Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI N’IYOBOKAMANA: UMUNYABUGANZA MUSENYERI ANASITAZI MUTABAZI WIRUKANYWE NA VATIKANI KU BUYOBOZI BWA DIYOSEZI YA KABGAYI KUBERA UMURENGWE WO KURYOHERWA N’UBUTEGETSI NO GUSESAGURA UMUTUNGO WA KILIZIYA GATULIKA UMUNSI UMWE YAGIZE ATI: “MU IJURU IMANA NAHO MUNSI ANASITAZI MUTABAZI!!!”/ UDAHEMUKA Eric

Imbere muri Bazilika nto ya Kabgayi: Musenyeri Mutabazi Anasitazi yahasomeye Misa inshuro nyinshi kandi abakirisitu bakamushimira ko yari azi kuvuga neza no kwigisha 
Mu isesenguramvugo mugezwaho na SHIKAMA twiyemeje kujya tugaruka ku mvugo n’impamvu zigeze kubaho mu mateka y’u Rwanda haba cyera cyangwa vuba, bishobora kuba byarigaragaje muri politiki, mu butabera, mu buhinzi n’ubworozi, mu iyobokamana, mu bubanyi n’amahanga, mu gisirikari, n’ahandi.

Uyu munsi inyandiko nabateguriye ni irebana n’iyobokamana na politiki kuko naryo nk’uko bizwi rifite umwanya utasuzugurwa mu mibereho y’abantu no mu kunganira ubutegetsi bwite bwa Leta mu cyerecyezo cyo kugeza abaturage ku iterambere rirambye kandi risangiwe na bose.
Musenyeri Mutabazi Anasitazi i Kabgayi

Ku italiki 05 Kamena 1994 nibwo Umwepisikopi NSENGIYUMVA Tadeyo wayoboraga Kabgayi n’igisonga cye Musenyeri RWABILNDA Jean Marie Vianney bishwe n’inkotanyi i Gakurazo hamwe n’abandi bihayimana bari kumwe.

Inkotanyi zimaze kugera ku butegetsi ku italiki 19 Nyakanga 1994, mu gihugu hose kandi mu nzego zose byari imiborogo gusa nta butegetsi buhamye buhari. Icyo gihe Vatikani nayo ntiyari yicaye ubusa kuko bitashoboka ko Diyosezi Gatulika yabaho ubuziraherezo itagira umwepisikopi.

Ubusanzwe burya biba byiza iyo umwepisikopi wa Diyosezi ayikomokamo ni ukuvuga ari kavukire muri imwe muri paruwasi ziyigize. I Kabgayi rero ntabwo byashobotse bitewe n’amateka yari ivuyemo kandi bikaba bidakunze kubaho ko umupadiri ayobora Diyosezi atabanje kunyuzwa mu Iseminari itegura abapadiri ngo azamurwe buhoro buhoro abanje kwimenyereze abazaba abapadiri azayobora abaye musenyeri wa Diyosezi.

Amahirwe yo kuyobora Kabgayi rero yaguye kuri MUTABAZI Anasitazi ukomoka mu Buganza (i Kibungo). Mu 1996 nibwo yatorewe kuyobora Diyosezi ya Kabgayi akurwa mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yari abereye umuyobozi Mukuru asimburwa na MBONYINTEGE Simaragidi wari umwungirije ashinzwe Roho z'abafaratiri.

Kubera ukuntu abanyakabgayi cyangwa se abanya Gitarama bagira imico rimwe na rimwe itari myiza mu birebana no kutisanzura ku bakomoka ahandi, Musenyeri MUTABAZI Anasitazi yahuye n’ingorane mu gutwara abapadiri b’i Kabgayi kenshi bakamunaniza ubundi na FPR ikongeramo ibyayo ahanini bimukoresha Penaliti kubera ko ari umuhutu maze rubura gica biza kurangira Vatikani imwirukanye.

