Pageviews all the time

RWANDA DAY PEREZIDA PAUL KAGAME N’AGATASIKO KE BIRIRWA BINEZEZAMO BAKANAYISARARANGAMO YUJUJE IBIPIMO BIHOMBYA KANDI BIKADINDIZA UBUKUNGU BW’IGIHUGU KU BURYO ABANYARWANDA BASHYIRA MU GACIRO BAYIFASHISHA BAGASEZERERA UBUTEGETSI BW’AGATSIKO KA F.P.R BWABAJUJUBIJE/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Kagame arimo kubeshya abazungu ko u Rwanda rwateye imbere bakamuseka hamwe n'umuboyi ushinzwe kumurerera abana muri USA ariwe  wiswe Ambasaderi w'u Rwanda: Eugene Richard GASANA uriya uri inyuma wambaye ipantalo y'umukara

Rwanda Day n’ubwo bwose nta kiyirimo, imaze kuba intero interwa na nyir’urugo ariwe Perezida Paul Kagame maze ikikirizwa na bose mu Rwanda. Nyamara n’ubwo bimeze bityo, abantu batandukanye bakomeje kutavuga rumwe kuri iki gikorwa kandi mu bavuga imvugo zitandukanye harimo n’itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda kimwe n’iryo hanze.

Inkomoko y’igikorwa

Iyi Rwanda Day igitangira byavuzwe i Kigali binakwizwa mu Rwanda hose ko igamije gutuma abanyarwanda baba mu mahanga bahura bagasabana n’abaturuka imbere mu gihugu. Muri uko guhura byari biteganijwe ko umuco n’imigenzo bya Kinyarwanda byagombaga kwibandwaho kandi bigakorerwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Bimwe muri ibyo byari bigambiriwe byagiye bikorwa harimo nko kwitwaza abahanzi, abacuruzi, abanyabugeni, ba rwiyemezamirimo n’abakobwa bazi kubyina neza. Ibi ntacyo byari bitwaye n’ubwo nta n’icyo byunguye igihugu mu buryo bw’ubukungu.

Ibi byose bihinduka imfabusa kandi umwimerere w’icyari kigamijwe ukaburizwamo iyo wumvise amagambo Perezida Paul Kagame avugira muri ibyo biterane bifata isura y’ikiruhuko no kujya kwinezeza mu mahanga kandi bikabera ahantu heza cyane hahenze bitarabaho hahwanye n’aho abakire bo mu rwego rwo hejuru usanga baba bagiye mu bidendezi byo kwidumbaguzamo (Piscines/Swimming pool).

Kwikirigita ugaseka kwa Kagame na FPR

Muri Rwanda Day iheruka yabereye i Atlanta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, icyumba cyari cyateguriwe uwo munsi i Kigali bita mukuru cyari kinini ariko biza gutangaza abantu kuko abayitabiriye batabashije no gucagata icyo cyumba.

N’abo bacagase icyumba cyabereyemo inama ni abo Kagame yatwaye mu madege ye abavanye i Kigali ariko kubera ko i Kigali iperereza ryaho ryari rizi neza ko abantu bashobora kuzanga kuyitabira, batumyeho n’abari i Burayi bumva politiki yabo y’ikinyoma kugira ngo ihuriro rizabe ihuro.

Muri abo bacye babonetse, byagaragaye rwose ko bose basaga n’abavuye i Kigali kuko abo ku mugabane w’uburayi byarangiye batagiyeyo kubera ko i Kigali bababwiye ko bagomba kuzitegera indege bakaniyishyurira ibiryo n’amacumbi kandi abavuye i Kigali bo Leta yarabishyuriye bityo bizamo agsigane.  
Petero Selesitini Rwigema, igikoresho cy'agatsiko cyajyanywe muri Rwanda Day muri USA kuvuga ko Paul Kagame ari umunyambabazi wuje impuhwe mu gihe inkota y'uwo mutware gito arimo gucyeza irimo kumarira ku icumu abenegihugu ikohereza mu Kagera

Ikimenyetso cy’uko ibyo birori byabaye kwikirita ugaseka ni uko Kagame yatwaye abantu nka Petero Selesitini RWIGEMA wagiyeyo gushimagiza Paul KAGAME amushimira ngo imbabazi yamugiriye. Ese izo mbabazi ntiyashoboraga kuzimushimira bari i Kigali, i Gitarama, i Cyangugu cyangwa i Gisenyi??? 
 Kubeshyera abanyarwanda

Muri Agenda y’uru ruzinduko byaje kugaragara ko yari nini cyane, habayeho n’ibindi bikorwa byateguwe n’abazungu Kagame abitumirwamo nk’igiterane cyitwa CITIZEN FESTIVAL maze Perezida Kagame imbere y’abazungu barenga ibihumbi mirongo irindwi ababwira ko u Rwanda rwateye imbere ku buryo butangaje.

