Pageviews all the time

KUBESHYUZA IBINYOMA AKANGARI BYATANGAJWE MU NKURU YANYANDITSWEHO N’URUBUGA IGIHE.COM RWA F.P.R na KAGAME RUKORERA MU RWANDA KU ITALIKI 22 MATA 2014 NYUMA Y’IBYUMWERU BITATU NGIYE MU BUHUNGIRO/ UDAHEMUKA Eric

Ku italiki 22 Mata 2014 ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’umunani ku isaha yo mu Rwanda ni ukuvuga kuri iyo taliki saa tanu n’iminota mirongo itatu n’umunani, ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyitwa cyo mu Rwanda IGIHE.COM cyatambukije inkuru yari ifite umutwe ugira uti : «Irengero ry’abanyamakuru babiri ryateye urujijo».

Muri iyo nyandiko yanditswe n’umunyamakuru witwa RUBIBI Olivier yavuzemo ibirebana n’ihunga ry’abanyamakuru babiri aribo GATERA Stanley umuyobozi w’ikinyamakuru UMUSINGI akaba na mwene nyina wa GATSIMBAZI Nelson. Havugwagamo kandi uwitwa UDAHEMUKA Eric (ariwe njye) umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru ISIMBI kiyoborwa na NDUWAYO Emmanuel.

Muri iyo nkuru kandi uyu munyamakuru yabashije kuvugana n’abantu batandukanye barimo Bwana Fred MUVUNYI umuyobozi mukuru wa RWANDA MEDIA COMMISION na Nyakubahwa NDUWAYO Emmanuel wambereye umuyobozi w’intagereranywa mu kinyamakuru ISIMBI aho nari mwungirije ndi umwanditsi mukuru guhera ku italiki 19 Nyakanga 2010 kugeza ku italiki nahungiyeho ya 01 Mata 2014.

Mu mezi arenga 5 ashize iyi nkuru isohotse kuri Igihe.com nafashe umwanya uhagije wo kuyisoma no kuyisesengura ubu nkaba aribwo numvise ari ngombwa kugira icyo nyivugaho ku buryo bw’ukuri kuzuye kandi kudasimburwa kuko njyewe kuva mu bwana bwanjye nta manyanga, gucabiranya no kubeshya bimbamo kandi aho mvuka mu Byimana, abo twaturanye i Gahogo kuri Sinyora na Fatima i Gitarama, abo twiganye mu mashuri yaba ayisumbuye na Kaminuza kimwe n’abo twakoranye ahantu hatandukanye bambera abahamya.

Icya mbere ni uko nta kibazo na kimwe mfitanye n’uwanditse inkuru kuko ari uburenganzira bwe kugira icyo avuga cyangwa asobanuza ku bantu bagiriye igihugu cyabo akamaro b’abanyamakuru nka twe.

Icya kabiri ni uko ntigeze njya inama na GATERA Stanley ngo duhungire rimwe, sinzi iyo aherereye kandi sinakeneye kuhamenya kuko impamvu yanteye guhunga u Rwanda rwanjye nakundaga yihariye kandi nkaba nkeka ko ntaho ihuriye n’imibereho n’ubuzima bwite bwa GATERA Stanley uretse ko muzi nk’umunyamakuru mugenzi wanjye kandi w’inshuti yanjye twahuriraga mu mwuga w’itangazamakuru umunsi ku munsi.

Icya gatatu nagira ngo menyeshe abanyarwanda bose ko ntigeze nshimutwa ariko nkaba mbabajwe kandi mpangayikishijwe bikomeye n’abanyarwanda bashimuswe bakaburirwa irengero kugeza ubu imiryango yabo ikaba yarayobewe irengero ryabo.

Icya kane ni uko koko nahunze u Rwanda kuwa kabiri taliki 01 Mata 2014 ku mpamvu nzasobanurira abasomyi ba SHIKAMA mu nyandiko irambuye nzabagezaho ubutaha. Ntabwo nashimuswe, ntabwo nishwe kandi ntabwo mfunze ndi impunzi yemewe n’amategeko y’umuryango w’abibumbye kandi yahawe ibyangombwa na UNHCR ndetse ndi kumwe n’umugore wanjye n’abakobwa banjye batatu kandi twese turi bazima ntawe uniha n’igicurane.

