Pageviews all the time

Iyi ngoma ya FPR ibyayo birayoberanye. Ubundi umwanya wa Ambasaderi ni umwanya ukomeye wubashywe, ariko kuri FPR uyu mwanya ni ikimoteri, ubuhungiro, indiri y'ibikorwa by'ubwicanyi n'ishimuta no gucunga imitungo ya Kagame./ Bakizimbwa Paul Kizito

Mitali Protazi

Mu kinyarwanda bakunze kuvuga ngo "uwapfuye yarihuse". Nibyo koko uwapfuye yarihuse atabonye udushya, ibintu bishekeje, ariko binateye agahinda FPR ikomeje kugenda ikora inakorera Abanyarwanda. Bisanzwe bizwi ko umuntu uhawe inshingano zo kuba Ambasaderi mu kindi gihugu, aba afatwa nka Perezida w'igihugu cye muri icyo gihugu yoherejwemo.


Shikama iragirango ibamenyeshe ko, inshingano za Ambasaderi ari nyinshi, ariko iz'ingenzi ni uguhagararira inyungu z'igihugu akomokamo, mu gihugu yoherejwemo. Ambasaderi afite inshingano zo kurengera no gufasha abaturage b'igihugu cye bari mu gihugu aba yoherejwemo. Izo ni inshingano zituma Ambasaderi afatwa nk'umuntu ukomeye cyane ndetse agahabwa ubudahangarwa nk'ubuhabwa Perezida wa Rebubulika.


Kubw'iyo mpamvu, Shikama irabamenyesha ko guhitamo Ambasaderi ugomba guhagararira igihugu cye mu gihugu runaka, Perezida ufite mu nshingano ze, unahabwa uburenganzira n'itegeko nshinga bwo gushyiraho Ambasaderi, agomba guhitamo umuntu ushoboye, wizewe, w'inyangamugayo kandi w'umugabo mu bitekerezo.

Ese ba Ambasaderi boherezwa na Kagame guhararira u Rwanda mu bihugu by'Amahanga, baba bujuje ibyo maze kuvuga  hejuru? Cyangwa hari indi mpamvu ituma Kagame ahitamo umuntu ugirwa Ambasaderi.
Shikama ifatanyije n'abasomyi bayo ndetse n'Abanyarwanda muri rusange, turarebera hamwe twifashishije ingero za bamwe niba koko Kagame ashyiraho Ambasaderi mu buryo bukwiye cyangwa we hari ibindi bituma ahitamo umuntu runaka ku guhabwa umwanya ukomeye w'ubw'Ambasaderi.

1. Ambasaderi Lt Gen Kayumba Nyamwasa F.
Afande Kayumba mbere yo guhunga u Rwanda mu mwaka wa 2010 akajya muri Afurika y'Epfo, yari asanzwe ari Ambasaderi mu gihugu cy'Ubuhinde. Kugirango uyu Jenerali wahoze ari mubasirikare kizigenza ba APR/RDF agirwe Ambasaderi mu gihugu cy'Ubuhinde, byatewe n'uko yari amaze kugirana ibibazo bikomeye na Kagame.

Kagame yohereje Kayumba iyo bigwa mu Buhinde kugirango ategure neza umugambi wo kumuhitana. Kubera abakunzi benshi Kayumba yari afite mu basirikare no mu basivile, ntibyari korohera Kagame kubona umuntu wica Kayumba ntibimenyekane.
Jenerali Kayumba Nyamwasa

Ariko kuba Kayumba nawe yari inzobere mu kuneka afite n'abakunzi benshi muri uwo mwuga, byagoye Kagame kuba yabona umuntu yizeye wa kwica Kayumba ari mu Rwanda. Icyo gikorwa kigayitse cyo kumwica kikaba kandi kikarangira ntawe urabutswe.

Musomyi nawe mukunzi wa Shikama, icyemezo cya Kagame cyo kujyana Kayumba mu Buhinde kwari ukugirango Kagame ategure ananononsore neza umugambi wo kumuhitana, uyu Kayumba nta na kimwe amenye kuko mu Buhinde si ahantu byakoroha gukurikirana ibiri gutegurirwa mu Rwanda. Uwo mugambi wo kwirenza Kayumba wapfubye kenshi ubwo hashakishwaga abantu benshi bakora icyo gikorwa nanjye Bakizimbwa P.K. ubwanjye ndimo. 

Kayumba yakomeje asimbuka icyobo cyamucukuriwe mu Rwanda kugeza ubwo bwa nyuma na nyuma, nk'uko Maneko zo Kwa Gen Nziza zizewe zabitumenyesheje, mu mwiherero w'Abayobozi bakuru wabereye ku Gisenyi mu mwaka wa 2010, Kayumba yari yatezwe igico mu ikorosi ry'i Shyorongi hanyuma Lt Col Rose Kabuye amubera intwari amutegeka guhita ahunga mu maguru mashya.