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda barwaraga malariya bagabanutseho mirongo irindwi ku ijana (70%) kandi ko abana bose bahawe uburezi. Nyamara kuri ibi binyoma byombi hari ibyo nabwira abanyarwanda : Gushyiraho ingamba zo kurwanya Malariya ariko ukicisha abaturage inzara ushyiraho politiki y’ubuhinzi n’ubworozi ibaniga ubwo uba ukemuye iki? Icya kabiri: Iyo ushyizeho uburezi kuri bose ariko imbere muri ubwo burezi ukagaragazamo ivangura ryo ku rwego rwo hejuru ubwo twabyita uburezi nyabaki?

Ese iyo wiriwe ubeshya abazungu ko watanze uburezi kuri bose ariko ukabuza abana b’abahutu kwiga Kaminuza ubwo uba uganisha hehe igihugu??? Ibi kandi bijyana no guhima no kugora cyane abayobozi b’amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta bafite gahunda yo gushinga amashuri makuru mu Rwanda.

Urugero rufatika nabaha ni ishuri rikuru rya ICK i Kabgayi ari naryo nizemo. Mu ntangiriro iri shuri ritangizwa ryagombaga kuba Kaminuza(University) ariko ku bw’inyungu za FPR benshi batatekereza basabye nako bategetse Diyosezi ya Kabgayi kutaryita Kaminuza ahubwo bakaryita ishuri rikuru(Institute).

Ibi bikagira ingaruka zikomeye ku bahize n’abazahiga kuko usohotse muri Kaminuza atandukanye cyane n’uwize mu ishuri rikuru cyane cyane mu itangwa ry’akazi aho abize muri Kaminuza barusha amahirwe abize mu mashuri makuru. Ibi byose ni ibyerekana ko umugambi mubisha wacuzwe cyera cyane.

Kujya kwigisha abazungu baguha inkunga

Abanyarwanda benshi kubera ko bataragera mu mahanga no bayagende, kuba bamwe muri bo bataragize amahirwe yo kwiga ngo banaminuze, bituma Kagame akomeza kubapfunyikira amazi. Mu ifoto nabateguriye muri iyi nkuru, murayibonaho abazungu ibihumbi n’ibihumbagiza bari bicaye imbere ya Kagame baje kumwumva.

Mu by’ukuri mvuze ko ntacyo yababwiye ntabwo naba mbeshye kuko kuba uyobora agahugu kangana n’akadomo, gatuwe n’abakene nyakujya, barya rimwe ku munsi, barimo abatagira umwenda wo kwambara, hanyuma ukajya guha amsomo abazungu basezereye ibyo byorezo n’izo nzara cyera kandi bakaba aribo baguha inkunga zituma uramuka ugasunika iminsi, nta bupfayongo burenze ubungubu mu by’ukuri!
Namwe mundebere rwose: Aba bazungu bagera ku 70,000 bakomoka mu bihugu byagashize nibo Paul KAGAME yagiye kwigisha Amajyambere, kurya neza no kwivuza Malariya 
Hamwe n’ibi bisobanuro biragaragara ko amamiliyoni y’imari y’u Rwanda ajyanwa gutikirira muri iki gikorwa kitagize icyo cyunguye abanyarwanda ashobora gukoreshwa mu bindi bikorwa byateza imbere abaturage kandi bikazamura ireme ry’imibereho myiza y’abaturage n’ibikorwa remezo nk’ibitaro, ibigo nderabuzima, ibiraro(amateme), amasoko, amashuri meza, imihanda.

Amafaranga kandi apfushwa ubusa muri Rwanda Day inshuro imwe ashobora kurihirira abanyeshuri b’abahutu ibihumbi n’ibihumbi muri Kaminuza ubu babujijwe kuzongera kwiga. Kubera iyi mpamvu, ntabwo abanyarwanda bakwiye gukomeza kwemera ko bigenda bitya ngo umuntugo wabo ujyanwe gusesagurwa no kunezeza bamwe kandi waravuye mu cyuya biyushyebatanga imisoro n’indi misanzu y’agahato basabwa ubutitsa na FPR i Kigali n’ahandi hose mu gihugu kugeza no ku rwego rw’umudugudu.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)   

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355