Pageviews all the time

TURUSHEHO KWIYEGEREZA IMANA.IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 16 GISANZWE, TALIKI 20 NYAKANGA 2014 : Isomo rya mbere : Ubuhanga : 12,13.16-19 Zaburi : 85,5-6,9ab.10,15-16ab. Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,26-27 Ivanjiri : Matayo : 13,24-43 : « Ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame na FPR tudasiba kwamagana buri mu Rwanda; bumeze nk’urumamfu umwanzi yaje akaminjagira hejuru y’abanyarwanda b’intungane abasanze mu bitotsi kandi bugomba kurandurwa nta kabuza!!!» Abatagatifu : Eliyasi, Marina na Euneri.

Yezu acira abigishwa umugani
w'urumamfu
Kuri iki Cyumweru, taliki 20 Nyakanga 2014 tugeze ku cyumweru cya 16 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya. Kiliziya Gatulika umubyeyi wacu irakomeza kutwereka agaciro k’imigani y’imigenurano mu guha ubuzima rubanda bushingiye kuri Roho nzima ituye mu mubiri muzima.
Mu gitabo cy’ubuhanga baradusobanurira ukuntu imbaraga za Nyagasani arizo soko y’ubutabera ahorana iteka kuri bose. Bityo ubutegetsi afite kuri byose bugatuma abyitaho atarobanuye.
Naho Dawudi muri Zaburi ye y’igisingizo ya 85 nawe arunga mu mvugo y’uyu munyabuhanga aho yemeza ko Imana igwa neza bitangaje kandi igahorana ibambe ikagirira imbabazi abaza bayirukira bose ndetse igahugukira kumva amajwi y’abayitakambira.
Mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye abanyaroma nawe arashimangira imvugo y’umunyabuhanga na Dawudi mu gisingizo yatuye Imana aho muri iyo miniho yacu twinginga Imana, Roho mutagatifu aza gutabara intege nke zacu kuko tutazi gusaba uko bikwiye.
Bityo Roho Mutagatifu akadutakambira ku Mana mu miniho irenze imivugirwe. Bityo nyir’ugusuzuma imitima n’icyo ihatse akamenya icyo Roho yifuza kuko atakambira abatagatifujwe mu buryo butabusanya n’Imana.
Mu ivanjiri Ntagatifu, Yezu ubushize yaduciraga umugani w’umubibyi ushushanya ibyiciro 4 by’abantu baba bagiye mu Kiliziya / mu rusengero kumva ijambo ry’Imana bamwe bafite imitima itumva yarenze ihaniro, abandi ari ba nyamujya iyo bijya, abandi ari ba ntibindeba, abandi baje kwereka Padiri imyenda mishya baguze.
Uyu munsi nabwo, Yezu araducira undi mugani utanga ubugingo ariko ukanaduha gasopo ikomeye (UMUGANI W’URUMAMFU MU NGANO) nk’uko bisanzwe nyuma ya Pasika, Yezu akomeza gukangurira Kiliziya ye kutirara ahubwo akadusaba kurushaho kuba maso no kwirinda kwihenda mubyo dukora no mubyo tugambirira.


