KAYIBANDA Gerigori imodoka ye ngo ayigenderemo kuko we yari atarayibona.
Nibwo kandi andi mazu menshi yubatswe muri Gitarama harimo n’ay’abahinde navuze mu kanya ubu asigaye yarabaye nk’amatongo kubera politiki ya FPR yo kumvisha abahutu bakanyakanya igamije kwicisha inzara urubyaro rwabo no kubatesha umutwe ibaka utwo bakoreye twose ngo bicwe n’ubukene bityo babure ijambo.
Umujyi wa Gitarama mu 1994
Mu 1994 ubwo FPR yageraga i Gitarama, uyu mujyi wari ukungahaye kimwe n’indi mijyi myinshi. Ingabo za Kagame ariko zirinze gutera umujyi wa Gitarama mbere yo gufata Kabgayi zihitamo kubanza kwirenza abasenyeri i Gakurazo nyuma zigaruka mu Mujyi wa Gitarama.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 147.jpg
Gitarama yafotorewe na SHIKAMA ku marembo ya ICK/Foto SHIKAMA, Mata 2014
Kubera ko ingabo zo kwa Habyarimana zari zamenye ko Kabgayi yafashwe ntabwo ziriwe zisaza imigeri zihangana ahubwo zakijijwe n’amaguru. FPR igeze i Gitarama yahise isenya amazu y’abahutu b’ibihangange harimo nk’umuturirwa wa SIMBIZI uri munsi ya Gare hafi y’ahahoze BCDI ubu yaje kwitwa ECOBANK kandi na n’uyu munsi ibisigazwa byayo birahari si ibikabyo uwagenda yabihasanga.
Bahise kandi basenya inzu nziza cyane y’uwitwa ANISETI ubu wibera i Paris mu Bufaransa. Iyi nzu ibisigazwa byayo biherereye haruguru ya ETEKA i Gahogo ukeka ko muri SHIKAMA tubeshya azinduke agende arabihasanga.
Nyuma ya 1994, FPR yakoresheje abacikacumu kugira ngo bakandamize abacuruzi b’abahutu maze karahava. Dore ingero SHIKAMA dufitiye gihamya : Muzehe NSABIMPUHWE Venusiti warokotse akavunwa akaguru k’ibumoso n’interahamwe yahindutse igikoresho cyo guhombya abacuruzi bagenzi be no guhembera amakimbirane hagati y’umucuruzi KANYARUTOKI n’umutekamutwe BOMBA (Boniface MBARUSHIMANA) wamaze abanyagitarama abatekera imitwe abambura utwabo.
Uyu abanyagitarama bita BOMBA ni umututsi ukomoka i Butare akaba yarazengereje uyu KANYARUTOKI amuhuguza inzu y’imiturirwa 3 baguze muri cyamunara kubera ideni BOMBA yari abereyemo B.K kandi BANKI YA KIGALI yaraciye iteka none KANYARUTOKI yirirwa asiragira mu nkiko BOMBA ashaka kuyimwambura ngo ayisubize.
Uyu KANYARUTOKI kubera ukuntu ari umuntu uzi gukora kandi akagira impuhwe, abo mu gatsiko baramuburagije ubuheruka bakaba baramutwikiye inzu ifite imiryango 4 y’amaduka abakodeshagamo bose babihomberamo nawe adasigaye hagamijwe kugira ngo abantu badakomeza kujya kumukodeshaho.
Iturufu yo kuburizamo kwibuka iyicwa ry’abasenyeri i Gakurazo
Hari amakuru SHIKAMA tubonye nonaha avuga ko imwe mu mpamvu zatumye iyi Gereza itwikwa na FPR ari ukugira ngo babihuze n’italiki ya 05 Kamena umunsi Kiliziya y’u Rwanda ubundi yagombye kwibukaho cyangwa kuzirikanaho abasenyeri n’abandi bihayimana biciwe na Kagame i Gakurazo.
Mu mayeri ya Kagame n’agatsiko ke, iyo babona abaturage bamaze kubatahura bahita bazana ikintu cya giturumbuka kandi giteye ubwoba kugira ngo batatanye imitima n’ibitekerezo bya rubanda. Ibi bikaba bikozwe nyuma yo kubona ko inkuru SHIKAMA yakoze kuri Gakurazo zashoboraga guhindura ibintu mu gihugu abaturage bakajya mu mihanda ya Gitarama bagasaba Misa yo kwibuka abasenyeri i Kabgayi.