Sinatinya kandi kuvuga ko mu barwanyije MUTABAZI anasitazi ku ikubitiro harimo MBONYINTEGE warakaye bikomeye mu Nyakibanda ubwo Vatikani yari imaze utangaza ko MUTABAZI ariwe uhawe Kabgayi. Abafaratiri n’abadiyakoni bari mu Nyakibanda icyo gihe barabyibuka bagaturika bagaseka abandi bakumirwa.
Musenyeri Mbonyintege wasekeje abantu ariko bakanamubonamo umunyeshyari rikomeye ubwo yavugaga ko Ubwepisikopi bwa Mutabazi i Kabgayti ari igikorwa kuri we cyerekanye ko burya Roho Mutagatifu nawe ashoborea kwibeshya



MBONYINTEGE Simaragidi akimenya iyo nkuru kuko nawe yari kandida niba ari ishyari ryabimuteye simbizi yagize ati: “Kuva nabaho nibwo nabona Roho Mutagatifu yibeshya, Anasitazi MUTABAZI ntashobora kuyobora Kabgayi!!!” Bikaba bishoboka cyane ko yaba ari mu bagiye kumushyashyariza i Vatikani bikarangira amusimbuye. Reka turebe ko we azayishobora!

Yaranzwe no kugira ubuntu butiza urugi

Nk’uko nari mbivuze hejuru, MUTABAZI Anasitazi yagizwe Musenyeri wa Kabgayi mu 1996. Muri icyo gihe nigaga mu Byimana mu mashuri yisumbuye. Mu 2000 nigaga mu mwaka wa gatanu umuyobozi w’ishuri nigagaho yatumiye Musenyeri MUTABAZI Anasitazi kugira ngo aze asuhuze abana aribo twebwe (abanyeshuri) nk’umwepisikopi wa Kabgayi.

Kuri uwo munsi mu kigo hose byari ibirori maze turamuririmbira turamubyinira karahava, icyo nibuka ni uko ibyo umuyobozi w’iryo shuri nigagaho yamusabye byose yabimuhaye nk’ibitabo, maze Mutabazi kugira ngo ahasige ishema yongeraho ati: “Ntabwo nasubira i Kabgayi nk’umubyeyi ntahaye abana ikimasa cyo kurya!!!”

Aho yageraga hose yahasigaga byinshi kandi ukabona abikora mu rwego rwo gukabya kwizihirwa no gukunda ishema rya Kabgayi ariko cyane cyane ishema rye. Benshi barabimushimiraga, abandi bakabimugayira aka ya mvugo y’abanyarwanda ngo ntawe uneza rubanda!

Mu ijuru Imana,… Ku isi Mutabazi…!!!

Nkunze kubabwira ko muri politiki nta munsi w’imfabusa ubaho burya no mu iyobokamana ntawo ubaho cyane ko ho buri munsi uba unafite amasomo yawo yateguwe mu rwego rwa Liturujiya kandi ndacyakomeye kuri iyi ngingo. Mu 2004 nibwo radiyo Mariya Rwanda yavutse ku italiki 15 Kanama. Nk’umuntu w’umukirisitu wo mu gisekuru cyakuriye kandi kikonka ku ibere rya Kiliziya, ndi mu bambere bagizwe abakorerabushake mbyisabiye.

Misa y’igitaramo cya Noheli yo 2004 ni ukuvuga Misa yo ku mugoroba wo ku italiki 24 Ukuboza 2004 yasomewe muri Bazilika nto ya Kabgayi isomwa na Musenyeri Mutabazi Anasitazi kandi nanjye nari muri hafi cyane kuko nari natwayeyo Radiyo Mariya Rwanda kugira ngo ibihabera mbigeze ku bakurikiranye iyo radiyo uko byakabaye.

Akenshi iyo Misa irangiye abakirisitu barataha umwe iwabo undi iwabo. Abapadiri nabo bakajya gukomereza iminsi mikuru yabo mu rugo rwabo. Nk’uko SHIKAMA twiyemeje kubwiza abanyarwanda ukuri kandi tukaba twifuza ko rwose kwasimbura IKINYOMA mu Rwanda, ni ngombwa kuvuga ibyo bamwe muba mutari muzi ariko tudakomerekeje cyangwa ngo tuvogere umudendezo wa buri rwego cyangwa wa buri muntu.
Musenyeri MUTABAZI Anasitazi wubatse amateka i Kabgayi arimo ameza n'adasanzwe mu muco n'imigenzo ya Kiliziya Gatulika ya Roma

Uwo mugoroba Misa irangiye abapadiri barambwiye bat’ariko ubwo urataha ujyahe ko wabanye natwe kandi n’ubundi ukaba uri uwacu waje tukajya kwifatanya mu biriro n’igitaramo bikurikiyeho kwa Musenyeri. Naragiye ngezeyo nsanga ababikira, abafurere n’abapadiri bose bakoranye ni uko ndicara ibyo mpabwa ndabihabwa ndatuza.

