Pageviews all the time

Ibyahishuwe bya cyenda: menya ibyategetswe Kagame na FDLR mu nama y’iminsi 3 yabereye i Kigali kuva tariki ya 2/7/2014 kugeza ku itariki ya 5/7/2014. Iyi nama yahuzaga LONI, Afrika Yiyunze(AU), SADC , imiryango mpuzamahanga, n’ibihugu bifite ingabo muri RDCongo. Ese ibyategetswe aba bombi ntibyaba bifitanye isano n'inkongi z'imiriro yibasiye u Rwanda?/ NKUSI Yozefu

Perezida Kagame
ikirangantego cya FDLR












Mu bihugu biyorwa mu buryo bwa Demukarasi, abenegihugu bagezwaho imishinga Leta ishaka gukora mu gihugu bakagira icyo bayivugaho, banga , basaba ikosorwa, cyangwa se banga burundu iyo mishinga;  ni muri urwo rwego abaturage b’igihugu cya Noruveje banze ko igihugu cyabo cyinjira mu muryango w’Ubumwe bw’i Buraya Kandi Leta ntako itari yagize ngo ibiemeze, nyamara amatora yarageze barabyanga biremerwa.

Mu Rwanda si uko ibintu bimeze kuko icyo Kagame n’Agatsiko ke barose bucya cyabaye itegeko ntakuka urirenzeho agacibwa umutwe, akenshi bikaba bikorwa  mu nyungu zako aho kuba iz’abaturage. Ingero ni nyinshi: Agatsiko kemereye sosiyete yo muri Isirayeli ikora udupira nka tumwe twajyaga(abanyarwanda) tuzirika ku murizo w’inka nyuma y’icyumweru igice bashaka ko kivaho kigacibwa nta maraso avuye. Abakora utu dupira  Bemerewe n’Agatsiko imboro zo gukata zigera kuri 2,000,000 mbere y’uko umwaka wa 2015 urangira, mu rwego rwo kwishyura imyenda y’intwaro FPR yafashe zo gutsemba abanyarwanda n’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika. Abaturage bakaswe ubu babaye ibisenzegeri utatse agafungwa  ngo ararwanya gahunda za leta .

Si ukutagishwa inama ku  mishinga gusa, abaturage ntibamenyeshwa ibiriho biba mu gihugu , niyo babibwiwe barabanyomeka. Urugero rufatika ni inama iherutse kubera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 2/7/2014 kugeza tariki ya 5/7/2014, yigaga ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’isi yose, ariko abanyarwanda ntacyo bigeze babwirwa. Iby’iyi nama babyumvise igihushuka kuri radiyo BBC Gahuza ubu Kagame yibasiye,  ishobora kongera kutumvikana mu gihugu mu minsi mike. Iyi Leta rero muby’ukuri umuntu yavuga ko ihagarariye inyungu z’Agatsiko naho abaturage umuntu yabita ko ari ingwate nkuko mugiye kubyibonera hasi aha.

Inama yabereye i Kigali yarimo bande kandi yigaga iki?
Nkuko tubitangarizwa n’ikinyamakuru Mtanzania cyandikirwa muri Tanzania kandi kigakorera no kuri interineti,  abari muri iyi nama yatangiye ku itariki ya  2/7/2014 ikarangira ku itariki ya  5/7/2014,  ibyo yize, n’abari bayirimo byose babisobanuriwe mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania bwana  Bernard Membe aherutse kugirana n’abanyamakuru i Dar es Salaam muri Tanzania. Nyuma y’iki kiganiro, iki kinyamakuru cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti « UN yamchokonoa Rais Kagame» Tugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ngo LONI ikurugutuye Perezida Kagame!kanda aha usome iyi nkuru mu Kiswahili muri Mtanzania.
ibendera rya FDLR
Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, iyi nama yabaye biturutse ku ibarwa inyeshyamba z’abahutu b’abanyarwanda za  FDLR zibarizwa mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDCongo zari zandikiye SADC ziyisaba ko yazifasha rwose zikagirana ibiganiro by’amahoro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, amahoro agataha mu Rwanda. Bityo SADC yasanze itakwifasha yonyine icyo kibazo cy’ingutu kuko yari izi ibyo Paul Kagame yakoreye Perezida Kikwete ubwo yagiraga inama Kagame muri 2013 Adis Abeba muri Etiyopiya yo kugirana ibiganiro na FDLR kugirango intambara z’urudaca zo mu karere zirangire.

Muribuka ibitutsi n’isebanya Kagame n’Agatsiko ke bakoreye Perezida Kikwete n’umuryango we.Iyo nama rero yarimo intumwa  zikurikira: Umuryango w’Abibumbye(LONI), Umuryango w’Afrika yiyunze(AU),  SADC, imiryango mpuzamahanga itandukanye, ibihugu bifite ingabo muri RDCongo ni muri urwo rwego Tanzania nayo yari yatumiwe,  n’u Rwanda narwo rukaba rwari ruyirimo.

