Pageviews all the time

MITALI PROTAIS WABAYE MINISITIRI KUGERA TALIKI 23 NYAKANGA 2014 KUBERA KO YISE KAGAME NYAGASANI YAMUTEGEKA GUSENYERA « P.L » MURI « F.P.R » AKABYEMERA; AKWIYE GUSHYIKIRIZWA UBUTABERA AKISOBANURA KURI DIPOLOMU YIBYE MURI U.L.K NO KU BYAHA YAGERETSE KURI KIZITO M. NGO ATAZAMUSIMBURA/ BAZIGUKETA F.

kizito Mihigo ashorewe nk'umwicanyi
Bwana Mitali Protais wabaye minisitiri w’ubucuruzi n’amakoperative ya Paul KAGAME nyuma akaza kwimurirwa muri MINISPOC ariko akaba byose yarabigezeho ku itike y’ishyaka Parti Liberal(P.L) ubu ntakibarizwa muri Guverinoma ya Paul Kagame kuko ku italiki 23 Nyakanga 2014 yayirukanywemo.
Bikaba byumvikana kandi byari bikwiye ko umuntu nk’uyu wiyitirira ubwenge adafite akanabyongeraho kugambanira umuziranenge ko akurwa muri guverinoma. Kubera iyi mpamvu, uyu munsi SHIKAMA turabatangariza ibyifuzo bibiri dushaka kugeza ku butegetsi bw’u Rwanda no ku basomyi bacu.
Icya mbere ni uko SHIKAMA isaba ko MITALI Protais ashyikirizwa ubutabera kugira ngo yisobanure kuri Dipolome ya Kaminuza yiyitirira kuko SHIKAMA dufite gihamya ko atigeze yiga Kaminuza ahubwo iyo dipolome yayibye muri ULK ku Gisozi kwa Prof LWIGAMBA Balinda.
Icya kabiri ni uko dushaka ko ubutabera bwo mu Rwanda bwakora ibishoboka byose bukamusaba ibisobanuro ku binyoma yabeshyeye Kizito Mihigo amugerekaho igihanga cyo gushaka kwica Kagame mu rwego rwo kumuhima ngo atazamutwara umwanya wa minisitiri(kumusimbura).
Minisitiri wibye dipolome akayiyitirira!
Nagenze amahanga atandukanye, kandi naganiriye n’abantu batandukanye imihanda yose ku isi ariko iteka mpora nibaza impamvu Guverinoma ya Kagame ikora ibidakorwa kandi ikabifata nk’aho aribyo bikwiye yirengagije ibizima kandi bifitiye abaturage akamaro.
Byagezne bite kugira ngo Kagame agire minisitiri umuntu utagira dipolome ya Kaminuza? Byagenze bite kugira ngo umuntu nk’uyu wakomeje kuvugwa hose ko atize amare imyaka irenga 5 muri Guverinoma nta muntu umukoraho?
Ese koko nta muntu n’umwe wigeze abwira Kagame ko uyu muntu nta dipolome agira ? Ese aho Kagame uneka kandi agatata buri kantu kugera no kubyabereye mu Murenge, mu Kagali, mu Mudugudu ndetse no mu rugo bibaye ngombwa; aho ntiyaba yaramwihoreye ku bushake akamukingira ikibaba?
Menya uko Mitali yinjiye muri Guverinoma ya FPR
Nkunze kuvuga ko iyo wandika inkuru ku muntu umuzi neza, mwarahuye mu kazi inshuro nyinshi, yarakwakiriye mu biro bye nk’umunyamakuru birakorohera kandi bigasobanukira ubisoma kurusha umwandikaho inkuru ataranamubona.
Minisitiri Protais Mitali yanyakiriye mu biro bye mu biganiro twakoranye ari muri MINICOM ndetse no muri MINISPOC inshuro 9 bikaba bivuze ko muzi neza. N’ubwo muri iyi nkuru ntari bushyiremo nibura ikiganiro kimwe mu byo twagiranye kubera ko insanganyamatsiko zidahuye.
Mitari mu kurucaga ni uwa mbere
Mitali ni umututsi w’umucikacumu uvuka ahantu hitwa ku Cyeru mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi. Mitali mu mashuri yisumbuye yize ibirebana n’ubuforomo kandi yanakoze i Gitarama muri Farumasi ya Dr NGAMIJE Danyeri umututsi w’umusesero ubu uyobora GLOBAL FUND/ USAID muri MINISANTE.
Icyo gihe Mitali Protais yari umuturage uciye bugufi cyane nk’abandi banyagitarama bose basanzwe. Sinzi uko Mitali yagiye gusura Ibingira mu rugo rwe, niba twabyita ku bw’amahirwe ye ubwo barimo baganira byinshi kuko MITALI ariwe wamarishisje abahutu bakomoka iwabo ku Cyeru afatanije na Ibingira.
Kagame yaje kuhaza abasanga bari kumwe ni uko Mitali asa n’ukubiswe n’inkuba maze abwira Kagame ati : «Nyagasani ni Imana yakuzaniye abanyarwanda» ni uko Kagame mu gushishoza kwe gucye anyurwa n’iryo jambo gusa atitaye ku bindi bipimo fatizo bishingirwaho ngo umuntu abe yahabwa ubuyobozi.
Kagame yamubajije ko afite ishyaka abarizwamo amubwira ko aba muri P.L, Kagame na Ibingira bamubaza niba yakwemera kugirwa minisitiri ku kiguzi kimwe gusa : «Gusenyera P.L muri FPR» Mitali arabyemera kandi birukvikana kuko ntiwaba wise umuntu Nyagasani ngo wange icyo agutegetse.
Ageze mu butegetsi yaranzwe no kunanirwa akazi kuko nta bumenyi buhagije yari afite cyane cyane mu birebana no gufata ibyemezo byagirira abaturage akamaro. Kubera ibimenyetso bizwi na bose ko nta Kaminuza yize ahubwo yaguze magendu dipolome birakwiye ko yisobanura mu butabera ku kwiyitirira ubumenyi udafite.
Ibirego bihimbano bya Mitali kuri Kizito Mihigo
Ku italiki 15 Mata 2014 ubwo yari mu Murenge wa Ruhanga, mu Karere ka Gasabo mu muhango kwifatanya n’abaturage baho mu birebana no kwibuka abanyarwanda bishwe muri 1994, Bwana Mitali yagaragaje ko ariwe wagambaniye kizito Mihigo.