Ibyishimo bimaze kuba byose, buri wese amaze guhimbarwa maze Musenyeri MUTABAZI Anasitazi ari nawe nyir’urugo araterura ati: “Mu ijuru Imanaaaa…, mu nsi MUTABAZI Anasitazi…!!!” Ku batumva icyo iyi nteruro ishatse kuvuga, ni nk’aho yavuze ko nta wundi wanyuraho ujya ku Mana uretse we, icya kabiri yari ashatse kuvuga ko ku isi akomeye rwose nta wamuhangara kandi ko abamurwanya ntacyo bazamutwara.

Icya gatatu ni nk’aho yavuze ko abari aho ibyo bashaka byose ashobora kubibaha kuko akize. Icya kane ari nacyo gikomeye kandi gishobora kuba cyaramuhindukiye icyaha cyanamurunduye akava i Kabgayi adakoza amaguru hasi yirukanywe na Vaticani ni uko yigereranije n’Imana akarata ko Kabgayi ikize kandi ubundi abapadiri muri kamere yabo no mu byo bigishwa mu Nyakibanda barangwa n’uburyarya burenze urugero no gukabya kwiyoberanya bikajyana no guhora bataka ubukene.

Gukingira ikibaba abanyerezaga umutungo wa Kabgayi 

Ku butegetsi bwa Musenyeri MUTABAZI Anasitazi nibwo diyosezi ya Kabgatyi yahombye mu bigo byayo byinshi. Icyabiteye ni uko yazanyemo abanya Kibungo iwabo maze abegurira byose i Kabgayi. Uwibukwa kurusha abandi ni uwitwaga Melani wayoboye MENUISERIE CENTRALE DE KABGAYI (IBARIZO) maze ararihombya karahava bigera n’aho rikinga imiryango burundu kugeza n’ubu habaye ibigunda.

Musenyeri MUTABAZI wari uzi kwikura mu bibazo ariko akabihenekera abazamusimbura, yagize atya abonye abapadiri b’i Kabgayi bagiye kurega Melani mu nkiko amwohereza mu Bufaransa aba amukingiye ikibaba agenda atyo, mu minsi mikeya n’umugore we Adeline NZAMUKOSHA amusangayo idosiye irangira ityo.
Imbere muri Bazilika nto ya Kabgayi ubu ni gutya hasigaye hameze nyuma yo kuvugurura igisenge cyayo
Mutabazi kandi undi munsi umwe yasuwe n’umugore w’inshuti ye utuye  Kinazi maze bumaze guhumana amutwara mu modoka ye TOYOTA LAND CRUISER ifite puraki RAA 025 K baragenda bageze mu Gataka mu Ruhango bakora Impanka ariko ntibagira icyo baba imodoka irapondekara. Iki rero abapadiri na Vaticani ntabwo bari kucyihanganira kubona Umwepisikopi wubashywe arara agenda ibicuku ari kumwe n’abagore.  

FPR yamukoresheje penaliti mu ishingwa rya ICK

Musenyeri MUTABAZI Anasitazi, n’ubwo mbagejejeho bimwe byamuranze ari i Kabgayi harimo na kariya gasa n’agasekeje ariko gahatse byinshi, mu by’ukuri yari umuyobozi mwiza. Ibi ndabivuga kuko muri iyi nyandiko nyanditse nta muntu n’umwe ubimpatiye kandi nkaba muzi neza ndetse twanahuraga kenshi cyane mu mirimo ya Kiliziya i Kabgayi. Ikindi ni uko yari azi kuyobora igitambo cya Misa, akamenya kuvuga neza abaturage bakabimukundira cyane!

