Pageviews all the time

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 27 GISANZWE, TALIKI 05 UKWAKIRA 2014. ISOMO RYA MBERE: IZAYI: 5, 1-7. ISOMO RYA KABIRI: ABANYAFILIPI: 4, 6-9. IVANJILI: MATAYO: 21, 33-43. "INGOMA Y'IMANA N'IYA RUBANDA MWATWAJE IGITUGU MUKABICA URUBOZO MUGIYE KUZINYAGWA ZIHABWE IHANGA RIZAZIBYAZA UMUSARURO " ABATAGATIFU: PLACIDE, FLAVIYANI NA FIRMATI.

Yezu arasobanura umugani w'abakozi b'abahotozi mu murima w'imizabibu n'uko bashushanya abategetsi gito bahotora abo bashinzwe kurinda aribo batrurage




















Kimwe no ku Cyumweru gishize, uyu munsi nabwo Yezu arakomeza kutuganirira yifashishije UMUZABIBU. Uyu muzabibu ubushize yawifashishije adusobanurira abagungu babiri umwe wumviye se undi akamusuzugura. Uyu munsi noneho Yezu arerekana ibyago bitegereje abahotozi baragijwe uruzabibu.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi we arasingiza uwamuhaye uruzabibu ndetse akanamugimbira indirimbo kuko abona ari inkoramutima itagereranywa.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa arakomeza kwandikira abaturage batuye mu karere k'i Filipi abasaba kwirinda ibibahagarika umutima byose ahubwo bakamenyesha Imana icyo bakeneye cyose basenga, binginga kandi bashimira.

Mu Ivanjili Ntagatifu, Yezu aradusubiza mu murima w'IMIZABIBU NK'UBUSHIZE. Habayeho umuhinzi wihingiye uruzabibu maze ashyiramo inzu y'abanyezamu maze ashyiramo abakozi. Yabariye ko weze yohereza abagaragu be kugira ngo abanyezamu babahe umusaruro bawushyire shebuja.
Abategesti bahotora abaturage bashinzwe kurinda, Yezu arababwiza ukuri ko nta mwanya bafite munsi no  mu ijuru. (Aba banyarwanda b'inzirakarengane KAGAME na IBINGIRA barimburiye i KIBEHO mu 1995 ku butaka Butagatifu Umubyeyi BIKIRA MARIYA YABONEKEYEHO abanyarwanda NIBADUSABIRE  AHO BARUHUKIYE IJABIRO)




Uyu nyir'imari abo yohereje umwe yarakubiswe undi aricwa, uwa gatatu bamutera amabuye. Atumye n'irindi tsinda naryo barigenza uko bagenje abaribanjirije. Niko kwibwira ati: "Uwakohereza umwana wanjye!"

Umwana we agezeyo baramwishe banga ko azazungura imari ya se wamutumye. Ibi bakaba barabikoze kugira ngo bazazungure iyo mitungo yose. Niyo mpamvu Yezu, hamwe n'uru rugero, yahamirije imbaga yari imuteze amatwi ko abibwira ko ari abarahwa b'ingoma y'Imana ariko ntibagire urukundo bazayinyagwa igahabwa abanyabyaha ruharwa bazemera guhinduka maze bakarangwa n'urukundo.

Uyu mugani wa Yezu ntureba gusa abanyamadini bonyine kuko n'abategetsi mu rwego rwa politiki batemerewe kwirara kuko nabo bashinzwe umukumbi w'Imana. Umutegetsi wica abo ashinzwe kuyobora ntaho ataniye n'abanyezamu bishe abo shebuja yohereje gutwara umusaruro mu murima we!

Abatagatifu b'icyumweru gitaha: Kuwa mbere, taliki 06 Ukwakira ni Bruno, Arthur na Renata. Kuwa kabiri, taliki 07 Ukwakira ni UMUNSI WA ROZARI na Gustave. Kuwa gatatu, taliki 08 Ukwakira ni Pélagie,  Laurence, Taisi na Artemoni. Kuwa kane, taliki 09 Ukwakira ni Denis, Jean Léonard na Sara. Kuwa gatanu, taliki 10 Ukwakira ni Gislain, Fransisiko Bolijiya, Bertrand na Jerewo. Kuwa gatandatu, taliki 11 Ukwakira ni Firmin. Ku Cyumweru, taliki 12 Ukwakira ni Icyumweru cya 27 gisanzwe n'abatagatifu Serafina, Willifiridi, Magisi na Sa.

MWAMIKAZI WA KIBEHO UDUSABIRE TWEBWE ABANYARWANDA MAZE IKIBI GITSINDWE!!!

Padiri TABARO
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355