Pageviews all the time

Aho Jenerali Paul Kagame ntiyaba ari mu bihe bya nyuma nk’ibya Nyakwigendera Perezida Geregori KAYIBANDA hagati ya 1972 na 5/7/1973?


dek

Abanyarwanda bakunze kwibanda cyane iyo bandika cyangwa baganira ku byabaye muri Revolisiyo yo muri 1959 bagasimbuka bakajya ku bwicanyi n’ubusahuzi by’ingoma y’Agatsiko iyobowe na Pawulo Kagame. Ni bake batinyuka kwandika ku mabi n’ibyiza byakozwe n’ingoma ya Habyarimana Yuvenali. Muri Shikama rero buri gihe turavuga ngo nukoma uruskyo ujye ukoma n’ingasire. Ni ngombwa rwose ko ibyiza n’ibibi byagiye bikorwa n’ingoma zose zategetse u Rwanda bishyirwa ahagaragara nta kubogama kurimo, kugirango abana bacu batazagwa mu mitego nk’iyo twagiye tugwamo.  Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho imitego yatezwe Nyakwigendera Perezida Kayibanda   ikageza  ingoma ya Kinani ku butegetsi ku itariki ya 5/7/1973 dukeka ko Pawulo Kagame ariho ahura n’isa nayo umunsi wa none.


U Rwanda rukimara kubona ubwigenge rwahise rugabwaho ibitero n’abatutsi baburwanyije biyitaga INYENZI( Ingangurarugo Ziyemeje kuba Ingenzi) akenshi bakunze gutera baturutse i Burundi,  Nshiri,Bugarama,  Bweyeye no mu Birunga.Ibyo bitero byatangiye nyuma y'amezi atatu yakurikiye ubwigenge kugeza muri 1967. I Burundi naho ibintu ntibyari byoroshye kubera umwiryane w’abahutu n’abatutsi waje kuvamo Itsemba ry’abahutu batabarika muri 1972 ryari riyobowe na Michel Micombero wategekaga u Burundi afatanyije n’Uwayoboraga Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi ariwe Aritemo SIMBANANIYE.

Ibu bwicanyi n’umubare w’impunzi z’abahutu zahungiye mu Rwanda maze bikururu umwuka mubi hagati ya Micombero na Kayibanda Gerigori wayoboraga u Rwanda. Ku buryo ibihugu byombi byakoresheje amaradiyo y’igihugu, maze biratukana karahava. Ibyo nibuka neza ni Uko u Rwanda rwavugaga ko radiyo y’u Burundi ari igicuma, Simbananiye bakamwita IGIFURA.

Amerika n’Ubufransa bifata umugambi wo gusimbura Ububiligi
Iri shyamirana hagati y’uduhugu duto  twegereye  Zaire yayoborwaga na Mobutu  Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga wari mu kwaha kwa USA kandi ayobora uruhugu runini rukize ku mutungo kamere. Utu duhugu kandi duhana umupaka  na Tanzania icyo gihe yari mu ruhande rw’abasosiyalisite USA yangaga urunuka kubera kubogamira ku ruhande rw’Abasoviyeti batajyaga imbizi na Amerika muri icyo gihe cy’Intambara y’ubutita. Mu majyaruguru y’u Rwanda hakaba hari nanone igihugu cya Uganda Abongereza bitaga ISIMBI ry’Afrika kubera ubukire n’ubwiza bwacyo, nacyo cyarimo intambara z’urudaca z’abarwaniraga ubutegetsi. Angola iri hepfo ya Zaire nayo yari mu ntambara yo kwigenga ariko amashyaka akomeye nka MPLA riri ku butegetsi ubu ashyigikiwe n’Abasoviyeti .

Muri aka gasitwe kose USA  yatinyaga ko utu duhugu tubiri natwo twagwa mu maboko y’abasoviyeti tukabogamira ku ruhande rwa sosiyalisimu.  Izi mpungenge zaterwaga n’uko USA yabonaga ko Ububiligi bwadukoronije bugaragaza intege nke zo kurandura ibibazo by’amoko bagizemo uruhare mu gushimangira. Niyo mpamvu, iki gihugu cy’igihangange kitazuyaje gushyigikira ko Abafransa bakora uko bashoboye bakigarurira u Rwanda n’u Burundi.

Imyiteguro ya Kudeta yo muri 5/7/1973
Mbere ya Kudeta habanje kuba amarorerwa mu Rwanda nk’ariho aba ubu mu gihugu. Abashakaga guhirika ubutegetsi bakoresheje umwiryane mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Abanyeshuri b’Abatutsi  barakubitwa, abandi barameneshwa ndetse bamwe bavuga ko hari benshi  bishwe icyo gihe.  Iki kibazo cyaje kurangira abasirikare bakuru bahawe kuyobora ibigo by’ayo mashuri yisumbuye. Ni uko Koloneli Aloyizi Nsekalije yahawe kuyobora Ishuri ryisumbuye rya Byimana riyoborwa n’Abafurere Maristes .
Abateguraga iyi Kudeta rero bakoze ibi tuvuze hejuru kugirango bereke amahanga ko Nyakwigendera Perezida Geregori Kayibanda yananiwe kuyobora igihugu kugirango ibi bibe impamvu ifatika yo gukora Kudeta kandi  ishyigikirwe n’amahanga.

