Pageviews all the time

Bwengebuke ingirwadepite BAMPORIKI nta burenganzira na bucye afite bwo gusuzugura intwari zaharaniye Repubulika azitirira akaga u Rwanda rwashowemo n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi.

Bamporiki

























Kuwa Kane taliki 03 Nyakanga 2014 ingirwa-depite BAMPORIKI yanditse ibaruwa ndende isa n’igisigo ngo yandikiye perezida w’u Rwanda Paul Kagame umunsi umwe mbere y’umunsi mukuru wo kwibuka isabukuru ya makumyabiri agatsiko ka Kagame kise ngo iyo kwibohora twe muri Shikama tubona ko ari ukoboha urwatubyaye.
Muri iyi baruwa www.igihe.com cya FPR cyashyize ku rubuga rwacyo ariko rugahita ruyikuraho ubu ukaba utayisangaho kubera ubugoryi n’ubuswa yandikanywe, muri SHIKAMA tukiyitera imboni twahise twicwa n’ishavu n’agahinda kuko BAMPORIKI  E. arimo kugoreka amateka y’u Rwanda yigiza nkana.
Depite Bamporiki : Bwenge buke 
Byose bijya gutangira habanje Petero Damiyani HABUMUREMYI, RUCAGU Bonifasi na BAMPORIKI E. bari mu gicu cyo guhatira abahutu bene wabo gusaba imbabazi ngo ku byaha byakozwe muri 1994 ngo na mbere yaho.
Icyo cyifuzo twahise tucyamagana bikomeye muri SHIKAMA kuko tutajya tubasha kwifata imbere y’ibibazo bishobora gushyira u Rwanda mu kaga. Nyuma nibwo nagiye kumva numva ngo BAMPORIKI agizwe Depite ku itike ya FPR.
Ibi ntibyantangaje na busa kuko ubusanzwe Perezida Kagame akunze gukoresha abantu badashyira mu gaciro kandi badashobora kumuvuguruza ku byemezo bye akenshi biba byuzuyemo ubuswa burenze urugero. Depite Bamporiki akigera mu nteko ku Kimihurura yahise yerekana ko anejejwe bikomeye n’ubwo butware yacyebewe.
Mu nama yo kwifotoza no kurya no kunywa ngo yabatijwe umushyikirano wa 2013, uyu Bamporiki yagaragaye arimo kubyinana na Kagame imbere kandi yatakawe nk’aho ibibazo by’abaturage ntacyo bimubwiye. Nyuma y’ibi ntiyarekeye aho kuko muri iki gikombe cy’isi ariwe mutegetsi ukomeye ukomeje kwandika S.M.S kuri Radiyo Rwanda avuga ko afana amakipe ahatana kuri buri mugoroba w’umukino.
Bamporiki na madamu we
Kugira ngo mwemere ko SHIKAMA tutabeshya, umunsi Ubuholandi buheruka gukina Depite Bamporiki yohereje ubutumwa kuri Radiyo Rwanda avuga ko afana Ubuholandi. Imico n’imyitwarire nk’iyi ku munyapolitiki mu gihugu gifite abaturage bakennye bashonje byitwa ubupfayongo no kudashyira mu gaciro.
Gushyanuka yandikira Perezida Kagame
Mu muco wa kinyarwanda, kirazira gutukana kandi natwe turabizi ariko hari amagambo amwe akoreshwa nk’akomeye nyamara ari ukugira ngo wumvikanishe uko bikwiye uburemere bw’ikibazo gihari. Iyo uvuze ko umuntu runaka ashyanuka ntabwo uba umututse ahubwo uba ushaka kwerekana ko avuga ibidakwiye akabibwira utabikwiye no mu gihe kidakwiye (Circonstance).
Muri iyo baruwa nk’uko nabivuze yuzuyemo ubuswa burenze urugero no gutesha agaciro intwari zaharaniye Repubulika, Bamporiki aravugamo byinshi aho agaruka ku magambo adafite icyo avuze muri politiki nk’aho avuga ngo : Inzira ndende ntibura ndarushye, mwavanye bisi Rwanda ku manga, utabarutse atutira aba yujuje, ibimene by’amacupa n’ibimene by’ibicuma.
Bamporiki na madamu we
Muri iyi baruwa kandi Depite Bamporiki yanditsemo interuro nyinshi zerekana ko mu mutwe we nta kintu kibereyemo na busa : Ingero : « Turi ikinyejana cyakomeretse » : Depite bamporiki ubanza atazi ikinyejana icyo aricyo kuko ikinyejana kigizwe n’imyaka ijana kandi abantu nta na rimwe bazaba imyaka. Ikinyejana kireba abatuye isi bose. Ubu se abaturage bo muri Suwede bakomerekejwe n’iki kinyejana mu buhe buryo???
Depite Bamporiki aremeza ko abanyarwanda bose bashaka icyomoro kuri Kagame, kandi ngo Kagame ntiyaba yaranyuze mu bimene by’amacupa ngo Bamporiki ananirwe guca  mu bimene by’ibicuma. Intumwa ya rubanda yaca mu bimene by’ibicuma ijya hehe mwo kagira Imana mwe ko nagenze nkabona!!!!!!!!!
Arasuzugura intwari zaharaniye Repubulika
Uyu mudepite ushobora kuzasiga inkuru mu minsi mikeya kuko ataramenya uko Kagame akora yiha kumushyanukaho, mu gika cya kabiri cy’iyi baruwa ye aragira ati : « Abayobozi bababanjirije (babanjirije Paul KAGAME) bakoze politiki-mbisha yo kwanganisha abanyarwanda. Iyo nzira yagejeje u Rwanda kuri jenocide yakorewe abatutsi; ibyo bikorwa nita ubugwari byasibanganije ubutwari bwaranze abanyarwanda dukomokaho twese; babayeho hagati y’1958-0001»
