Pageviews all the time

Isaias Afewarki na Pawulo Kagame. Menya ukuntu umwe yabohoye igihugu cye undi akabohoza icye( igice cya gatatu)

imbyino yo muri Eritrea

Mu gice cya kabiri cy'ubushize twibanze ku miryango ya Kagame na Afewarki; uyu munsi tukaba tugiye kurebera hamwe ibyerekeranye na politiki z'aba bagabo bombi mu bijyanye n'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage muri rusange.
Politiki yo kuzahura ubukungu bw’igihugu kwa Afewarki, iyo gusahura kwa Kagame
Nkuko twabibabwiye mu bice biheruka by’iyi nyandiko, Eritrea ikibona ubwigenge muri 1993 yahuye n’ikindi kibazo cy’ingutu: kugaruza ubutaka bwayo bwari bwarigaruriwe na Yemen na Ethiopya. Muri 1995 yarwanye na Yemen igaruza ibirwa bya Hanishe biri mu nyanja itukura byari mu maboko ya Yemen, naho 1997 irwana na Ethiopiya bipfa akarere kari hagati y’ibihugu byombi kitwa Badimeh. Aha hombi urukiko mpuzamahanga rwagiye ruha ukuri Eritrea ariko na n’ubu Ethiopiya yanze kuva ku izima ahubwo iragambana karahava ku buryo byaje kuviramo Eritrea gukomatanyirizwa mu by’ubukungu n’ibihugu by’i Buraya na Amerika maze bihagarika inkunga yabyo byahaga Eritrea.

Kugirango ahangane n’ikomatanyirizwa, Afewarki yashyizeho politike yise  UKWIGIRA ahanini ishingiye mu kurondoreza uduke bafite kandi buri muturage wese akitanga mu bikorwa by’amajyambere. Twabonye ubushize ko Afewarki ahembwa 100,000FRW mu gihugu ubuzima buhenze cyane akaba nta n’inzu agira. Aha turabibutsa ko uyu mugabo yabaye inyeshyamba aharanira ubwigenge bwa Eritrea  mu  gihe kirenga imyaka 30 kuva muri 1991 akaba ariwe uyobora iki gihugu. Iyi myifatire y’uyu mugabo yabereye abandi benegihugu icyitegererezo bituma nta ruswa, kwikanyiza n’ikimenyane birangwa mu gihugu cye. Abaturage bakoresha amaboko yabo kubaka imihanda n’ibidi bikorwa remezo.
                                                              imbyino yo mu bwoko Kunama
                                                    (imbyino zabo za gakondo zihuruza amahanga)

Ibi rero tuvuze hejuru bitandukanye n’ibyo kwa Kagame Paulo we waje asanga igihugu cyubatse, inkunga z’amahanga zikisukiranya kugeza na n’ubu. Ari izi nkunga n’indi mitungo yasahuwe n’ingabo za Kagame RDF muri Republika iharanira rubanda ya Congo byose byigiriye mu mifuka y’abari ku isonga rya FPR barangajwe imbere na Paulo Kagame. We ntiyatinze kwerekana ko nko mu gihe kingana no guhumbya ari mu bakire ba mbere ku isi: ngizo indege 2 ze bwite, ngayo amagorufa hirya no hino ku isi, n’ubundi bucuruzi butabarika.Nta n’isoni agira iyo agamije kurinda inyungu ze bwite. Urugero ni itegeko aherutse gusinyisha za Nkomamashyi zo ku Kimihurura rivuga ko abari mu butegetsi no mugisoda cye bemerewe gucuruza!!!!! Umenya ariyo mpamvu batwika ibya rubanda ngo batangize ubu bucuruzi bwabo.


Afewarki yunze abaturage ba Eritrea naho Kagame aryanisha abanyarwanda
Eritrea ni igihugu kiruta u Rwanda inshuro zirenga eshanu kikaba gituwe n’amoko 9 buri bwoko bukaba buvuga ururimi bwarwo bunafite umuco wabwo bwihariye.Muri iki gihugu kandi hari abayisilamu bangana na 50% naho abakirisitu bakaba bangana na  50% by’abaturage.Ubwoko bwiganje muri iki gihugu ni Tigrenya  bugize 50% by'abaturage akaba ari nabwo Perezida wa Eritrea Isaias Afewarki akomokamo akaba ari n’umukirisitu. Ubwo mu bindi bihugu bariho bacagagurana bapfa amoko nko mu Rwanda n’amadini nko muri Republika y’Afrika yo Hagati (RCA), muri Eritrea bo ibyo barabirenze babikesheje Perezida Afewarki. Kugirango agere kuri iki gikorwa habayeho gushishoza no kureba kure bitarangwa kwa Perezida Kagame.

