Pageviews all the time

Kigali ikomeje gushya: ubu ni Nyabugogo iriho ishya kuri uyu wa kabiri 15/7/2014/ Byavuguruwe saa 13.00GMT

Igorofa iriho igurumana


Imyotsi yatwikiriye Nyabugogo yose



Imiriro imaze iminsi yibasira u Rwanda cyane cyane umujyi wa Kigali irakomeje; ubu ni kuri Nyabugogo ahitwa kwa Mutanga hariho hashya. Ejo  kuri 14/7/2014 niho muri Parc Industriel i Gikondo muri Kigali  hahiye inganda 3 zakoraga kawunga zigakongoka.


Ndasaba abanyamakuru ba Shikama aho bari hose gutunganya inyandiko kuri iyi miriro iri mu Rwanda kuko bikabije.  Abanyarwanda bagomba kumenya ukuri kuri iyi miriro.

Amakuru amaze kutugeraho mu kanya aravuga ko igorofa yahiye yari ifite imiryango12: hasi hari 6 no hejuru hari 6 ikaba ariyo yahiye. Nta bantu baguye muri uyu muriro ariko ngo hangirikiyemo  byinshi cyane.






Nkusi Yozefu
umuyobozi mukuru wa Shikama

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355