Pageviews all the time

Abanyarwanda Bararyaryana aho gukoresha ukuri bashakira umuti ibibazo byugarije u Rwanda/Nkusi Yozefu

Burya ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe: abanyarwanda benshi bamaze iminsi bandikira urubuga rwanyu Shikama bayisaba kugira icyo ivuga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati ya Twagiramungu Rukokoma na FDLR  na Film iherutse gusohorwa na BCC ivuga ahanini ku ruhare rwa Kagame muri Jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994 n'ibindi byayikurikiye kugeza aya magingo. Hari n'uwagiye kure uri muri Zambiya anyoherereza Mesaje kuri Watsapu ambwira ko azi neza ko mfite akazi kenshi ati ariko rwose dukure mu rujijo ubu dufite ubwoba nk'ubwo twari dufite muri 1994 mu Rwanda na 1996 mu mashyamba ya RDCongo igihe FPR yarasiraga impunzi mu nkambi.


Mbere yo kuvuga ku ngingo zanzinduye zikubiye mu mutwe w'iyi nyandiko, ndabanza kwisegura mbwira aba bose cyane cyane uyu muvandimwe wo muri Zambiya ko ntari inzobere muri Politike, simbe n'intyoza mu kuvuga. Ariko se kandi burya ngo nutagera aragereranya, buri wese akurikije ibyahise ashobora guha icyerekezo ibiriho ubu, akavuga ati ejo ibintu bizaba bimeze gutya. Nuko nabwiye BBC Gahuza  muri 2010 ko muri Egypt Abasangirangendo b'abaysilamu bazatsinda amatora Abanyamaerika na Israeli babishaka batabisha, nyuma y'imyaka 2 koko baratsinze bategeka igihugu; narongeye mbwira BBC Kadafi amaze kwicwa ko intambara ariho igitangira abanyamerika n'abandi bibwira ko irangiye bibeshya ubu niko biri, kuri ibyo bibazo byombi uko ari bibiri abatumirwa bandi ba BBC, inzobere muri politike bemezaga ibinyuranye na biriya!

Muri 2011 narongeye nsohora inyandiko nise Revolisiyo y' IKARAMU mvuga ko Kagame azirukanwa ku butegetsi  na revolisiyo akesnhi izayoborwa n'urubyiruko, ubu amarenga aratwereka ko ntibeshye: reba umubare w'abasore n'inkumi uriho ujya mu buroko. Abibaza rero aho ibyo u Rwanda ubu bigana, nabo nibarebe ibyahise byarwo barebe aho turi ubu, bateganye ibizaba ejo, muri shikama tukaba tubona hagiye  kubaho intambara ya Rutura Kagame Paul azagwamo akavuyo kagakomeza imyaka bitandukanye n'indagu za Magayane uvuga ko u Rwanda ruzahita rutemba amata  n'ubuki. Ibi nari nabikomojeho muri 2011 mu nyandiko ya Revolisiyo y'IKARAMU aho navugaga ko u Rwanda rugomba kujya mu maboko ya LONI igihe cy'umwaka n'ubu ndacyabikomeyeho niko bizagenda; Dore imwe mu mpamvu zizatuma bizamera gutyo:

Abanyarwanda bararyaryana aho gukoresha ukuri bashaka umuti w'ibibazo
Kagame Pawulo rimwe yigeze kuvuga ati :" Abanyarwanda ni abana beza". Mu kinyarwanda duca umugani ngo ubonye Inkuba isinziriye agira ati nitoreye rusake! Ibi Kagame yabivuze afite ibyo ashingiyeho bimwe muribyo bikaba ari ibi: yateye igihugu amena amaraso ariko abanyarwanda bemera kugirana amasezerano nawe yo gusangira ubutegetsi mu cyiswe AMASEZERANO ya Arusha nubwo yabineyemo arasa indege ya Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi.Yabakoreye Jenoside nkuko byemezwa n'abatutsi bari kumwe itegurwa ishyirwa no mu bikorwa( reba filimu ya BBC: Untold story), arambuka ajya muri Zaire akora indi ariko abanyarwanda baramuyoboka! Yabatutse ibitutsi batigeze bumva babaho nk'amabyi, ibigarasha bicitse, ibyontazi, ariko barakomeza bamukomera amashyi!