Bamporiki
Muri iki gika, abazi gusesengura mugasoma mudahubuka kandi mukaba muciye akenge, murabona ko Depite Bamporiki ibintu avuga byose ari ibitakaragasi gusa gusa. Mbere ariko yo kugira inama mugira, nagira ngo mbanze mbabwire rwose ko nta cyo mfa nawe kandi ko ntanifuza kumwubikira imbehe kuko nta budepite nkeneye ku ngoma ya Kagame ubuza bose kuvuga.
Icya mbere kuvuga ko ababanjirije Kagame bose kuyobora u Rwanda bakoze politik-mbisha ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko bidashoboka. Ibi kandi nta mugayo kuko nta mateka y’u Rwanda BAMPORIKI azi. Azasome ibitabo abaze n’abakuru bazamutekerereza uko byagenze.
Kuri Bamporiki w’ejo bundi, ni igicumuro gikomeye kuvuga ko abategetse guhera muri 1958 bakoze politiki-mbisha. Nta politiki mbisha ibaho ahubwo hashobora kubaho umunyapolitiki w’umubisha nka Paul Kagame Bamporiki arimo gutetaho atamuzi kandi nziko azamubona uko akora n’uwo ariwe bidatinze.
Bamporiki kandi aravuga ko ababanje bose uhereye muri 1958 kugera muri 0001 ahangaha arashaka kuvuga guhera mu 1958 kugera muri 2001 : Hano turasesenguramo ibintu bibiri : Icya mbere ni uko kwibeshya ku myaka bishobora kumukoraho aho umunyamategeko wa Perezida Kagame ashobora gushora Bamporiki mu rubanza.
Bashobora kumushoramo bamushinja guteshaguzwa (Lapsus) ashyira (situer) umukuru w’igihugu mu myaka yabanje aho kumurekera mu gihe cye. Icya kabiri mwahise mugikeka : Impamvu Bamporiki agera muri 2001 ni uko ariho Perezida Pasiteri BIZIMUNGU yavanywe ku butegetsi ku gahato ananijwe na Kagame.
Bamporiki na madamu we
Ubwo ni ukuvuga ko na Pasiteri BIZIMUNGU yakoze politiki-mbisha!!! Pasiteri BIZIMUNGU kuko yakoranaga na Perezida Paul KAGAME ubwo ni ukuvuga ko na Kagame yakoze Politiki-mbisha kuko nyine bakoranaga. Iki rero cyo gishobora gucisha umutwe Depite BAMPORIKI ubutagaruka kuko uyu mwaka wa 2001 asorezaho aca umurongo w’amateka atanazi harimo imyaka 7 Kagame yategetsemo u Rwanda ari naho yarimburiye imbaga nyarwanda itabarika n’ubwo n’ubu atatworoheye.
Ku birebana no kwibeshya ku myaka, Bamporiki azabaze uko byagendekeye Muzehe Faustin TWAGIRAMUNGU mu matora ya Perezida yo muri 2003, n’ubwo ntemera ko ariko yanditse, ariko ku mpapuro zo kumwamamaza FPR yategetse icapiro ryamwandikiraga izo mpapuro ko bandikaho ko Rukokoma azaharanira kuvangura abanyarwanda kandi we yari yanditse ko atazavangura abanyarwanda.
Niba muri Perezidansi mu Rugwiro bafite umuhanga mu gusesengura inyandiko nkanjye, yahita ategeka ko Bamporiki ajyanwa mu rukiko kandi yatsindwa. Bamporiki aravuga muri iyo baruwa ko uwabanjirije Kagame gutegeka u Rwanda yagiye akaruparika ku manga (ku gihanamanga) Uwabanjirije Kagame ni Bizimungu. Bizmungu yakoze ikosa ki bavandimwe dusangiye u Rwanda ???
Bamporiki aravuga ko Kagame ari nyir’impuhwe nyinshi utabara atagombye guteza inzuzi ngo zere…. Biratangaje. Depite Bamporiki uwamubwira imiborogo n’intimba ziri mu mitima y’abana b’abanyarwanda batagira ingano twahinduwe imfubyi na Paul Kagame nibwo yasobanukirwa ko arimo gukina n’umuriro.
Utabarutse atutira aba yujuje….
Depite Bamporiki aragira ati : « Utabarutse atutira aba yujuje » Hano Bamporiki arakina n’umuriro kuko atazirikana intimba ifitwe n’abana baburiye ba se ku rugerero (ku rugamba), ntiyiyumvisha intimba n’agahinda bifitwe n’abapfakajwe n’urugamba. Kuko kuzuza ni ukuvuga ko ntacyo bahombye kandi ko n’ababo bakiriho ntacyo bahombye.
Mu gusoza iyi nyandiko, ndagira ngo nkebure Depite Bamporiki Edouard kandi mwibutse ko hariya ku Kimihurura abaye yegamye atari ahakwiye rwose na busa. Kubera iyo mpamvu nacishe make kandi amenye ko Kagame nta nshuti agira muri politiki.
Ikindi ni uko iyi baruwa atari jye gusa wayigaye kuko no ku rubuga rw’IGIHE rwayitangaje maze kubona amakuru ko abashinzwe itangazamakuru muri Perezidansi mu Rugwiro kwa Kagame bakimara kumenya ko iri kuri www.igihe.com bahise bategeka ko ivanwaho kubera ubugoryi n’ubuswa burenze urugero yandikanywe.
Mukomeze gusoma SHIKAMA


