Pageviews all the time

NYUMA Y’IBIMENYETSO TWAKUSANYIJE BIDUHA UBURENGANZIRA BWO GUTANGA UMWANZURO, SHIKAMA TUKWEREKE KO NTA MAYOBERA NA MAKE ARI MU NKONGI Z’IMIRIRO ZIRIMO KUYOGOZA U RWANDA KUKO INKOMOKO YAYO ARI AGATSIKO KA FPR KARI KU BUTEGETSI I KIGALI KAGAMIJE KUNYUNYUZA IMITSI Y’ABANYARWANDA./GATENDO A.


Jenerali Jack Nziza
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 23/7/2014

Hashize iminsi inkongi z'umuriro zigabije amagereza na bimwe mu bice bya Kigali. Magingo aya ntawe uramenya ikihishe inyuma y'iyo miriro n'ubwo nko ku giti cyanjye iperereza turirimo kandi rizarangira tumenye ukuri. N'ubwo ntawe uratungwa agatoki ko ariwe wihishe inyuma y'izo nkongi z'umuriro, ntihabura ibihuha biri guhwihwiswa mu matama tama y'abantu ko ari FPR, FDLR na RNC biri inyuma y'iki gikorwa kigayitse.

Muri aba batatu, uwaba ari gutwika igihugu wese byajya kumutwe wa FPR kuko niyo nyirabayazana yo kugirango ibintu nk'ibi bibe biri kuba kubera uburyo yimitse ubwicanyi imbere buyobowe n'intumwa ya Kagame, Jenerali Nziza, bityo bigatuma abantu bashobora kuba bakoresha inzira zose zishobotse ngo bahagarike uwo mu Jenerali.

Kuki Kagame agomba gutegereza ko ari Rubanda rugomba guhagarika umujenerali we waciye ibintu?
FDLR cyangwa RNC baramutse aribo bari gutwika, ndibaza ko ntawaveba cyane kuko ni bumwe mu mayeri (strategies) z'intamabara. Ko igihe cy'intambara ya 1990, FPR yirirwaga itwika amamodoka za Gasyata n'ibindi bice by'igihugu, ubu ntidamaraye ku butegetsi hari uwigeze abiyibaza kandi ibyo bikorwa aribyo byatumye amashyaka agumuka cyane akibasira Habyarimana bitaga Gisunzu?

Ko FPR yiraye mu Batutsi b'Abagogwe ikabica hanyuma ubwo bwicanyi bakabugereka kuri Habyarimana wari warigorewe, haba hari umuntu n'umwe wigeze ashinja FPR ayo mahano ngo ikurikiranwe n'inkiko? Ngo aho kwica Gitera uzice ikibimutera. Niba FDLR iri gutwika amazu, Kagame nababaze impamvu hanyuma binjire ibiganiro nk'uko nawe yabigiranye na Habyarimana Kinani.

Niba kandi RNC ariyo iri kubikora, ndumva Jenerali Kayumba atariwe uri kuva aho yihishe Nziza na Kagame ngo ajye gukongeza amazu i Kigali. Si na Dr Rudasingwa yewe wibereye Washington DC waba ari kurasa umwambi w'ikibiriti ugakongeza amaduka, inganda na gereza mu Rwanda.

Ibaye ari RNC koko iri gutwika, baba ari bamwe mu basirikare ba Kagame (RDF), barambiwe guhora mu ntamabara z'urudaca, zitagira impamvu igaragara kandi bakaba batishimiye uburyo abakuru babo bubaha bakomeje kugenda bicwa, bagaraguzwa agati, bateshwa agaciro imbere y'abana babafata nk'ababyeyi babo.

Kwihanukira ukita Jenerali wakuvanye mu rutoki bakugose ngo ni amabyi, ukongera ukamwita ikigarasha gicitse kandi mubo ubwira hari umuzi kukurusha kandi ufite imbunda n'amasu bihagije azi no kubikoresha neza, maze nurangiza umbwire ko uzamukira. Ni ikibazo cy'igihe gusa!

Iyo Jenerali J. Nziza ataza kubaho(kuremwa), u Rwanda ruba rutuje, Kagame aba yarishe bacye gusa akarekera.
Umunyarwanda yaravuze ngo "utema urwe (urugo) umutiza umuhoro". Wagirango uwabivuze n'ubwo hari mu myaka ya kera, yari azi ko Kagame na Nziza bazabaho mu Rwanda. Muzankurikiranire murebe ko ataba ari Nyirabiyoro wavuze aya magambo.
Jack nziza n'umwe mu bakobwa akoresha mu kuneka abo kwica
Jenerali Nziza yaje ari umucanshuro wa Kagame, kubera kuryoherwa n'amaraso aba ashimye ubushyitsi. Uyu mugande yibagiwe iwabo, kuko usibye no kudataha amakuru SHIKAMA ifitiye gihamya avuga ko atajya anatekereza gusura abo iwabo i Bufumbira. Si gusa ashobora kuba yarasize abambuye(yibye) cg akoze andi mahano.

Kagame nk'Umunyarwanda wuzuye, nyuma yo kwirara mu Bahutu akica, wenda yari guhita arekera aho bikaba byakwitwa ko yihoreraga kuko bamwe muribo bari bakoze amahano bica Abatutsi. Usibye ko ibyo nabyo byo kwihorera bitemewe haba ari mu mategeko y'ubutabera no mu mategeko y'Imana.