Ikibazo ngifite ku batanze ibitekerezo

Mu mwuga w’itangazamakuru habamo uburenganzira butandukanye burimo kumenya, kumenyesha, kwemeza, kunyomoza, gusobanuza n’ibindi. Ibi kandi bijyana n’uko iyo hari inkuru ikwandikwaho ugasanga ifutamye ukicecekera abantu basoma iyo nkuru bayifata nk’ukuri kwambaye ubusa.

Mu bantu barenga 22 batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru y’ihunga ryanjye na GATERA Stanley byose byari mu murongo w’ubwisanzure bwo kuvuga icyo ushaka ku nyandiko n’inkuru runaka uretse igitekerezo kimwe cyatanzwe n’uwiyise Pacifique wagitanze ku italiki 22 Mata 2014 saa mbiri z’umugoroba n’iminota cumi n’irindwi n’amasegonda mirongo itatu n’atatu.

Uyu muvandimwe nkunda cyane ntamuzi mu gitekerezo cye yagize ati : « Ariko se Leta yabanje igasuzuma neza impamvu itera aba banyamakuru batabyigiye guhungabanya umutekano w’igihugu, uyu Eric UDAHEMUKA (ubwo ni jye yavugaga) yirirwaga azerera muri za Hoteli ashaka ah avana ifunguro rya saa sita ngo igihugu kimutezeho umusaruro wuhe koko mwabanje mugaha akazi ababifitiye ubushobozi banabyize mukareba ko itangazamakuru rigenda neza mukoze isesengura murasanga hafi ya bose batararyize ahubwo bamwe bize imibare imyuga n’ibindi bidafitanye isano n’itangazamakuru none barahurudutse ngo igihugu kirimo kubahiga mbiteze amaso!»

Ibisobanuro byanjye kuri icyi gitekerezo cyatanzwe na Pacifique

Nkurikije imyaka 10 namaze mu itangazamakuru mu Rwanda nkaba nziranye n’abantu benshi cyane barimo abakomeye n’abaciye bugufi, ndumva ntaho nziranye n’umuntu witwa Pacifique ari nawe uvuga ko yatanze iki gitekerezo nandukuye mu ibara ry’umutuku hejuru aha.

Ariko kugira ngo musubize mumare impungenge nsanze atari ngombwa kwita ku wo ariwe n’ubwo mbona neza ko ari injiji butwi ndetse ko ashobora kuba atarakandagiye mu ishuri ndetse akaba atazi kuba umunyamakuru icyo aricyo, mu gihe nyamara we yigaragaza nk’unzi neza cyane.

Icya mbere : Leta ibanze isuzume igitera abanyamakuru guhunga : Kuva u Rwanda rwabaho ntabwo ari njye munyamakuru wa mbere uhunze kandi sindi n’uwa nyuma kuko n’abandi bazahunga niba FPR itimakaje imiyoborere myiza ndetse kuri njye kuba narahunze nta n’uwo bikwiye kubuza gusinzira uretse bene mama twonse ibere rimwe n’abandi mfitiye akamaro ku rwego rwa mbere barimo nk’umuryango nashatsemo,...

Uyu Pacifique uvuga ngo Leta nibanze isuzume ikidutera guhunga nagira ngo mubwire ko iyo Leta akeka ko ari umubyeyi ahubwo ariyo idutera guhunga kuko nkanjye yangabyeho ibitero bitatu byabaye ku italiki 07 Kanama 2012  ubwo banyamburaga LAPTOP yanjye ya TOSHIBA n’ibindi bibiri byabaye ku italiki 08 Gashyantare 2014.

Icya kabiri : Impamvu itera aba banyamakuru batabyigiye guhungabanya umutekano w’igihugu : Hano biragaragara ko utazi icyo uvuga icyo aricyo. Icyo wita guhungabanya umutekano w’igihugu ni iki ? Ni uguhunga ? Umuntu wese ubona ubuzima bwe buri mu kaga mu gihugu cye afite uburenganizra bwo guhunga akajya ahandi kuko ibihugu byose ku isi atari gereza nko mu Rwanda kandi hari aho bubahiriza uburenganzira bwa muntu; umuntu kabaho atuje.

