Pageviews all the time

TWAVUGAGA KO KAGAME AZARUHINDURA UMUYONGA TUTARABONA : «URUZINDUKO RWA PEREZIDA WA SENAT Dr NTAWUKURIRYAYO JEAN DAMASCENE I NAIROBI RWO GUHASHYA AL SHABBAAB MURI KENYA NI NKO GUTUMA UMWANA IFUMBA Y’UMURIRO YO GUTWIKA INZU YAWE N’UBUNDI IRIMO GUSHYA»/ GATENDO A.


C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\harakat-al-shabab-al-shabaab-al-shabab-adan-hashi-ayro.png
Adan Hashi Farah Ayro
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\14775-The-New-Senate.jpg
Dr Ntawukuriryayo atorerwa kuyobora Sena ku italiki 10 Ukwakira 2011 
Ejo nibwo Shikama ko abanyapolitiki bo mu Rwanda ku butegetsi bwa Paul Kagame basigaye bameze nk’abarindagiye. Ibi twari tubikurije ku ruzinduko rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga bwa Kagame n’butwererane bw’akarere; Madamu Luwiza MUSHIKIWABO arimo mu burasirazuba bwo hagati.
Perezida wa Senat y’u Rwanda Dr Ntawukuriryayo Yohani Damasenti nawe ubu ari  mu gihugu cya Kenya mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwizeza abategetsi ba Kenya ko u Rwanda rwiteguye kubafasha guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabbaab ngo kuko ubangamiye umutekano w’akarere.

Nyuma y’ibibazo by’ubukungu bitoroheye Kagame ubu akaba amaze gutegeka kwirukana abakozi bamwe kuko nta cyo afite cyo kubahemba bitewe n’uko isanduku ya Leta irimo ubusa, nyuma y’inzara inuma mu byaro no mu migi mu Rwanda;
Nyuma y’amagerenade yaturikijwe muri Kigali, Gitarama n’ahandi hatandukanye mu Rwanda agahitana inzirakarengane zitabarika, nyuma y’imiriro yibasiye amashuri yisumbuye atwitswe n’abana bo mu gatsiko kihaye ubutegetsi mu Rwanda ku ngufu kavuye i Bugande,
Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye amaduka i Gitarama na Kigali, nyuma y’inkongi y’umuriro yakwitse amagereza ya Gitarama n’iya Gisenyi, nyuma y’akabari n’isambaniro muri Nyabugogo ryakongotse, nyuma y’uruganda rwa gazi n’inganda z’ibigori muri Gikondo / RWANDEX byahiye, n’ibindi bibazo bihari…
Nyuma yo gushyiraho ikigega Agaciro kitazwi uko gicungwa kandi buri munyarwanda wese winjiza agafaranga uko kaba kangana kose agategekwa kujugunyamo, Kagame abonye ibyo bidahagije mu kumvisha abanyarwanda none ahisemo kutwongeza n’ibitero bya AL SHABBAAB yifatanya na Kenya ku bw’inyungu ze bwite.
Perezida wa Senat y’u Rwanda i Nairobi
Mu nkuru yanditswe n’urubuga IGIHE.COM kuri uyu wa kabiri, taliki 22 Nyakanga 2014 bemeje iby’uru ruzinduko. Mu ijambo Ntawukuriryayo yavuze akigera i Nairobi yatangaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano mucye uterwa n’ibyihebe bya Al Shabbaab muri Kenya bigatuma akarere kose kabura amahoro.
Dr Ntawukuriryayo yabwiye abategetsi ba Kenya bari baje kumwumva ko u Rwanda rwiteguye gufasha Kenya muri gahunda zose zigamije gusigasira amahoro mu karere k’ibigaya bigari. Muri iryo jambo Ntawukuriryayo yabwiye abatavuga rumwe n’ubutgetsi bwa Kenya ko bakwitondera ibyo bavuga.
Yabwiye abayobozi ba Kenya ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ikibazo cy’imvugo z’abatavugarumwe na Leta ya Nairobi ndetse ko ibiba byose u Rwanda rubyitaho cyane ndetse ko u Rwanda rwiteguye kubafasha mu gihe cyose Kenya izaba ikeneye inkunga yarwo.



