Pageviews all the time

U RWANDA RWARASANANIWE : « UBWATO BWA PEREZIDA PAUL KAGAME WAGIRA NGO ABEREYE I KIGALI INYUNGU Z’ABANYAMERIKA BUMAZE KUGONGANA N’IMODOKA YA MINISITIRI W’UBUZIMA Dr BINAGWAHO AGNES URANGWA N’UBWISHONGOZI, UBWIRASI, GUHUBUKA, KUJUJUBYA ABAKOZI BA MINISANTE N’AGASUZUGURO»/ UDAHEMUKA Eric

Dr NGAMIJE Daniel (wambaye ishati y'umutuku) wabaye i Gitarama imyaka myinshi kandi abaturage baho bakamukunda cyane ubu akaba ayobora GLOBAL FUND y'Abanyamerika mu Rwanda ashobora gusimbura BINAGWAHO ku buyobozi bwa MINISANTE bibaye ngombwa
Umunyarwanda wavutse nyuma y’1994 bishobora kumworohera kumva ko FPR itegeka uko itegeka kuko nta yandi mateka azi yo hambere. Ibintu bibera mu Rwanda iyo ubisesenguye ushobora kugira ngo abayobora igihugu nta n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza bagezemo ari nayo mpamvu nkomeje kuvuga ko rwose bategeka bubandi.

Rumwe mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda rufite ibibazo bikomeye harimo BNR na MINISANTE ariyo minisiteri y’ubuzima. Iyi minisiteri yatwawe n’abatware batandukanye barimo Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wayitegetse neza cyane n’ubuhanga bwinshi.

Muri MINISANTE abandi bagezemo barimo Dr Ezechias RWABUHIHI nawe muramwibuka aho ubu abaye yiyegamiye ku Kimihurura muri ya nzu y’abadepite n’abasenateri. Dr BINAGWAHO Agnes ageze muri iyi minisiteri ibintu byose byarazambye uhereye mu bigo nderabuzima na postes de sante ukazamuka ukagera imbere muri minisiteri nyirizina.
Dr BINAGWAHO Agnes, minisitiri w’ubwirasi n’agasuzuguro

Uyu BINAGWAHO Agnes iyo muhuye bwa mbere utaramwumva avuga, uhita ubona ku isura ari umugore w’igishongore w’ubwiza buhebuhe ariko iyo wumvise akamuvamo ntiwazifuza no kuzongera guhura nawe. Akigera muri MINISANTE yatumije ikiganiro n’abanyamakuru kugira ngo abakire.

Umunyamakuru yamubajije impamvu atavuga IKINYARWANDA kandi akizi aramusubiza ngo ntukambaze ayo manjwe. Icyo yitaga amanjwe ni IKINYARWANDA ururimi rw’igihugu kandi rwemewe n’itegeko-nshinga. Hari n’ibindi byinshi muziho ariko uyu si umwanya wabyo.

Ahubwo twasubira inyuma gato. Uyu BINAGWAHO ni mwene BINAGWAHO w ‘umunyarwanda ukomeye cyane wahungiye i Nairobi maze si ugukora biramwitaba amahirwe aramusekera ni uko aratunga aratunganirwa. Hari amakuru yageze kuri SHIKAMA yavugaga ko umuryango wa Mulefu ariwe Sebukwe wa Nyakubahwa Perezida Kagame akaba na se wa NYIRAMONGI Jeannnette waba warayobewe uko witwara ubuhungiro bubananiye.
Dr Binagwaho Agnes, minisitiri w'ubuzima mu Rwanda urangwa no guhubuka bikabije mu byemezo afata mu kazi
Bivugwa ko rero baje kohereza NYIRAMONGI i Nairobi kwa BINAGWAHO aramufasha cyane bituma baba inshuti. Nyiramongi bivugwa ko amaze gushyingiranwa na Paul Kagame bagacakira ububasha bwose i Kigali, ngo yaba yarahozaga ku nkeke umugabo we amusaba kuzakora ibishoboka byose agaha ubutegetsi umwana wa BINAGWAHO.

Bishoboke cyane ko Kagame yabonye umugore amurembeje akagira Dr Agnes BINAGWAHO minisitiri w’ubuzima ariko akaba yarabikoze atabikuye ku mutima nama we. Dr Agnes Binagwaho amaze kugirwa minisitiri, abantu birirwaga bazenguruka mu banyamakuru i Kigali bababwira ngo ushaka ko bamwica azibeshye avuge nabi cyangwa yandike inkuru ivuga nabi Dr BINAGWAHO Agnes.