Ibi kandi tuvuga si ubwa mbere byaba bibaye. Dore izindi ngero SHIKAMA yahagazeho: Kagame amaze kwirenza Col. Patrick KAREGEYA, akivugana Colonel Mamadou NDARA wo muri RDC na Minisitiri w’Imari wa Tanzaniya yabonye ko bikomeye ndetse ko abantu bashobora kumuhitana ahitamo gukora amayeri adasanzwe.
Kuko Kagame n’abo mu gatsiko babonaga byabarangiranye bahise bakwiza igihuha cy’uko Kagame yapfuye kugira ngo imitima y’abaturage ive ku gihe,  ireke gutekereza kuri Karegeya igaruke kuri bo bwite bibaze uko biri bubagendekere maze baryumeho.
Umugambi wo kwica imfungwa zirengana zanze gutanga amamiliyoni muri FPR
Nyuma y’1994, FPR yakoresheje abacikacumu mu mugambi mubisha wo kubarya utwabo mu ndorerwamo ya GACACA. Abaturage bose batuye i Gitarama ntibazibagirwa ubugome bwa MUTIJIMA, MUSONI bombi bari abasirikari na MUPAGASI Fidele bakoreye kandi bagikorera abacuruzi b’abahutu bakomeye i Gitarama.
Muri GACACA babashinje ibyaha batigeze bakora muri 1994 noneho MUPAGASI n’aba bandi babiri tuvuze hejuru bakabasanga mu ngo zabo ninjoro bakababwira ko niba badashaka guhera mu munyururu buri wese agomba gutanga miliyoni mirongo itanu (50,000,000Rwf) ku Kimihurura mu bunyamabanga bwa FPR urubanza rwe rugahanagurwa.
Mu bacuruzi bahuye n’iri sanganya harimo KANYARUTOKI waje no guhunga ariko bakamugarura ageze Kampala, harimo umucuruzi NDAYISENGA Pierre ufite Restaurant TRANQUILITE i Gitarama ikundwa cyane kubera guteka neza ubu akaba yarahombye burundu kubera gukora akorera FPR kugera n’aho bateje cyamunara amazu ye ari i Gahogo ubu akorerwamo na EQUITY BANK yo muri Kenya.
Mu bahombejwe bitavugwa n’iyo turufu kandi harimo umuherwe w’i Gitarama witwa TWAHIRWA Jacques ariko kuko we amafaranga ye ari ayo mu gisekuru n’uyu munsi babuze uko bazamugira kugera n’aho yahunze nawe ahunganye na KANYARUTOKI bakabagarura bamubwira ngo abahe menshi ntibazongera kumushinja muri GACACA.
Uyu Jacques TWAHIRWA ni umuhungu wa BIZIMANA Chrisophe akaba ariwe ufite umuturirwa uri mu mujyi rwagati i Gitarama. Kubera ukuntu iyi nzu ye ihenze kandi ikinjiza za miliyoni buri kwezi, ubwo Kagame yazaga kwiyamamaza i Gitarama muri 2010 bamubwiye ko yubatse nabi bari buyisenye atanga amamiriyoni baramudohorera ntibayisenya.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 129.jpg
inzu iri hirya ya UCK ni iya Twahirwa Jacques/Foto SHIKAMA, Mata 2014
Undi wahuye n’uruva gusenya akaba azabara iryo yakorewe na FPR naramuka asimbutse uru, ni umuherwe w’i Gitarama witwa MARIYABWANA Wellars ufite ALIMENTATION ALICE izwi cyane iri ku muhanda mukuru Kigali-Butare.
Uyu Mariyabwana Wellars kubera ukuntu akomoka mu muryango w’abantu bazi gukora iwabo mu Rutobwe bamugeretseho ko yicishije ababyeyi b’umukobwa witwa Clementine uririmba muri Korali ya ADEPR Gahogo araburana aratsinda hamwe n’uwitwa SIMBA ubu wahungiye mu Bufaransa n’umuryango we.
Mariyabwana w’umurokore kandi w’ingeso nziza bamubwiye ko agomba gutanga miliyoni cumi na zirindwi (17,000,000 Rwf) arabyanga avuga ko nta cyaha azi yakoze none aheze muri Gereza ya Gitarama akaba ari mubo agatsiko karwaye bikomeye ndetse bakaba bashobora no kumwivugana mu mayeri twababwiye bazakoresha mu kubimura aho bazavuga ko basimbutse imodoka bakabarasa.  