C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\14775-The-New-Senate.jpg
Dr Ntawukuriryayo atorerwa kuyobora Sena ku italiki 10 Ukwakira 2011 : Aratanga abagabo abwira abasenateri ati : Murabe mureba; ibyo Kagame azantegeka gukora byose ntimuzandenganye bavandimwe basenateri !
Ese koko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano wa Kenya  
Abanyarwanda nibo baciye umugani bagira bati : «Nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa!», iyi mvugo ikaba ishushanya ko umuntu uhubuka mu byo avuga, akora cyangwa mu byemezo afata atabanje kubitekerezaho ashobora kugibwaho n’ingaruka mbere y’abegereye cyane umugizi wa nabi kabone n’iyo yaba ari kure ye cyane.
Iyi mvugo ya Perezida wa Sena uroshywe na Kagame mu ruzi arwita ikiziba Shikama irabonamo ibintu bitandatu by’ingenzi : Impamvu ya mbere ni ikinyoma  kuko u Rwanda mu by’ukuri rudahangayikishijwe n’umutekano wa Kenya kuko iri kure y’u Rwanda kandi ibihugu byombi bikaba bitandukanye cyane haba muri politiki, demukarasi, imibereho y’abaturage n’ubukungu.
Impamvu ya kabiri ni imvugo za politiki zo kuryaryana bikaba byumvikana ko yatwaye ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kwishyura Nyakubahwa UHURU Kenyatta. Nawe wari wabwiriye Kagame kuri sitadi Amahoro i Remera ku italiki 04 Nyakanga 2014 ko Kenya izafatanya n’u Rwanda mu kurwanya abaruteza umutekano mukeya aho bazaturuka hose.
Impamvu ya gatatu ni uko u Rwanda rushyizwe ku rutonde rw’ibihugu bigiye kwibasirwa na AL SHABBAAB kandi rukaba rutazabasha kuyihashya kuko abatabasha kubona abakongeza imiriro ku manywa y’ihangu batazavumbura abahanga bo muri uyu mutwe w’iterabwoba unabyiyemerera kandi babigize umwuga.
Impamvu ya kane ni uko Kagame arimo kwikundisha kuri Kenya bikomeye akanayemerera n’ibidashoboka agamije ko bazamugoboka mu gihe azaba ashoje urugamba rw’amasasu kuri Tanzaniya, igihugu cy’amahoro na Demukarasi mu mibereho yacyo kuva cyabona ubwigenge.
Kuri iki kibazo nakomeje kwandika ko Kagame yibeshya cyane nta kintu na kimwe Kenya izamumarira nagaba igitero kuri Tanzaniya kuko ibi bihugu byombi ( Kenya & Tanzaniya ) ari agati k’inkubirane n’ubucuti bufite amateka.
Ikindi Shikama yasobanuye hambere ni uko iyo Perezida wa Kenya agiye gutera ingabo mu bitugu ikindi gihugu bigomba kubanza guhabwa umugisha n’abagize inteko ishinga amategeko biciye mu matora. Ibi rero abadepite n’abasaneteri ba Kenya bakaba badashobora kuzabyemera.
Kuri iyi ngingo bikaba binashoboka cyane ko ariyo mpamvu Kagame atumyeyo Nyakubahwa Dr Ntawukuriryayo kugira ngo ajye guhendahenda abadepite n’abasenateri bagenzi be kuzatorera uwo mwanzuro wo gufatanya n’u Rwanda kugaba ibitero kuri Tanzaniya kuko umugambi wo wamaze kunozwa hasigaye gusa kwambuka.
Impamvu ya gatanu ni uko byanashoboka ko Kagame ashobora kuba ateze umutego w’umushibuka Dr Ntawukuriryayo w’umuhutu wo muri PSD kugira ngo AL SHABBAAB nigaba ibitero ku Rwanda yishyura ku magambo amaze kuvugirwa i Nairobi; hagakomereka abaturage benshi wenda n’ibikorwa remezo bikahangirikira, Kagame azabihindure impamvu yo kumwikiza.
Ibi perezida Paul Kagame akaba ashobora kubitekereza ku rwego rwo hejuru kuko abona neza ko ari mu y’abagabo bitavugwa kandi akaba abona ko ashobora kwicwa n’abo mu Gatsiko ke umunota ku munota kandi itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rikaba riteganya ko iyo Perezida agize ikibazo asimburwa na perezida wa Sena.
Kagame rero wanga abahutu urunuka, ashobora kuba ateze Nyakubahwa Ntawukuriryayo uyu mutego we atabizi atanabitekereza kugira ngo azamurege ko yakururiye u Rwanda abiyahuzi noneho amusimbuze Perezida wa Sena w’umututsi wavuye i Bugande mu rwego rwo gukomeza kurengera inyungu z’agatsiko n’inyungu za ba nyamuke (abatutsi) nk’uko Kagame yabyivugiye muri Kenya ubwo aherukayo. Tubitege amaso turebe uko bigiye kugenda mu minsi mike!
Impamvu ya gatandatu ni uko mu by’ukuri Kagame adashaka kurwanya Al Shabbaab ahubwo yifitiye izindi nyungu ari nazo twabasobanuriye kuko iyo aba ashaka kujya guhashya Al shabbaab, aba yaremereye inkunga y’umutwe w’ingabo Perezida wa Somalia waje i Kigali kumutakambira ngo amuhe ingabo akazimwima.
