Pageviews all the time

Birababaje kandi biteye agahinda. Kurikira uko Abanyamahanga babona Abanyarwanda bitewe n'akaga ndetse n'ibyago Agatsiko Sajya kakururiye u Rwanda kajya kwiba, kwica no gusahura igihugu cya Congo./Bakizimbwa Paul Kizito.

Kagame na Museveni

Bavandimwe banyarwanda, ibyago Agatsiko Sajya kazaniye u Rwanda n'Abanyarwanda kuva taliki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ubu, nituramuka tudashyizemo ingufu zihagije, bizatwara imyaka n'imyaniko kugirango Abanyarwanda bongere kugirirwa icyizere n'Abanyamahanga.

Nk'uko urubuga rwanyu Shikama rudahwema kubagezaho ibibi Agatsiko Sajya gakora no kubakangurira kubirwanya, noneho bigeze aho Abanyamahanga ubwabo badukangurira guhagurikira Agatsiko mu maguru mashya mu rwego rwo kwirinda ko Umunyarwanda aho ari hose azajya ahabwa agato.


Muri iyi nkuru, Shikama yanyu irikubagezaho, murumirwa nimwumva uko Umudogiteri w'umuganga ukomoka mu gihugu cya Zambiya ariko akaba akorera umwuga we wo kuvura mu bihugu by'Iburayi, yagejeje impanuro ikaze ariko y'ingirakamaro ku Banyarwanda. Iyo mpanuro yayihaye Abanyarwanda abinyujije ku munyamakuru wa Shikama, Bakizimbwa Paul Kizito, ubwo uwo Dogiteri yamukoreraga ibizamini byo kwa muganga mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama 2014.



Uko Bakizimbwa P. K. yahuye na Dogiteri ukomoka mu gihugu cya Zambiya

Mu kwezi kwa gatanu 2014, nagiye kwa muganga  gukoresha ibizamini nk'uko nsanzwe mbikora buri mwaka. Ibizamini nakoreshaga byari ibyo gusuzuma umuvuduko w'amaraso, isukari mu mubiri hamwe n'icyorezo cya Sida. Uko gukoresha ibizamini ni ingirakamaro cyane ku buryo nkangurira umusomyi wa Shikama n'undi wese ko ashoboye yajya anyuzamo akajya kwipimisha kwa muganga kugirango amenye uko umubiri n'ubuzima bwe bihagaze.
Kubera gahunda nabanje gucamo zikantinza, byatumye ngera kwa muganga ntinze mu masaha ya saa munani z'amanywa, bituma nsanga abaganga bato badahari (bimukiye mu kandi kazi ko kuvura). Mu gihe nahindukiraga ngo nsohoke nzabe nza ikindi gihe, nakubitanye n'umugabo udakuze cyane w'umwirabura, nuko ambaza ikingeza musubiza ko nje gukoresha ibizamini ngaruka -mwaka.

Abanza gusa nk'unkankamira kuba naje ntinze ariko ahita afungura ibiro ampa ikaze ngo kuko mubwiye ko ari ibizamini ngaruka mwaka bisobanuye ko nita ku buzima bwanjye. Byatumye ahitamo kunkorera ibizamini kandi ubundi asanzwe ari umuyobozi aho kwa muganga.


Ibiganiro nagiranye na Dogiteri ukomaka mu gihugu cya Zambiya
Dogiteri amaze kumfata ibizamini by'umuvuduko w'amaraso n'isukari, yampaye impapuro zo kuzuza ngo ampime icyorezo cya Sida.Maze kuzuza impapuro, yambajije aho nkomoka. Musubiza ko ndi Umunyarwanda, nkomoka mu gihugu cy'u Rwanda muri Afurika.

Dogiteri yaramwenyuye, ahita ambwira ko turi abavandimwe kuko nawe akomoka muri Zambiya. Yahise ambaza amakuru y'iwacu mu Rwanda mubwira ko tumeze neza nta kibazo. Dogiteri nakunze cyane, yahise ambaza amakuru y'abaturanyi bo muri Congo, musubiza ko bashobora kuba baraho ariko ntabyemeza kuko ntari umuturage wa CONGO. Dogiteri yahise amabaza niba ndi kwihuta ngo tugire ibyo tuganira, musubiza ko nta kibazo rwose twaganira. Nuko ahita ajya gufunga umuryango ngo hatagira uturogoya.

Ikiganiro cyarakomeje
Nk'abasomyi ba Shikama, mpisemo kubagezaho iyi nkuru kuko ifitanye isano n'urugamba Shikama iriho rwo guharanira ukuri no gushikama kuri Demukarasi yabaye ikibazo mu Rwanda. Dogiteri yakomeje ambwira ko impamvu yambajije amakuru ya Congo, ari uko abaturage ba Congo badafite amahoro kandi bayabuzwa n'igihugu cy'u Rwanda nkomokamo.

