Pageviews all the time

Leta y’agatsiko ka FPR mu rwego rwo gukomeza kunyunyuza abanyarwanda kugeza bicujije impamvu bavutse, kabujije abacuruzi mu gihugu hose gushyiraho abazamu babategeka gukoresha inkeragutabara zo kwa General IBINGIRA Fred none zibamazeho umutungo zibiba ndetse bamwe zikanabica

Jenerali Ibingira ntiyahunze ahubwo yasubijwe mu kazi - MINADEF
Mu rwego rwo kurushaho kugeza ku banyarwanda inyandiko nyinshi cyane uko dushoboye kandi zifite ireme tugamije ikintu kimwe rukumbi (Guhindura ubutegetsi mu Rwanda dukoresheje revolisiyo ikaramu itavusha amaraso) twiyemeje kugerageza uko dushoboye kugera mu byiciro byose by’ubuzima bw’igihugu.
Ni ukuvuga ko ubuhinzi, ubworozi, ububanyi n’amahanga, ibidukikije, umurimo, ikoranabuhanga, igisirikari, umutekano n’ubusugire bw’igihugu, ubutabera, ibikorwa remezo, ubwikorezi, akarengane kabaye ndanze kwa Kagame na FPR, umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda,… byose muri SHIKAMA tubyandikaho kandi dushimitse.
Niba nibuka neza, muri iyi nyandiko ni nk’inshuro ya 200 nanditse ko u Rwanda rutegekwa n’agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro kandi kiyemeje kujujubya abanyarwanda bakazicuza impamvu bavutse hanyuma kamara gusahura igihugu kakigendera tugasigara mu kangaratete.
Inkeragutabara nk’iturufu y’ubugome
Nigeze kubwira umuntu ko muri FPR bashyizeho politiki mu Rwanda y’uko no kubona akazi k’ubuzamu (umunyezamu) bidashoboka aranseka cyane ansaba guhita muha ibisobanuro byumvikana kandi bifatika ndetse, kubera ukuntu nari mutunguye cyane nkavuga ikintu giciye bugufi cyane kandi abona ndi umuntu wize cyane.
Yambwiye ko ibisobanuro muha nibitamunyura ari bunjyane muri polisi kuko nkabije kunenga Leta ya FPR n’ubwo nawe asanzwe azi ko hari byinshi byazambye. Nahise muha urugero rw’uko Kagame yategetse Gen. Fred IBINGIRA na Gen.Jerome NGENDAHIMANA( wahoze muri F.D.L.R) gukurira INKERAGUTABARA zitagira amategeko.
Jenerali Ngendahimana Jerome
Mu nyandiko yashinze INKERAGUTABARA yizwe na General Jerome NGENDAHIMANA ntibavugamo inshingano z’uru rwego rushya rwo kwa Kagame. Gusa bavuga ko ari urwego rugomba gusimbuzwa abanyezamu b’ahantu hose  mu gihugu hashobora kuboneka amafaranga ahagije mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagize ku rugamba muri 1994.
Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugira ngo Kagame ahumeke mo gacye bitewe n’uko afite ingabo nyinshi cyane kandi Loni idasiba kumusaba kubagabanya agasigarana ibihumbi icumi gusa. Iki cyemezo kikimara gufatwa, mu turere hose mu gihugu habaye impinduka y’agahato maze bitera icyuho cy’ubukene mu miryango.
Mu rwego rwo kumvisha abahutu rero, n’abari abazamu benshi mu gihugu barirukanywe ababakoreshaga bategekwa nta mpaka kubasezerera bakabasimbuza inkeragutabara kandi ukakira iyo bakuzaniye ntugire uburenganzira bwo kuyanga cyangwa ngo usabe ko baguhindurira.
Fred IBINGIRA n’abayobozi b’uturere bose
Mu nama General Fred IBINGIRA Kagame yahaye kuyobora uru rwego rwatowe ariko rukaba rutagira amategeko ahamye kandi ngo yemezwe n’urwego rubifitiye ububasha, yabwiye abayobozi b’uturere bose ko bagomba guhita birukana abanyezamu bose mu turere twabo.
