Pageviews all the time

Karitiye Matewusi i Kigali rwagati yahiye irakongoka

Amaduka yagurumanye nk'amashara
Amaduka muri Karitiye ya Matewusi yafashwe n'inkongi y'umuriro aragurumana . Imodoka za polisi za kizimyamoto zaje gutabara ariko ntacyo zaramiye . Kubera imyubakire y'aha hantu, inzu imwe irashya igakongeza indi. Ubu abacuruzi bumiwe, babuze ayo bacira n'ayo bamira.

Uyu muriro uje ukurikira undi wibasiye Gereza ya Gisenyi ejobundi, ahaguye abantu batanu abandi benshi barenga 60 bagakomereka. Mbere y'aho gato mu kwezi gushize nanone Gereza ya Gitarama yibasiwe n'inkongi y'umuriro. Ntawakwibagirwa kuvuga ko no mu myaka ishize gato habaye indi miriro yibasiye amashuri i Gitarama, utubyiniro hirya no hino mu Rwanda  n'amazu y'ubucuruzi.

Ese twavuga ko noneho u Rwanda rwatewe n'umuzimu utwika! Mana tabara abawe.


Nkusi Joseph
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355