Yagize ati : «Abafite umugambi wo gupfobya Jenoside, igihe ubwacyo kizagenda kibereka ko nta gaciro, nta n’umwanya, nta n’uruvugiro bafite haba mu Rwanda haba no ku isi». Mitali kandi kuri uwo munsi yemeje ko R.N.C na F.D.L.R ari imitwe y’iterabwoba ariko ibi akaba adashobora kuzabirisha igihe kirenze gito gishoboka.
Mitali yagize ati : «Ubundi Kizito Mihigo twakoranaga neza muri gahunda nk’izi zo kwibuka, ntabwo Kizito Mihigo uyu munsi akwiye gukomeza kuba umusitari (kizwi na benshi/bose) kuko yafashwe nimumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose».
«Njyewe Mitali Protais nsanga n’ubuhanzi bwa kizito Mihigo bwari bugamije ikibi gusa». Yakomeje avuga ko ubuhanzi bwa Kizito bwari umwitozo wo kugira ngo amenyekane cyane bizatume ayobya abanyarwanda. Muri iyo mbwirwaruhame, Mitali yanafashe umwanya uhagije ahumuriza ababa bakeka ko ibyo Kizito aregwa (ashinjwa bidafatika).
Yagiz ati : «Inzezo zacu z’umutekano ntabwo zihubuka, amakuru zatangaje ni uko zifite gihamya ko hari agatsiko k’abantu na Kizito Mihigo arimo bamaze igihe kitari gito bakorana». Minisitiri Mitali kandi yavuze ko abagome bagira amayeri menshi cyane kandi bagakunda kunyura ahoroshye nko mu bantu bafite amaraso ashyushye mu rubyiruko.
Gucura umugambi mubisha no kuwukwiza muri rubanda
Iyi mvugo ya Mitali akiri minisitiri (kuko ubu yirukanywe muri guverinoma) iragaragaza ko yari afite umugambi wo kwikiza Kizito ngo hato atazamusimbura kandi ibi SHIKAMA twandika tubifitye ibimenyetso ko mu nama ya FPR iheruka yabereye ku Kimihurura ku Ntare mu bunyamabanga bw’ishyaka byari byanzuwe.
Muri iyo nama, Kagame Paul, Musoni James na Ngarambe Faransisiko bari banzuye ko mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza urubyiruko, hashakwa umuntu ukunzwe n’urubyiruko agahabwa Minisiteri y’umuco na siporo kuko Mitali bigaragara ko yamunaniye kandi akaba atabasha kubyutsa urubyiruko.
Muri ayo manyanga, Mitali yari agundiriye intebe ariko akanatinya ko aramutse akuwemo yanaryozwa amafaranga menshi ya siporo bivugwa ko yanyereje afatanije na Burigadiye Jeneral KAZURA Yohani Bosiko wayoboraga ishyirahawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Mitali ashobora kuba ikigarasha mu minsi mike cyane
Nk’uko nari mbyanditse hejuru, Mitali Protais akimara kumenya ko hari umugambi wo kumusimbura yahise agambana. Mu bo bafatanije kwirenza Kizito barimo na Minisitiri Mussa Fazil HARELIMANA wa MININTER nawe ubu uri muzi abira n’ubwo atirukanywe muri Guverinoma kubera iyeri rya politiki Kagame akoresha.
Ibi bikaba byarabaye kugira ngo Kagame adakengesha abaturage ariko nta mezi atatu Cheikh Mussa Fazil azamaramo atarirukanwa cyangwa ngo afungwe kubera idosiye ya Kizito hakiyongeraho n’ibigambo yahuraguye mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ko abashumika imiriro mu gihugu atari abanzi b’u Rwanda ngo kuko ntaho bamenera nk’aho u Rwanda ari ishashi idapfumutse.
Nkaba mbona mu busesenguzi bwanjye, Kagame akwiye kongera akicara yitonze akareba neza agasesengurana ubushishozi ikibazo cya Kizito maze akagera ku mwanzuro w’uko ari umwere kuko ariko biri. Ibi kandi nibiramuka bigezweho aka Mitali kazaba gashobotse kuko azahita ahinduka ikigarasha mu mukino w’amakarata Kagame akina akaroba kandi akarya uko ashaka wenyine.    
Mitali Protais yibagiwe umuvandimwe wacu Kizito Mihigo yikundisha ku bagande bazamwereka
Uko nanditse inkuru irebana na politiki mfatira urugero mu 1994 kuko aribwo amateka y’u Rwanda yajemo serwakira igihugu kigategekwa n’umuperezida utinyuka kuvuga ko nta bwigenge cyabonye kandi iyo perezidansi mu Rugwiro abereye ku isonga ikomoka kuri ubwo bwigenge.
kizito Mihigo ashorewe nk'umwicanyi
Kizito Mihigo wagambaniwe na Mitali
Mu 1990 mbere gato y’uko FPR ikongeza umuriro n’ubu wanze kuzima, abahutu n’abatutsi bari babanye neza rwose kandi nabihamya kuko Data yari umuhutu naho Maman akaba umututsikazi. Ni ukuvuga ko nagendaga iwamo wa mama byose nkabibona kandi nkabyumva.
Nta na rimwe nigeze numva umuhutu abwira umututsi ko azamutema. Naragiranaga inka n’abana b’abatutsi b’abaturanyi tukanajyana kuzishora ariko nta na rimwe nigeze mbwira umwana w’umuturanyi w’umuvandimwe w’umututsi ko nzamutema cyangwa ko nzamutwikira kuko ibyo bintu bitari bindimo rwose.
Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, Kagame yahise akwirakwiza abasirikari ba FPR abavanga n’interahamwe bajya kuri za bariyeri bakajya bica abatutsi b’abaturanyi bacu kugira ngo byitirirwe MRND na CDR noneho n’abaturanyi batinyuke bice abavandimwe bityo Kagame abone impamvu zo gukomeza intambara ayitirira kurokora abatutsi.