Kagame rero agomba kuba yarabonye ibyo byose mvuze hejuru akagirango abanyarwanda bahora ari ibitambambuga bitazi gutandukanya icyatsi n'ururo, maze abita abana beza!Ndakeka ko Kagame ubu maze kumenya ko yabibeshyeho, ibi bigaragara mu ijambo aheruka kuvugira mu ntara y'amajyaruguru mu mezi make ashize aho yibazaga impamvu bamwe mu bayobozi baho bamugambanira bagakorana n'abo yita abanzi kandi ngo yarabahaye ubutegetsi n'imishahara y'UMURENGERA!Gufunga abahanzi bamaze imyaka 20 bamuririmba, ni uko yari amaze kumenya ko za ndirimbo amagambo yazo yari ku munwa atavaga ku mutima.Abamurindaga barangajwe imbere n'umukuru wabo koloneli Byabagamba ubu nabo yabohereje mu IGORORERO kugirango bagororwe bagaruke bamurinde neza kuko uko babikoraga yasanze nabyo bitaravaga ku mutima! Ubwo mperuka kwandika kuri Ange Kagame mu mezi make ashize, nari nafashe igihe gihagije cyo gusoma Twitter y'uyu mwari, hari aho nasanze ashobora kuba asobanukiwe abanyarwanda kurusha umubyeyi we aho avuga ati: "Ari abakoma amashyi basingiza cyane n'abandi batukana bamagana cyane bose ni bamwe!"

Uku kuryaryana turongera tukagusanga mu mvugo z'amacenga ziri hagati ya RNC na FDLR aho mu mezi ashize twumvise kenshi Dr Rudasingwa Tewojeni umwe mu bayobozi b'imena ba RNC yagiraga inama FDLR kudatanga intwaro zayo. Iyi mvugo yatume muri Shikama twumva ko u Rwanda rugiye kugira amahoro kuva abari imbere n'inyuma bagiye kuvuga ururimi rumwe ku bibazo by'u Rwanda. Ntihateye kabiri twumva izindi mvugo zitari shyashya ko kuba FDLR itararashwe ari bo ba kanaka tbabigizemo uruhare. Bucyeye Kayumba Nyawasa ati ntitwakorera hamwe n'amashyaka agize urugaga kuko tudafite ingengabitekerezo imwe! Usesenguye rero izi mvugo zose usangamo kwa kuryaryana kw'abanyarwanda kongera kukagaragarira muri filimu ya BBC iherutse gutangazwa yitwa Untold story.

Filimu ihishe byinshi by'urujijo
Kuva muri 1994 kugeza aya magingo, abahutu barishwe abandi barafungwa, abasigaye baratorongezwa n'ingoma y'Agatsiko  bashinjwa jenoside. Ntibyahagarariye aho kuko n'aho bagahungiye kabasanzeyo karagambana karahava ngo batabwe mu munyururu abasigaye bamburwe ibya ngombwa byo kuba impunzi bituma babaho, ibi kakabikora kariho gahungisha imiryango yako nkuko shikama iherutse kugutangariza amazina ya zimwe mu Nkomamashyi zo ku Kimihurura zamaze guhungishiriza imiryango yazo i Buraya n'Amerika tutibagiwe na Kagame Pawulo ubwe. Igitangaje rero ni uko muri iyi filimu usangamo abagabo bakoranye na Kagame bemeza ibyo abanyarwanda bari basanzwe bahwihwisa ukibaza impamvu babikoze nyuma y'imyaka 20 abahutu bamaze kwicwa urubozo, gufungirwa Arusha no kuburagizwa hirya no hino ku isi kandi bazi umuzi w'ikibazo cy'u Rwanda kuva muri 1990!

