Pageviews all the time

ITANGAZO : Gusaba ba Nyakubahwa Habyarimana Emmanuel, Rutayisire Boniface, Gasana Anastase, Twagiramungu Faustin, Ndahayo Eugène, Uwanyirigira, Munyeshyaka, Nkiko, Rusesabagina n’abandi bose

RUTAYISIRE Boniface















Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,

Nk’uko bigaragara, amashyaka menshi muri opposition akomeje kugira ibibazo bikomeye cyane cyane bijyanye no kwishyira hamwe bikorwa mu buryo buhutiweho batabanje kureba icyo bahuriyeho muri politiki iba igiye gukorwa. Muri uko kugira ibibazo muri opposition, bitanga isura mbi ku mashyaka yose no ku banyarwanda kandi bikabagiraho ingaruka nyinshi.

Aho kugira ngo rero hakomeze habeho ishwanyaguzanya ry’amashyaka n’isenyuka ry’impuzamashyaka, ndagira ngo nsabe ku mugaragaro amashyaka  n’impuzamashyaka CNCD-FDU, CPC- RDI  n’ayandi abishatse ko twakwigira hamwe uburyo twashyigikira ubunyarwanda butavangura kandi tukabuteza imbere  maze abanyarwanda twese tugatambukana hamwe kugeza tugeze ku ntsinzi.
Nk’uko mu bihe bishize nasabye abanyarwanda dusangiye opposition ko twateza ikibazo cy’abavictimes bose imbere maze abasheshe akanguhe n’abato bose twese tukabyumvikanaho, ndagira ngo nongere mbasabe no ku kibazo cy’ubunyarwanda ko twatambuka hamwe.

Abasheshe akanguhe n’abato mwese murabizi ko mbubaha,  kandi mwabonye ko uburyo twatambutse mu mateka duhereye ku busa ku kibazo cy’abavictimes bose, twageze aho tucyumvisha isi kandi turakomeje ku buryo twahinduye amateka  igihe amashyaka yose yagihurizagaho tukavuga rumwe tugasohora memorandum icyo kibazo kirimo.

Nk’uko rero nsanganywe n’umusaza Nyakubahwa Gasana Anasatse kandi tukaba tubanye neza ndetse tukaba dukora  ibintu byinshi hamwe, kuntambwe ya mbere ndabona amashyaka afite utubazo two gucikamo ibice, nasaba Nyakubahwa Gasana Anastase ko twaganira nayo. 

Muri iyo gahunda ntumiye kumugaragaro abasaza  Nyakubahwa Twigiramungu Faustin, Nyakubahwa Emmanuel Habyarimana, Nyakubahwa Ndahayo Eugène, Nyakubahwa Nkiko, Nyakubahwa Rusesabagina kugira ngo duhure tuganire kubibazo bireba impinduka z’amateka arimo kubaho kandi tunarebere hamwe uburyo twateza imbere ubunyarwanda butagira uwo buvangura.

Ku ntambwe ya Kabiri twatera intambwe tukaganira n’andi mashyaka adafite ibibazo nk’ibyo twavuze hejuru ariyo RNC n’ayandi yose asigaye. Ndasaba abantu bose bashyira mugaciro kudufasha muri ibi biganiro. Buri wese ushyira mugaciro akwiriye kumva ko igihe runaka muhuje ibibazo (nk’abantu biciwe na FPR cyangwa Interahamwe n’ibindi) ariko mukaba mudashobora kuvugana no kumvikana  kuri ibyo muhuriyeho, iyo ugiye kuvuga ko noneho muzagira icyo mugeraho n’uwo mwari muhanganye kandi n’intambwe ya mbere ya kunaniye icyo gihe uba ubeshya abanyarwanda kandi ugiye gutesha abandi igihe.

Simbona icyo abanyapolitiki twasobanurira abanyarwanda igihe ba Nyakubahwa  Habyarimana Emmanuel, Rutayisire Boniface, Gasana Anastase, Twagiramungu Faustin, Ndahayo Eugène, Uwanyirigira, Munyeshyaka, Nkiko, Rusesabagina  n’abandi bahizwe n’interahamwe  ndentse n’inkotanyi zaza ntizibarebere izuba (cyangwa se bakaba bafatanije politiki n’abo bantu), igihe abo bantu badashoboye no kuganira hagati yabo, noneho bakumva ko ibiganiro bizashoboka (buri wese kugiti cye) baganira n’abahoze munkotanyi cyangwa abahoze muri MRND, ibyo byaba ari ugukomeza kubeshyana no gutesha igihe abanyarwanda ndetseukagitesha n’abandi. 

Iyo ukomeje kandi politiki yo kubeshya no kubeshyana amateka ahora agutanga imbere akabikwereka. Iki gitekerezo ntanze gishobora wenda gutinda kubaho cyangwa kikabangamirwa n’ibindi bintu byinshi ariko hari abo naganiriye nabo numva bagihurizaho bose ko ibi bintu bikwiye.

Kuganira ntibivuze gukora ishyirahamwe kandi gushyira ubunyarwanda imbere dusanzwe dusangiye n’abandi ntibivuze kureka gahunda zisanzwe zigenga amashyaka yacu yose.  Ariko birakwiye ko nibura n’iyo abantu bataba bari kumwe batangira bakareba ikibahuje bose nk’abanyarwanda, iyo ntambwe nigerwaho n’ibindi byose byiza bizakurikiraho.  

Dusabye inkunga abanyarwanda n’inshuti kugirango ibi bitekerezo n'iyi ntambwe bigerweho.
Ndabashimiye.

Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 08 Ukwakira 2014

RUTAYISIRE Boniface
Président w’Ishyaka Banyarwanda akaba na Président wa TUBEHO TWESE

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355