Nyakwigendera Perezida Geregori Kayibanda
Perezida Kayibanda nawe wari Bwengenyakuri nkuko umuhanuzi Magayane amwita,  yasaga n’uzi ibiriho bitegurwa ariko agomba kuba yaragize amakosa abiri: Kwizera cyane Nyakwigendera Perezida Kinani dore ko yari yarabyaye n’umwana wo kwa Kayibanda muri batisimu, kumenya ibitegurwa ntafate ingamba zo kubiburizamo zitamena amaraso hakiri kare.

Mu ijambo yavuze ku itariki ya 1/7/1973 ku isabukuru yo kwizihiza imyaka 11 y’Ubwigenge, Perezida G. Kayibanda mu gihe yagezaga ijambo ku baturage n’abatumirwa bari ahaberaga ibirori, abateguraga kudeta baramusabose maze umuriro urabura muri mikoro yavugiragaho . Nkuko twabivuze hejuru ko Perezida Kayibanda yasaga n’ubizi, yarahagaze areba abari aho avuga ijambo ritazibagirana ati: « Aba ba RUTEMAYEZE icyo bashaka gukora bagikoze » Nyuma y’umunsi umwe gusa ku itariki ya 5/7/1973 niho habaye ihirikwa rya Perezida Kayibanda n’ingoma ye, abasirikare bakuru bose byitwaga ko bari abayobozi b’ibigo by’amashuri amazina yabo agaragara ku rutonde rw’abiyise Abavandimwe b’uwa  5 Nyakanga( Les camarades du 5 juillet).

Isanisha rya kudeta yo muri 1973 n’ibiriho biba mu Rwanda uyu munsi wa none
Nkuko  Amerika ariyo yatanze uruhusa ngo Abafaransa basimbure Ababiligi mbere ya kudeta yo muri 1973 ninayo yatanze uruhusa ngo Ubwongereza busimbure  Ubufransa  mbere yo gutera u Rwanda kuri 1/10/1990. Ntabwo USA yatinyaga sosiyalisimu kuko yariho ikendera ahubwo yabonaga ko umukozi wabo w’igihe kinini Mobutu yari mu minsi ye ya nyuma urupfu rwenda kumutwara bakabona ko nibadatanguranwa Ubushinwa n’Ubufransa byakwigarurira umutungo  kamere w’iki gihugu . Jenoside yo mu Rwanda n’intambara zayikurikiye kugeza ubu byose kwari ukurwana ku nyungu z’aba ba Mpatsibihugu babiri.

dek
Perezida Pawulo Kagame
Umutwe bakoresheje muri aya mabi yose ariwo FPR iyobowe na Kagame, biragaragara ko byawunaniye kumvikana n’ibihugu 2 by’abaturanyi , Tanzania na RDCongo birimo inyungu zitabarika z’aba ba Mpatsibihugu. Si ibyo gusa kuko uyu mutwe ukora nk’imitwe y’iterabwoba wananiwe no kuyobora agahugu gato nk’u Rwanda kandi warahawe byose; ibiri amambu uyu mutwe ugaragara nk’ushaka kuryanisha abanyarwanda kurushaho, ndavuga abahutu n’abatutsi.

Mu gihe hari amakuru afatika Shikama imaze iminsi ibagezaho ko Kagame yitegura gutera Tanzania, iki gihugu kikaba cyarateje ubwega kuri USA n’ibindi bihugu bikomeye, hakaba hari n’iterabwoba ry’amagerenade rikibasiye, tukaba tubibutsa ko ubu hari n’abanyarwandakazi 4 bafungiye Arusha bashinjwa ubutasi.  Birashoboka rero ko USA n’Ubwongereza byaba byararangije guha umugisha abazakora kudeta tukaba turi mu gice cya nyuma cy’ikinamico tutabizi nka kariya kavuyo kabaye mu mashuri yisumbuye  hagati ya 1972 na 1973!Aka kavuyo rero kakaba gasimbuwe n’imiriro yibasiye Kigali, ejo ishobora kugera no mu tundi duce tw’igihugu.

Niba ari uko ibintu bimeze , iyi miriro iri hirya no hino mu gihugu yaba iriho ikorwa n’abambari ba Kagame nkuko abatezaga akavuyo mu mashuri muri 1973 na mbere yaho gato mu Rwanda babaga ari ba Somambike ba Perezida Kayibanda abenshi barabyaye abana be muri Batisimu nka Perezida Kinani. Ibi bikaba bishimangirwa n’ijambo ejo Minisitri w’umutekano wa Kagame Musa Fazil yagejeje ku banyamakuru, aho yemezaga ko  iyi miriro atari umutego w’umwanzi nk’uko bamwe bariho bayiyitirira, ko ari ikibazo cy’amashanyarazi. Fazili azabeshye Abahinde ntagafate miliyoni 11 z’abanyarwanda nk’incuke zitazi icyatsi n’ururo. Izo nsinga z’amashanyarazi zitwitse ahantu harenga 6 zikaba zitaratwika narimwe ninjoro, ndumva ari insinga zidasanzwe, zizi ubwenge, zikanagira n’impuhwe amahanga yose yazajya aza kwigurira mu Rwanda.

 Abakinnyi b’iyi kinamico nibamara gufunga rido( curtain) ibyahishwe bihishuwe, niho Fazil azamwara akatubwira ati:" burya twari tuzi ko ari abagizi ba nabi batwihishemo ariko tukanga kuvugisha ukuri ngo tutagaragaza intege ncye imbere y’abaturage!" Ntuzatangare atunyometse ko yari abazi kandi yari abashyigikiye kandi baramutse bifuje ko abafasha kuyobora igihugu yabikora kuko agifite intege nkuko wa musaza Kagame aherutse kohereza gukorera izabukuru Arusha aherutse gutanga urwenya!!!!!

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355