Pageviews all the time

Mu gihe Abanyarwanda iyo bava bakagera bahangayikishijwe n'intambara iri ku marembo y'u Rwanda, Kagame Pawulo na FDLR bakomeje gukora PENALITI!/ NKUSI Yozefu


Buri munyarwanda aho ava akagera ubu ariho aradagadwa yibaza ibigiye kuba ku banyarwanda cyane cyane 250,000 by'impunzi ziri mu mashyamba ya RDCongo. Igihangayikishije kurushaho ni imvugo za gashorantambara ziriho zikoreshwa na Kagame Pawulo n'abambari be zishishikariza amahanga gusuka umuriro kuri izo mpunzi, hakiyongeraho imirambo y'abanyarwanda iriho itoragurwa mu biyaga byo mu Rwanda no hanze yarwo tutibagiwe n'ibihumbagiza by'abantu bimaze kuburirwa irengero. Ikindi umuntu yavuga ko nacyo gihangayikishije, ni imvugo ziriho zica ku mbuga hirya no hino zirimo ubwishongozi, agasuzuguro n'ibitutsi by'abantu bavugira FDLR ku buryo buziguye ariko abantu benshi nanjye ndimo bakaba basanga izo nyandiko ari iza FDLR.Iyo witegereje politiki yo mu Rwanda usanga iteye agahinda; ikibazo abanyepolitike bo mu Rwanda bose bahuriyeho baba Abahutu, Abatutsi n'Abatwa ni uko batigira ku BYAHISE! Abafransa baca umugani ngo uwibagirwa ibyahise bimugiraho ingaruka( CELUI QUI OUBLIE LE PASSE EST CONDAMNE A LE REVIVRE).Reba hasi aha zimwe mu ngero z'Abanyepolitike bibagirwa IBYAHISE

Itsindwa rya FPR riturutse kutigira ku mateka
Agatsiko k'Abatutsi bari mu mutwe wa LUNAR bumvaga ko umututsi yavukiye gutegeka batsinzwe amatora yo muri 1960 ntibemera ko umuhutu ari umuntu ushobora gutegeka. Kubera ubuhezanguni bwabo ntibibutse ko mbere y'uko ingoma Nyiginya yigarurira u Rwanda ikoresheje amayeri, ubutiriganya, ubugambanyi n'ubwicanyi, habaga mu Rwanda ingoma ziyoborwa n'Abahutu bitwaga Abahinza kandi zayobowe neza imyaka ibihumbi.Twavugamo Nduga y'Ababanda ya Mashira wa Sabugabo, Gisaka cya Kimenyi cya Bazimya Bugesera. Mu majyaruguru y'u Rwanda naho habaye ingoma zikomeye zayobowe neza n'Abahinza bakomeye nko mu Bushiru ingoma yayoborwaga na Nyamakwa.

Kwirenganiza aya mateka rero, Abanyiginya bakazana ikinyoma ko bavukana imbuto yo kuyobora abanyarwanda basigaye, byatumye bumva ko bari hejuru ntawe uzavumbura icyo kinyoma ngo abakure ku ngoma. Nyamara ngo ntikimara kabiri ku ntebe kuko na mbere y'uko Revolisiyo ya 1959 ivuka, byagaragaye ko umwami atavukanaga imbuto muri kudeta yo ku Ruccunshu igihe Kanjogera Nyirakuruza wa Kagame Pawulo yicaga umwami Rutarindwa amutwikiye mu nzu n'umuryango we wose akamusimbuza umuhungu we Musinga. Abaturage babajije Kabare musaza wa Kanjogera bati :"ko Karinga ihiye ikaba ijayanye n'umwami biragenda bite?" Yateruye umwana Musinga wari ufite imyaka 10 amushyira hejuru maze aravuga ati:"Haguma umwami naho ingoma ni igiti kirabazwa, dore umwami wanyu". Iyi kudeta yo ku Ruchunshu ikaba ariyo yafunguye amaso Abahutu bari barakandamijwe imyaka amagana, batangira gutekereza kwigobotora ingoma ya gihake.

Dutarutse tukagera muri Revolisiyo yo muri 1959, LUNARI imaze gutsindwa mu matora ya Kamarampaka yo muri 1961, yarahatanye ifata abayoboke bayo bose ibahungishiriza mu mahanga batera u Rwanda kuva Ukwakira 1962 kugeza Ugushyingo 1967, iki gihe  cyose abasirikare b'u Rwanda biyitaga  INZIRABWOBA zagiye zibakubita inshuro. Nyuma y'uko abanyarwanda biraye bakumva ko u Rwanda rutagitewe, abari muri LUNARI barisuganyije maze bumva amahame ya Rutaremara Tito ko bashobora gukoresha Abahutu Penalite bagakora ikintu kizatuma ntaho bazongera kwaka amazi yo kunywa, bityo Inkotanyi ze zikazategeka akaramata!Byarabaye koko Abatutsi bayobowe n'Umulunari Rutaremara bafata ubutegetsi muri 1994.  Nyamara kwa kutigira ku byahise, ntiyibutse icyatumye habaho kudeta yo ku Rucunshu n'ingaruka zayo. Sibwo ibyari amayeri yo gutegeka akaramata bivuyemo gusubiranamo kw'abiyicaje ku ngoma Abatarapfuye cyangwa ngo batorongezwe ubu babarizwa muri 1930!Ubu se hari utabona ko ingoma ya FPR yarangije guhirima cyera kubera kutigira ku byahise?