Mu byiza yakoze bitazibagirana harimo sinodi ya diyosezi ya Kabgayi. Iyi sinodi yafatiwemo ibyemezo bikomeye birimo n’ishingwa rya KAMINUZA GATULIKA YA KABGAYI (U.C.K). Umushinga wo gutangiza iyi Kaminuza wari mugari cyane kandi n’amafaranga ahari maze icyemezo bakijeje muri minisiteri y’uburezi baragishima.

Nyuma INKOTANYI zamwemereye gutangiza iyi Kaminuza ku izina ryitwa KAMINUZA GATULIKA YA KABGAYI (UCK), kubera kutita ku bintu, FPR yaje gusanga yaribeshye maze abacurabwenge bayo bavuga ko badashobora kwemera ko KABGAYI ishinga Kaminuza ko ahubwo barigira ishuri rikuru bitandukanye cyane.

Kuri iyi ngingo, FPR yagoye cyane Musenyeri Mutabazi Anasitazi ananirwa kubumvisha ko ishuri rihabwa inyito ya Kaminuza. Kubera ko FPR yari ifite umugambi mubisha wo kwanga ko abahutu benshi bazaryigamo (niko muri FPR bavugaga) bapfuye kubemerera Ishuri rikuru nyuma babonye Musenyeri Mutabazi akomeje kujya impaka no kuremereza ibintu bamucurira umugambi wo kumuhirika bifashishije abapadiri b’i Kabgayi.

Kubera ko iyi dosiye ya U.C.K yaburijwemo igahindurwa I.C.K ku ngufu, byateje ibibazo bigera n’aho n’abaje kuryigamo batangira kwijujuta bavuga ko bashakaga Kaminuza batashakaga ishuri rikuru, nibwo FPR itekereje umushinga wo kuzana Musenyeri w’umututsi wumva neza gahunda yabo kandi utazabavuguruza birangira himitswe MBONYINTEGE Simaragidi wanarwanyije bikomeye ko Mutabazi ategeka i Kabgayi.

Muri iyi nyandiko SHIKAMA yabageneye nagira ngo nshimire abakomeje gusoma inyandiko zacu kandi mbizeze ko tuzakomeza kubagezaho amakuru menshi, acukumbuye muvanamo amasomo y’ubuzima, kandi twirinda bikomeye imvugo nyandagazi na kirabaye kimwe n’ubuhezanguni kuko bitubaka ahubwo bisenya imitima kandi dukeneye kuyubaka. Hari uwakwibaza icyo nari ngamije nandika iyi nyandiko:

Icyo nari ngamije si ugusebanya cyangwa kugira uwo mvutsa umudendezo we ariko nari ngamije kubaha kuri karahanyuze. Ikindi cya kabiri ni uko burya muba mukwiye kumenya uko mwitwara ku bantu runaka mubana nabo mu muryango mugari w’abantu.

Icya gatatu ni uko mukwiye rwose kumenya ko muri ubu buzima kwikuza no kwishyira hejuru babyanga cyane kandi bigahinduka icyaha k’ubikoze bityo namwe mukiga guca bugufi no gucisha make. Muzasanga ujya gufunguza Padiri agutege amatwi maze abanze avuge ko ntako ameze nyuma ubone yikatse mu cyumba akuzaniye ku mafaranga. Uyu muco wa Vatikani rero wo kuririra muri byinshi bagahora bataka ubukene nyamara babifite niwo Musenyeri MUTABAZI Anasitazi yananiwe kubahiriza birangira umukozeho.

Mu gusoza iri sesenguramvugo, politiki n’iyobokamana, nababwira ko burya iyobokamana na politiki ari indatana kuko icya mbere gifata neza Roho naho icya kabiri kigafata neza umubiri n’ibiwukikije (ibiwuzengurutse). Rero umunyapolitiki ntiyabwira uwiyeguriye Imana ngo singukeneye kimwe n’uko abasaseridoti n’abiyeguriye Imana batabwira umunyapolitiki ko ntacyo amaze. kandi kubijyanisha byombi bibangikanye ni ihame ridakuka ku neza ya bose.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355