Pageviews all the time

IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 17 GISANZWE, TALIKI 27 NYAKANGA 2014 :Isomo rya mbere : 1 Abami 3,5.7-12 Zaburi: 118,57,72,76-77,127-128 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,28-30 Ivanjiri : Matayo : 13,44-52 : « Paul Kagame n’agatsiko ka FPR bakorana; iyo baza gutekereza ku iherezo n’ejo heza hazaza h’urubyaro rwabo bari gusaba Imana ubwenge nk’umwami Salomoni aho kwigwizaho Zahabu na Diyama zivumye zakomotse mu maraso y’inzirakarengane zitabarika z’abanyekongo n’abanyarwanda!!!» Abatagatifu : Nataliya na Pantaleyo/ Padiri Nzahoranyisingiza D.

umwami Salomoni
Kuri iki Cyumweru, taliki 27 Nyakanga 2014, tugeze ku cyumweru cya 17 ku ruhererekane rw’ibyumweru bisanzwe bigize umwaka wa Liturujiya ya Kiliziya Gatulika. Ku Cyumweru taliki 13 Nyakanga Yezu yaduciriye umugani w’umubibyi, naho ku Cyumweru gishize taliki 20 Nyakanga aducira umugani w’urumamfu mu ngano.

Kuri iki Cyumweru, Yezu arakomeza kuducira imigani y’imigenurano iganisha ku ihirwe n’agakiza byacu kuko azi neza ko rubanda iyo ibwiriwe mu migani irushaho kumva no gusobanukirwa igikwiye gukorwa.
Yezu arakomeza kudusobanurira uko abazima bazarobanurwa mu nkozi z’ibibi ku munsi w’imperuka yifashishije umugani wa Zahabu n’amasaro meza bitabye mu butaka ubibonye akabitwara akabibundararaho.
Mu isomo rya mbere mu gitabo cya mbere cy’abami baradutekerereza ukuntu Salomoni yasabye uhoraho ubwitonzi ku ngoma y’ubutegetsi bwe. Imana yabonekeye Salomoni ku musozi wa Gibewoni imubaza kuyisaba icyo ashaka cyose!

Salomoni yasubije Imana ati : «Njyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka, ndagusabye umpe umutima ushishoza kugira ngo ntegeke umuryango wawe kandi nsobanure icyiza n’ikibi». Imana yasubije Salomoni ko kuba atisabiye ubutunzi, ubuzima burambye n’uko abanzi be bose batsembwa, ahubwo akaba yisabiye gusobanukirwa kugira ngo ategekane ubutungane; ko imuhaye ubwenge ayisabye. Dore umwami n’umutware mwiza! Igitangaje ni uko Imana yamubwiye ko kubera umutima uciye bugufi n’ibyo atasabye ibimwongereyeho.

Ese ubundi Kagame ajya asoma Bibiliya ? : Iki kibazo ukibajije umuntu nkanjye uzi neza Perezida Kagame n’uburyo arushijeho guhemukira abanyarwanda nahita nguzubiza ko atayisoma cyangwa ko ayisoma. Ashobora kuba atayisoma kuko atazi ubutunzi buyihishemo ku mugani wa Yezu uyigereranya na Zahabu ihishwe mu gitaka ahubwo Kagame akajya kwicukurira Zahabu na Diyama muri RD Kongo.

Ariko na none Kagame ashobora kuba ayisoma ariko ntashyire mu bikorwa ibyo ivuga n’ibyo imusaba cyane cyane umutware utwara abantu. Muri ibi bisubizo byombi, ndirinda kugira icyo mpitamo ahubwo nifashishe urugero rufatika rushingiye ku ngaruka zabaye ku mwami Salomoni kubera ubuhemu bwe ndetse n’ingorane zamubayeho.
Uyu mwami Salomoni niwe Imana yemeye ko yubaka urusengero rwa Yeruzalemu
rugaragara  kuri iyi shusho kandi
yari yarangiye se Dawidi yakundaga imuhora ko yari yaramennye amaraso menshi


Umutwe wa 11 w’iki gitabo cya mbere cy’abami wose uko ugizwe n’interuro 43 uradutekerereza, ukuntu umwami Salomoni yahemukiye Uhoraho. Kubera ibyaha bya Salomoni yatewe n’umwanzi washakaga kumaraho igitsina gabo nk’uko Kagame arimo ashaka kumaraho abagabo b’abahutu ategeka kubakona ku gahato.

