Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI N’UMUZIKI : BIKINDI Simoni MU NDIRIMBO YE BENE SEBAHINZI cyangwa MBWIRA ABUMVA ATI : «BENE SEBAHINZI BAGOMBA KUMENYA KO INKOTANYI ZIFASHE UBUTEGETSI ZIKORESHEJE AMASASU; AMASHYAKA BARIMO YOSE YAZIMA BURUNDU ABAYARIMO BAGASHIRIRA KU ICUMU NK’UKO ABAHINZA B’ABAHUTU BOSE BASHIRIYE KU ICUMU!!!»/ UDAHEMUKA Eric

BIKINDI Simoni
Iyo umuntu ari umunyamakuru aba afite ububiko buremereye cyane bwaba ubw’inyandiko zakozwe mu biganiro byabaye mu bihe bitandukanye, amajwi y’abo bakoranye ibiganiro hamwe n’indirimbo zitandukanye usanga kenshi zararirimbwe n’abaririmbyi b’abahanga kandi b’ibyatwa mu gihugu, mukarere no ku isi yose muri rusange.

Uyu munsi nibwo nasubiye mu bubiko bwanjye maze nongera kumva nitonze indirimbo z’umuhanzi w’umunyarwanda kandi w’umuhanga witwa BIKINDI Simoni. Mu ndirimbo ze nyinshi mfite nateze amatwi nitonze kandi ntawe unkubaganira indirimbo imwe yise BENE SEBAHINZI / MBWIRA ABUMVA ndende cyane kuko ifite iminota makumyabiri n’isegonda rimwe (20min 01sec).

Mbere y’uko mbasesengurira iyi ndirimbo, nagira ngo mbanze nisobanure ku basomyi n’abakunzi ba SHIKAMA ko buri ngoma igira abayiririmba ku isi hose haba mu Rwanda, haba mu bugereki, kandi nk’uko Paul Kagame afite abamuririmba nta kosa ko na Habyarimana yagombaga kugira abamuririmba.

Kandi namwe mushobora kubyumva : Byaba ari akaga uri umutware ntubone abakuririmba n’abagusingiza. Ikibazo rero kiba muri Afurika ni uko ingorane ziza iyo ingoma ihindutse uretse ko uwo muco muri SHKAMA twiyemeje kuwuca no kuwurandura burundu aho n’abategetsi bakiriho tubaziho amakosa tuyatangaza tugamije ko ukuri gusimbura ikinyoma kandi bigakorwa mu mvugo idasesereza.
Umuhanga mu muziki n'umuhanuzi BIKINDI Simoni : Ibyo waririmbye byose byarabaye, yewe kugera n'aho wa muzimu yanyanyagije ruswa mu bisahiranda nka RUCAGU ubu bikaba birimo bigambanira bene wabo. Cya gihe ujya kwa BIRYABAYOBOKE akakubwira ngo umuzimu arimo kwiyuburura ashukisha abaturage inka (GAHUNDA YA GIRINKA) nabyo byarabaye
BIKINDI Simoni nzi neza ko urukiko rw’umuryango w’abibumbye rukorera Arusha muri Tanzaniya rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 kandi nzi neza ko uru rukiko rwamuhamije icyaha cyo gukangurira rubanda kwica abandi baturage.

Inshingano yanjye nk’umunyamakuru ntabwo nje kumugira umwere cyangwa kuvuguruza umucamanza wamuhamije icyaha akanamugenera igihano ahubwo iyi nyandiko yanjye iri mu ntego SHIKAMA twihaye yo gukomeza kwibutsa abanyarwanda amwe mu magambo akomeye yavuzwe n’abanyapolitiki n’abandi bantu bagize akamaro mu gihugu cyangwa bazwi cyane.

Ayo magambo akomeye kandi bavuze dufite n’uburenganzira nk’abanyamakuru bwo kuyasesengura no kuyahuza n’ibihe by’amateka ngo turebe ko koko ibyavuzwe byabaye cyangwa bibeshyaga ntacyo byagezeho.  