Imyazuro yafatiwe muri iyo  nama
1.Ibyo LONI n’amahanga bategetse FDLR gukora
Nkuko intego ya Shikama ari «Uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma», turamagana itangazamakuru ryo mu Gatsiko ritageza ku banyarwanda amakuru y’impamo y’ibibera mu gihugu cyabo kandi aribo bigiraho ingaruka mbere y’Abakegesi. Minisitri Membe  amaze gutangaza ko amahanga ashaka ko ikibazo cya FDLR kirangira, bitarenze amezi atandatu uhereye muri uku kwa Nyakanga, ibinyamakuru by’Agatsiko byasamiye iyi nkuru hejuru ngo aka FDLR karashobotse ngo igiye kwinjira mu Rwanda ipfukamye. Si uko bimeze , ibi byari ibinyoma, dore amakuru y’ukuri atangazwa n’abanyamakuru ba Mtanzania bari mu nama Membe  aherutse kugirana n’abanyamakuru i Dar es Salaam.

a       a) Inyeshyamba za FDLR zategetswe kuva mu bwihisho, zigashyira intwaro hasi, abazi ibya gisirikare bagashyirwa mu ngabo z’u Rwanda (ndlr.  iziriho ubu ni iza FPR) abasigaye bagafashwa ( turabibona hasi) kuba abaturage basanzwe.
b     b) Izi nyeshyamba  za FDLR ziramutse zanze ibyo amahanga na Loni azisaba, igihe kirangiye zigomba kugabwaho igitero  n’ingabo za Loni ngo zizeye kuzisenya mu gihe gito ( umuntu yakwibaza aha intwaro bakoresha ziruta izo bakoresheje mu myaka 20 ishize bagaba ibitero bitabarika kuri FDLR izo arizo .)

2   2. Ibyo LONI n’amahanga bategetse Perezida Kagame w’u Rwanda bikaba byaragizwe ibanga n’Agatsiko
Muri  Shikama dufite amakuru atubwira ko Kagame ubu yashoye amafranga atabarika mu Bakongomani: Abanyamadini, abanyapolitiki, urubyiruko ndetse n’abasirikare ba RDcongo, abo bose ngo bazakore ibishoboka byose  birukane abarwanyi ba FDLR mu nkambi nshya Loni iriho ibakusanyirizamo muri RDCongo. Bityo, ngo aba FDLR bakwirwe imishwaro nkuko byagendekeye impunzi z’abahutu zitapfiriye mu nkambi za Zaire mu 1996 ubwo ingabo za FPR zatwikaga izo inkambi. Nyamara reba ibyo Perezida Kagame yasabwe na Loni gukora n’abari muri iyi nama bose, nawe akaba yarahawe amezi 6 kuba yabirangije uhereye  ku tariki ya 5/7/2014.

a)       Leta ya FPR na Kagame bategetswe gushyira abasirikare ba FDLR bose mu ngabo bita iz’u Rwanda.
b)      Kubaka inkambi mu Rwanda zizajyamo abantu bose bazaba batagiye mu ngabo z’u Rwanda, izo nkambi zikazaba zirinzwe kandi zigenzurwa na UNHCR, SADC, n'u Rwanda  kugirango bariya bantu bahabwe imfashanyo  no kubasubiza mu byabo.( Iki nicyo cyagizwe ubwiru kandi nicyo gitesheje Kagame umutwe kugeza ubwo afashe umugambi wo gukongeza imiriro mu gihugu nkuko tuzabigarukaho mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko)

Aba banyamakuru ba Mtanzania bavuga ko Minisitiri Bernard Membe yababwiye ko hirya no hino abantu banyuranye bariho bakora ibishoboka byose kugirango bumvishe Kagame ko agomba kubahiriza biriya asabwa hejuru. Aba banyamakuru banzura kandi bemeza ko uyu ari umutego LONI iteze perezida Kagame dore ko ngo mugenzi  we Kikwete yari yamugiriye inama isa n’ibi ategetswe hejuru akamutuka akamutukuza.
FDLR irinze impunzi mu mashyamba ya RDCongo
Niko, aho imiriro iriho ica ibintu hirya no hino mu gihugu Agatsiko kiyemerera ko atari  abanzi bako (FDLR na RNC) babikora, ntiyaba ifitanye isano n’iyi nama y’i Kigali? Aho Kagame ntiyaba ariho akora ibishoboka byose  yifashishije inkongi ngo ibyari inama bibe isoko? Ntuzacikwe n’inyandiko yacu y’ubutaha kuri ibi byahishuwe bya cumi. 

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355