Pageviews all the time

FILM YA B.B.C YISWE «RWANDA’S UNTOLD STORY» IHINDUYE PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE KA F.P.R URWO BASEKA, KU BURYO BAZAVA KU BUTEGETSI BARABAYE IBISENZEGERI/ UDAHEMUKA Eric



Abakongomani bigaragambya i Buraya n'Amerika bavuga 
ko Kagame Pawulo ari umujenosideri umaze kubicira 
abarenga miliyoni esheshatu
Mu minsi mike yabanjirije taliki 01 Ukwakira 2014 nibwo hatangiye amatangazo ararikira rubanda kuzakurikira Film izanyuzwa kuri sheni ya kabiri ya BBC yitwa BBC TWO. Benshi bariteguye kandi bishyira ku rutonde rw’abagomba kuzayireba ku italiki navuze hejuru.
Kuri iyo taliki no ku masaha bari batangaje, benshi yatangiye bicaye imbere y’icyuma cyerekana amajwi n’amashusho. Abayibonye bagaragaje ko ibyavuzwemo byose ari ukuri (buri wese ku giti cye) ndetse ahubwo ukabona hari bamwe bavuga ko uwayikoze atabashije gucukumbura neza ubugome n’ubuhemu bwa Paul Kagame ku muryango nyarwanda kuko hari ibindi bibi byinshi bitashyizwemo.
Nk’uko i Kigali ibyemezo byose bifatwa mu buhubutsi bukabije, nahise mbwira abo twari kumwe ko nta kwezi kuzashira i Kigali hatabaye imyigaragambyo yo kwamagana BBC ndetse byanaba ngombwa igafungwa burundu kandi niko byabaye nk’uko ndi bubigarukeho muri iyi nyandiko igenewe abasomyi ba SHIKAMA.

Gutanga uburenganzira ku bikorwa by’iterabwoba birimo ubwenge buke
Perezida Paul Kagame iteka uvoma hafi kandi akabikora nta kwitangira na busa yahise yerekana ibizakurikiraho mu ijambo yavugiye mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura mu muhango wo kwimika Nyakubahwa Dr Bernard MAKUZA perezida w’umutwe w’abasenateri.
Muri byinshi yahavugiye byose byagarutse kuri BBC nafashemo ijambo rimwe rihatse andi yose aho yavuze ati: “Ubu duhinduwe abicanyi abari abicanyi bahindurwa abere. Paul Kagame uzi amayeri menshi cyane yahise ashora abantu bose mu bwicanyi bwe n’agatsiko ke. Muribuka twiga mu mashuri abanza ku babashije kwiga.
Bajyaga batubwira agaciro gakomeye ko gushyira mu bwinshi aho byerekana ko igikorwa runaka cyagizwemo uruhare na benshi. Kagame rero iyo aba umuyobozi mwiza n’ubwo nabwo yari kuba yigize nyoni nyinshi ariko nibura yari gupfa kuvuga ati: “Ubu mpindutse umwicanyi abari abicanyi bahindurwa abere nibura yari kuba akunze abaturage bamuyobotse ku gahato.
Icyerekanye ko abanyarwanda bose ashaka kubashyira mu bwicanyi bwe ni uko hahise hafungwa BBC mu Kirundi n’Ikinyarwanda hagakurikiraho imyigaragambyo SHIKAMA twabatije iy’icyiciro cya mbere aho habanje abagore batanarebye iyo Filimu kuko harimo uwo abanyamakuru bababjije ibyo arimo akabasubiza ko baje kwamagana ABADAGE (Cfr: Ifungwa rya Lt. Col Rose Kanyange KABUYE)
Hari n’undi muturage nasomye igitekerezo cye yatanze ku rubuga rukorera mu Rwanda aho yagize ati : Twamaganye iyo radiyo B.B.C y’ABATALIYANI bayifunge. Ibi byose ni ibyerekana ko abaturage bashorwa mu mihanda ku nyungu z’agatsiko zidafite aho zihuriye n’ubuzima n’imibereho myiza byabo hakiyongeraho no kudasobanukirwa no kudasobanuza kuko B.B.C atari iy’abataliyani ahubwo ari iy’abongereza.