BIKINDI Simoni i Kigali hagati y’1990-1994  

Mbere y’italiki 01 Ukwakira 1990 ku rutonde rw’abahanzi bari abasitari mu Rwanda ntabwo BIKINDI Simoni yari kuza mu myanya ya mbere ahubwo wasangagaho abantu nka SEBANANI Andrea, RUGAMBA Sipiriyani, n’abandi.

Inkotanyi zimaze gutera u Rwanda ziturutse muri Uganda, bisa n’aho BIKINDI yiboneye ikiraka cyo guhimba indirimbo zongereraga akabaraga na morali ingabo z’u Rwanda zitwaga inzirabwoba (FAR). Nyamara na mbere gato hari izindi ndirimbo BIKINDI yari yarahimbye kandi zirakundwa cyane nk’iyo yise TWISHIMIRE UBWIGENGE yahimbye mu 1987 ku isabukuru y’imyaka 25 y’ubwigenge bw’u Rwanda.

Mu ndirimbo BIKINDI yahimbiye urugamba nazo ni nyinshi cyane ntabwo nazirondora no nzirangize ahubwo nabahitiyemo imwe yise BENE SEBAHINZI. Muri iyi ndirimbo yavuzemo ibintu byinshi cyane kandi byagiye koko bibaho FPR imaze kugera ku butegetsi ariko akaba yaranayishyizemo amagambo mashya asa n’ashekeje nk’iryo yise BIRYABAYOBOKE bishatse kuvuga umupfumu utungwa n’ingemu z’abaje bamusanga bamwizaniye atabahamagaye baje kuraguza.

Ibyo BIKINDI yaririmbye byarabaye byose

Muri iyo ndirimbo yavugagamo ibintu bikomeye nk’aho yagiraga ati abaturage bose bagomba kwitangira ingabo z’igihubu byanaba ngombwa bose bakazinjiramo kugira ngo barengere ubusugire bw’igihugu na REPUBULIKA.
RUCAGU Boniface uba yambaye Kagame hose kugera no ku masogisi arimo kugambanira mwene wabo Habumuremyi ngo asohoze ibyahanuwe na BIKINDI

Ibi murabizi ko byabaye nyuma gato aho interahamwe ziraye mu mihanda n’amahiri n’inkota n’ibyuma n’imipanga maze si ukwica abantu kaarahava. Ikindi BIKINDI yavuze ni uko INKOTANYI zashoboraga gutsinda zikoresheje imbunda: Ibi nabyo byarabaye kuko amasezerano y’Arusha yahindutse ibipapuro ku nyungu za bamwe no gukunda ubutegetsi kurusha abenegihugu tukahabonera urw’imbwa yaboneye ku iriba.

BIKINDI ati : “FPR iramutse ifashe ubutegetsi, amashyaka yose yazima burundu”

Aha niho nshaka gutsindagira cyane kuko iki gitero cyatumye nshima cyane BIKINDI kuko maze kongera kumva iyi ndirimbo nitonze nkasesengura n’ibirimo kubera mu Rwanda nabonye neza ko koko ashobora kuba yari umuhanuzi ndetse umuhanga mu gusesengura ibizaba ndetse ubu amateka akaba shobora kwisubiramo vuba.

FPR ikigera ku butegetsi yihutiye gusenya amashyaka ya politiki ihereye ku ryari rikomeye kurusha ayandi yose ariryo MDR PARMEHUTU ari naryo shyaka rya ba sogokuru ryabakuye kuri shiku, ikiboko no gutura amaturo ibwami batanabibashima.

Kugira ngo iyi MDR isenyuke, FPR yakoresheje bamwe mu bayirimo muri icyo gihe, abantu nka SAFARI Stanley, MAKUZA Bernard n’abandi ntarondora muri aka kanya, bitandukanije n’iri shyaka kandi nyamara ari ryo ryakuye rubanda mu kaga no gukandamizwa.

