Pageviews all the time

Igice cya 4 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’abasenyeri i Gakurazo, taliki 05 Kamena 1994. Umwicanyi ruharwa Paul KAGAME n’amashumi ye (Kabandana, Gumisiriza na Ibingira) yacuze inkumbi i Gakurazo ntibakwiye kuryozwa amaraso y’intore za Kiliziya gusa ahubwo bakwiye no kwishyura Kiliziya Ntagatifu umutungo wayo urimo n’amafaranga basahuye ku manywa y’ihangu nk’uko n’abahutu bishyuye ibitoki n’inyama z’inka z’abatutsi bariye mu 1994.


Mgr Thaddée Nsengiyumva (4),
 Mgr Joseph Ruzindana,
(6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7

Nyina w'ikibondo Sheja

 kicanywe n'abasenyeri 
ku mabwiriza ya 
Paul Kagame

Kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda muri benshi, tumaze ubagezaho inyandiko eshatu (3) zibabwira akari imurori ku bwicanyi bwakorewe abasenyeri n’abapadiri ba Kiliziya Gatulika bwabereye i Gakurazo ku Cyumweru, taliki 05 Kamena 1994 ku itegeko ndakuka rya General Major Paul KAGAME.
Tubibutse ko muri izo nyandiko eshatu twagarutse mu buryo burambuye ku miterere ya Kabgayi mu gihe ingabo za FPR zahasesekaraga, hari kuwa Kane, taliki 02 Kamena 1994. Twababwiye kandi uko Kagame yategetse ko bica Furere Barthazar NTIBADENDEREZA w’umurundi wakomokaga mu Nyakabiga mu Burundi bamutsinze i Kinazi, uyu yari Furere Mukuru i Gakurazo.
Twababwiye kandi ukuntu Kagame yategetse ishumi ye KABANDANA Innocent gukomeza kwica umugenda impunzi z’abatutsi bari barokokeye i Kabgayi n’abahutu bose bakandagije ikirenge cyabo i Gakurazo bahunze berekeza mu nzira zaturukaga Byimana-Gakurazo ukagenda ukagera ku Ruhuha na Kanzenze mu Bugesera.
Dusubire i Kabgayi kuko ariho byahereye
Nk’uko rimwe nigeze kubikomozaho, abantu bose Kagame yashoye mu byaha  bikomeye yakunze gutinya ko bazamuvamo bakabivuga bakitandukanya n’ikibi maze akora uko ashoboye agerageza kubikiza. N’ubwo nzi neza ko nta bapfira gushira, Kagame yamaze abatari bakeya.
Iyi ntego ya Kagame kandi muzi ko yanayisubiyemo vuba aha aho yagize ati : « Uwajya kunyitakana ngo ninjye wamwohereje kwica sinamwihorera gutyo gusa ahubwo namwica ariwe ». N’i Kabgayi rero niko byagenze.
Nigeze kubabwira umugabo witwa Deogratias MUSHAYIDI ubu ufungiye i Mpanga mu Karere ka Nyanza. Mushayidi yabaye mu bafurere b’Abayozefiti i Gakurazo. Ahagana mu 1989 nibwo abafurere bamuhaye Buruse yo kujya kwiga mu Busuwisi. Mu 1990, mu rwego rwo gukomeza gushaka abayoboke ku mugabane w’Uburaya, bitewe n’uko Mushayidi yari umututsi, bamugezeho aho yigaga bamubwiye yumva gahunda byajyana niko guta ikamba rya Nyagasani yiyambra ikanzu ahitamo kujya gufata imbunda ahinduka umukada wa FPR.











Mushayidi Deogaratias

Mbere gato y’uko ingabo za FPR zigera i Kabgayi, bitewe n’ubukene bwari ku rugamba, Kagame yategetse MUSHAYIDI Deogratias bari kumwe ku rugamba guhamagara i Kabgayi kwa Musenyeri (Kuko yari yarahabaye ahazi) amusaba kubategeka bakoherereza FPR amafaranga ku rugamba yo gutunga ingabo zishonje.
Mushayidi yarahamagaye i Kabgayi yitabwa n’umunyamabanga wa Musenyeri NSENGIYUMVA. Mushayidi yamubwiye asa n’umukanika kandi amutegeka ko Diyosezi ya Kabgayi igomba koherereza FPR amafaranga ku rugamba kugira ngo ingabo zikomeze kubaho.
Umunyamabanga wa Musenyeri NSENGIYUMVA yumvise ibintu bikomeye niko guhereza Telefoni Musenyeri ngo yivuganire na MUSHAYIDI bari banaziranye ni uko Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo amusubiza ko Kiliziya ya Kabgayi idafite amafaranga yo gutera inkunga FPR ku rugamba.