Abakongomani bigaragambya i Buraya n'Amerika bavuga
ko Kagame Pawulo ari umujenosideri umaze kubicira
abarenga miliyoni esheshatu
Gufunga BBC i Kigali, icyemezo gitesha umutwe gusa abagifashe
Vuba aha nibwo SHIKAMA twababwiraga ibyabaye hagati ya Dr Binagwaho na Kagame. N’icyemezo cyo gufunga BBC gisobanuye kubanza gukora ugatekereza nyuma kandi akarenze umunwa karushya ihamagara. Abanyarwanda benshi bafite telefoni za SMART-ANDROID bashobora kumva BBC n’iyo baba bari mu mwobo.
Abanyarwanda bandi bafite amaradiyo afungura/ ashyira mu bihugu(gushaka amaradiyo) hakoreshejwe imirongo migufi ya SHORT WAVE aribyo mu cyaro abaturage bakunze kwita gushyira muri SWA.  
Abanyarwanda bafite imashini zigendanwa n’izo mu biro bashobora kumviraho BBC nta mbogamizi bakoresheje murandasi. Ikindi ni uko umuturage wakumva ashatse kwiyumvira BBC yajya ku isoko akagura akaradiyo gafitemo SW(Short Wave) akajya ayumva ari iwe nta mbogamizi kuko n’i Burayi bumva radiyo Rwanda nk’abari i Kigali nkanswe B.B.C.
Hejuri y’ibi kandi, twagira icyo tuvuga mu turere tumwe mu Rwanda. Mbahaye ingero zimwe. Abaturage batuye umujyi wa Gitarama bashobora kumva BBC bakoresheje umunara wa Bujumbura wa FM. Iyo uhagaze i Fatima ku gasongero ka Gahogo urayumva neza cyane kimwe n’igice kinini cy’uwo mujyi. Abatuye Butare, Bugesera, Ruhuha, Kamaabuye, Kamabare, Kanzenze,… bumva BBC bakoresheje FM y’i Bujumbura.
None se bavandimwe banyarwanda, hamwe n’izi ngero SHIKAMA ibahaye, murabona icyemezo cyo gufunga BBC kuri FM mu Rwanda hari ikindi kimaze uretse gutesha umutwe abagifashe?

Filimu yahinduye Kagame urwo baseka!
Mu bantu bose nahuye nabo, mu bihugu byose nagenze natinye umuturage w’umunyarwanda. Umunyarwanda uramubwira uti kwigaragambya ntibyemewe akakwihorera. Uti ariko kwigaragambya ushyigikira FPR ni itegeko nutaza urafungwa, akitabira iyo myigaragambyo ariko akayizamo aguhema. Wamubwira uti tanga umusanzu mu agaciro akawuguha ariko aguhema.
Abantu hafi ya bose barebye iriya filimu bemeje ko ibisobanuro biherekeje amashusho byerekana ko ibivugwamo ari ukuri 100%. N’abagore bagiye mu mihanda i Kigali kwamagana BBC niba barayibonye buriya baravugaga mu mitima yabo bati: “N’ubwo twigaragambya ariko, turakorera ubusa kuko turi inyuma y’uwaduhekuye!”
Hano niho mpereye mvuga ko Perezida Kagame yahindutse urwo baseka kuko kuba Filimu yarasohotse abantu bakayireba, imyigaragambyo nta kintu na kimwe ishobora guhindura ku byo abantu biboneye n’amaso yabo kandi bakabyumva n’amatwi yabo, ndetse bamwe bakaba bazi n’ibindi bitabarika bitashyizwemo.

