Pageviews all the time

Zimwe mu mpamvu FPR/Kagame ihombye, ikaba ihisemo kwirukana abakozi nyuma y'uko isanduku ya Leta isigayemo ubusa.Shikama irabikuvira mu mizi, hamwe n'andi mabanga utari uzi. Bakizimbwa P.K.

Kagame mu bibazo uruhuri


Munsi ishize ishyaka FPR ryafashe icyemezo kigayitse cyo kwirukana abakozi agahiryi kubera kubura amafaranga yo kubahemba bitewe n'uko isanduku ya Leta yera, nta faranga rikiberamo. Abakozi birukanywe, baje biyongera ku bihumbi n'ibihumbagiza by'abashomeri buzuye mu Rwanda, hamwe n'ibindi bihumbi by'abanyeshuli bategereje kurangiza amashuli ngo baze bongere umubare w'abashomeri.


Ni mpavu ki zatumye Leta ya Kagame igwa mu gihombo kugezaho inaniwe no kwishyura abakozi?
Abantu bagiye bakomeza kwibeshya kuri Kagame ko yaba afite amafaranga imbwa itasimbuka, ariko numara gusoma ibikubiye muri iyi nkuru Shikama ikugejejeho, urasanga ahubwo uyu mugabo yarahuye n'urw'abagabo. FPR itangira urugamba mu kwakira 1990, abayobozi bari bakuriye ingabo hafi ya bose barishwe. Shikama yabagejejeho uburyo bamwe bishwemo harimo Gen Rwigema, Major Bunyenyezi na Bayingana, ...


Gupfa kw'aba bayobozi kwatumye FPR ihura n'ikibazo gikomeye ku bagomba kuyitera inkunga ngo urugamba yatangiye rukomeze inarutsinde.Ubugande bwayifashaga, bwari bumaze igihe gito buvuye mu ntambara ku buryo bwari bugihugiye mu kwisana, inkunga bwashoboraga gutanga ni ingabo(abasirikare) gusa.


Amerika n'Abongereza nabo nta kindi bashoboraga gufasha FPR uretse ubuvugizi mu  Mahanga na L'ONU kugirango FPR idafatwa nk'umutwe w'iterabwoba. Icyari gisigaye kuri FPR na Kagame, ni ugushaka abaterankunga bavuye mu banyamuryango bayo hamwe n'izindi nshuti. 


Iyo nkunga FPR yasabaga, yari iyo kugirango FPR igerageze kwihutisha urugamba hanyuma yereke Amerika n'Ubwongereza ko ifite ubushobozi bwo gutsinda maze bayitere inkunga mubya gisirikare nimara gutsinda bayifashishe mu gutera(kwigarurira) Zaire/Congo.

Akazi ko gushaka abaterankunga kahawe umusirikare wa Uganda Lt Patrick Karegeya uherutse kunigwa no kwicwa na Kagame i Johannesburg muri Afurika y'Epfo afite ipeti rya Colonel.
Lt Karegeya byaramugoye cyane kugirango yumvishe abacuruzi n'abanyemari baba abanyarwanda n'abanyamahanga ko bagomba kurekura amafaranga yabo bakayafashisha FPR ku rugamba. Imwe mu mpamvu yatumye bimugora ni uko FPR yari yapfushije abantu b'imena bityo abo baterankunga bakabona nta cyizere ku basigaye ko batsinda urugamba. 

Ikindi ni uko nk'umuntu ugiye kurekura amafaranga akayabo abanza kumenya neza uwo ayahe. Abo banyemari iyo bamaraga gusobanukirwa Kagame wari akuriye ingabo za APR ya FPR, bahitaga batera utwatsi Karegeya bakamubwira gushakira ahandi kuko Kagame bari bazi ububi n'ubugome bwe.

Karegeya yakomeje guhanyanyaza yinginga, hanyuma kubera ubwenge, ubunararibonye n'ubunyangamugayo abantu bari bamuziho, bamwe mu bashoramari barahumirije batanga amafaranga yabo ngo FPR ikomeze urugamba hanyuma izabishyure urugamba rurangiye.
N'inkunga y'abapfumu yaragakoze. Iyi ni intama yagendanaga
na FPR kuva Uganda kugera mu Rugwiro
Mu batanze amafaranga n'izindi nkunga, harimo abaherwe, Rujugiro T, Majyambere Silas, Kajeguhakwa Valens, umuhinde Singh, umunyakenya Mwiruru S., n'abandi bacuruzi n'abarozi babaga mu bihugu by'amahanga. Lt Karegeya wabarizwaga mu ngabo za Uganda yumvikanye na  Major Kagame imbere y'abo banyemari ko amwishingiye ariko akaba agomba kwishyura amafaranga y'abandi urugamba rurangiye.