Ikindi ni uko nta mutekano w’u Rwanda rwambyaye rwo gaheka nigeze mpungabanya ahubwo icyo nakoze nakijije maagara yanjye nabonaga ari mu kaga hamwe n’umuryango wanjye nzizwa umwuga wo gutangaza amakuru arengera rubanda rurimo nawe mwishwe urwi’imbwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR. Uyu mwuga nkaba ngutangarije ko nywukunda ndetse n’ubu nawukomereje muri SHIKAMA mbereye umwanditsi mukuru.

Icya gatatu : Uyu Eric UDAHEMUKA (ubwo ni jye yavugaga) yirirwaga azerera muri za Hoteli ashaka aho avana ifunguro rya saa sita ngo igihugu kimutezeho umusaruro wuhe koko! Iyi nteruro y’uyu wiyise Pacifique nteruye uko yakabaye nkayigarura hano ni nayo yanteye agahinda ikanatuma ntegura iyi nyandiko : Kuvuga ngo nirirwaga nzerera mu mahoteli nshaka ifunguro rya saa sita yarambeshyeye kuko nta munsi n’umwe nigeze ninjira muri Hoteli ntafite ubutumire bugenewe umunyamakuru.

Haba muri Remigo Hoteli ku Kimihurura inyuma y’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika, haba muri Mille Collines,  Hotel Merdien ku Kacyiru, muri Sports View Hotel mu Migina(imbere ya Sitadi Amahoro), muri Alpha Palace Hotel ku Giporoso i Remera, La Palme Hotel i Musanze, C.P.N.D Fatima i Musanze n’ahandi ntarondora,… nta na hamwe nigeze ninjira ntafite ibaruwa y’ubutumire kuko umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru aba afite akazi kenshi cyane ku buryo uwo mwanya wo kujya gufifita atawubona na busa.
Udahemuka Eric
Ikindi ni uko hano biboneka neza rwiose ko uyu wiyise Pacifique atanzi na busa. Mu kinyamakru ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru ku mataliki navuze hejuru, buri kwezi nahabwaga umushahara ungana n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400,000 Rwf) kandi ntugire ngo ndabeshya uze kubireba kuri contrat de travail (amasezerano y’akazi) ndi bwomeke ku musozo w’iyi nyandiko.

Ikindi ntugire ngo njyewe nari isarigoma kuko nari nitunze kandi niyubashye. Mfite impamyabumenyi ya Kaminuza mu Icungamutungo yo ku rwego rwa A0 kandi hejuru y’ako kazi ko mu kinyamakuru ISIMBI nari na Porofeseri w’Icyongereza n’isomo ryo kwihangira imirimo ryitwa ENTREPRENEURSHIP naryo nigishaga mu Cyongereza mu ishuri ryisumbuye rya Diyosezi Gatulika ya Kabgayi riherereye i Nyarusange ryitwa Collège Saint Jean Nyarusange hato utagira ngo ndi inkandagirabitabo wa njiji we!

Kugira ngo wemere ko ibyo mvuga ari ukuri bikaba n’ubuzima bwanjye, iri shuri naritangiyemo akazi ku italiki 09 Mutarama 2012 nigisha ENTREPRENEURSHIP mu myaka ya mbere, uwa kabiri, uwa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu muri HEG. Umuyobozi w’iri shuri yitwaga Padiri SIBOMANA Oswald tunavuka ku gasozi kamwe iwacu i Gakurazo mu Byimana ubu akaba aherutse gusimburwa na Padiri NZAYISENGA Jean Claude kuko ubu Padiri SIBOMANA Oswald yagiye kwiga CATALUGNA muri Espagne niba ugirango ndabeshya uzambwire nguhe E-mail na Mobile bye muri Espagne aho yiga umubaze azakubwira.

Hano i Nyarusange nahembwaga buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitatu na magana ane na cumi n’icyenda (163,419 Rwf) mfite n’iyandiko y’amasezerano y’akazi nasinyanye na diyosezi ya Kabgayi kandi umushahara wanjye wanyuraga muri BK kuri Konti yanjye bwite Nimero 056-0291 438 -38/RWF. Uzajye muri BK ubaze bazakubwira ko iyi konti ari iyanjye.

