Pageviews all the time

Agatendo mu Dutendo: Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zirarusha Kakame n'Agatsiko ke kumenya ko u Rwanda rwabonye ubwigenge ku itariki ya 1 Nyakanga 1962. Kuri iyi sabukuru y'imyaka 52 tumaze twigenga Kagame atemera, igihugu cya USA kiramushimira ibyo ariho akorera abanyarwanda!!!!! Shame upon you USA!

John Kerry.

Hasi aha murahasanga ubutumwa  Umunyamabanga wa Leta wa USA, John Kerry yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi twibukaho imyaka 52 twigenga. Ubu bwigenge butemerwa na FPR ya Kagame na Rutaremara. Nkuko Shikama yaraye ibibagejejeho ku buryo burambuye, Kagame mu guhakana kwe ibyo amahanga yemera, akaba akomeje gushimangira mu mvugo ye ijyana n'ingiro ko u Rwanda rwikukiye kuri 1/7/1962 rwongeye kubohwa  n'Agatsiko kuva muri 1994 rukaba ruyoborwa cyami n'umunyagitugu n' umwicanyi Kagame.

Muri ubu butumwa bw'igihugu cy'igihangange, umuntu ntiyabura kongera kwamagana ukuntu igihugu cya USA gikomeje kwifata mu kibazo cy'u Rwanda kuva muri 1/10/1990. Mu gihe Kagame ariho atsemba abanyarwanda, abanyamerika bo baremeza ko u Rwanda ubu ngo arirwo ruyobora akarere kandi ngo rukaba rwarakataje mu iterambere!(shame upon you USA)!!  FPR ngo yazanye ubuzima buzira umuze mu banyarwanda ngo n'amashuri abanza kuri buri mwana! Niba ayo mashuri ahari se akaba akora neza, John Kerry yatubwira impamvu abana ba Kagame n'abandi bo mu Gatsiko biga muri USA igihugu cye aho ikintu cyose gihenda inshuro ibihumbi kurusha mu Rwanda?



John Kerry.
 Ese yaba yumva neza amakuru ava mu Rwanda?
Ngo kwita ku iterambere ry'abaturage niwo musingi w'amahoro no gutunga ugatunganirwa kw'ejo hazaza h'u Rwanda. Ese ko muri Shikama tuzi ko abahagarariye USA mu Rwanda baha amakuru John Kerry y'ibibera mu Rwanda, yaba ariho yirengagiza abishaka ko abantu batagira ingano bariho bicwa amanywa n'ijoro n'Agatsiko kayobowe na Kagame USA yashyize ku butegetsi muri 1994, abandi bakaba bajugunywa mu bihome, abandi bagatorongezwa Kagame akabakurikirana n'aho bamuhungiye ngo abicireyo? Akaba noneho yarakuye agahu ku nnyo ubwo yavugiraga i Nyabihu ko agiye kujya arasa abaturage be ku manywa! Ibi nibyo Amerika yita Rwanda invests in its people? 
                              Ikimwaro n'ipfunwe kuri USA
                                 SHAME UPON YOU USA

John Kerry nareke abanyarwanda bamusobanurire muri iyi ndirimbo, inzira y'umusaraba bashyizwemo n'umwicanyi w'umuherwe Kagame, Amerika yita iterambere: 
Zinga akarago/ Sankara Callixte


Ubwigenge/Orchestre Impala


NKUSI Yozefu
shikama.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
___________________________________________________________________

Reaba hasi aha ubutumwa bwa John Kerry 

Rwanda National Day
Press Statement
John Kerry

Secretary of State

Washington, DC



June 30, 2014



On behalf of President Obama and the people of the United States, I am delighted to send best wishes to the people of Rwanda on the 52nd anniversary of your independence on July 1.
Rwanda and its neighbors are turning adversity into prosperity, and I commend all Rwandans for their commitment to a brighter and more hopeful future.

Over the last 20 years, Rwanda has emerged as a regional leader, borne by a deep commitment to strengthen economic growth for all Rwandans. It has improved health institutions across the country. And it provides wider access to healthcare and universal primary school education to all Rwandan children. By investing in its people, Rwanda is building a strong foundation for peace and prosperity in the years to come.

I congratulate the people of Rwanda on all you have achieved, and wish you a joyous Independence Day celebration.

http://www.state.gov/secretary/remarks/2014/06/228593.htm

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355