Pageviews all the time

TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA LITURUJIYA YA KILIZIYA GATULIKA YATUGENEYE KURI IKI CYUMWERU, TALIKI 22 KAMENA 2014 : « UMUNSI MUKURU W’ISAKARAMENTU RITAGATIFU RY’UKARISITIYA» Isomo rya mbere : Ivugururamategeko : 8,2-3.14b-16a Isomo rya kabiri : 1 Abakolinti : 10,16-17 Ivanjiri : Yohani : 6,51-58 : «Abanyarwanda dukeneye umwenegihugu w’intwari wakwemera guhara ubugingo bwe akaduhesha umugati usumba uwo umunyagitugu Kagame na FPR birirwa baduhatira; bityo u Rwanda rugatemba amata n’ubuki n’abanyarwanda bagatunga bagatunganirwa!!!» Abatagatifu : Pawulini wa Nole, Yohani Fisheri, Tomasi More na Albani




Mu mibereho y’abantu uhereye mu gihe cy’amateka tudafitiye ibisobanuro bihagije  kuko cyabayeho cyera cyane kikaba kizwi nka antiquité (les temps immémoriaux), ukagera muri Moyen age, temps moderne ndetse no mu gihe cy’amateka turimo ubu cyabatijwe Epoque contemporaine, aha hose hagiye hakoreshwa ijambo umugati.

Abanyafurika nabo bari bazi umugati icyo aricyo n’uko wabumbwaga (wafunyangwaga), mu gihugu cya Misiri bari bafite amafuru akomeye yokerezwagamo imigati kandi abantu bakayikunda cyane. Mu gihugu cya Isiraheli nabo ni uko mu muco wabo umugati ni indasimburwa. Uko amajyambere yagiye aza, uburyo umugati utekwa / wotswa bwagiye bunozwa ku buryo ubu usigaye ari ifunguro ryiyubashye muri za SUPER MARKETS (amahahiro ahenze) kandi abawugura bakawurya bitwa abasirimu.  

Ubusanzwe umugati ni ikiribwa kiboneka nyuma yo kuvanga ifarini n’umusemburo n’umunyu, amagi cyangwa isukari bitewe n’uko ushaka kubona umugati wawe, nyamara uyu mugati ufite n’ikindi gisobanuro cya kabiri : «Ushobora gusobanura umusaruro wavuye mu cyuya cya muntu.» Nibuka ko iyo babaga bagiye kutugurira amakayi no kutwishyurira amafaranga y’ishuri haba ubwo batubwiraga bati : « Nimwakire uyu ni umugati wavuye mu cyuya cya so ! » Bisobanuye gutungwa n’umusaruro wavuye mu mvune y’undi muntu. Kuwuhabwaho ifunguro cyangwa amahirwe ni uko uwawubumbye aba agukunda.

Iyi ni nayo mpamvu Yezu yagize ati : «Ntawakwenda umugati w’abana ngo awujugunyire ibibwana!!!» Aho yashakaga kuvuga ko umugati uhabwa abawukwiye mu buzima bwabo. Yezu kandi yemeje ko ariwe mugati wamanutse mu ijuru ndetse ko urya uwo mugati wese azabaho iteka.   
Isomo rya mbere, turarisanga mu gitabo cyitwa IVUGURURAMATEGEKO mu mutwe wa 8 aho Imana yibutsa ubwoko bwayo kuzirikana urugendo rurerure rwabaruhije bava mu Misiri (Egiputa) bajya mu gihugu cy’isezerano(Isiraheli). Uru rugendo rwanyuze mu butayu mu gihe kingana n’imyaka 40 nta kabuza ko rwari indya nkurye.

Isomo rya kabiri, turarisanga mu ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye abanyakolinti aho batubwira ko inkongoro dusangiriraho dushimira Imana burya tuba dusangira amaraso ya Kirisitu (Divayi). Bikagenda uko n’iyo dusangiriye hamwe umubiri wa Kirisitu ku isahani imwe (Ukarisitiya).

Ivanjiri Ntagatifu iradusubiriramo imvugo ya Yezu ubwe aho, nk’uko nabivuze mu kanya, yemeje ko ariwe mugati wamanutse mu ijuru kandi ko uwuryaho wese azabaho iteka. Uwo mugati yatanze ni umubiri we kandi uwo mubiri we yawutweguriye igihe abambwe ku musaraba i Kaluvariyo.

Iyi mvugo isa rwose n’inshoberamahanga kandi sitwe abanyarwanda gusa bigoye kuyumva uko bikwiye; kuko n’abayahudi Yohani wanditse iyi vanjiri yemeza ko bari bari aho Yezu yabivugiye, bananiwe kubyumva kuko bari muri kamere ya muntu bibaza ukuntu Yezu ashobora gutanga umubiri we ngo uribwe.