Abanyururu bagomba kwicwa kugira ngo ubuhamya busibangane
Hari abanyururu bajyanwe ku ngufu gucukura no gutaburura umurambo wa MBONYUMUTWA Dominiko ubu bari bageze igihe cyo gufungurwa kubera ko igihano cyabo bakirangije. Jack NZIZA, KAGAME na Dan MUNYUZA bakaba barategetse ko bagomba kwicwa kuko baramutse bafunguwe bashobora kuzavuga uko byagenze.
Ibi bikazakorwa babahitana babica urusorongo umwe umwe nyuma bakazabwira bene wabo bazaba bagiye kubasura  ko bimuriwe mu magereza ya kure bazagerayo bakababwira ko bazajya gushakira ahandi ko batageze muri iyo Gereza maze bene wabo bagahera mu nzira bazarambirwa bakarekera.
Aba banyururu bataburuye MBONYUMUTWA Dominiko babikoze ku gahato kandi babwirwa ko uzavuga uko byagenze azahita yicwa. Mu kubabwira gutyo ariko, abo mu gatsiko bari bibagiwe ko bazashyira bakarangiza igihano cyabo. Basanze rero bidashoboka gufungura umuntu wabonye ishyano nk’iryo babonye.
Muri ayo mayeri yatangajwe na komiseri wungirije RWARAKABIJE Paul ushinzwe imfungwa n’abagororwa yavuze ko bagiye kwimurira abari bayifungiyemo mu magereza atatu ariyo Nyanza, Huye na Nyamagabe. Bikaba bitumvikana ukuntu ahantu hangana nk’uko iyi gereza tuyizi yashya ngo nibura habure n’umuntu n’umwe uhiramo nibura urutoki cyangwa ngo habure n’igikapu gihiramo.
Hamwe n’ibi bimenyetso byose tubahaye muri SHIKAMA tukaba dusaba abanyagitarama gukomeza kwihangana ariko banazirikana ko nta wundi uzaza kubacyemurira ibibazo byabo. Nimuharanire gushyiraho ubutegetsi butabavutsa uburenganzira bwanyu mubikoze mu mahoro kandi murabishoboye kuko mwabyaye intyoza n’ingabo z’imbere muri politiki y’u Rwanda kuva mu 1959 kugeza aya magingo.
Imiryango y’imfungwa namwe mukomeze mwihangane kandi musenge cyane kugira ngo agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro kayobora u Rwanda kabajujubya ubu, umunsi umwe mwizere ko mushobora kuzabyuka mugasanga karomonganye katakirangwa ku butaka bw’u Rwanda.
Umucuruzi MUPAGASI Fideli nawe ubu wahindutse nk’umusazi i Gitarama kubera kwirirwa ahemukira inzirakarengane, SHIKAMA turamucyebura tumwibutsa ko n’ubwo yarokotse abo mu gatsiko barimo kumushuka no kumuroha mu rwobo atazapfa kwikuramo  kuko nawe yarenze agaterezwa cyamunara inzu ze nziza nyinshi harimo n’iyo yabagamo mu kibirigi ubu akaba abundabunda.
MUPAGASI kandi yicishije abantu batabarika mu Byimana ari naho avuka bikaba bitazamugwa amahoro kuko amaraso y’impinja n’izindi nzirakarengane abayakarabye bose abasama kandi akabagaruka ku rwego rumwe kandi ruteye agahinda. MUPAGASI nasubize ubwenge ku gihe yiyunge n’abaturage n’Imana bizamufasha.
None se ko mu gatsiko batagiriye iyo mipangu yose y’ubuhemu yabakoreye ngo baburizemo itezwa cyamunara ry’imitungo ye? Ahakure isomo kandi anibuke ko nawe bashobora kuzamwirenza banga ko yazabavamo umunsi umwe.
Nyamara SHIKAMA irashimira byimazeyo abacuruzi b’i Gitarama badacika intege kuko ababahemukira bene ako kageni bo batabibitura ahubwo babagirira neza. Nka NSABIMPUHWE Vénuste wabamariye muri gereza abafungisha abaziza ubusa bamukoreye ikimina bamuha amafaranga baburizamo umugambi wa B.K wo guteza cyamunara umuturirwa we atuyemo.
Ibi byose bikwiye kubigisha bakunga ubumwe n’abavandimwe bakareka gukurikira FPR ishaka kwisahurira gusa ititaye ku mibereho y’imiryango ahubwo igamije guhombya bose nta n’umwe usigaye waba umuhutu, waba umututsi, waba umutwa icyo bareba ni amafaranga naho iby’iterambere ryawe byahe byo kajya!!!
BAZIGUKETA F.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
                                 
            

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355