Ministre Protais Mitali ibi nandika, yagombye kuba abizi neza akanabizirikana kuko hariya avuka ku Cyeru ku Mugina wa Jenda na Kabugondo naho hari bariyeri kandi nawe yashobora kwicwa n’izo nkotanyi za Kagame kuko twaje kumenya ko ahantu hose hari bariyeri mu gihugu habaga hari inkotanyi zishinzwe kwica abatutsi. Mitali akawiye kwitaba ubutabera akisobanura kuko ibyo tumukekaho biteye agahinda.

Icyitonderwa: sobanukirwa n'inshinga kurucaga icyo aricyo hasi aha

BAZIGUKETA F.
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

PS/Nkusi Yozefu
Tumenye ijambo kurucaga icyo aricyo
Kugirango ryumvikane neza, reka tuvuge ko tutari mu mwaka wa 2014 ahubwo turi muri 2500.
Umubyeyi ashobora kubwira umwana ati reka kurucaga. Cyangwa se mu biro umutegetsi akabwira umukozi ati reka kurucaga; cyangwa se umuntu akabwira undi ati reka kurucaga. Bityo turasobanukirwa iIyo tuvuga ngo Mitali yararucaze icyo biba bishtase kuvuga

Umwarimu arasobanura iyi nshinga mu kibonezamvugo mu mwaka wa 2500:
Kurucaga bikomoka ku mugabo witwaga Rucagu wari umunyapolitike mu Rwanda hagati y'ikinyejana cya 20 na 21, kubera gucabiranya kwe, yariye ingoma zose zabayeho kuva ari umusore kugeza yitabye Imana. Kubera ubucakura bwe, yashoboraga kukwemeza ko intare ari injangwe ukaba wabyemera. Nk'urugero: nubwo yari yarateguye inyandiko usesenguye ubona ko yakwizaga inzangano hagati y'abahutu n'abatutsi, ntibyamubujije kuba umutoni ku butegetsi yahaga iyo nyandiko n'abo yavugagamo arwanya ahubwo aba n'igikoresho cyo gutsemba abahutu yavugaga ngo araharanira muri iyo nyandiko. Niyo mpamvu iyo umuntu ahakirizwa akabivangamo n'ubucabiranya ku buryo yakwicisha n'umuvandimwe we ariko akagera ku nyungu ze tuvuga ngo ararucaga.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355