Uyu mugambi wa FPR kandi wo guhorahoza aya mashyaka uracyakomeje kuko buriya kuba Kagame yaragize MAKUZA Bernard Perezida wa Senat nacyo uwasesengura neza yitonze yabona ko biri muri rwa rwego rwo kumushimira ko M.D.R yasenyutse mu gihe nyamara nta kosa yakoze uretse gusa kwaka abatutsi ubutegetsi bugahabwa n’abahutu kuko n’abatutsi bategetse imyaka n’myaniko batabuvukanye ya mbuto itabaho.

Si MDR gusa, nimurebe ukuntu PSD ya GATABAZI Felicien, Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene na Dr BIRUTA Vincent imaze gusenyuka. Ku ikubitiro habanje kwicwa GATABAZI Felicien wanarishinze kandi hari amakuru nakomeje kugenda numva avuga ko GATABAZI ashobora kuba yarivuganywe na FPR kuko yabonaga ari umugabo utavugirwamo ku buryo byari kuzagora Kagame cyane gutegekana nawe.

Nimurebe ibiherutse kuba kuri Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wari usigaye ari nkawe musingi w’iri shyaka aho bamukuye ku buyobozi bwa Sena ku ngufu. Nimurebe PL ya MITALI Protais we warigurishije akarigambanira ku ikubitiro maze Kagame nawe kugira ngo amwereke ko PL nta cyo iricyo ahita amuvana muri minisiteri amwohereza muri Etiyopiya kujya kuba ambasaderi.

Ku batazi ibirebana na politiki rero mumenye ko iyo uwitwa ko ari umuyobozi w’ishyaka rya politiki umugize ambasaderi burya ishyaka uba urishenye burundu. Bavandimwe banyarwanda, iteka iyo ngiye kwandika inyandiko iyo ariyo yose nirinda impamvu yose yatuma inyandiko yanjye yazamo kubogamira ku ruhande runaka cyangwa guteranya abanyarwanda kuko ibintu byabaye mu 1994 n’ubwo nari nkiri muto n’imyaka 16 ariko ndabyibuka neza cyane kandi byanteye agahinda kanteye nkumva ngomba kugira uruhare rutaziguye mu kunga abanyarwanda nkoresheje ubwenge bwanjye bwose n’umwanya wanjye wose. Ubwo simvuze PS Imberakuri, PDI ya Minisitiri Moussa Fazil imeze nk’itabaho, PDC,…

Ubu bugambanyi bwa FPR mu gusenya burundu amashyaka ya politiki ntibureba gusa amashyaka akorera imbere mu gihugu: Nimurebe ibirimo kubera muri opozisiyo ikorera mu mahanga ikaba yarananiwe gufata ubutegetsi ngo abaturage bongere bagire ihumure kandi bararambiwe Kagame na FPR ariko bakabura uwabasembura ngo bajye mu mihanda birukane agatsiko k’amabandi.

Nimurebe ibirimo kubera muri CPC na FDLR/ FCLR-UBUMWE aho wabonaga ibintu bigiye kujya mu buryo ariko bakagira batya bagashwana byose bigahinduka zeru ubu bakaba basa n’abagiye gutangirira ku busa. 
   
BIKINDI na none ati : “FPR ifashe ubutegetsi, abari muri ayo mashyaka (mvuze hejuru) bashirira ku icumu nk’uko abahinza b’abahutu bose bashiriye ku icumu”

Politiki iyo irimo kuba, nta muntu n’umwe watinyuka kugira icyo avuga ku bizaba nko mu myaka 20 izakurikiraho kubera impamvu nyinshi. Zimwe muri izo ni uko abagena iyo politiki baba bafite inyungu z’ikirenga ku buryo ubavuguruje baguhitana.

