Pageviews all the time

Nyuma yo gukongeza Gereza y'i Gitarama mu kwezi gushize, ubu noneho Agatsiko kakongeje gereza ya Gisenyi!

Gereza ya Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro
Gereza ya Gisenyi (Rubavu)yafashwe n'inkongi y'umuriro
Amakuru amaze kugera kuri Shikama aratubwira ko uyu munsi  kuri 7/7/2014, igihe cya sa kumi n'imwe za nimugoroba, gereza ya Giseni Agatsiko ubu kabatije Rubavu yafashwe n'inkongi y'umuriro hakaba hari abanyururu bapfuye abandi bagakomereka bikabjije.

Turabibutsa ko mu kwezi gushize, gereza ya Gitarama yahiye  ku manywa y'ihangu mu gihe ngo bariho bayiteramo umuti wica imperi! Abayiguyemo n'ibyangijwe n'iyo nkongi ubu biracyari ibanga ry'Agatsiko.

Ikindi twabibutsa ni uko mu minsi ishize nanone, amazu amwe y'ubucuruzi n'utubyiniro byibasiwe n'inkongi y'umurriro. Akarere k'u Rwanda kibasiwe cyane kakaba ari ahahoze hitwa Perefegitura ya Gitarama, Agatsiko ubu kita Muhanga.

Iyi Gisenyi na Ruhengeri Kagame amaze iminsi azibasiye avuga ko zicumbikiye abarwanyi ba FDLR, ko niba bashaka intambara ashobora kuyibaha igihe cyose.  Shikama irakomeza kubagezaho amakuru arambuye kuri iyo miriro.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355