Umunsi umwe naje kwegera umwe muri abo bajepe babaga baneka abanyamakuru mubaza nitonze impamvu bahora badukangisha Dr BINAGWAHO ni ko kumbwira byose nkaba naraketse ko byashoboka cyane ko Nyiramongi yari azi izo ntege nke ze noneho agatera ubwoba abanyamakuru ngo hato tutazamwandikaho amakosa menshi ari muri kamere-mikorere ye bityo akirukanwa.

Umuriro uhobora kwaka mu rugo kwa Perezida Kagame

Uwo mujepe ntashobora kuvuga izina rye ubwo twaganiraga muri Hoteli Lemigo yambwiye ko ngo Nyiramongi yamubwiye ko akunda Dr BINAGWAHO Agnes kuruta n’uko akunda abana be yabyaye n'umugabo we ngo kubera ineza umuryango we wamugiriye adashobora kuzibagirwa bibaho.

Ikibazo cyo guhubuka kw’uyu mu minisitiri cyatumye Perezida Kagame agira icyo abivugaho amunegura cyane ko ahubuka bikabije akabanza gukora noneho agatekereza nyuma kandi muri politiki iri kosa ntiribababrirwa. Nkurikije uko Kagame muzi, n’uyu munsi bushobora kwira amwirukanye muri guverinoma.

Biramutse bibayeho, Nyiramongi ashobora gushwana n’umugabo we. Nibutse ko impamvu ari uko uyu munisitiri hari hashize iminsi 3 afashe icyemezo ku giti cye cyo gupima indwara ya EBOLA abajya mu Rwanda baturutse muri USA no muri ESPAGNE.

Urebye uko Kagame yababajwe n’icyi cyemezo ariko na Binagwaho akisubiraho agahita atangaza ko agikuyeho mu minsi 3 gusa, bishoboke ko USA yahaye Kagame gasopo imubaza impamvu agahugu gato kandi gakennye kashobora gupima abaturage baturuka mu bihugu by’ibihangange.

Ikibazo kiri mu Rwanda ni ukwima akazi abantu basobanukiwe bakagaha abantu b’abaswa barangwa no guhubuka, guhuzagurika no gukora ibintu amacuri nk’uyu Dr Binagwaho n'abandi nakwe buzuye mu butegetsi bwa Pau Kagame ndetse nawe arimo kuko gutegeka ifungwa rya BBC birimo guhubuka kurusha kure gupima EBOLA abanyamerika n'abesipanyoru.

Ubu Kagame agiye kwisobanura muri Maison Blanche / White House avuga ukuntu minisitiri we yihaye gufata icyemezo cyo gupima abavuyeyo. Ibi rero bigira ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi n’ubundi usigaye umeze nk’utambuka ku magi kubera ibibazo bikomeje kuba mu Rwanda bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Dr Binagwaho aramutse yirukanwe muri Guverinoma ashobora gusimbuzwa Dr Daniel NGAMIJE

Na mbere hose, uyu mwanya washoboraga guhabwa Dr NGAMIJE Daniel ariko biba ngombwa ko Binagwaho awuhabwa bitewe n’impamvu nasobanuye hejuru. Uyu Dr NGAMIJE Daniel ni umututsi w’umusesero ukomoka ku Mugonero wa Kibuye mu Karere ka Rutsiro.

Mu rwego rwo gukosora uwo mubano w’u Rwanda na Amerika wajemo agatotsi katawe mu mata na Binagwaho, Perezida Kagame ashobora kumusimbuza Dr NGAMIJE Daniel wari usanzwe akuriye umushinga munini cyane w’ubuzima witwa GLOBAL FUND uterwa inkunga na USA.

Uyu mushinga Dr NGAMIJE awumazemo iminsi ndetse amenyereye gukorana n’abanyamerika. Ikindi nabwira abasomyi ba SHIKAMA mu gusza iyi nyandiko ni uko uyu Dr NGAMIJE Daniel  yabaye i Gitarama imyaka nk’umunani aho yabaye umuyobozi w'akarere k’ubuzima ifasi ya Gitarama aho yari afite n’iguriro ry’imitiivura abantu mu Mujyi wa Gitarama akahagira na CABINET MEDICAL. Tubitege amaso.

UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355