Yezu kandi yasobanuye ko umugati atanga / yitangaho we ubwe ari uw’igiciro gikomeye kuko usumba kure uwo ba sogokuru bariye bakarenga bagapfa. Ibi bikaba bizana ikindi gitekerezo cyo kwibaza imvugo ncamarenga ya Yezu kuko abakurambere bacu batariraga umugati kudapfa ahubwo bawuriraga guhaza igifu ??? Uwabyibaza atya yaba ari kure kuko ahubwo Yezu aducira amarenga yo kureka imigenzo y’abakurambere bacu inyuranije n’itegeko rye ry’urukundo.

Tugarutse ku mugati nyir’izina, iyo umuntu aguhaye umugati ukoze neza, uryoshye urawukunda ukakuryohera ariko iyo baguhaye umugati ubishye mbese ukoze nabi cyangwa watoye uruhumbu ushobora kukugwa nabi. Yezu we rero umugati atanga nta ruhumbu watonze kuko atari umugati w’ifarini n’umusemburo w’abafalizayi ahubwo ari ibitekerezo byiza adusaba kwimakaza mu mitekerereze, mu mibereho no mu migenzereze yacu ya buri munsi, kugira ngo tuzabane nawe iteka ryose.

Iyi ikaba ariyo mpamvu mbona neza ko umusemburo wa Yezu ushobora no kuba imbarutso ku mibereho iganisha aheza igihugu n’isi muri rusange. Abategetsi bafite umusemburo usharira kandi ugakarata nibo baha rubanda uburozi bubahumanya bukabatera ibibazo n’ingaruka zibikomokaho mu bihe bizaza. Mu gusoza, muri SHIKAMA turabona ko u Rwanda narwo nk’igihugu kiri mu bihe bibi rukeneye umuntu w’intwari wamenya kujya mu ifuru akadukorera umugati muzima utarimo uburozi (umutegetsi mwiza) maze abanyarwanda bakava mu cyoba kibabundikiye muri iyi minsi, abenegihugu tugatunga tugatunganirwa.

Ibi kandi birashoboka ndetse gutekereza gutya nta kosa ribirimo kuko benshi nawe nanjye turimo twemeza ko ubutegetsi bwo ku isi butangwa n’Imana. Niba ubyemera utya, ni ukuvuga ko umutegetsi w’igihugu nawe aba akwiye gukorera abaturage ibihuje n’ugushaka kw’iyo Mana yamushyizeho (yamwimitse ikoresheje rubanda) kandi nta na rimwe Imana yakwishimira kumva umutegetsi yigamba ku gasozi ko azarasa abaturage Imana yiremeye ku manywa y’ihangu izuba riva!!!
Umubiri n'amaraso bya Kirisitu Yezu

Ukalisitiya duhabwa cyangwa se ifunguro ryera bitewe n’uko ubyita ntidukwiye kuribona gusa mu gisobanuro kigufi cyane kigarukira mu ishusho y’umutsima ufunyanze mu ifarini ugashyirwa ku gasahani (Pattena : Ya sahani Padiri amanyuriraho ukarisitiya kuri Aritari) ahubwo dukwiye kuwubona nk’incamarenga Yezu yakoresheje ashaka kudutumira mu kwisanisha n’imigenzereze ye myiza no kubahiriza itegeko rye ry’urukundo ritagira uwo rigwa nabi bityo n’abategetsi bubaha Imana bagahesha igihugu umugisha.

Ubwo ni ukuvuga ko abategetsi bagambirira guhitana abaturage nabo bagomba kwibwiriza bakihana bakiyunga na Yezu kuri uyu munsi mukuru w’isakaramentu ry’ukarisitiya byabananira bakavaho abaturage bagashyiraho abandi bazi ikinyabupfura kandi bazi gutegeka uko bikwiye.Icyumweru cyiza ku basomyi ba SHIKAMA mwese aho muri hose ku isi. 

Abatagatifu b’icyumweru gitaha :

Kuwa mbere taliki 23 Kamena ni Mut. Yozefu Kafaso na Alisa. Kuwa kabiri taliki 24 Kamena ni Ivuka rya Yohani Batisita na Mut. Teodulfi. Kuwa gatatu taliki 25 Kamena ni Mut. Wilihelimi, Galikani na Prosper. Kuwa kane taliki 26 Kamena ni Mut. Joze Mariya Escriva, Antelmi na Salve. Kuwa Gatanu taliki 27 Kamena ni Mut. Siliro wa Alegizandiriya, Feridinandi na Ladislas. Kuwa Gatandatu taliki 28 Kamena ni Mut. Irena. Ku Cyumweru gitaha taliki 29 Kamena ni icyumweru cya 13 gisanzwe n’abatagatifu: Petero na Pawulo.  

Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355