Amateka ya Al shabbaab yo muri Somalia
Uyu mutwe Leta zunze ubumwe z’Amerika zita uw’iterabwoba washinzwe na Aden Hashi Farah bakundaga guhimba akabyiniriro ka Ayro mu mwaka w’2007. Ubu uyu mutwe ufite abanyamuryango n’impirimbanyi 5.000 ziyemeje gutanga ubuzima bwazo umunota ku munota.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\harakat-al-shabab-al-shabaab-al-shabab-adan-hashi-ayro.png
Harakat Adan Hashi Farah Ayro washinze Al shabbaab akaza 
kwicwa na USA muri 2008
Nk’uko nari mbivuze hejuru gato, ku rutonde rw’ibihugu biwufata nk’umutwe w’iterabwoba dusangaho : USA, Australia, Ubwongereza, Canada, Norvège, Ubufaransa, ubwo tukongeraho n’u Rwanda rwiteguye kuwurwanya(niba aribyo) hamwe na Kenya yagiye guterwa ingabo mu bitugu na Kigali.
Al Shabbaab bisobanura URUBYIRUKO mu rurimi rw'icyarabu; igizwe n’urubyiruko rwo muri Somaliya rutsimbaraye ku mahame y’ubuhezanguni muri Islam bakaba bafite intego imwe yo guharanira gushyiraho Leta ya Kiyisilamu muri Somaliya.
Muri Nzeri 2013 umubare w’abarwanyi wari umaze kugera ku bihumbi bitanu. Ku italiki 29 Kamena2013 basubiranyemo bicamo abayobozi babo babiri. Muri Gashyantare 2008 nibwo USA yabashyize ku rutonde rw'imitwe y’iterabwoba. Muri Kanama 2008 uyu mutwe wagabye igitero gikaze ku cyambu cya Kisimayo urakigarurira.
Mu mpera za 2008, Al Shebbaab yagenzuraga igice kinini cy’Amajyepfo ya Somalia. Kubera ibitero by’ingabo za Somalia zifatanije n’ingabo z’ubumwe bw’Afurika zatanzwe na Kenya, Uganda, Uburundi,… Al Shabbaab yirukanywe mu mijyi nka Mogadiscio n’ahandi guhera muri 2012.
Ibitero Al shabbaab yagabye nk’ikimenyetso cy’uko ikomeye mu karere
Ku italiki 05 Gashyantare 2008, Al shebbaab yagabye igitero ahitwa Bosaso impunzi 25 z’abanya Etiopiya barahapfira n’abandi barenga 80 barahakomerekera bikomeye. Iki kikaba ari cyo cyabaye igitero cya mbere cy’uyu mutwe w’iterabwoba.
Muri Gicurasi 2008, Al shebbaab yagabye igitero gikomeye ku mutwe w’ingabo z’ubumwe bw’Afurika i Mogadiscio wivugana abantu 13 biganjemo abasivili. Ku italiki 29 Ukwakira 208, Al shebbaab yagabye ibitero 6 icyarimwe ku mijyi ibiri Bosaso na Hargeisa bagamije kwigarurira perezidansi, ibiro bya Loni na ambasade ya Etiyopiya muri Mogadiscio. Icyo gihe hiciwe abantu barenga 19.
Ku italiki 22 Gashyantare 2009, Al shebbaab yagabye igitero ku ngabo z’ubumwe bw’Afurika muri Somalia ibicamo abantu 11 ikomeretsa 15. Guhera taliki 8 kugera taliki 14 Gicurasi 2009, Al shebbaab yagabye igitero gikomeye kuri Mogadiscio mu mirwano yumvikanyemo amasasu yasukwaga n’imbunda ziremereye yamaze iminsi 7 ibi binongera muri Nyakanga muri uyu mwaka.
Ku italiki 11 Nyakanga 2010, Al shebbaab yagabye igitero gikomeye i Kampala yica abaturage b’inzirakarengane 74 barimo bareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru. Ku italiki 01 Ukwakira 2011, Al shebbaab yashimuse umugore w’umufaransakazi witwa Marie Dedieu wari ikimuga cy’imyaka 66 y’amavuko bamukuye mu nzu ye iherereye mu kirwa cya Manda hafi ya Kenya.
Izi ni zimwe mu ngero z’ahantu hakomeye Al shabbaab yagabye ibitero bikomeye bigahitana inzirakarengane zitabarika. Kuba rero hano byarashobotse, ni ikimenyetso cy’uko no mu Rwanda ishobora kuza hano i Kigali ikahakora ikahamena amaraso kandi Shikama irahamya ko abategetsi b’u Rwanda batabasha kuyikumira.
Twibutse ko Dr Ntawukuriryayo uyobora Senat ya Kagame yavutse ku italiki 8 Kanama 1961 i Runyinya mu Ntara y’Amajyepfo. Ni umurwanahyaka ukomeye wa P.S.D ya GATABAZI Felisiyani. Yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda, aba minisitiri w’ubuzima akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu byo gukora imiti ivura abantu kumenya ibiyigize n’uko ikoreshwa nyine mu kuvura abantu (Doctorat en Pharmacologie) yakuye mu gihugu cy’Ubudage.  

GATENDO A.
shikamaye.blogspot.com
Shikama Ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355