Rudasingwa Tewojeni na Kayumba Nyamwasa bavuga muri iyo filimu ko Jenoside itateguwe yatewe n'iraswa ry'indege ya Kinani, Kayumba we mu kubishimangira aragira ati: " niba ujugunye igishirira mu byatsi byumye ugomba kumenya igikurikiraho". Aba bagabo bombi barongera bakemeza ko ngo nta mahoro ashobora kuba mu Rwanda warafashe abicanyi bo mu ruhande rumwe ntufate n'abo mu rundi ruhande ngo nabo ubacire urubanza aha bakavuga beruye ko muri RDF ya Kagame harimo abicanyi bidegembya, ndetse Kayumba Nyamwasa we akavuga ko yiteguye  kujya imbere y'ubutabera kwisobanura ahamagawe. Abantu benshi bagiye bibaza ikibazo Shikama natwe twibazaga: Kuki iyi filimu ikozwe iki gihe? Kuki bahamagayemo kenshi abantu bo muri RNC, ntihabazwemo umuntu n'umwe wo muri FDLR? Ibi byose twarabikurikiranye mutubabarire kuba twaratinze kugira icyo tubivugaho muzi neza ko twanga gutangaza ibihuha; dore ibyo twagezeho:

1) Kagame Pawulo yarangije gutangwa, Amerika irashaka kwimika RNC, RDF na Rukokoma

Amakuru muri shikama dufitiye gihamya ni uko Amerika yaba yarahaye Twagiramungu Fawusitini gahunda yo gufata abayobozi bakuru ba FDLR bagashyikirizwa urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ruri mu Buholandi, abasigaye bakaza mu Rwanda bagashyirwa mu gisoda cya RDF maze abari muri RNC bagafatanya na Twagiramungu Fawusitini gukora nka bimwe byabaye mu Burundi, aho abishe Ndadaye Melchior wayoboraga u burundi wishwe nyuma y'amezi make ageze ku butegetsi. Abamwishe n'ababarwanyaga ubu bose babirengejeho amazi y'uruho nk'aho nta cyabaye. Bariya bayobozi rero ba FDLR nibo bagombaga kuba ibitambo, ku buryo n'urwo ruhande rundi bavuga rutarafatwa nta gahunda USA, RNC na Rukokoma bari bafite rwo kubafata. Jenerali Kabandana uhagarariye igisoda cya RDF muri USA akaba ariwe uri mu mipango yo kweza RDF kandi muzi neza ko ariwe wishe abasenyeri n'akana Sheja Richard i Kabgayi. Muribuka ko muri Shikama tumaze iminsi tubagejejeho inyandiko ibabwira ko ibya Kagame na FDLR bizarangira nk'ibya Jenerali Abacha n'umuherwe  Moshood Abiola bo muri Nigeria.


2) Kagame ariho arakinira mu kibuga atazi kandi umukino akina ni uwa nyuma
Amakuru duhabwa n'urubuga Kongo Times aravuga ko ubu Kagame yarangije kwitegura intambara ku nkiko zose z'u Rwanda. Muri Kivu y'amajyaruguru ubu M23 ngo yarongeye iterayo ibirindiro nyuma yo kwisuganyiriza mu Rwanda ibifashijwemo na Kagame Pawulo. Muri Kivu y'Amajyepfo ubu naho ngo hamaze kugerayo abasoda 5000 bya RDF binyura i Shangi. Ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi mu Bugesera naho ngo hari abasoda biteguye gutera u Burundi igihe icyo aricyo cyose kandi bafite ibitwaro bikomeye.

Aha rero turavuga ko Kagame ariho arwana intambara za nyuma kuko ariwe n'Abanyamerika bashobora kuzatungurwa mu gihe bazaba bahanganye na FDLR mu mashyamba ya RDCongo maze bakumva ko hari intambara 2 zinyuranye zibasiye u Rwanda. Imwe ishobra kuzaba igizwe n'abayoboke ba RNC ahanini bazaba bagizwe n'urubyiruko rw'abatutsi, n'indi izaba igizwe n'abayoboke ba FDLR bavuye mu rubyiruko rw'Abahutu. Aba bombi bazacakirana na RDF ya Kagame ishobora kuzabura uko ibyifatamo dore ko no muri RDCongo RDF izaba itorohewe maze bivugane Kagame. Ikizakurikiraho ni uko u Rwanda ruzahita rugwa mu kagangaratete ku buryo rushobora  kuragizwa LONI igihe cy'umwaka byibura!

Mana dusenga kandi dusingiza tabara abanyarwanda. Bakuremo umutima w'ibuye ubasubizemo umutima w'ubumuntu uhumeka amahoro. Tubigusabye mu izina ryawe ritunganye. Turakwizeye.


NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355