GATENDO A.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________________________
PS/ NKUSI Yozefu
Urakoze muvandimwe Gatendo muri iyi nyandiko yuzuyemo isesengura ryimbitse. Hari ibintu bibiri ngirango nkunganireho kuri iyi nyandiko:

1. Uyu mwene data Bamporiki ugomba kumwumva, ubwenge buke afite buraboneka turabubona, niyo mpamvu nawe kuva bakimugira inkomamashyi, yahise afata umushahara we wa mbere numva bita ngo ni uwo gufata dushe, we yaruhukiye muri kaminuza ya ULK, ati: " nimwakire  munyigishe gusoma no kwandika!" Ikibabaje ni uko yabaye nk'uhungira ubwayi mu kigunda, twese tuzi ko nta burezi bukiba mu Rwanda, Kagame yabuhinduye agasitwe. Ubona iyo amuha kiriya gisigo rugikubita akamwohereza muri USA aho abana ba Kagame bahabwa inyigisho zifite ireme. Arutwa na Mitali wandikiwe impamyabumenyi n'iriya kaminuza atiriwe ajya gutayo igihe. Muri make rero Bwengebuke azahora ari Bwengebuke.

2. Hari abari bubifate nk'agatendo mu dutendo ariko ni uko biri: Umwe muri ba maneko ba Kagame yigeze kurinyibira amaze guhaga ikiyeri wa mugani wa ba Bashingantahe bo hakurya iriya, ati" urabizi Prof., ndi mu bantu baneka abazahabwa imyanya yo hejuru mu gihugu. Kugirango ubone umwanya wo hejuru uri umuhutu biterwa na gahunda iri imbere Kagame na FPR baba bateganya, ikindi ni uko ugomba kuba ugaragara ko uri igihutu cy'ikigoryi, bavuga kikiriza, bagikandagira kigaseka. Burya kandi n'ibizuru n'ibinwa binini bifasha bamwe kuko nibyo Kagame yereka abazungu ko atavangura! Naho abatutsi, ugomba kuba waragiye ugaragaza ubuhezanguni bwo kwanga abahutu mu mvugo no mu nyandiko kenshi!" Ubwo rero Gatendo urabona ko Bamporiki na ba giti mu jisho bandi bujuje ibya ngombwa rwose byo kubona akazi kwa Kagame. Ikibabaje ni uko uhora wisobanura, uhakana icyo uricyo kugirango ukunde ubonwe nk'umuntu wuzuye bityo imbehe ikomeze igarame! Ngiye kuba nka wa mukobwa w'i Hahandi yanze gushyingirwa Iriya ati: "nzarya duke tw'i Hahandi noze akarenge!". nanjye nzarya duke ariko mparanire kubaho bumuntu, sinzarucaga nka Bamporiki n'abakora nkawe kugirango nkunde mbeho.""



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355