Shikama irabamenyesha ko kubera ubwo butwari Afande Roza yagize, bwatumye ahita yirukanwa muri sisiteme ya FPR, yitwa umwanzi w'icyama, ahabwa akato nabo mu Gatsiko kugezaho ubuzima bumugoye atangira kwihangira imirimo nayo ya nyirarureshwa!

Uko kohereza Jenerali Kayumba guhagararira u Rwanda mu Buhinde ntabwo yoherejweyo ku inyungu za Rubanda nk'uko biri mu nshingano z'Ambasaderi, ahubwo yoherejweyo mu nyungu za Kagame ku giti cye kugirango abone uko amwivugana bitamenyekanye.


2. Ambasaderi Major Gen Frank Mugambage
Afande Mugambage mbere yo koherezwa guhagararira u Rwanda muri Uganda, yari yarigeze kuba Komiseri wa Polisi mu Rwanda. Shikama mu makuru izi kandi ifitiye gihamya, irabamenyesha ko raporo nyinshi zagiye zitangwa na Jack Nziza wari umukuru w'iperereza na Maneko(J2 na J5) kwa Kagame, ko Mugambage nta kazi azi. Bishatse kuvuga ko Mugambage yari ajenjetse cyane mu kwikiza abatavuga rumwe na Leta cyangwa Leta y'Agatsiko idashaka.
Jenerali F. Mugambage

Ibyo Nziza yashinjaga Mugambage kwa Kagame byari byo kuko icyo gihe abantu batarigiswaga, ntibanicwe ugereranyije n'ubu Polisi iyobowe n'umwicanyi ruharwa Gasana. Icyo gihe Shikama irabamenyesha ko ibinyamakuru byarwanyaga Leta y'Agatsiko byiganjemo Umuseso, Umuvugizi n'Umuco byakoraga nta kibazo.

Nyuma yo kwinjizwamo ko Jenerali Mugambage aramutse atisubiyeho yahindurwa ikigarasha, Kagame yamuhaye amahirwe ya nyuma yo kwikosora ku kuba ikigwari mu kwica, hanyuma amaze kumukangaho, Mugambage wahahamutse yoherezwa guhiga n'iyonka i Bugande. Ubu arabarirwa mu bicanyi ruharwa ba Kagame.

Uko koherezwa kuba Ambasaderi mu gihugu cya Uganda kugirango amarire ku icumu abatavuga rumwe na Leta y'Agatsiko, bigaragaza ko Kagame adatoranya Ambasaderi kubera inyungu z'abaturage b'u Rwanda ahubwo yirebera inyungu ze zatuma akomeza kugira u Rawanda akarima ke.

3. Ambasaderi Lt Gen Charles Kayonga.
Kayonga ntako atagize ngo ashimishe Kagame guhera muri CND, 1993 igihe cy'intambara y'Inkotanyi na Ex Far kugeza mu ntangiriro za 2014 igihe cy'intambara ya M23/RDF na Congo. Nk'uko Shikama yakunze kubibagezaho, Kayonga yakomye akaruru ku cyombo atabaza igihe M23 na RDF bariho bashwanyaguzwa n'ingabo za Tanzania, Congo n'Afurika y'Epfo, ati turapfuye turashize ingabo zacu ziri gupfa nk'amasazi. Ngo abo mu Gatsiko bahise bamuhimba Afande Turashize!
Jenerali Kayonga Charles uwo warahiye guseka

Kagame ntiyishimiye uko gutaka no gutakamba kwa Kayonga. Gen Nziza nawe yahise yongera umunyu mu gisebe, yumvisha Kagame ko Kayonga yatangiye kuba igipinga, ndetse n'agafuni kamunaniye kuko gakorwa na Jenerali Ruvusha E. umwungirije.

Nk'uko Kayumba yoherejwe muri Aziya mu gihe hagipangwa gahunda kuri we, na Kayonga niko byamugendekeye ajugunywa mu Bushinwa.Lt Gen  Kayonga kugirwa Ambasaderi mu Bushinwa byaba ari inyungu za Rubanda? Ndakurahiye ni inyungu za Kagame bwite wabaye amujugunye ngo abanze yige dosiye ye.

4&5. Ambasaderi Habineza Joseph na Ambasaderi Mitari Protais
Aba bombi mbashyize hamwe kuko n'ubundi bari kumwe mu mukino wa vamo njyemo, injiramo mvemo.Iby'aba bagabo birashekeje biteye n'agahinda.Umunyabwenge, umusenzi (gusenga) kabuhariwe w'ikigirwamana gikuru akaba na Mucutse umumpe Ambasaderi Minisitiri Habineza Joseph.