Paul Kagame azava ku butegetsi yarabaye igisenzegeri
Sinzi impamvu abayobozi b’u Rwanda ku bwa Kagame batiga uko yabobora abaturage: Ibyemezo bidafite agaciro ku baturage nta kindi bimara uretse guhindura uwabifashe IGISENZEGERI. Hejuru y’uko uwa kwibeshya bakamufatana iyo Filimu mu Rwanda ahari bamubambira ku musozi wa Shyorongi, hari n’ibindi byemezo byafashwe birushaho guhindura perezida Paul Kagame igisenzegeri.
Muti ese ni ibihe? Ngo barasaba B.B.C gukura iyo Filimu ku mbuga (websites) zose abantu bashobora kuyireberaho. Iki cyemezo ni nko gusetsa gusa. Hari abahanga bahora barikanuye mu birebana no gucuruza amafilimu ku buryo igitangira guhitishwa bahise bayikoporora ubu ikaba irimo kugurishwa impande zose ku isi ku ma (C.D) ndetse nabahamo hamwe mwayisanga.
Mu mujyi wa London mu Bwongereza hari studio igurisha iyo filimu ku buryo abantu baba batoye umurongo bayishaka, mu Mujyi wa Sydney muri Australia abantu barayigura ubutitsa, mu Mujyi wa Paris bayigura nk’abagura amasuka.

Abanyarwanda baratega VOLCANO EXPRESS bakajya kuzana Filimu i Bujumbura
Muri SHIKAMA dufite amakuru ko mu gihe Kagame n’agatsiko ke baba bibeshya ko abaturage bigaragambya babashyigikiye ahubwo barimo kubahema kuko ubu muri Nyabugogo abagenzi batega VOLCANO EXPRESS ijya mu Mujyi wa Bujumbura biyongereye bakikuba hafi kabiri.
Impamvu ni uko mu Mujyi wa Bujumbura iyo filimu ihari kandi mu mategeko y’icyo gihugu bikaba bitabujijwe kureba Filimu nk’uko bimeze mu Rwanda. Abantu baramanukana FLASH DISK bakajyenda i Bujumbura bakabashyiriraho ubundi bakazamuka bakayirebera mu byumba byabo.
Umwe mu bavuganye na SHIKAMA utuye i Kigali ku Kimihurura ubwo yari avuye i Bujumbura yadutangarije ko bazi neza ko inganda za Filimu zateye imbere cyane i Kampala ndetse naho iyi filimu irimo kugurishwa ku bwinshi ariko ngo i Kampala ni kure cyane mu gihe kujya i Bujumbura ari ukuraswa yo.
Abakongomani baribaza impamvu uwo bita umwicanyi w'imbaga itabarika  P. Kagame
adafatwa ngo ashyikirizwe inkiko
Aha niho mbona rero ko ahubwo Kagame akwiye kurya ari menge kuko kubuza abaturage kureba iyo Filimu ari nko kubashitura ngo buri wese ayihigire kubura hasi no hejuru ku kiguzi icyo aricyo cyose ndetse kidahenze kuko kugera i Bujumbura uvuye Nyabugogo ari ibihumbi bitanu by’amanyarwanda kandi benshi bashobora kuyabona ndetse ikigeretseho kugera i Bujumbura si ngombwa kurara uhita ugaruka ukarara iwawe.
Ikindi ni uko uwaba afite murandasi ifite ingufu nawe ashobora kuyireba hano munsi kuri iyi Link: http://www.dailymotion.com/video/x275rs7_ukuri-mu-byabaye-mu-rwanda-mu-1994-nubwicanyi-bwa-kagame_news
Hamwe n’ibi niho abaturage nibamara kuyibona ari benshi cyangwa bose kuko nabyo bishoboka bagasanga ibivugwamo ari ukuri, bashobora kuzajya mu mihanda bakamagana Paul KAGAME n’agatsiko ke maze icyo yitaga imyigaragambyo yo kwamagana B.B.C igahinduka iyo kumuhambiriza n’amabandi ye yadusenyeye igihugu akarya akaribwa n’akataribwa maze na wa muzungu wamuhaye igihugu (USA n’UBWONGEREZA) bakamwirukana ku bufindo umugani wa MAGAYANE kandi uko ibintu bimeze ubu birashoboka cyane. N’ikibazo cy’igihe gusa!
UDAHEMUKA Eric
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------
PS/ NKUSI Yozefu: urakoze muvandimwe Udahemuka. Ndagirango nkunganire mbwira abasomyi ba Shikama ko mu rwego rwo guhangana na Paul Kagame BBC izongera guhitisha iyi filimu Rwanda's untold story kuri uyu wa Gatanu; ntimuzacikwe rero.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355