Pageviews all the time

INKURU Y'IKAZE IWACU NA RUSHYASHYA NGO GEN. MUPENZI WA CFCR-IMVEJURU YAFATIWE MURI UGANDA NI IMPIMBANO

Anastase-Gasana
Dr Anastase Gasana wohereje inyandiko kuri Shikama
1. Ubuyobozi bukuru bw'Umutwe w'Ingabo zo kubohoza u Rwanda zitwa CFCR-IMVEJURU buramenyesha abakunzi ba CFCR-IMVEJURU,  abasomyi n'abanditsi bo ku mbuga no mu binyamakuru n'abandi bose ko inkuru yakwijwe n'ibinyamakuru IKAZE IWACU na RUSHYASHYA ngo Umugaba Mukuru w'Ingabo CFCR-IMVEJURU Lt General Mupenzi Jean de la Paix yaba yarafashwe na leta ya Uganda ari ikinyoma cyambaye ubusa. Lt General Dr. Mupenzi ntiyigeze akandagiza ikirenge mu gihugu cya Uganda kuva mu mezi ashize kugeza uyu munsi. Iriya nkuru ya biriya binyamakuru byombi ni impimbano isa nanone n'iyo ikinyamakuru IKAZE kigeze kwandika ngo Gen. Mupenzi leta ya Zambia yaramufashe imwohereza i Kigali ku ngufu kandi ibyo bitarigeze bibaho. None ngo ni Uganda igiye kumwoherezayo!! Zambia se yamwohereje he noneho! Ntimwatubwira! Mupenzi uwo ari mo abantu bangahe ku buryo umwe yaba yaroherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Zambia undi akaba afatirwa muri Uganda!!

2. Umunyamakuru w'ikinyamakuru Rushyashya gikorera FPR witwa Cyiza Davidson ni we wahimbye iyi nkuru kuko Rushyashya ari yo yayisohoye mbere noneho IKAZE IWACU nabo bakayisamira hejuru. Icyo bose bagamije akaba ari ukuduteranya twebwe CFCR-IMVEJURU n'igihugu cya Uganda ngo dukorana na ADF kandi atari byo.Twe tuzi neza ko igihugu cya Uganda nacyo kizi neza ko tudakorana na ADF kandi ko Umugaba Mukuru w'Iganbo zacu CFCR-IMVEJURU atigeze habe na rimwe akorana na ADF. Abagamije rero gukurura amakimbirane hagati yacu na Uganda bamenye ko bata igihe.Uwo dufitanye ikibazo ni Kagame na FPR ye bamaze abantu mu Rwanda babica. Ingabo CFCR-IMVEJURU ni ingabo zigizwe n'abanyarwanda b'amoko yose zigamije kubohora u Rwanda n'abanyarwanda bose zikabakura ku ngoyi y'urupfu rw'agafuni n'akandoyi ka Kagame, RPF na RDF.

3. Turasaba abanyarwanda aho bari hose haba mu mahanga haba mu Rwanda, gukomeza gushyigikira ingabo CFCR-IMVEJURU mu mugambi wazo wo gukura u Rwanda n'abanyarwanda mu nzara za Kagame n'agatsiko ke kibumbiye muri FPR. Nkuko twabishyize ahagaragara mw'itangazo ryacu ryo kw'italiki ya 17/01/2014, turi ingabo zigizwe n'abanyarwanda b'amoko yose n'uturere twose tw'igihugu. Tugamije kubohoza u Rwanda kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo bose, bafite ijambo buri wese ringana n'iry'undi, ntawe uherekeje undi, ntawe ugaragiye undi, ntawaje kuvumba iwabo. (Dr. Gasana Anastase, Chairman wa CFCR-IMVEJURU, ingabo zigamije kubohora u Rwanda n'abanyarwanda ku ngoyi y'akandoyi ka Kagame na FPR ye).

 Mesaje yoherejwekuri Shikama  na bwana Dr Anasitazi GASANA 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355