FDLR mu nkundura yita yo kubohora u Rwanda irannyega uwo ariwe wese utari mu ishyamba rya RDCongo hamwe nayo.
Abari muri FDRL barandusha kumenya neza ubukerebutsi mu bya gisirikare n'intambara kuko njye ndi umusivile. Ariko umenya ngo urugamba rw'amasasu rwonyine rudatsinda intambara ngo rwicaze abarurwanye ku ngoma. N'ikimenyimenyi, birazwi neza ko INYENZI zavuyemo INKOTANYI mbere yo gutera u Rwanda muri 1990, zabanje kwigarurira imitima n'ubwenge by'abari ku ngoma ziciye mu byitwaga ibiro bya kabiri. Zarongeye zishaka abemera-gato nka Bizimungu bateshwa urwo bari bambaye bajya mu mashyamba icyo abo bose bahembwe twese twarakibonye, kandi ngo uwiyishe ntaririrrwa. Abaturage nabo batanze abana babo, imyaka yabo, ndetse bafasha FPR kwinjiza ibyitso mu Rwanda byiyita ababoyi, abazamu, abayaya, n'indaya nk'uko Mbakizimbwa Paul Kizito, wabaye umwe muribo yigeze kutugezaho inyandiko irambuye yerekeranye n'iki gikorwa kibisha.

None se inyandiko za FDLR zimaze iminsi zicicikana ku mbuga za Facebook, na Ikazeiwacu zinnyega abantu bose batari mu mashyamba hamwe nayo abazandika biyita ngo Inararibonye muri Politiki bakaba bavugira uyu mutwe, bibuka biriya byahise? Ese abandika biriya bumva ko aribo bonyine bababaye kurusha abandi koko, ku buryo bakwita abandi banyarwanda amazina-nyandagazi nko kwita abanyepolitike bari i Buraya n'Amerika Mayeriste na ba Rutemayeze?(kanda aha usome inyandiko ya Jean Paul Romeo Rugero). Ubundi imvugo-nyandagazi nk'izi abanyarwanda twari twarazihariye Kagame Pawulo, none niba FDLR nayo ije itera murye, nta kindi cyakorwa atari ukuyamagana kandi ndumva ntari uwambere ubikoze.

Umuntu witwa Edmond MUNYANGAJU yigeze gusohora inyandiko kuri LEPROPHETE muri 2011 yibaza ati: " FDLR ifite imvugo nk'iyi idashaka ko umuntu avuga ibintu uko abyumva, ifashe ubutegetsi aho ntiyakora nka FPR"? Yasubizaga inyandiko y'umuvugizi wa FDLR Fils BAZEYI wamaganaga inyandiko ya Padiri Thomas Nahimana n'iyanjye zavugaga ko FDLR itateye Kabuhanga ku Gisenyi. Ngarutse kuri iyi nyandiko yanjye, navugaga rwose ko FDLR itateye Kabuhanga nkurikije uko mpazi kuko nahabaye kandi na n'ubu ndacyabihamya. Ariko muri iyo nyandiko usanga aha, nakanguriye n'amashyaka yose kwibumbira hamwe akaka ko Kagame agirana ibiganiro na FDLR byanze bikunze, n'ubu niho mpagaze. Kumva rero uwiyita Romeo RUGERO avuga ko mbere ya Kikwete ntawigeze atekereza kuri FDLR umenya agwa muri wa mutego wo kwibagirwa ibyahise. Ndumva na mbere yanjye harabayeho ba Twagiramungu Fawusitini, Ingabire vigitoriya, n'abandi bagiye bavuga biriya biganiro mbere ya Perezida Kikwete.

Nkurikije imvugo- nyandagazi z'uyu muvugizi wa FDLR, ndabona ntaho tuva ntaho tujya! Umenya umunsi yageze mu Rwanda abazaba barokotse inkota ya Kagame bazayacekwa wa mugani wa Edmond Munyangaju!Icyo nzi cyo ni kimwe: FDLR, kimwe n'andi mashyaka yose, igomba kumenya ko nyuma y'umwicanyi Kagame Pawulo, nta muntu uzongera kubwira abanyarwanda ngo ceceka ngutegeke kuko ndi umututsi cyangwa umuhutu  wabaye mu nkambi igihe kingana gutya nkaba narababaye kubarusha. Abari mu mashyamba ya RDcongo mwarababaye rwose ntawe ubihakana ariko ntimwibwire ko abari mu Rwanda borohewe, aho usanga umuhutu yitsamura bakamujugunya mu buroko ngo afite ingengabitekerezo agakatirwa 25, abakecuru n'abasaza bari hejuru y'imyaka 80 birirwa baharuzwa imihanda kuva mu gitondo kugeza bwije ngo bari mu nsimburagifungo, abana kujya mu mashuri makuru hararebwa amzuru, abari i Buraya n'Amerika ntawe uva mu nzu ngo batamushyira ku rutonde rwa Interpol, n'andi mabi ntavuze FPR ikorera abanyarwanda.

Mu gusoza iyi nyandiko, nkaba numva FDLR byaba byiza izanye politike ihumuriza abanyarwanda kuko imyaka 24 FPR imaze ibahahamura ihagije. Niba atari uko bimeze, ntawashidikanya ko ingufu z'abanyarwanda zihuhuye ingoma y'igitugu ya Kagame zitazabura no guhirika iya FDLR iramutse ifashe ubutegetsi ku ngufu ikagarura ihahamura rya FPR n'umwicanyi wayo Kagame. Niba inyandiko nyandagazi za Romeo zidasubiwemo, abo akoresha Penalite bashobora kuzisama basandaye, ndeba ko ibya Kagame byo byarangiye cyera,  penalite yakoze zitagira umubare, agomba guhabwa ikarita y'umutuku akava mu kibuga vuba na bwangu.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355