Minisitriri w'urubyiruko n'umuco: amabasaderi Habineza Yozefu atoza urubyiruko umuco nyarwanda
Mu myaka yashize ubwo Habineza yari Minisitiri w'Urubyiruko Umuco na Siporo, igihe cy'umunsi mukuru wo kwibohoza  yagiraga atya agiye guha ijambo Kagame imbere y'imbaga yuzuye Sitade Amahoro, ati: 

"uyu niwe ugize u Rwanda, niwe warukuye mu mwobo, niwe dukesha kubaho k'u Rwanda n'Abanyarwanda, atariho u Rwanda ntirwabaho." Ubwose udahita abona ko Habineza yise Kagame Imana Muremyi ni nde?"

Uko gusenga Kagame amavi akazana amagaragamba kwatumye Habineza yubahwa bidasanzwe n'imana ye hanyuma igihe afatanywe abakobwa(abangavu 6) b'abandi nk'aho yashyikirijwe inkiko zibigenewe ngo ahanwe, Kagame amwohereza muri Nigeria kuba Ambasaderi.

Kohereza Habineza muri Nigeria kubayo Ambasaderi, Kagame yabikoze mu nyungu z'Abaturage cyangwa yamwoherejeyo kugirango amucikishe ubutabera hamwe n'ikimwaro cyari cyamwokamye? Ariko kuko azi gusenga neza, yaragaruwe ngo akomeze amasengesho abavuga bavuge!

Umuswa, umugome, gateranya wahoze ari Minisitiri, Ambasaderi Mitari Protais
Koko uwapfuye yarihuse nk'uko natangiye mbivuga. Gupfa utabonye aho Mitari ashyira ku mugaragaro amakosa ya Kagame ni ukunyagwa zigahera.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\Mihigo-4.jpg
"Gusa icyo nsabye abanyarwanda ni kimwe: nimukundane"ijambo rya nyuma Kizito Mihigo yabwiye abanyamakuru ari ku mapingu.
Mitali Protazi
Mitari kugirwa Ambasaderi muri Etiyopiya nyuma yo kwirukanwa muri Guverinoma, bigaragaje ko kwa Kagame udaheshwa umwanya n'ubumenyi ndetse n'amashuli wize; nta n'ubwo umwanya uwuhabwa kuko uwukwiriye, ahubwo uwuhabwa kuko uzi gusingiza ikigirwamana Kagame n'abambari bacyo  ndetse no kuba wujuje ibyangombwa byo kuba umugome.

Shikama yahereye kera itangaza ubugome n'ubuswa byaranze Mitari igihe yari Minisitiri wa Minisiteri y'Urubyiruko na Siporo.Ubwo buhamya n'ubucukumbuzi bwakozwe na Shikama, bwatumye Kagame ahangara Mitari amwirukana ku mwanya wa Minisitiri kuko amakosa ye yuzuye ubuswa n'ubugome yakoreye Kizito Mihigo bitari ibyo kwihanganirwa.

Kagame aho gutakaza umwambaza, yabura uwambaza Imana Nkuru yo mu Ijuru
Nyuma y'igikorwa kitagira uko gisa Kagame yari amaze gukora yirukana Mitari, yasubije ibintu irudubi ubwo yamugororeye kuba Ambasaderi, nako caretaker(umurinzi w'umutungo utimukanwa) w'umudugudu n'imiturirwa ya Kagame Addis Ababa muri ETIYOPIYA. Ibya Kizito Mihigo, Kagame aba abiteye umugongo atyo!

Amakuru Shikama ikesha  ba Maneko bakorana bya hafi na Jenerali Jack Nziza, aratumenyesha ko Hatari Seseko wahoze acunga imitungo ya Kagame ubu yamaze kugirwa ikigarasha kubera kugavura Shebuja, ubu ngo akaba yarirunzeho amazu atagira ingano iyo za Amerika, Ubutaliyani na Dubayi. 

Uko kwirukanwa kwa Seseko H., kwatumye Kagame ategura Mitari ngo azamusimbure dore ko imitungo yo gucunga ari myinshi cyane. Maneko zo kwa Nziza zikomeza zimenyesha Shikama ko, Mitari atari burambe muri Etiyopiya ahubwo ajyanyweyo mu rwego rwo kuba Kagame amwibagije(amucikishije) abaturage, ngo abe anafata uburambe mu gucunga imitungo ya Boss mzee kijana.

Mwiyumviye namwe uburyo ba Ambasaderi batoranywa kwa Kagame, tutiriwe tubagezaho uwitwa Gasana Ebujeni wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri l'ONU i New York kugirango ajye arera abana ba Kagame neza abari hafi ndetse n'amafaranga yo kubareresha atagoranye kuko ava muri Ambasade.

Yemwe yemwe, naragenze ndabona!

Bakizimbwa Paul Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355