Pageviews all the time

ABAVANDIMWE BATWANDIKIYE : INTWARI ZA NONE KU BANYARWANDA (IGICE CYA MBERE)/ KAYITARE James-Intara y’amajyepfo


                 Metere NTAGANDA Bernard, Perezida Fondateri wa 
            PS IMBERAKURI: N'ubwo usukuma kubera umunyururu, 
komera kandi wihangane kuko abaturage bakwemera kandi bakuri inyuma
Muraho bayobozi, banditsi, basomyi namwe bakunzi b’urubuga SHIKAMA! Muraho Banyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo! Ndi umukunzi n’umusomyi wa runo rubuga Nyakubahwa Dr NKUSI Yozefu yadushyiriyeho ngo tujye dusangira akabisi n’agahiye, amarira n’ibyishimo ndetse n’ibitekerezo aho turi hose.

Nkuko umutwe w’iyi nyandiko ubigaragaza, nagira ngo mbasangize ku gitekerezo cyanjye ku byerekeye abantu nakwita intwari za none ku banyarwanda ba none, ariko urebeye mu ndorerwamo ya politiki. Bidashatse kuvuga ko mu bihe byashize nta bahari, barahari kandi bakoze byiza tunakigenderaho; ariko birakwiye ko muri ibi bihe by’ubutegetsi buri mu gihugu cyacu hari abantu bibagirana cyangwa birengagizwa kandi ibikorwa bakorera abanyarwanda mu by’ukuri ari ingirakamaro ahubwo bimirwa  na sisiteme y’imitekerereze FPR yashyizeho mu Rwanda.

Maze imyaka itari mike ntekereza, nitegereza kuri politiki yo mu gihugu cyacu n’abayikora bavuga ko bagamije kurengera abanyarwanda cyane cyane abahutu dore ko aribo bagezwe ku buce n’ubutegetsi buriho mu Rwanda (ariko n’abatutsi ntiborohewe na gato); naje kugera ku mwanzuro w’uko hari abagabo abagore (n’ubwo atari benshi) nakwita intwari za none ku banyarwanda ba none. Nkaba mbashyira mu matsinda ane, ariko mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko ndabagezaho abo nashyize mu matsinda abiri ya mbere.

Itsinda rya mbere: Abakora politiki bari mu Rwanda

Ubundi mu Rwanda higanje kandi hagaragara cyane abanyapolitiki bakorera ubutegetsi buriho, bakaba barangwa no gukomera amashyi ubutegetsi  bagafunga amaso imbere y’akarengane kagirirwa rubanda bagamije kurengera inyungu z’inda zabo n’imiryango yabo. Ingero ni nyinshi haba mu bahutu (Rucagu, Rwarakabije, Mussa Fazil, Habumuremyi, Bamporiki n’abandi tutarondoye) no mu batutsi (Biruta, Musoni, Kaboneka, Kanimba , urutonde ni rurerure cyane).

Ariko kandi, hari abanyapolitiki batahisemo iyo nzira yo kuba inkomamashyi n’abidishyi bahitamo gushaka no kugaragaza icyagirira abanyarwanda bose akamaro, n’ubwo inzira bahisemo yashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ndetse hakaba hari n’ababizize cyangwa bazabizira. Abakiriho rero nibo ngiye kuvugaho kugira ngo aho bari hose bamenye ko abanyarwanda turi mu gihugu n’ubwo tutavuga ariko ibikorwa byabo tubibona kandi tubizirikana ndetse jye n’abandi bantu tujya tubasha kuganira twita intwari.

1.      Victoire INGABIRE UMUHOZA

Uyu mubyeyi  yagaragaje urukundo ruhebuje akunda u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, ariko by’umwihariko abagizwe abanyantege nke n’ubutegetsi bwa FPR. Yemeye guhara umuryango we, ahara ubizima bwiza yari afite mu Buhorandi dore ko n’amakuru  angeraho yemeza ko yari afite akazi kamuhemba neza bityo agatunga umuryango we nta nkomyi. Ariko ibyo byose yarabisize yemera kuza kuvuganira bene ngofero batunzwe n’isuka n’icyuya cyabo.

Rwose uyu mubyeyi n’ubwo yatereranywe n’ibisahiranda bakoranaga byabona amaze gushyirwa mu gihome ishyaka yari ayoboye bikariteramo imirwi nk’utanga inyama z’itungo ryapfuye, kuri jye uyu mubyeyi ni intwari, yatinyutse kujya ku rugamba abenshi batinyaga, kandi yitanze nta kiguzi ategereje. Imbuto yabibye n’ubwo zapfukiranywe, ntizizaheranwa n’ibihuru bizikikije, amaherezo zizakura zibe inganzamarumbo kandi zororoke (Dear mother, your sacrifice will never be forgotten by your people).