Mu ntambara hagati, Lt Karegeya yajyaga aza kureba aho urugamba rugeze n'izindi nkunga zikenewe. Yagerageje ibishoboka byose kugirango Inkotanyi zidasubizwa inyuma. Kubera inkunga yabonye ibikesha Lt Karegeya, FPR yakomeje kugaragaza ibimenyetso byo kuzatinda intamabara, bituma Amerika iyigirira icyizere itangira kuyifasha mu bya gisirikare, hanyuma biyiviramo gutsinda urugamba taliki ya 04 Nyakanga 1994.

FPR/Kagame itangira ubwambuzi ku ngufu.
FPR imaze gutsinda urugamba, yagombaga guhita yishyura abayihaye amafaranga yabo bayitera inkunga ku rugamba nk'uko yari yarabibasezeranyije. Ariko siko byaje kugenda ahubwo FPR/Kagame, yahisemo kuba umwambuzi ku ngufu. Yatangiriye ku basirikare ba Uganda bayifashije ku rugamba. 

Mu masezerano FPR/Kagame yari ifitanye n'ingabo za Uganda, ni uko Abasirikare bayifashije ku rugamba ari FPR yagombaga ku bahemba.Imyaka ine yose barwana, Abasirikare ba Uganda batangajwe no kumva Kagame ababwira ko amafaranga yabo bazayahabwa nyuma mu gihe cya vuba. Ayo magambo yayababwiye abasezeraho mukigo cya Camp Kigali, mu ntangiriro z'umwaka w'i 1995.


Shikama irabagezaho ko imyaka ishize ari makumyabiri, abasirkare ba Uganda bakishyuza ariko Kagame akavunira ibiti mu matwi. Mu minsi ishize baherutse koherereza ibaruwa Kagame bamwibutsa ko bagitegereje amafaranga yabo, urupapuro bamwandikiye ararutwika.


Ubwitange, impuhwe no kwizera Kagame, byaviriyemo Karegeya P. urwango n'urupfu.
Amakuru Shikama ifitiye gihamya ndakuka, arabagezaho ko kwanga Karegeya no kumwica, Kagame yabitewe n'ideni yananiwe kwishyura abo Karegeya yamwishinganiyeho. Kagame amaze gufata u Rwanda, yagerageje uburyo yakwifashisha Karegeya ngo barebe ukuntu baheza(bakwambura) abashoramari batanze amafaranga yabo.


Kagame yateze umutego Karegeya amukura mu gisirikare cya Uganda, amuzana mucyo mu Rwanda ahita amuha n'ipeti rya Colonel. Icyo gihe ipeti rya Colonel ryari ryubashywe cyane rifitwe n'abasirikare mbarwa.Abashoramari batangiye kwishyuza Karegeya, nawe ahindukirana Kagame, hanyuma Kagame abizeza ko amafaranga yabo bazayahabwa intambara ya Zaire irangiye.

Ntako atagize ashakira inkunga FPR ariko Kagame amugororera
 kumunigisha ikiziriko

Kagame kwiringira intambara ya Zaire ngo abone kwishyura byari ukugirango iminsi yo kumwishyuza ikomeze kwicuma gusa kuko muri Zaire yariyo nk'umukozi wa Amerika n'Ubwongereza ntabwo ibyo yari kwibayo byari kuba ari umutungo we wamufasha kwishyura amadeni.


Ariko iyo Kagame aza kuba inyangamugayo, yarigufata duke yaramaze kubona mu ntambara ya Zaire/Congo, hanyuma agatangira kwishyura amadeni yamurazaga amajoro adasinziriye.Ubunyangamugayo bwaramwihishe ahubwo yitwarirwa n'irari ku buryo amafaranga yagavuye Amerika muri Congo hamwe n'andi bamuhembye yiyongera kuyo yibye Leta y'u Rwanda, yahisemo kuyagura indege ebyiri za mbere zihenze ku isi! 


Shikama irabibutsa ko izo ndege Kagame yaguze, uramutse ufashe akayabo yazitanzeho, ukongeraho ibindi bikoresho yagiye yongeramo, akayabo zishyura aho ziparitse, ibyo zirya n'ibyo zinywa,  igiteranyo cy'ayo mafaranga yose ni hafi tiriyari y'amafaranga y'u Rwanda(1,000,000,000,000 FRW).

Karegeya ntiyigeze yihanganira ukuntu Kagame ari gusesagura amafaranga kandi atarishyura n'iripfumuye amadeni umurundo afite.
Nk'aho Kagame yakwikubise agashyi ngo yumve impamvu z'umujinya wa Karegeya, yakomeje gusesagura amafaranga yubaka imidugudu muri Etiyopiya(Ethiopia), hanyuma akarusho afata ibifaranga umurundo ajyana mu irushanwa rya SECAFA ngo rikunde rimwitirirwe.

 Shikama irabamenyeshako muri iryo rushanwa rya SECAFA , n'ubu Kagame agitangamo  akayabo buri mwaka kandi iwe(Rwanda) ababyeyi bakubitira abana kuryama, Minisiteri nazo zirukana ubutitsa Abakozi kubera ibura ry'amafaranga yo kubahemba. Abanyeshuli ba Kaminuza nabo inzozi zo kwiga bamaze kuzivanamo kubera kubura inguzanyo.