Ingero ni nyinshi zifataika: Muri Eritrea, nta biganiro by’amadini cyangwa n’ibindi byerekeye amadini bica kuri TV imwe rukumbi iri mu gihugu.Ibiri amammbu, hacaho ibiganiro, imbyino, ibihangano,indirimbo, imurikagurisha byerekeranye n’amoko ari mu gihugu ku buryo bungana. Igitangaje ni uko abaturage ba Eritrea ntawe uhaguruka ngo ave kuri TV kuko hagiyeho ikiganiro cy’ubwoko atumva ururimi rwabo, ahubwo ubona ashishikaye kurushaho akishimira gusobanurira umunyamahanga icyo ahuriyeho n’ubwo bwoko n’ibibatandukanya. Mu biruhuko, abanayeritrea baba mu mahanga – USA, Canada, Uburaya – bohereza abana babo kuza kureba ibyiza bijyanye n’uwo muco wo kuzuzanya, ukabona abana barabikunze ku buryo ugezeyo ahora agaruka buri mwaka!

Abaturage ba Eritrea bahanze imihanda mishya bakoresheje amaboko yabo
Mu gihe Perezida Afewarki yashoboye kunywanisha abantu batandukanyijwe n’ibintu byinshi tuvuze hejuru, Perezida Kagame we yabonye ko kunywanisha abanyarwanda bitatuma amara kabiri maze arushaho  gushaka icyabaryanisha; Imana tugira ni uko abanyarwanda bamuvumbuye bakaba bazi ko ari umucanshuro waje kwisahurira akazasiga u Rwanda nk’uko yarusanze muri 1994 nkuko ubwe yabyivugiye.Ni muri urwo rwego ashyiraho politike zihindagaurika. Uyu munsi akavuga ko nta moko aba mu Rwanda, ejo agategeka ko Abahutu  bapfukama bagasaba abatutsi imbabazi muri ya gahunda y’urukozasoni ya ndi umunyarwanda ahuriyeho n’umugore we na Rucagu Bonifasi wanditse inyandiko ivuga ko abatutsi atari abantu beza muri 1993! 

Si aho ahagararira kandi urebye n’ibiganiro bihita kuri Radiyo na TV by’igihugu, mu bitaramo no mu minsi mikuru, hari byinshi perezida Kagame yakubise intorezo kuko akenshi byakorwaga n’abahutu n’abatwa, urugero: ikinimba, umudiho, imparamba, ikondera n’ibindi. Ubu imbyino yemewe mu Rwanda ni imwe rukumbi kuva Kagame yafata ubutegetsi abuhawe na USA n’Ubwongereza: “ gushayaya”, ubu buryo bwo kubyina gutya ubundi bukaba ari umwihariko w’abatutsikazi.Muri Shikama tukaba twamaganye iri vangura ridahesha ishema umunyarwanda aho ava akagera. Nkuko bimeze muri Eritrea, umudiho, ikinimba imparamba n’ikondera biri mu bigize umuco nyarwanda nabyo bigomba guhabwa agaciro kuko  bigize umutungo kamere w'igihugu cyacu.

Kagame na FPR bamaze imyaka 20 babyina icyo bise intsinziza ambasade z'u Rwanda zikaba zisuka ibifaranga bitabarika byo kurya no kunywa muri icyo gikorwa nita cy'ubupfayongo kubera umubare w'abanyarwanda watikiriye muri iyo ngirwa ntsinzi. Muri Eritrea yo si uko bimeze: mu mezi 4 maze nkora ubushakashatsi kuri Eritrea, nta hantu na hamwe nigeze mbona bavuga ko batsinze Ethiopiya yabakolonije imyaka 30!Ndibutsa ko maze amezi 4 nkurikira ibiganiro kuri TV ya Eritrea, nkaba naraganiriye n'aberitrea banyuranye, narasomye ibitabo ngasura n'imbuga zinyuranye.


Afewarki aharanira imibereho myiza y’abaturage be naho Kagame akabanyitsa
Ingero ni nyishi twatanga twerekana itandukaniro hagati y’aba bagabo mu guharanira imibereho myiza y’abaturage ariko reka twibande kuri ebyiri gusa: Uburezi n’uko bafata abenegihugu baba hanze y’igihugu.
Muri Eritrea, kwiga ni Ubuntu kuva mu mashuri y’incuke kugeza muri kaminuza. Kwinjira muri Kaminuza hakorwa ikizamini ku bantu bose barangije ayisumbuye n' umwaka w’igisirikare abagize amanota yo hejuru bakajya muri kaminuza abasigaye bakajya mu myuga. Nubwo twavuze ko Eritrea yakomatanyirijwe n’isi ikaba nta nkunga ihabwa kuva muri 1997, Leta niyo yita ku bari muri kaminuza ibaha aho barara, n’ibyo kurya.