2.      Alexis BAKUNZIBAKE na Me Bernard NTAGANDA

Uyu mugabo BAKUNZIBAKE rwose mbere yo kugira icyo muvugaho reka mbanze mukurire ingofero. Ishyaka (determination) ryo kwanga akarengane no kuvugira abanyantege nke ari kumwe nabo muri kino gihugu byatumye mubonamo intwari. Mwibuke uburyo political repression ya hano iteye, 

mwibuke ukuntu yahizwe bukware, mwibuke ukuntu yatotejwe ndetse biranashoboka ko haba harageragejwe n’uburyo bwo kumuha amafaranga ngo aceceke ; ariko yanze guterererana abari bakeneye ijwi rye ngo bacume iminsi. Mwibuke ukuntu yabungabunze ishyaka PS Imberakuri Président waryo amaze gufungwa rikagumana ubushongore n’ubukaka, abari barigize ntibacike intege n’ubwo RPF yari irigeze ku buce.

Ibyo byose Alexis yarabyihanganiye kugeza ubwo Me Bernard Ntaganda afunguriwe, n’ubwo ntazi niba yaramusanze mu gihugu ngo bongere baramukanye imbonankubone, ariko ibyo yakoze byageze ku mitima y’abanyarwanda benshi baba muri kino gihugu. Uri intwari, kandi komereza aho amasomo utanga ku rubyiruko wizere ko adapfa ubusa, kandi abanyarwanda bashyira mu gaciro ni benshi bazabikwitura .

Me Ntaganda we nzi ko ari we Président fondateur wa PS Imberakuri. Nzi ko yatangiye politiki cyera. Ariko kuba yarabashije gushinga Imberakuri muri ino climat politique, agafungwa ndetse agatotezwa muri gereza azira ibitekerezo byo gufata abanyarwanda kimwe, kurwanya akarengane, byamugize inkingi ya mwamba abanyarwanda bashingiraho ikizere cy’ejo hazaza. Gusa sinzi niba ari uko nta science politique nize, imvugo ze akenshi zabaga zikakaye cyane.

Itsinda rya Kabiri : abakora politiki bari hanze y’igihugu

Aba banyapolitiki akenshi usanga bakorera mu mashyaka yitwa ko arwanya Leta ya Kigali akorera hanze y’igihugu. Twebwe abari mu gihugu imbere twibaza byinshi kuri ayo mashyaka ahuriye ku kintu kimwe cyo kurwanya ubutegetsi, ariko aho kubakira ku cyo ahuriyeho, ugasanga arubakira kubyo ataniyeho. Nubwo bimeze gutyo ariko ntitubura gushima byimazeyo bamwe mu bayoboye cyangwa bakorera muri ayo mashyaka.

  1. Ba  Gen. Sylvestre MUDACUMURA, Gen. Victor BYIRINGIRO n’abo bafatanyije
Basomyi b’iyi nyandiko, ntimutangazwe n’uko aba bantu aribo nshyize ku mwanya wa mbere muri iri tsinda. Hari abantu bashobora kunyiterera ku gakanu bitewe n’uburyo abo bagabo bavugwa mu ruhando mpuzamahanga. Ariko burya ni ngombwa kugira amakenga kuri buri kintu (il faut douter de tout!). 

Rero buri wese akwiye kwibaza niba ibyo bavugwaho ari byo cyangwa niba  atari byo ubundi akaba ariwe  wiha igisubizo kitagendeye kuri international propaganda iri kuri bano bagabo. Dore rero jye impamvu mbafata nk’intwari. Uwumva atari byo azamvuguruze atange impamvu ze kandi jye nemera ko atari bo banyabyaha kabuhariwe bari kuri iyi si kuko nabashinjwa za millioni bidegembya .

Icyo bano bagabo bahuriyeho ni uko bose ari abasirikare, kandi bafite ingabo bayobora. Jye sinzi igihe batangiriye uwo mwuga kuko imyaka yanjye atari myinshi cyane.

Icyo nkeka kandi ntashidikanya kuri bano bagabo ni ubuhanga n’ubushobozi mu bya gisirikari bibitseho. Ubwo buhanga n’ubushobozi  twe turi hano mu gihugu n’abahungiye muri kongo bakagaruka mu Rwanda ndetse n’abakiri mu mashyamba ya kongo tuzi ko babukoresheje mu kurokora no kurengera abavandimwe bacu b’abanyarwanda bari bagiye gushirira ku icumu muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. 