Impamvu ya kabiri ni uko benshi baba batanareba kure ngo bamenye ibishobora kuzakurikiraho. Ikindi ni uko poropaganda y’ushaka gufata ubutegetsi iba ikaze cyane ku buryo utitonze yagutwara abaturage bose ikabegukana.

Nk’uko BIKINDI yabiririmbye, abari muri ayo mashyaka ya politiki koko bashiriye ku icumu. Uhereye i Kibeho ukareba abaturage baharimburiwe, urebye abatutsi biciwe mu Rwanda, urebye abahutu barimburiwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Urebye abakomeje kwicwa buhoro buhoro nyuma mu Rwanda, urebye abanyapolitiki bafunzwe mu magereza, urebye abanyerezwa n’abajugunywa mu biyaga bishwe bahambiriwe mu mifuka; ntiwahakana ko abarwanashyaka bashiriye ku icumu kandi bakomeje kumvishwa nk’uko BIKINDI Simoni yabihanuye dore hashize imyaka 24 kuko izi ndirimbo yazihimbye mu 1990.

Ingoma ya Paul Kagame umugabo w’amayeri menshi yumvishije abanyarwanda umva ko bavuga!

Nyuma y’inyandiko mbandikiye hejuru aha, nyuma yo gukomeza kugenda nsesengura ibiba ku Rwanda igihugu cyanjye nkunda byahebuje kandi nkabitekerezaho ntari umuhutu ku ruhande rwa data cyangwa ngo nigire umututsi ku ruhande rwa mama, narashobewe kandi mbona ibi bikurikira.

Icya mbere ni uko byanze bikunze FPR yishakiraga ubutegetsi KU KIGUZI ICYO ARICYO CYOSE bityo kugira ngo UMUHUTU yongere ahinduke umugererwa mu gihugu cyamubyaye kandi azabeho ntacyo avuze nta n’icyo aricyo bityo uburetwa, ubucakara, shiku, umujishi n’ikiboko byongere bihabwe intebe.
Ibyahanuwe na BIKINDI birimo gusohorera kuri Dr HABUMUREMYI Pierre Damien bikozwe na RUCAGU Boniface
Ibi ndumva nta wabimpakanya uretse gutsa umututsi wavuye i Bugande. Yewe kugera no ku bavandimwe b’abatutsi twarimo kuyacekwa kimwe mu Rwanda mu 1994, ubu barimo kubona neza ko FPR ntacyo ipfana nabo. Uwababwira inyandiko tubona kuri SHIKAMA uko ziba zanditse n’ibyo tubwirwa n’abatwandikira mwakumirwa, kugera n’aho no muri IBUKA batwandikira batakamba bati FPR iratumaze nimwongere ingufu mu nyandiko zanyu zunga abanyarwanda.

Nta wampakanya kandi ko FPR yagaruye ubwami: Nimundebere abahutu bari mu butegetsi kwa Kagame ko hari ugira ijambo! Bene wabo bararengana babatakambira bakaruma gihwa. Njyewe ubwanjye ndi umuhamya w’aka karengane kuko kambayeho inshuro ntarondora. Natsinze ibizai by’akazi inshuro nyinhsi.

Mu gusoza iyi nyandiko, navuga gusa ko ibyo BIKINDI yaririmbye byabaye kandi birimo kutubaho, ikindi ni uko Imana igiriye impuhwe abanyarwanda twese nta n’umwe uvuyemo yadukiza ubutegetsi bwa FPR kandi birashoboka kuko ishobora byose.

Kugira ngo bizashoboke neza kandi bwangu(vuba) abanyamashyaka muri opozisiyo ubabonam o ikibazo aho mu gihe bashyize imbaraga hamwe ahubwo usanga birirwa bavuga ngo ntibakwishyira hamwe badahuje umurongo w’ibitekerezo mu gihe ikihutirwa atari umurongo w’ibitekerezo ahubwo ari ukurengera umuturage no kumukura mu kangaratete arimo noneho iyo mirongo itandukanye ya politiki ikazasuzumwa nyuma.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355