Kaminuza ya Asmara muri Eritrea
Ibi bikaba bitandukanye n’ibibera kwa Perezida Kagame hari uburezi bw’ubwoko bubiri: ubw’abakire n’ubw’abakene. Abakire biga mu ishuri ry’umugore we – Green Hill College- barangiza ayisumbuye bakoherezwa I Buraya, Amerika na Canada, India n’Ubushinwa kandi bakiga barihirwa na Leta y’u Rwanda banahabwa buruse itubutse aho benshi biga bafite imodoka  mu gihe abana b’abakene bategekwa kuriha amashuri kuva ku ncuke kugeza muri kaminuza. Abari muri kanimuza bakaba nta kaburuse bahabwa birya bakimara abadashoboye kwihangana bakiyahura nkuko twagiye tubisoma mu binyamakuru!Ikibabaje ni uko nubwo batanga ibyo bifaranga, nta burezi bufite ireme bahabwa nk'ubuhabwa bariya bo mu bakire.

Ibyerekeye abaturage baba hanze, Perezida Isaias Afewarki abitaho cyane ku buryo ibihugu barimo nabyo bibubaha kubera kumutinya. Nk’urugero, niba umuturage wa Eritrea aje I Buraya bakamwima ibyangombwa by’ubuhungiro, nta gihugu cy’I Buraya cyahirahira ngo kimushyire ku mapingu kimujyane muri Eritrea kuko bigeze kubikora cyera, abapolisi baje baherekeje uwo bazanye ku mapingu bagahita bafungwa bakahava ibihugu byabo bitanze indishyi z’akababaro zo guha uwo bazanye ku mapingu.Muby’ukuri aba banyaeritrea baba hanze nibo bagize ubukungu bw’igihugu kubera amafranga bohereza buri kwezi yo gufasha imiryango yabo.

Usanga kandi aho bari hose bakunda igihugu cyabo nta n’umwe uvuga nabi ubutegetsi buriho kuko akesnhi baba baje bihungiye ubukene bakavuga ko banze kujyanwa mu gisoda ku ngufu. Ntawe ubasabye cyangwa ngo abashyireho bya bindi kwa Kagame bita DIASPORA yo kujujubya abanyrwanda baba hanze, abo muri Eritrea baba hanze, bizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge  bakoresheje amikoro macye baba bafite.

Ibi bikaba bitandukanye n’ibyo kwa Jenerali perezida Paul Kagame aho umunyarwanda wese w’umuhutu uri hanze agomba guhigwa bukware agafungirwa mu gihugu arimo cyangwa akoherezwa mu Rwanda. Uru rukozasoni rukaba rukorerwa cyane cyane abahutu bize n’abacuruzi. Abatutsi kandi batavuga rumwe nawe n’abandi batajugunya muri cya kigega kitagira indiba gihora cyasamye cyiswe AGACIRO nabo barahigwa bukware bakicwa urugero ntiruri kure: Kayummba Nyamwasa, Col. Patirke Karegeya, n'abandi.


Nguko rero uko Perezida  Afewarki yabohoye abaturage be mu maboko ya Ethipoia yari imaze iyaka 30 yarigaruriye igihugu cyabo, akabahesha ubwigenge akaba akomeje no gukora uko ashoboye ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza. Naho Kagame Paulo we akaba yarabohoje u Rwanda n’abanyarwanda yagize ingaruzwamuheto. Abo muri FPR bakoresha ijambo kuboza iyo bashaka kwerekana ko umuntu yigaruriye ibintu by’undi ku ngufu ku buryo bunyuranyije n’amatgeko ; nguko uko Kagame yagize abanyarwanda! Ni ahabo rero ho gushikama bakibohora,  bagashaka uko bayoborwa bumuntu, bakishyira bakizana baharanira amajyambere yabo.

 Dore amoko ari muri Eritrea: Afar, Bilen, Hedareb, Saho, Kunama, Nara,Rashaida, Tigre and Tigrinya

Kanda kuri buri nimero hasi aha urebe imbyino zabo zinyuranye: 

 1.Afar,   2. Bilen,  3.Hedareb,  4. Saho,  5.Kunama,  6. Nara,  7. Rashaida,  8.Tigre , 9.Tigrinya

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355