Pageviews all the time

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 29 gisanzwe, taliki 19 Ukwakira 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 45, 1.4-6a. Zaburi: 95, 1a.3, 4.5b, 7-8a, 9a.10c. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere : 1, 1-5b. Ivanjili: Matayo: 22, 15-21. "Leta y’agatsiko ka FPR ni ingome isoresha rubanda ibirenze kure ibyashobora kumvikana ariko n’umuturage udaha Leta umusoro wagenwe n’amategeko nawe akwiye kwisubiraho" Abatagatifu : Isaac, Joge na Renatha/ Padiri TABARO

Yezu arabwira rubanda ko igomba gusorera leta kandi igakiranukira n'Imana kuko byombi bishoboka. 

Mu isomo rya mbere : Umuhanuzi Izayi arereka rubanda ko Imana uhoraho yasize amavuta SIRUSI kandi ikamuha ukuboko kwayo kw’iburyo kugira ngo amahanga acishwe bugufi imbere yayo.
Mu isomo rya kabiri :  Pawulo Mutagatifu arasobanura uko abaturage bo uri ka karere bakiriye inkuru nziza kuko bahora bibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwabo kimwe n’imiruho igukomokaho. Imana yatoye inkoramutima zayo. Kubera iyo mpamvu, inkuru nziza yamamajwe ntabwo yagejejwe kuri rubanda mumaambo gusa ahubwo yamamajwe n’abantu bashize amana kandi babyiyemeje bishingikirije ububasha butyaye (Ububasha bwa Roho Mutagatifu)  OD
Mu Ivanjiri Ntagatifu igizwe n’interuro zirindwi(7), Yezu arasobaura agacior k’umusoro mu bukungu bw’igihugu n’ukuntu umusoreshwa ashobora no ukiranuira Imana kandi akaba n’intangarugero mu baturanyi be. Yezu wageragejwe inshuro zitabarika n’abasadukayo n’abasaseridoti yabashije kubumvisha igikwiye gukorwa.

Umunsi umwe bamuzaniye igiceri kiriho ifoto y’Umwami JULES CEASAR watwaraga I roma ni uko bamubaza niba ari ngombwa kumutangira imisoro ni uko Yezu ababwira ko umuturage wese asabwa ibintu bibiri aribyo guha imana ibyayo no guha Ceasar ibimukwiye.
KAYIZARI uhagarariye ubutegetsui bw'isi, Yezu aremeza ko agomba guhabwa imisoro ibeshaho Leta
Iyi mvugo ya Yezu irasa n’iziguye ario mpamvu muri SHIKAMA tuba tugomba kubasobanurira ibintu mu bisobanuro byumvikana kandi bihuje n’ubuzima bwo muri iki gihe.  Ceasar abandi bita KIYIZARI ahagarariye abategetsi b’isimu rwego rwa politiki.

Nk’uko dusangzw tubizi cyangwa tubyumva amaleta yose abeshwaho n’imisoro itangwa n’abaturage bayo bivuze ko kudasorera Leta ari ikosa ariko no kutubaha Imana wishingikirije ibikorwa ukora bsorera Leta nabyo ni ikosa.
Ubu mu Rwanda Leta ya Paul Kagame yirirwa isaba abaturage imisoro y’ubwoko bubaho n’ubutarigeze bubaho igamije husa kubanyunyuza no kubumvisha. Ubu butegetsi burarye buri menge kuko kwaka umuturage ibidakwiye ari icyaha gihanwa n’Imana ndetse n’umutia nama. Hakwiye kubaho kunoza imikorere impande zombie.

Abatagatifu b'icyumweru gitaha: Kuwa mbere, taliki 20 Ukwakira ni Adelina. Kuwa kabiri, taliki 21 Ukwakira ni Hilarie, Celine, Urs na Ula. Kuwa gatatu, taliki 22 Ukwakira ni Alodie na Saloom. Kuwa kane, taliki 23 Ukwakira ni Sevelin na Oda. Kuwa gatanu, taliki 24 Ukwakira ni Evergiste, Antoine Marie Claire na Florentine. Kuwa gatandatu, taliki 25 Ukwakira ni Darie, Klepine na Krizanti. Ku Cyumweru, taliki 26 Ukwakira ni Icyumweru cya 30 gisanzwe n'abatagatifu Dmitri na Evariste.

Padiri TABARO
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355