Pageviews all the time

Kigali yongeye kwibasirwa n'imiriro kuri uyu wa mbere 14/7/2014

Dore uko zone industrielle iri gushya. Aha ni kuri Rwandex
Ejo ku cyumweru tariki ya 13/7/2014, niho twabagezagaho inyandiko ivuga ibyerekeranye n'umuriro wibasiye igaraje y'umugabo witwa Mandevu yari iherereye mu Gatsata yahiye igakongoka. Uyu munsi nabwo niho ku manywa y'ihangu inkongi y'umuriro yibasiye ahaherereye inganda muri Kigali bita Parc ndustriel iri i Gikondo, uruganda rwa Rwandex rukaba ruri mu zazahajwe n'umuriro w'uyu munsi kuwa 14/7/2014.

Iyi miriro kandi ije ikurikira indi iheruka kwibasira gereza ya Gitarama n'iya Gisenyi yaguyemo abantu Agatsiko kemeza ko ari 6 hagakomereka abarenga 40 ariko hakaba hahwihwiswa ko hapfuye umubare urenze uyu kure cyane.  Nta cyumweru cyari cyashira kandi izi nkongi nanone zibasiye amaduka aherereye mu mujyi wa Kigali rwagati aho bita kuri Karitiye Matewusi.

Ibi byose birimo biraba mu gihe Leta ya Kagame yari imaze iminsi itarenga 2 itangaje ko yafashe ingamba zikomeye zo guhangana n'iyi miriro. 
Mana tabara abawe.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355