Imana kandi yateje Salomoni umwanzi wa kabiri ariwe Rezoni mwene Eliyada wari warahunze acika shebuja Hadadezeri wari warakoranirije abantu mu gatsiko gakomeye kari kagizwe n’abantu bamazweho abantu na Dawidi se wa Salomoni.(Niba ushaka kumenya ibyaha bya Salomoni kanda aha niba wumva igifransa)

Ibi bikaba byerekana ko umwana w’umutegetsi mubi byanze bikunze ahura n’ingaruka ari nayo mpamvu nanditse mu mutwe w’iyi nyigisho ko abana b’agatsiko bitinde bitebuke bazirengera ingaruka zizakomoka ku byaha n’amahano ababyeyi babo barimo gukorera bene kanyarwanda.

Salomoni kandi yari umwami w’igikenya kuko yashatse kwirenza Yelobowamu akamuhungira mu Misiri akagumayo akagaruka mu gihugu ari uko Salomoni apfuye. Ibi bikaba byerekana neza neza ukuntu Kagame abantu benshi bamuhunga batinya ko abahotora ariko akarenga akabasangayo bamwe akabanigisha ibiziriko nka nyakwigendera Koloneli Patirike Karegeya.. 

Mu isomo rya kabiri baratubwira ko kugira ngo mu buzima bwawe uhirwe ari ngombwa rwose ko ugomba kuba ukunda Imana. Mu Ivanjiri Ntagatifu, Yezu arashimangira ko ingoma y’ijuru itazajyibwamo n’ubonetse wese kuko hazabaho gutoranya byanze bikunze kandi ko ntawe uziyoberanya.

Mu gusoza iyi nyigisho, twibutse ko iyo umwana afite se w’umujura, abana bigana bamwita umujura kimwe n’iyo umwana ku murenge ibunaka afite se w’umwicanyi, uwo mwana ahinduka ruvumwa. Uyu muvumo rero hari abibwira ko ari umwihariko w’abana b’abakene n’abavuka mu batindi nyamara sibyo kuko n’abakomeye bakora nabi urubyaro rwabo rubiryozwa. Mugire icyumweru cyiza! Nyagasani Yezu abane namwe!!!

Isengesho rya Mutagatifu Faransisiko wa Asizi risabira isi amahoro
NYAGASANI
Ngira umugabuzi w’amahoro yawe!
Ahari urwango mpashyire urukundo
Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana
Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe
Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri
Ahari ugushidikanya, mpashyire ukwemera
Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera
Ahari icuraburindi mpashyire urumuri
Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo
Nyagasani, aho gushaka guhozwa…njye mpoza abandi;
Aho gushaka kumvwa… njye numva abandi;
Aho kwikundisha… njye nkunda abandi;
Kuko utanga… niwe uhabwa;
Uwibagirwa… niwe uronka;
Ubabarira… niwe ubabarirwa;
Uhara amagara ye… niwe uzukira kubaho iteka. Amina.

Abatagatifu b’icyumweru gitaha :

 Kuwa mbere taliki 28 Nyakanga ni Mut. Samusoni, Selisi, Inosenti wa Nazare na Vigitori wa mbere. Kuwa kabiri taliki 29 Nyakanga  ni Mut. Marita, Lupo, Beyatirisa, Lazaro na Serafina. Kuwa gatatu taliki 30 Nyakanga  ni Mut. Abeli, Donatilla, Petero, Kirizoroji, Abudoni na Yuliyeta. Kuwa kane taliki 31 Nyakanga ni Mut. Inyasi wa Loyola na Jerimani wa Auseri. Kuwa Gatanu taliki 01 Kanama ni Mut. Aphonse Marie de Liguori, Alicadi na Fida. Kuwa Gatandatu taliki 02 Kanama ni Mut. Ewuzebiyo, Emari na Sitefani. Ku Cyumweru gitaha taliki 03 Kanama; ni icyumweru cya 18 gisanzwe n’abatagatifu: Nikodemu na Gamaliyeli. 

Padiri Nzahoranyisingiza
shikamaye.blogspot
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD) 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355