Pageviews all the time

Agashya muri Guverinema nshya ya Kagame: Habineza wari warahungishirijwe muri Nigeria nyuma y'agatendo yari yakoze ko kwishimana n'abakobwa bagera kuri 6 icya rimwe bakagaragara basinze abakobwa batakirwiyabitse yagarutse muri minisiteri ye!/NKUSI Yozefu

Minisitiri Habineza atoza urubyiruko umuco nyarwanda!
Iyi Guverinema nshya yagiyeho uyu munsi irimo udutendo twinshi mugenzi wacu GATENDO uri mu Rwanda, ariho arategura inkuru irambuye kuriyo ishobora kubageraho mu gihe kitarambiranye!

Ariko nanjye nabasogongeza: Muribuka Minisitiri Habineza joseph ari muri Hoteli n'abakobwa 6 bamwe bamufashe ubwanwa , abandi bambaye ingofero ye, nawe ariho aceza yamatiriye ibibuno byambuye igice? Kagame akibona aya mafoto yahise amuhungisha abanyamakuru amwohereza kumuhagararira muri Nigeria, aho yari ashinzwe kumugurira intwaro za magendu n'ikibazo cya Diyama za Charles Taylor wahoze ayobora Liberia ubu akaba afungiye mu Bwongereza. Habineza yahawe kuyobora minisiteri yayoboraga igihe cy'aka gatendo mvuze hejuru: Umuco sinzi n'ikindi kigeretseho!!!

Twizere ko FPR yamubwiye ko noneho azajya araya umwe!
i Kgali buri minota mirongo itatu hari umuntu mushya uba
wanduye SIDA/BBC Gahuza 23/7/.2014




Akandi gashya karimo ni uko inyandiko za SHIKAMA zishobora kuba zubikiye imbehe bamwe. Pole sana, sitwe ni akazi! Minisitiri Karibata wigeze gutuka inzobere mubyo ubuhinzi ngo " sohora amafranga abantu birire si aya so cyangwa aya nyoko" wakunze kugaragara mu nyandiko nyinshi za GATENDO A. yubikiwe imbehe akaba agiye asize inzara ya karahabutaka mu Rwanda. Undi ni MITALI uherutse kugaragara mu nyandiko ya BAKIZIMBWA P.K. ivuga ukuntu uyu mugabo yafungishije umuhanzi w'u Rwanda, umwana kuri we, umujyambere, umucikacumu KIZITO MIHIGO.
i Kgali buri minota mirongo itatu hari umuntu mushya uba 
wanduye SIDA/BBC Gahuza 23/7/.2014
 Aba bombi bashobora kuba bariho bashakirwa aho bazaba ambasaderi, umenya aricyo gihano kigiye kujya gihabwa abica akazi mu Rwanda: muribuka agatendo ka wa mujenerali woherejwe guhagararira Kagame mu Bushinwa, harya ni Kayonga Charles, Habineza Joseph n'abagore? Dr H. P Damiyani nawe umenya ajugunywa i Burundi muri ambasade ya FPR. Abatasubiye muri Guverinema ntibahangayike muri za ambasade ubu harimo imyanya myinshi kuko u Rwanda rushaka gufungura vuba aha ambasade muri Angola, Zambiya, na Congo Brazzaville zo guhiga impunzi. 

Reka dutegereze icyo mugenzi wacu GATENDO A ari bubivugeho!

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi (SKUD)







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355