Abayobozi b’uturere twose batabashije guhabwa umwanya n’uburenganzira byo gusobanuza IBINGIRA uko bazabyitwaramo, buri wese yasabwe gukora ibishoboka byose akabonera inkeragutabara zo mu karere ke akazi gahagije k’ubunyezamu.
Muri iyo nama abameya bose 30 yabereye i Kigali muri Lemigo Hotel ku Kimihurura inyuma y’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika ku italiki 15 Nyakanga 2012 n’abanyamakuru tukaba twari twayitumiwemo, General IBINGIRA yabwiye abameya ko buri wese azabikora uko ashaka ariko bagaha akazi inkeragutabara.
Jenerali Ibingira ntiyahunze ahubwo yasubijwe mu kazi - MINADEF
Jeneraki IBINGIRA
Muri iyo nama, Meya wa Nyanza Bwana MURENZI Abdallah yabajije urwego ruzajya rukemura ibibazo birebana n’inkeragutabara, Fred IBINGIRA amusubiza ko Perezida Paul Kagame yavuze ko bizajya bikemurwa n’ushinzwe irangamimerere no gucyemura ibibazo by’abaturage ku murenge.
Uwo twaganiraga ngeze ahangaha musobanurira yambwiye ko anyuzwe n’ibisobanuro muhaye ariko ambwira ko nawe azabyikurikiranira akareba neza. Namuhaye za gihamya z’ubujura n’ubwicanyi bukorwa n’izo nkeragutabara kuko bisa n’aho zabiherewe uburenganzira na ba shebuja. Nyuma yambwiye ko yabyiboneye!
Kwica abazamu no kwiba abacuruzi
Hari abameya bamwe babaye nk’abatita kuri iki kibazo cy’urwego rw’umurimo rutagira amategeko arugenga maze barekera abacuruzi bamwe uburenganzira bwo kwishakira abazamu uko babyumva. Aba bazamu bagiye bicwa kandi n’abacuruzi babahaye akazi bakibwa ndetse ntibagire ubakemurira ikibazo.
Twigeze kubabwira umunyezamu warariraga ku nzu y’umuturirwa ya Kanyarutoki i Gitarama munsi y’isoko rya Gitarama wishwe mu by’ukuri n’inkeragutabara bari babangikanye kuko nta wigeze amwumva ataka mu gihe batuye hagati mu ngo nyinshi z’abaturage rwagati mu mujyi wa Gitarama.
Muri iki cyumweru dusoza, ni ukuvuga kuwa gatatu, taliki 09 Nyakanga 2014 umucuruzi witwa Harindintwari Antoni ukorera i Kamembe mu Karere ka Rusizi yibwe ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi magana atanu (500,000 Rwf).
Abaturage batuye i Kamembe aho byabereye bavuganye na SHIKAMA bambwiye ko uwo mucuruzi umurenge wamubujije gushaka undi muzamu uretse inkeragutabara. Mu gihe rero yari akibaza anasobanuza impamvu bamuhitiramo umunyezamu nibwo bamubomoreye iduka baramucucura baciye mu idirishya.
Umukozi udakwiranye n’ikibazo
Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage ku murenge niwe ushinzwe gukurikirana uru rwego rutagira amategeko. Bikaba bidakwiranye n’uru rwego rw’ubutegetsi bwite bwa Leta. Mu byo bakorana nawe harimo kujyana ku murenge ibintu byose izi nkeragutabara ziba zambuye abaturage ku maherere n’agahato.
Mu byo inkeragutabara zinyaga abaturage harimo amagare agenda kuri kaburimbo ngo kuko bitemewe mu gihe n’i Burayi amagare ahubwo bayagendaho kurusha imodoka n’indege, hari udutaro turiho ibitoki by’imineke n’inyanya bambura ababyeyi baba bashaka kubona amafaranga yo kugura ikiramutsa urubyaro rwabo.
Harimo guca abaturage amafaranga y’agatsi ngo kuko baragiye ku gasozi cyangwa bahinze ibihingwa bidahuye n’ibyemejwe ku butaka bwo mu gace runaka. Ibi byose tukabona ari ibibazo bikwiye kongera kwicarirwa bityo uru rwego rugasubirwamo rugahabwa inshingano neza kandi abarugize bakigishwa kubaha umuturage.  

BAZIGUKETA F.
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355