Pageviews all the time

Abapolisi 3 bashinzwe umutekano wo mu muhanda mu gihugu cya Tanzania birukanywe ku kazi kabo kubera amafoto bafashe basomana/Nkusi Yozefu

Ifoto yo muri 2012
Umukuru w'igipolisi cya Tanzania yatangaje ko abapolisi 3 birukanwe ku kazi kabo kubera imyifatire mibi yo gusomana bari mu kazi, ibi bakaba barabikoze muri 2012 bari mu ntara ya Kagera. Uyu muyobozi avuga ko mu gihe abapolisi 2 bariho basomana, mugenzi wabo yafashe ifoto akoresheje telefoni ye bamwe bita mobayilo maze iyi foto ikwirakwizwa hirya no hino ku mbuga zinyuranye za interineti,  ibi rero ngo bikaba bihabanye n'akazi ka gipolisi.

Abirukanywe bakaba ari PC Asuma Mpaji Mwaimbe F.7788, PC Fadhiri Longi G2122 na PC Veronica Mdeme; aba bose bakaba bakoreraga ahitwa i Mussenyi mu Kagera nkuko twabivuze hejuru. Abanyarwanda babivuze ukuri koko ngo impamvu ingana ururo! Abahatanira gutunga mobayilo  bamenye ko  ari ingenzi mu buzima bw'umuntu ariko  ko ifite n'ingaruka nyinshi zitari nziza mu mubireho y'umuntu, urugero rwo hejuru ni imwe muri zo; ngo akicwa kaburiwe ni impongo.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355