Nigize nyoni nyinshi mubaza uburyo u Rwanda arirwo rubuza mahoro abaturage ba Congo. Yahise ambaza ati ."ese ubundi uri umuhutu cyangwa umututsi?" Mbere yo kumusubiza yahise yihohora kuba ambajije icyo kibazo.
Nanjye musubiza ko ubwo bwoko tutakibugira ko ubwoko bwanjye ari Ndi umunyarwanda(atari Ndumunyarwanda  Agatsiko gahatiramo Abahutu kwishinja icyaha cya Jenoside).

Dogiteri ntiyaciye ku ruhande yahise atangira kundondorera ibibazo igihugu cyanjye cy'u Rwanda cyateje igihugu cya Congo n'abaturage bacyo, kandi ambwira ko impamvu ababazwa nayo mahano dukora ari uko nawe ari Umunyafurika akaba n'Umuntu. Akomeza ambwira ko afite inshuti nyinshi z'Abanyekongo nawe ubwe iyo agiye gusura iwabo muri Zambiya hari igihe atemberera  i Lubumbashi muri Congo kuko ari hafi yaho. Musomyi wa Shikama, ndagirango nkubwire ko Dogiteri yansomeye nkumva intimba ku mutima iranyishe pe!


Dore ibindi yambwiye bikankora ku mutima
Dogiteri yarambwiye ati:"Congo n'abaturage bayo bamaze kurambirwa ibibi mubakorera(Rwanda)." Ati:" baricuza impamvu babagiriye impuhwe bakabakira nk'impunzi, mugatura mugahabwa ubwenegihugu, hanyuma mwarangiza mukabitura kubafatira abakobwa n'abagore ku ngufu, kubica, kubiba umutungo kamere wabo mwabasanganye. Ati mwakoze amahano!"

Nari naguye mu kantu numiwe ariko nk'umuntu ukunda igihgu cye, nakomeje kwihagararaho mubaza niba intambara avuga ari iza M23 (icyo gihe M23 niyo yari yaraciye ibintu muri Congo). Nawe ansubiza ambwira ko amakuru ya Congo ayakurikirana cyane ko atari M23 gusa kuko Abahutu nabo bahunze muri 1994, badaha agaciro impuhwe abaturage ba Congo babagiriye babaha icumbi.
Mushatse intambara nayibaha nonaha/ Kagame i Nyakinama.

Nti ariko M23 ni abaturage ba Congo bo mu bwoko bw'Abanyamurenge, ni gute watwitirira intambara zabo?
Dogiteri yaransetse ambwira ko usibye no kuba abizi neza ko ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'abo Banyamurenge, ngo Abanyamurenge  bo si Abanyarwanda b'Abatutsi bahawe ubuhungiro na Congo kera maze bakaza guhabwa ubwenegihugu? Ati ntacyo wambeshya kuri Congo.


Icyaje gukurikiraho
Maze kumva ibimenyetso Dogiteri agenda ampa, namubajije ikibazo nsa nk'umutega, nti ese uramutse uri Umunyarwanda wakora iki kugirango ibyo bibazo Congo ifite ibiterwa n'Urwanda birangire?Dogiteri yansubije ko icyo yakora ari uguha amahoro abaturage b'ikindi gihugu. Nahise mucira umugani nti "Aba umwe agatukisha bose". Dogiteri ati ushatse kuvuga iki? Nti, ntakubica kuruhande u Rwanda rufite uruhare runini mu bibazo bya Congo ariko ufite igisubizo cyabyo ni Perezida wacu Kagame kuko niwe ushozayo intambara.

Abasoda ba M23/RDF
Dogiteri yazunguje umutwe ambwira ko abizi ko ari Kagame byose ubikora ariko Kagame ari umuntu ku buryo n'iyo atava ku mwanya wa perezida ubu, igihe cye kizagera agatabaruka, ariko ubusembwa azaba asigiye u Rwanda n'abanyarwanda mu ndorerwamo y'amahanga ntibuzapfa. Akomeza ambwira ko igisigaye niba tutagerageje guhosha ibyago duteza abaturanyi bacu, Umunyarwanda azageza aho afatwa nk'inzoka, ntiyemererwe kwinjira aho abandi bateraniye. Ntahabwe ikaze mu muryango uyu n'uyu!

Ati icyo gihe Kagame umbwira ashobora kuba atakinariho maze ibibi yasize akoze abaturage b'u Rwanda n'ababakomokaho bakaba aribo babiryozwa. Narumiwe ndamushimira mubwira ko nyuzwe n'ibyo ambwiye kandi ngomba kubizirikana nkazanabiganirira abandi. Kubw'amahirwe, urubuga Shikama rumpaye amahirwe yo gusangira izi mpanuro hamwe n'abasomyi barwo ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.


By'umwihariko ku bwanjye izi mpanuro nazifashe nk'ikintu gikomeye kandi niyemeza gukurikiza inama nagiriwe na Dogiteri zo kwirinda kuzaba umwanzi w'amahanga kubera ibibazo byatewe n'umuntu umwe hamwe n'Agatsiko gato akuriye..Kubw'iyo mpamvu, nkaba nsaba buri wese gushyira hamwe tugaharanira icyatuma isura mbi yasizwe Abanyarwanda n'u Rwanda isibangana.

Murakoze,

Bakizimbwa Paul Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa Shikama
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355