Mushayidi yabwiye abari  bamutumye gusabiriza i Kabgayi ko ntacyo bitanze, Kagame ahita ategeka Mushayidi gusubiza Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo ngo murayatwoherereza mwanze mukunze cyangwa niba muhisemo kuyatwima mubitubwire tubimenye kuko umunsi twageze i Kabgayi mwese tuzabica nta n’umwe uvuyemo.

Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7
Nyina w'ikibondo Sheja kicanywe n'abasenyeri ku mabwiriza ya Paul Kagame

Kagame mu gufunga Mushayidi rero hakaba hanarimo kurwanya ko yazamushinja ko yagambiriye gusahura Kiliziya no kwica abashumba bayo. Kugirango Mushayidi ave muri gereza keretse Paul Kagame atagihari.
Iki ni ikirongozi kiri i Gakurazo: Aha niho Kabandana yari ahagaze Kagame amuha
amabwiriza kuri Telefoni yo kwica inzirakarengane
Taliki 02 Kamena 1994 i Kabgayi hari amafaranga n’agafaranga
Kagame uzi kubika inzika bikomeye ntayibagirwe na busa, kuwa Kane, taliki 02 Kamena 1994 bakigera i Kabgayi babanje kureba ahantu hose hashobora kuba habitse amafaranga menshi kandi koko barayabonye bayoherereza Paul Kagame.
Nk’uko nabibabwiye mu nyandiko 3 zabanjirije iyi kuri iyi ngingo imwe, Musenyeri wa Kigali Nsengiyumva Visenti na Musenyeri Ruzindana Yozefu wa Byumba bari bamaze kugera i Kabgayi biteguye guhungira muri Zaire. Umuntu atiriwe ajya kure birumvikana ko bari bitwaje impamba itubutse y’amafaranga.
Ibi kandi SHIKAMA tubifitiye n’ikimenyetso simusiga cyabaye incamugongo i Kabgayi: Hari umufaratiri wari uruhukiye i Kabgayi noneho abasenyeri bamwohereza guca ku mupaka wa Rusizi mu rwego rwo kujya gutata ngo arebe uko hameze bazagende bamusangayo.
Iki gitekerezo kikaba cyaratanzwe mu gihe hari hataratekerezwa ibirebana no kohereza kajugujugu, uwo mufaratiri rero yaje kwicirwa ku mupaka yishwe n’abasirikari b’abazayirwa bamujijije amafaranga menshi ya Kiliziya yari atwaye kugira ngo abasenyeri bazayasange hakurya muri Zaire.
Imodoka za Kiliziya i Gakurazo zasahuwe n’inkotanyi
Nk’uko twabibabwiye mu nyandiko eshatu zabanje, abasenyeri n’abapadiri batwawe i Gakurazo bari batwaye imodoka za Kiliziya kandi nshyashya zo mu bwoko butandukanye burimo RENAULT, PEUGEOT, MAZDA n’izindi.
Ingabo za Kagame zimaze kubica ku itegeko rye zahise zigabanya izo modoka maze zizikoresha mu bikorwa byo ku rugamba. Kuba barigabanyije izi modoka za Kiliziya byazibereye uburyo bwo gukora ibyaha byinshi mu gihe gito cyane.

Ibyo binyabiziga n’amafaranga menshi cyane bya Kiliziya Gatulika kugera ubu ntacyo Leta ya Kagame yigeze ibwira Kiliziya Gatulika mu gihe abahutu bashowe mu bwicanyi bwahitanye abaturanyi babo bishyujwe n’amashereka bonse akabavamo.
Muri Gacaca habayemo akarengane n’ubusumbane birenze urugero. Niba umuhutu wasahuye igitoki yaracyishyujwe cyangwa akanagifungirwa imyaka n’imyaka, kuki uwasahuye imodoka za Kiliziya Gatulika n’amafaranga yayo (Kiliziya) we atabyishyura mu gihe azwi n’aho aherereye hazwi, icyo yasahuye kizwi, igihe yagisahuriye n’aho yagisahuriye bizwi kandi akagisahura amaze kwica bene cyo???
Ibi ni ngombwa kugira ngo ubutabera butunganywe kuko nta mwicanyi mwiza ubaho kandi abanyabyaha bose bagomba guhanwa kimwe. Kagame ukomeje gukingira ikibaba abo yashoye muri ayo mahano yose niwe ukwiye gusaba imbabazi Kiliziya cyangwa ingabo ze zigakiza imitima yazo zikiyunga na Kiliziya Gatulika.

Mahoro M.
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355