Kagame amaze kubona ko Karegeya atari nka ba Nziza, Ibingira na Kabarebe akinisha uko yishakiye, kandi muri we(Kagame) yaramaze kwiyemeza ko agomba kwambura bariya bagabo kuko abenshi barimo Kajeguhakwa V. na Majyambere S. yari yamaze kubakuzaho(kubambura), yahisemo kwikiza Karegeya kugirango Kagame abe asibanganyije ibimenyetso by'ideni burundu.

Andi makuru Shikama ibabongejeho ni uko Kagame yaba yaragerageje kumvisha Karegeya ko bagomba kwica bamwe mu bashoramari Kagame afitiye ideni, hanyuma Karegeya amubera ibamba bituma Kagame amufunga ngo amwereke ko nta mikino ajya agira kugirango Karegeya yisubireho yemere bice abafashije Kagame gufata u Rwanda! Kagame abonye Karegeya akomeje kunangira, yahisemo kumwica. Karegeya yabashije ku mutoroka ariko birangira amwishe mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2013, i Johannesbourg muri Afurika y'Epfo.

FPR itangira guhomba
Nk'uko Shikama yabagejejeho hejuru ukuntu Kagame yagiye asesagura amafaranga, uko gusesagura ntikwarekeye aho kuko Kagame yakomeje kwinezeza mu mafaranga ava mu isanduku ya Leta kugeza ku rwego ajya kubyina(guceza) inshuro amagana muri Amerika kandi akagenda yikoreye hafi y'abantu bose bo mu Gatsiko.

Amafaranga yakomeje gukendera(gushira), Kagame ntiyabimenya kubera kuba atagirwa inama kandi n'abamugira inama bakaba ari abaswa kubera itonesha ry'abagande n'abavuye Uganda yahisemo. Abandi ni Abahutu b'agakingirizo bikiriza n'iyo Kagame yitsamuye kugirango bamwereke ko ari imana yabo. Bishoboka ko umunsi umwe Kagame yabwiye minisitiri w'imari ngo ategure ibifaranga basubire guceza muri Amerika, undi akamubwira ko mu isanduku(ya Leta) nta kintu kikiberamo.

Kagame yahise ashyiraho itegeko ryo kwaka amafaranga Abaturage ku ngufu. Abo mu gatsiko bahise babyubahiriza azana intonga(ikigega) bagiha izina  ry'Agaciro k'iterambere. Abaturage bishwe n'ihahamuka ry'iterabwoba ry'agatsiko, ikigega bacyujujemo amamiliyari kugeza aho n'abasirikare batunzwe imbunda ngo barohemo. Nabo barumvira barohamo! Ayo mafaranga ntiyamaze kabiri kubera ko indege za Kagame ziba zikeneye gutangwaho amafaranga atabarika kandi Kagame nawe akaba adakozwa gusezerera iraha. 

Amafaranga y'Agaciro yahise ayuzurisha umuturirwa we ahahoze Gare mu Mujyi wa Kigali, ayandi ajya kuyabyinira i Burayi atangamo n'imfashanyo z'umwana w'umuzungu wamunzwe n'ubumuga kandi iwe(Rwanda) asize umwana wenda gushiramo umwuka ari gutabarizwa ngo ajyanwe mu Buhinde baramire ubuzima bwe.
Kera kabaye, amafaranga ya Kagame arashize burundu, ananiwe kwishyura abakozi, inzara mu Baturage be iranuma kandi byose biri kuba abamurwanya bari hafi ku mugeraho.

Kagame yakora iki ngo ahangane n'ubu bukene bumwugarije?
Birasa nk'aho amazi yarenze inkombe kuri Kagame, ariko aramutse agurishije indege ze zitamufitiye akamaro kagaragara (uretse ko kubona umuguzi byamugora kuko abakire bose siko basesagura) yabasha gusunika iminsi.

Kagame aramutse agabanyije umubare w'ingabo afite zibarirwa mu bihumbi magana atatu(300,000) akawugira ibihumbi icumi nk'uko amategeko abiteganya, hanyuma agasesa imitwe y'itwara gisirikare(Local Defense, Inkeragutabara, Intore, ---n'iyindi), Kagame yaba acubije gato ibibazo by'ubukungu bimwugarije.

Ikindi Shikama ibona cyagirira Kagame akamaro mu kwigarurira icyizere gisa nk'icyamurangiranye, ni uko yahagarika byihuse uruvunganzoka rwa Maneko ze zijagata u Rwanda, Afurika, Uburayi, Amerika n'ahandi, zihigisha uruhindu abo yita ko bamurwanya. Akayabo gatangwa kuri Maneko ni kenshi kandi urebye usanga ntacyo bamaze uretse gusiga isura mbi Kagame, kumurira amafaranga no kumwongerera ibyaha birimo no kwica.

Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa Shikama
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355