Kagame nk'aho yahagarariye kwica Abahutu maze nk'Umukuru w'igihugu agaharanira guteza imbere abaturage be, ubwicanyi bwa Jenerali Nziza bwagendaga bumunga u Rwanda nk'uko icyorezo cya Sida kigenda kimunga uwo cyashyikiriye, ntibwigeze bwemerera Kagame guhitamo igikwiye.

Intero n'inyikirizo bya J.Nziza bihora mu matwi ya Kagame ngo, uyu yapinze tumwice, kanaka yavuye ku murongo wa system tumwirenze, burya kanaka ntiyanga Abahutu reka tumwice, zana amafaranga tujye kwica ibipinga byaducikiye mu Mahanga, .....!

Aya magambo ya J. Nziza niyo atuma tugiye kumarwa n'umwana twonse ibere rimwe ry'igihugu cyacu dukunda aricyo u Rwanda rwa Gasabo rw'imisozi igihumbi.Uyu mujenerali yaduhaye amahoro agasubira iwabo Uganda kandi niba yarasize ahakoze amarorerwa nabwo yashakisha ahandi ajya kurira ibifaranga bitabarika yibye u Rwanda na RDCongo.

Kagame aracyari muto kandi afite umuryango agomba kwitaho. Niba yumva koko ubunyarwanda bumurimo niyikize  Jenerali Nziza nibura umutima we ugire ituze n'amahoro nkeka ko yabuze kuva yaba ingimbi kugeza magingo aya. Kagame siwe uhimba ibikorwa bibi bimwicira abaturage ayoboye. Burya Perezida aba ari nk'umubyeyi w'abaturage. Ibi bikorwa bibi bihimbwa n'agatsiko gakuriwe na Nziza kandi kakaba kiganjemo abanyamahanga. 

Iyo barangije gucura umugambi mubisha, bawujyana kwa Kagame bakamubeshya ibituma aha uwo mugambi umugisha. Nibwo Grenades zihita zitangira guterwa mu baturage zikica inzira karengane abandi zikabasiga ari ibimuga. Ifungwa rya Kizito Mihigo ni kimwe muri gihamya y'ubutekinisiye bukorwa na Nziza.

Igikorwa cya grenades babonye kirambiye Kagame, nibwo bazanye ibyo gutwikira abantu. Abenshi mu batwikirwa nta bwishingizi bagira bw'ibintu byabo. Bivuzeko umuriro wa Jenerali Nziza hari abo uhombya miliyoni zirenga amajana kandi akenshi ikaba ari inguzanyo ya Banki.

Ariwowe baramutse batwikiye wakora iki?
Ubu abantu barituramiye nk'aho uru rugomo rwa Jenerali Nziza na Kagame rutabareba. Uyu munsi ninjye, ejo ni wowe. Uzi kubura miliyoni zirenga ijana kandi ugomba kuzazishyura banki? Bazakwibe telefone y'amafaranga ibihumbi mirongo itanu gusa (50 000Frw) wumve uburyo ubabara. Hanyuma umbwire akababaro k'uwabuze ako kayabo kubera ubugome bw'umuntu utari n'Umunyarwanda ngo ushaka gushimisha Afande(Kagame) gusa.


Umujenerali uhabwa iryo peti ry'ikirenga ngo nuko yirirwa atekinika byo kubeshya abagomba kwicwa no kubabazwa, uwo ni Jenerali nyabaki koko? Kuki Kagame atarabona ko ibibazo umurundo bimwugarije yabikururiwe na Jenerali Nziza hamwe na Jenerali Kabarebe? Iyo aba bacanshuro b'Abagande badashyira kumena amaraso imbere, iyo FDLR yabijije Kagame ibyuya ntiba iri kuvugwa. Iyo RNC ituma Kagame ataryama ntiba iriho. Abagize opposition ituma Kagame adasinzira ntibaba bari hanze.
Uhereye i buryo bwawe: Nziza , Kabarebe na Kagame
Please Afande, it's time to get rid of these people, otherwise uzabaho wicuza ibibi byose abaturage b'igihugu cyawe n'abo ibihugu by'abaturanyi bagize igihe wayoboraga. Nuba utakinariho, Roho yawe izabaho ihangayitse kubera Roho z'inzirakarengane zazize aba bagabo washyize mu bushorishori bw'igihugu cyacu.


Nta cyiza nko kubona ikosa wakoze ukarikosora hakiri kare. Akazu k'Abakiga kakozwe na Habyarimana ubwo yashyiraga mu bushorishori ba Col Bagosora, Joseph Nzirorera hamwe na A. Kanziga umufasha we, niko katumye ugira ubushobozi bwo kumuhanura mu ndege arapfa umwambura igihugu.

Ayo mateka sinzi icyatumye uyirengagiza cg uyiyibagiza kuko nawe washishuye ibyo yakoze ariko wongeraho akarusho ko wowe watumbagije abatari abo ku butaka bw'iwanyu.  Ngirango Akazu(Agatsiko) wakoze kagizwe na Jenerali Nziza/Kabarebe, James Musoni hamwe n'umufasha wawe Nyiramongi, ntaho gataniye cyane nak'uwakubanjirije. Bisobanuye ko utarebye neza amateka yakwisubira.

Narangiza ngusaba na nagushimira ko ibikubiye muri iyi mpanuro n'ubutumwa, wabyifashisha ukura Abanyarwanda mu kaga bahuye nako ari wowe gaturutseho ariko wenda mu buryo butaguturutseho.

Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355