Pageviews all the time

Umugambi wo kwirukana inzirakarengane z’abahutu mu mirimo hose mu Rwanda ushobora guhitana minisitiri Anastase MUREKEZI bitewe n’umugambi mubisha uhombya igihugu inshuro 10 Kagame na Musoni bamutegetse ku gahato guha Singapore Cooperation Enterprise nta piganwa

Image result for Minister murekezi anastase,photo
Muri SHIKAMA duheruka kubagezaho inkuru ndende yavugaga ku nama yabereye ku Kimihurura mu bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame. Muri iyo nyandiko, twababwiye ko mu bari bayitumiwemo harimo ambasaderi Claver GATETE mimisitiri w’imari n’igenamigambi.
Mu byemezo byavuyemo harimo ko hagomba kugabanywa inzego za Leta zimwe zikavunjirwa mu zindi (zigasenyerwa mu zindi), abakozi bamwe bakazagabanywa kandi bamwe bakavanwa mu bigo bimwe bakimurirwa mu bindi abandi bagataha burundu.
Muri iyo nama hemejwe ko uturere tugomba kugabanywa mu mubare, imirenge ikababanywa, ariko ibirebana n’ingengo y’imari igenda ku iperereza ikagumaho kuko nk’uko nabibabwiye muri iyo nkuru, Kagame yabwiye abari muri iyo nama ko adashobora guhagarika guhiga abahunze ubutegetsi bwe baba mu mahanga.
MIFOTRA mu ihurizo rya politiki   
Mu kiganiro Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Bwana Anastase MUREKEZI yagiranye na radiyo Rwanda kuwa kabiri, taliki 08 Nyakanga 2014 yasobanuye ko bagiye kuvugurura inzego za Leta mu gihugu hose kugera no mu nzego z’ibanze.
Mu nkuru yanditswe na IGIHE.COM ku italiki 07 Nyakanga 2014 ifite umutwe ugira uti : «Harategurwa kugabanya abakozi ba Leta mu nzego zimwe na zimwe» barasobanura ko ikigamijwe ari ugutunganya imikorere ya Guverinoma.
Ikindi ngo ni ukugabanya umutwaro w’ingengo y’imari igomba guhemba abakozi ba Leta ukava kuri Miliyari 181 ukamanuka ukagera kuri Miliyari 174 mu ngengo y’imari ya 2014-2015 nk’uko byatangajwe na Minisitiri Anastase MUREKEZI ushinzwe abakozi ba Leta ya Kigali.
Mu itangazo rya MIFOTRA ntibigeze barya iminwa ahubwo bahise bemeza ko bagomba kugabanya abakozi bamwe ngo basa nk’aho bakora akazi kamwe ngo cyangwa bafite inshingano zimwe zitari ngombwa. Ibi bikaba atari byo kuko nta kuntu abantu bakora mu nzego z’imirimo zitadukanye ngo bahindukire bahuze inshingano.
Image result for Minister murekezi anastase,photo
Minisitiri Murekezi Anasitazi
Niba byarabayeho, ibi byaba ari indi gihamya y’uko u Rwanda rutegekwa n’agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro. Ibi ni ukubera ko iyo abantu bakora ahantu harenze hamwe bahuje inshingano kandi mu bigo bitandukanye hanyuma bakanahembwa imishahara itandukanye kandi banganya amashuri, ibyo muri droit du travail (amategeko agenga umurimo) ni ukunyereza umutungo wa Leta.
Ikibazo rero kikaba kwibaza impamvu hashyizweho inzego zirenze rumwe zikora imirimo isa. Iki kibazo twakunze kukivuga muri SHIKAMA bikaba biterwa no gushinga ibigo bya hato na hato bitagize n’icyo byunguye igihugu cyangwa bisopanyiriza ibindi.
Urugero : Dufite ministeri y’umutungo kamere tukagira na REMA ari cyo kigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije, dufite ONATRACOM hakaba n’cyindi cyitwa RTDA (Rwanda Transport Development Autority). Ibi rero ni ibyoroheje, iyo ugeze muri MINISANTE (minisiteri y’ubuzima) ho usanga ari ibindi bindi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Leta y’u Rwanda guhera muri Kamena 2013 bukarangira muri Gashyantare 2014 nibwo bubaye umwanzuro uvuyemo icyemezo cyo kubikira imbehe bamwe bakisanga batagishoboye kubaho mu Rwanda.
Ubu twandika iyi nkuru Leta y’u Rwanda ihemba buri kwezi abakozi ibihumbi mirongo icyenda na bine (94 000) hatabariwemo abasirikari n’abapolisi. Iyi mpinduka ikaba igoye minisitiri MUREKEZI Anastase kuko bitazamworohera gukoresha ukuri no gukorera mu mucyo cyane cyane ku bagomba kwimurirwa mu bindi bigo kuko Kagame yamusabye usigamo gusa ibihumbi mirongo itanu (50,000).
Iyi politiki y’agatsiko ka FPR nk’uko twakunze kubivuga ikaba igamije kwicisha ubukene, amavunja n’inzara abahutu bibwira ko baminuje bamburwa akazi ku maherere FPR yihishe mu mutaka wo kugabanya abakozi no gusenyera ibigo bimwe bya Leta mu bindi bigo ngo bikora imirimo ijya gusa nk’aho babishinga bari impumyi.
FPR yahaye isoko ry’inyigo S.C.E yo muri Singapore nta piganwa ribayeho   
Nk’uko duhora tubivuga ko ibintu byose FPR ikora mu Rwanda biba byuzuyemo UBUNYEMA (UBUGEGERA), hari amakuru SHIKAMA tumaranye iminsi avuga ko FPR yategetse Minisitiri Anastase MUREKEZI w’abakozi ba Leta guha isoko ikigo cyo muri Singapore cyitwa S.C.E (Singapore Cooperation Enterprise) ku kiguzi kirenze urugero.
Mu nyigo yari yakozwe na MIFOTRA mbere bari babonye umugishwanama witwa DELOITTE wari kubakorera inyigo yo kuvugurura inzego z’imirimo akaba yari yemeye kubaca Miliyari ebyiri na miliyoni magana atanu. Minisitiri Anastase MUREKEZI agejeje imyanzuro mu nama y’abaminisitiri barabyanze.
Kagame, Musoni James na Ngarambe babwiye minisitiri MUREKEZI w’abakozi ba Leta ko bafite ikindi kigo kibizi cyane cyo muri Singapuru kandi cyemeye ko kizabikorera ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari makumyabiri n’eshanu. Ni ukuvuga ikiguzi gikubye inshuro icumi ayari guhabwa DELOITTE.
Amakuru dufite akaba avuga ko icyo kigo cyumvikanye na KAGAME na MUSONI Jyemusi nyuma y’ingendo zabo zidasiba mu gihugu cya Singapuru ko 20 ku ijana (20%) azaba ay’icyo kigo naho 80 ku ijana akegukanwa na Kagame, Musoni na FPR muri bwa buryo bwabo bwo kwiba igihugu.