Abashakaga kubarimbura barazwi, abari babashyigikiye twese turabazi, ari nabo bakwirakwije ku isi yose isura mbi batwerereye Gen MUDACUMURA, Gen BYIRINGIRO n’abo bakorana bose.

Twese tuzi neza ko na Loni yabonye ibyo bikorwa bigayitse biyirenze ikohereza impuguke gukora iperereza ari nazo zatanze raporo (Mapping Report) ko ubwo bwicanyi bwakorewe abavandimwe bacu muri RD Congo bugejejwe imbere y’urukiko rubifitiye ububasha bwakwitwa Jenocide. Kuba rero hari abavandimwe barokotse bakaba bagihumeka umwuka w’abazima ni ubwitange n’urukundo bya MUDACUMURA na bagenzi be.

Kuba bahigwa bandagazwa na Leta y’u Rwanda, Amerika, UK  n’ibindi bihugu n’imiryango bifasha Kigali, kuba bavugwaho ibyaha (biri byo cg atari byo) mu itangazamakuru si ikindi ahubwo ni uko batangajwe n’ubuhanga n’ubwitange mu gutabara byaranze bano bagabo. Ndibwira ko buriya CIA na M16  basomye records zabo aho bigaga mu mashuri ya Gisirikari ikazihuza n’ubuhanga bababonanye kuri battle fields  bakabwira ba boss babo ko kuva aba bagabo batarava kw’isi cyangwa ngo bafungwe  inyungu z’abo ba mpatsibihugu zitaragerwaho ijana ku ijana.

Mwa bagabo mwe ibyo mwakoze kandi mugikora, abanyarwanda bari mu gihugu barabibashimira muri intwari kandi nibatabitura Imana itarenganya izabitura. Kuba hari abavandimwe bacu bagihumeka mwabigizemo uruhare rukomeye kandi nkeka ko nta rondakarere cyangwa irondakoko babarega mubishyiramo.

  1. Abanyapolitiki batandukanye
Mpisemo kubakomatanyiriza hamwe kuko uwavuga buri muntu ku giti cye yakwandika igitabo. Gusa kuri jye (n’abandi bantu benshi tubana mu Rwanda) rino tsinda ndishyiramo abantu bakora politiki ubona ko bavugisha ukuri muri language politique yabo. Impamvu batishyira hamwe niyo yatuyobeye.

Ariko uko bimeze kose twe tubona ko baharanira inyungu z’abanyarwanda bose nta kuvangura bityo bigatuma bahigwa ariko ntibibace intege bagakomeza. Muri  abo twavuga nka Padiri Thomas NAHIMANA, Dr. Théogène RUDASINGWA, Boniface Rutayisire, Ba Major Micombero na Robert Higiro, Jonathan Musonera n’abandi. Ibikorwa n’imvugo bihumuriza bene kanyarwanda  bose tuzakomeza kubibashimira, muri intwari kandi mukomereze aho.
Ubutaha nzabagezaho intwari za none ziri mu matsinda Abiri asigaye.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo byanjye bwite, nkaba nshimiye abazayunganira n’abazayinenga kandi uwavuzwe muri iyi nyandiko wese abishatse afite uburenganzira bwo kugira icyo ayivugaho.

James KAYITARE
Intara y'Amajyepfo
Rwanda 

___________________________________________________________________

PS/ NKUSI Yozefu

Ndagushimiye byimazeyo muvandimwe Kayitare kubw'uyu mwanya wafashe kugirango utange umuganda wo kubaka u Rwanda, nizere ko utazahagararira aha uzamakomeza kuko amarembo ya Shikama afunguye kuri buri wese ushaka gutanga igitekerezo cye. Ariko hari akantu gato ngirango twumvikaneho: Ikinani kitananiye abanzi n'abagambanyi cyaratubwiraga cyiti: "U Rwanda ruzazamurwa n'abana barwo" Ibi nanjye nkaba mbyemera; muri uko kuzamura igihugu cyacu si ukubaka imiturirwa nkuko Kagame n'agatsiko ke babitekereza, harimo no gusigasira no kubumbatira ibyiza byarwo; muri ibyo harimo umuco, uyu nawo mu by'ingenzi biwugize harimo ururimi rwacu IKINYARWANDA, imigisha y'Imana ikibeho. Byaba byiza rero mu gihe mwandika mwagerageza kwirinda kugishyiramo ibirohwa mukivangamo indimi z'amahanga. Usoma inyandiko yawe arushaho kuryoherwa iyo ayihejeje nta byongereza cyangwa ibifransa asanzemo, kuko yishimira kubona ururimi rwe ruhitisha igitekerezoru tavangiwe! Imana ikomeze ikugirire neza cyane kandi iturinde twese Abanyarwanda.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355