Pageviews all the time

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 28 gisanzwe, taliki 12 Ukwakira 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 25, 6-9. Zaburi: 22, 1-2b, 2c-3, 4, 5, 6. Isomo rya kabiri: Abanyafilipi: 4, 12-14.19-20. Ivanjili: Matayo: 22, 1-14. "Abahinzi bahugiye mu mirima yabo n’abacuruzi bahugiye mu nduruburi na forode byabo bakanga gutaha ubukwe bashobora kuzabohwa amaguru n’amaboko ku munsi wo guca imanza-kuko hahamagarwa benshi hagatorwa bacye" Abatagatifu : Seraphine, Wilfrid, Max na Sa./ Padiri TABARO

Yezu wigishiriza rubanda mu migani 

Yezu akomeje umugambi we mwiza afitiye mwene muntu amuhugurira gusobanukirwa ibyerekeranye n’agakiza ke. Mu rwego rwo kudufasha kumva neza icyo Ijambo ry’Imana ridushakaho, Yezu arabona ko ari ngombwa cyane rwose kwifashisha imigani ihuje n’ibikorwa byacu bya buri munsi mu buzima busanzwe.

Uyu munsi Yezu aratubwira umugani werekana ko ingoma y’Ijuru yagereranywa n’umuntu wakoresheje ubukwe maze agatumira abatumirwa benshi cyane ariko bakanga kuza yabona abuze abo aha inzoga zengewe kandi zagenewe ibyo birori agapfa kujya mu muhanda kuraruza abahisi n’abagenzi bakaza bakinywera.

Mu isomo rya mbere : Umuhanuzi Izayi nawe ntajya kure y’ubwo bukwe n’ibirori bigendana nabwo kuko yemeza ko ubwo bukwe buzakorerwa ku musozi watoraijwe n’Uwiteka bityo abazaba bahari bose bazazimanirwe mushikaki z’ibinure na divayi y’umwikamire(idafunguye).

Mu isomo rya kabiri : Pahulo Mutagatifu arararikira abaturage batuye i Filipi kwiga kubaho muri ducye ku bacyene no kwiga kwitwara neza muri byinshi bafite ku bakire bakeka ko bageze iyo bajya. Aragira inama abantu ko mu gihe bagitegereje ubwo bukwe bakwiye kwimenyereza gusonza mu gihe cy’akanda no kwimenyereza guhaga mu gihe cy’uburumbuke akaboneraho no gushimira abagiraneza batabara kandi bakagoboka abari mu kaga.

Mu Ivanjiri Ntagatifu igizwe n’interuro cumi n’enye(14), Yezu arerekana ukuntu abantu bahugira mu by’isi bakibagirwa igifite akamaro kurusha ibyo bahugiyemo byo muri iyi si. Kugira ngo byumvikane neza kuri buri wese, Yezu arifashisha ingero ebyiri abaturage bose bazi cyangwa bakunze guhura nazo.

Abacuruzi n’abahinzi borozi: Twese tuzi cyangwa tujya tubona ukuntu abacuruzi bakomera kandi bakabundarara ku mari zabo. Kandi koko bifite ishingiro kuko iyo uganiriye n’umucuruzi byahiriye akubwira ko nta wundi murimo yakora.

Muzi iyo umuhinzi-mworozi nawe yasekewe n’amahirwe maze isuka n’amatungo ye bikamwitaba, ntabwo wamuratira ibyo gutaha ubukwe kuko iwe mu rugo aba afite ihenero ry’urwagwa rw’umwikamire rutigeze ikitwa amazi.
Yezu arasobanura ijambo rye yifashishije umugani w'abatumiwe mu bukwe bakanga kubutaha maze nyir'urugo agategeka abagaragu be kujya ku muhanda kuzana abahisi n'abagenzi ngo baze bivumbire
Hejuru y’aya mata ateretse mu byansi na za Mitziig zibyigana muri za FIRIGO zabo ariko, Yezu arabirengaho abatumire mu bukwe bwe maze bange kujyayo. Kubera ukuntu umuntu wagutumiye mu bukwe ntujyeyo bimubababaza, Yezu nawe yarababaye bitavugwa kuko abacuruzi n’abahinzi bari bahugiye mu mangazini(amaduka) no mu mirima n’amashyo byabo.

Yezu yabonye ko bamusuzuguye niko gutegeka abagaragu be kujya mu mihanda bagatora abahisi n’abagenzi kugira ngo baze kwivumbira kuri ayo mazimano atagira uko asa yagenewe abakomeye ariko bakayitesha. Aha niho Yezu avuga ko hahamagarwa benshi ariko hagatorwa bacye.

Kuko no muri abo basakumwe mu mihanda, nyir’urugo yaje kuraranganya amaso mu cyumba cy’ibirori abonamo umuntu twakwita umucengezi waje atambaye umwambaro w’ubukwe niko gutegeka ko bamuboha bakamujugunya mu mwijima aho azaririra kandi akahahekenyera amenyo.

Twige kumenya igikwiye kuko ubukwe bwa Ntama turarikirwa kujyamwo busumbya kure agaciro imihihibikano y’iyi si duhoramo amanywa n’ijoro ikatubuza kugoheka.   

Abatagatifu b'icyumweru gitaha: Kuwa mbere, taliki 13 Ukwakira ni Edouard. Kuwa kabiri, taliki 14 Ukwakira ni Callixte, Fortunée, Celestin na Justin. Kuwa gatatu, taliki 15 Ukwakira ni Therese d’Avila na Aurélie. Kuwa kane, taliki 16 Ukwakira ni Marguerite, Alakoke, Edwige na Magellan. Kuwa gatanu, taliki 17 Ukwakira ni Ignace d’Antioche, Soline na Balduino. Kuwa gatandatu, taliki 18 Ukwakira ni Luka umwanditsi w’Ijanvili, Aimable na Bertilde. Ku Cyumweru, taliki 19 Ukwakira ni Icyumweru cya 29 gisanzwe n'abatagatifu Isaac, Jogge na Renata.

Padiri TABARO
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355