Pageviews all the time

IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 14 GISANZWE, TALIKI 06 NYAKANGA 2014 : Isomo rya mbere : Zakaliya : 9,9-10 Zaburi : 144,1-2,8-9.11-13 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,9.11-13 Ivanjiri : Matayo : 11,25-30 : «Imana umukiza wa rubanda ibingingira guca bugufi ngo bagere ku gakiza gashyitse ni nawe ugamburuza abategetsi b’amahanga bigize agati kadacanwa bagashinga ijosi.» Abatagatifu : Goreti, Dominika na Godeliva



Hahirwa abameze nk,abana bato


Kuri iki cyumweru, taliki 06 Nyakanga 2014, Kiliziya Gatulika nk’uko bisanzwe ku yindi minsi yose nabwo yagize amasomo igenera abana bayo ikunda mu buryo butambutse imitekerereze n’imyumvire yacu ya hano munsi. Rimwe na rimwe tukanabisuzugura nyamara mu nyigisho Yezu yaduteguriye uyu munsi aragaragaza ko icyo Kiliziya idusaba kitavunanye na gato.

Mu isomo rya mbere riherereye mu gitabo cy’umuhanuzi Zakariya baraturarikira gusanga umwami wacu Yezu kuko ari intungane, umutware kandi akaba arangwa no koroshya. Zakariya aremeza ko Yezu azavunaguza abashoza intambara bityo abaturage abatangarize amahoro. Zakariya yabayeho mu gihe kimwe n’umuhanuzi Hagayi muri 519 mbere y’Ivuka ry’uyu Yezu avuga ku buryo ibyo yahanuye bikwiye kwizerwa rwose. Naho muri Zaburi baratubwira ko Imana ariwe mukiza w’abantu akabaha n’ubwihugiko mu bihe byose akanagamburuza abategetsi b’amahanga bigize akari aha kajyahe.

Mu isomo rya kabiri baratubwira ko kugira ngo umutwaro Yezu adukorera utworohere, tugomba kwirinda gutwarwa n’umubiri n’iby’isi; ibi bigaterwa n’uko ugengwa n’umubiri agera aho agapfa mu gihe ucitse ku bikorwa by’umubiri ku bwa Roho Mutagatifu icyo gihe abaho iteka na nyuma y’ubu buzima.



Ivanjiri Ntagatifu Yezu arahumuriza rubanda yamuyobotse ko umutwaro adukorera utaremereye na busa. Aya akaba ari amagambo akubiye mu mvugo ya Yezu hagamijwe guhishurira inkuru nziza abaciye bugufi. Yezu kandi arashimira Imana kuko yahuje n’ugushaka kwe maze igahishurira iryo banga abaciye bugufi. Iryo banga Yezu avuga ni inyigisho ye bwite idashobora kumvwa n’uwikakaza mu mutima.
Yezu kuri iki Cyumweru aratanga ihumure ku bantu bose baruhijwe n’abaremerewe n’imiruho n’imitwaro byo kuri iyi si itagira imbabazi. Yezu arararika abantu bose barushye n’abagowe ko dukwiye kumusanga kugira ngo aturuhure kuko umutwaro adukorera utaremereye na busa.



Hahirwa abameze nk'abana bato
Yezu, kugira ngo tuzabishobore, aratwingingira kumwigiraho no kumureberaho kuko acisha make kandi akagira umutima utuza kandi ukanoroshya. Yezu aremeza ko ibi nitubyubahiriza tuzamererwa neza mu mitima yacu. Iyi migenzo nyobokamana ya Yezu niyo rufatiro n’ishingiro ry’agakiza kacu kandi ishingiye ku ijambo rye.







Yezu ugira umutima utuza kandi woroshya, imitima yacu uyigire nk’uwawe (x10)    

Abatagatifu b’icyumweru gitaha
 Kuwa mbere taliki 07 Nyakanga  ni Mut. Odoni. Kuwa kabiri taliki 08 Nyakanga  ni Mut.(-). Kuwa gatatu taliki 09 Nyakanga  ni Mut. Amandina, Maliyana, Velonika na Yuliyana. Kuwa kane taliki 10 Nyakanga ni Mut. (-) Kuwa Gatanu taliki 11 Nyakanga ni Mut. Benedigito, Oluga, Sigisibereti na Piyo wa mbere. Kuwa Gatandatu taliki 12 Nyakanga ni Mut. Yohani Gweberiti Epifaniya na Nabori. Ku Cyumweru gitaha taliki 13 Nyakanga ni icyumweru cya 15 gisanzwe n’abatagatifu: Heneriko, Eugene, Silas na Anaclet. 

Padiri Tabaro M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD) 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355