Pr Shyaka Anasitazi/RDB
Ubwo ni ukuvuga ko ukubye imibare neza, icyo kigo cyo muri Singapuru kizahembwa Miliyari eshanu naho Kagame na Musoni na FPR yabo bagatwara Miliyari makumyabiri. Mu yandi magambo kuri Kagame na Musoni ikigamijwe si ukunoza inzego za Leta ahubwo ni ugusahura igihugu buzuza ku makonti yabo ari muri Singapore ku mugabane w’Aziya.
Uyu mugambi mubisha ukaba uje guhuhura igihugu n’ubundi cyasukumaga nk’inka y’ibuguma yishwe n’inzara mu buryo bubiri : Uburyo bwa mbere ni uko n’ubundi igihugu cyari gisanganywe ubukene naho ubwa kabiri ni uko n’ayo mafaranga azakora ayo manyanga yose ari umutungo wa Leta abaturage baba baratangiye imisoro bakarara batariye ngo barubaka igihugu naho byahe byo kajya!
Uyu mugambi w’ubujura bwa FPR kandi ushobora guhitana Minisitiri MUREKEZI Anastase bitewe n’uko yamenye ayo manyanga ya FPR bityo bakaba bashobora kumwubikira imbehe kubera gutinya ko umunsi umwe yazabavamo cyangwa akajya yirirwa abamenera ku rwara abagayira ko bamunga umutungo w’igihugu.  
Hari ibigo by’agatsiko bitazakorwaho
Ubutegetsi bwa FPR bwasetsa n’uvuye guhamba nyina! Kagame aherutse gutegeka ingirwabadepite gutora byihuse itegeko rishyira R.D.B ku rwego rwa minisiteri. Ni ukuvuga ko umuyobozi mukuru wa RDB Nyakubahwa  Madamu Ambasaderi Valentine RUGWABIZA nawe yitabira inama y’abaminisitiri nk’abandi baminisitiri bose.
Ibi bikaba rero ari umwihariko wa FPR ku isi yose kuko nta wundi muntu wemerewe  kujya mu nama y’abaminisitiri uretse abanyamabanga ba Leta n’undi minisitiri yagena mu gihe adahari kandi umwegereye cyane. Mu yandi magambo Kagame yagize isoni zo kwita RDB minisiteri ya RDB ariko niyo maherezo.
Muri iki kigo cya RDB cyihariwe n’abo u gatsiko ka FPR bavuye muri uganda n’abandi b’ibikoresho byabo, nta muntu n’umwe uzanyeganyezwa kuko ngo ari ikigo gishinzwe iterambere, ishoramari, kwita ingagi izina no kwinjiza amadevizi akomotse kuri ba mukerarugendo baza mu Rwanda.
Iturufu y’amoko na ruswa mu kwimurira abakozi mu bindi bigo
Kimwe mu byatangajwe na Minisitiri MUREKEZI Anasitasi ni uko bamwe mu bakozi bashobora kuzakurwa mu bigo bimwe bakimurirwa mu bindi bigo. Nk’uko twakunze kubibabwira tunabyamagana, agatsiko ka FPR gafite umugambo mubisha wo guhindura abahutu bose abakene n’uwaba yaraminuje ate kandi afite ubwenge bungana bute.
Muri iri yeri niho bazajya bahigika abahutu maze bakajyana abavuye i Bugande mu bindi bigo nk’uko mperutse kubyongorerwa n’umwe mu bashinze ishyirwa mu myanya ry’abakozi wambwiye ati : «Mugomba kwitonda kuko abana bavuye Uganda muri 1994 ubu barangije Kaminuza.»
Turasoza iyi nyandiko dusaba Leta y’agatsiko ka FPR kwirinda kuvangura abana b’u Rwanda kandi bazahe bose uburenganzira bungana bityo hazabeho ipiganwa ushoboye akazi kurusha abandi azabe ariwe ukegukana n’ubwo kubwira ibi FPR ari nko gutokora ifuku!!!   

GATENDO A.
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355