Ubwo ni ukuvuga ko ku kwezi nahembwaga amafaranga yose hamwe 563,419 Rwf kandi ndumva aya mafaranga abantu bayahembwa mu Rwanda ari bacye ku buryo ntari kuyarengaho ngo njye muri Hoteli guhunahuna ibisigazwa byahawe abakire. Si ibi gusa kandi kuko nashatse umugore ufite impamyabushobozi ya Kaminuza mu cyiciro cya kabiri muri agronomie (A0-PV-ISAE BUSOGO) ku buryo umuryango wanjye wari muri mikeya yabagaho neza mu Rwanda kandi nsinahunze kubera ubukene ahubwo nagiye kubera impamvu zikomoka ku murimo wanjye w’ubunyamakuru.

Icya kane : Ahubwo bamwe bize imibare imyuga n’ibindi bidafitanye isano n’itangazamakuru none barahurudutse ngo igihugu kirimo kubahiga mbiteze amaso : Hano naho biraboneka ko ushobora kuba utarageze mu ishuri cyangwa se waba waranarigezemo mwarimu akaba yarigishaga uri inyuma y’urugi. Ku isi nta masomo adafitanye isano n’itangazamakuru abaho kuko iyo ugiye gutara inkuru mu ruganda rukora amagare bigusaba kuba ufite icyo uzi ku igare ku buryo iyo nkuru yarushaho kuryohera no kunogera abayisoma, abayireba cyangwa abayumva ubaye warize ibyo gukanika amagare.

Kuvuga ngo turahurudutse ngo igihugu kirimo kuduhiga, hano wagira ngo ntabwo uzi agaciro k’ubuzima. Ushobora kuba waronse ku ibere ry’ubugome bwa FPR aho bakwica bakagusaba guceceka no kuvuga ko byose bigenda neza. Njyewe rero ntabwo nakwemera ko bikomeza gutyo.

Ikindi kigomba kumvikana ni uko nta muntu uhunga igihugu cye asetse ahubwo haba hari ibibazo bikomeye byaburiwe umuti n’abategetsi ba Leta ikambere noneho aho kubicyemura bagahiga buhongo abanyamakuru babiseruye kandi icyo tuba tugamije ari ukuvura umuryango nyarwanda atari ugusenya.

Umusozo

Mu gusoza iyi nyandiko ndongera gushimira inshuti yanjye RUBIBI Olivier wanditse iyi nkuru kuko yakoze akazi ke. Uyu wiyise Pacifique ndamusaba ko niba mubeshye muri ibi bisobanuro ntanze yazanyandikira kuri E-mail yanjye bwite udaheric@gmail.com akongera akanyomoza kimwe n’uko akeneye kugira ibindi ambaza nabwo niteguye kuzamusubiza kandi ubu tubaye inshuti zikomeye kuko nkunda ubwisanzure ndetse azananyandikire ambwire Nimero ya Konti ye muri Banki mwoherereze 200 Euros agure icupa.

Ikindi gishoboka ni uko uyu wiyise Pacifique ashobora kuba ari umumotsi wa FPR wanyandagaje ngo anyangishe abanyarwanda bankundaga mu biganiro byiza nabagezagaho kuri Radiyo Mariya Rwanda n’inyandiko zanjye basomaga mu ISIMBI mu gihe cy’imyaka 10 (2004-2014) ariko nkaba mubwira ko yibeshye cyane kuko agaciro k’umuntu ariwe ukiha kandi nkaba nzakomeza kugaharanira mpesha ishema abanyarwanda kandi nkomeza kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwabo ku buryo ntawabasha kugahanantura kuko nzi igikwiye muri ubu buzima bwa hano ku isi.

Ndashimira kandi abanyarwanda bose basomye iyo nkuru ku IGIHE.COM nkaba nizera ko mubonye ukuri kwose ku binyerekeye kandi nkaba mbashimiye ko mubisobanukiwe neza. Imana ikomeze kurinda u Rwanda rwambyaye n’abarutuye bose nanjye nzakomeza kurusengera no kurusabira ubudatuza kuko ntawe ucika mu gihugu cye kuko ari isano idasenyuka bibaho.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355