Yezu acira abigishwa be umugani w'urumamfu
Kuri iki cyumweru Yezu aratwereka umuhinzi wajyanye imbuto ye nziza y’ingano kuyibiba mu murima we wahinzwe neza urwiri bakarumaramo kandi bagashyiramo n’ifumbire hanyuma umwanzi acunga abantu basinziriye araza nawe abiba urumamfu muri wa murima bikurana byose.
Yezu aravuga ko ingano zimaze kugengarara n’urumamfu rwakuranye nazo. Abagaragu baje kubaza Shebuja impamvu hajemo urumamfu kandi barabibye imbuto nziza yabahaye. Yezu yabasubije ko ari umwanzi wabigize.
Intambara itagerura hagati y’icyiza n’ikibi : Nk’uko bisanzwe ku mugaragu wese kumvira no kubaha shebuja, abagaragu bababajwe bikomeye n’iyi mvugo ya Yezu maze bahita bamusaba kujya kururandura kuko bitari bikwiye ko ruba mu murima wa bossi(ndlr:umutware) wabo.
Yezu ugira umutima utuza kandi woroshya akanahendahendera twese kwisubiraho no guhinduka buri munota yihanangirije abagaragu be ababuza kurandura urumamfu kuko bashobora kwibeshya bakarandura n’ingano zitacumuye ku Mana kandi zikura neza.
Nyamara Yezu yasobanuye ko abagaragu bakwiye kureka bigakurana kugeza ku isarura urumamfu rwaba rutarisubiraho bakazaruhambiramo imiba bakarujugunya mu muriro rugakongoka naho ingano zigahunikwa mu kigega cy’Imana.
Muri uyu mugani aho umurima ugenura isi naho urumamfu rukagenura abakozi ba sekibi cyangwa inkozi z’ibibi kugira ngo birusheho kumvikana, turabona ko umuntu muzima ushaka gukorera ingoma y’ijuru agomba guhora ari maso kuko umwanzi ashobora kumuriganya umunota ku munota.
Ibi kugira no bishoboke ni ngombwa rwose guhora twiteguye urugamba no gutsinda intambara y’ibitekerezo bituganisha ku bukozi bw’ibibi. Uyu mugani urashushanya kandi ingaruka z’ubutegetsi bw’igitugu bwimitswe henshi muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.
N’ubwo mububona bumeze nk’ubukomeye, Yezu amaze kuvuga ko impamvu budahirikwa atari uko bukunzwe ahubwo ari inyongezo kugira ngo ababutwara bahinduke bisubireho ariko ko iyo bidashobotse umunsi buzahirima hatazasigara n’ibuye rigeretse ku rindi.
Umwanzi rero niwe wabikoze maze ashyira abanyarwanda mu kintu kimeze nk’igihu bisanga mu biganza bya Sekibi FPR itegeka igihugu igisahura, ifunga, yica, ishimuta ababyeyi ibakuye ku kiriri ikabatesha ibibondo n’ibisekeramwanzi. Inkozi z’ibibi zose rero zirabe zumva uko bigiye kuzigendekera ku munsi wa mbuze uko ngira!!!
Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ku mwana we Yezu kugira ngo ibibazo by’u Rwanda bibonerwe umuti usumba indi kuko aho bigeze bitagifite igaruriro. Nyagasani Yezu nabane namwe!!!      
Isengesho rya Mutagatifu Faransisiko wa Asizi risabira isi amahoro
NYAGASANI
 Mutagatifu Faransisiko wa Asizi
Ngira umugabuzi w’amahoro yawe!
Ahari urwango mpashyire urukundo
Ahari ubushaymirane, mpashyire kubabarirana
Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe
Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri
Ahari ugushidikanya, mpashire ukwemera
Ahari ukwiheba, mpashyize ukwizera
Ahari icuraburindi mpashyire urumuri
Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo
Nyagasani, aho gushaka guhozwa…njye mpoza abandi;
Aho gushaka kumvwa… njye numva abandi;
Aho kwikundisha… njye nkunda abandi;
Kuko utanga… niwe uhabwa;
Uwibagirwa… niwe uronka;
Ubabarira… niwe ubabarirwa;
Uhara amagara ye… niwe uzukira kubaho iteka.
Amina.
Abatagatifu b’icyumweru gitaha :
Kuwa mbere taliki 21 Nyakanga ni Mut.(-). Kuwa kabiri taliki 22 Nyakanga  ni Mut. Mariya Madalina. Kuwa gatatu taliki 23 Nyakanga  ni Mut.  Burijita, Apolinari, Lboni na Tewofili. Kuwa kane taliki 24 Nyakanga ni Mut. Kirisitina, Charbel, Maklouf na Kirisitiyana. Kuwa Gatanu taliki 25 Nyakanga ni Mut. Yakobo Mukuru, Kirisitori, Tewodomiri na Valentin. Kuwa Gatandatu taliki 26 Nyakanga ni Mut. Anna na Yowakimu. Ku Cyumweru gitaha taliki 27 Nyakanga ni icyumweru cya 17 gisanzwe n’abatagatifu: Nataliya na Pantaleyo. 

Padiri Tabaro M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355