Pageviews all the time

Umuhanuzi Gakwaya Damaseni yahanuriye Ba perezida Kagame Pawulo na Petero Nkurunziza amaherezo yabo none arabizize./NKUSI YOZEFU


Gakwaya Danaseni wafungiwe i Burndi azira guhanurira Nkurunziza na Kagame

Kuva FPR yatangira guteza imiborogo mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika ku itariki ya 1/10/1994, abanyarwanda benshi niho batangiye kumva ijambo«ubuhanuzi» ubwo bibandagaho bukaba ari ubwa Magayane. Kuva icyo gihe uko iminsi yagiye yisunika, niko bagendaga bareba ibintu biriho bibakorerwaho bakagira bati : «ibi Magayane yari yarabihanuye» , nkaho bariho basoma amateka mu gitabo . Nyuma ya Magayane haje abandi benshi bagiye bahanura bakabizira nkuko yari yarabyivugiye ko nyuma ye hari abazahanura nkawe bakabizira: harimo nka Nsabagasani watotejwe kugeza ahunze u Rwanda, Mama Domitila wishwe,  ba bakecuru b’Intwarane za Yezu bafungiye muri 1930 n’uyu Gakwaya Danaseni Ubu u Burundi bumaze gufunga.


Umuhanuzi  ni muntu ki?
Ijambo umuhanuza riva ku nshinga « guhanura» bikaba bisobanura kuvuga ibizaba mu nzagihe ku muntu , ubwoko runaka cyangwa igihugu runaka. Mu bihe byo hambere cyane aba bahanuzi babayeho na  mbere y’ivuka rya Yezu mu gihugu cya Israeli  bakaba ari abantu bari bubashywe mu muryango, icyo bavugaga cyafatwaga nk’ikivuye ku Mana.Urugero ni igihe Musa yajyaga muri Egiputa ( Misiri) akabwira abayisraeli gusiga amaraso ku nzugi zabo kugirango Imana ize irimbure abana b’abahungu ba Egiputa. Ikindi ni igihe umuhanuzi Yesaya yajyaga kubwira umwami Dawudi ko kuba yicishije Uriya w’Umuheti kugirango abohoze umugore we Bersheba, umwana uzavuka kuri iryo sambana azapfa kandi ko kuva uwo munsi inkota itazava ku muryango w’inzu ya Dawudi.

Niko  byagenze umwana akimara kuvuka koko yarapfuye kandi habaho intambara mu uryango wa Dawudi akiriho bitangira umuhungu we Abusalomo amwigomekaho ingabo ze zirwana n’iza Dawudi kugeza Abusalomo apfuye Dawudi wari warahunze Yerusalemu akabona kugaruka ku ngoma. Nyuma ye kandi niho habaye isubiranamo nanone mu muryango we kugeza igihe Israeli icitsemo ubwami 2 nyuma y’umuhungu we Salomoni yabyaye kuri uriya mugore yabohoje Bersheba. Uyu Salomoni nawe Imana yanze kumuhana kuko ariwe wubatse urusengero i Yerusalemu ariko nawe kubera abagore benshi barenga 1001 yari afite barimo abanyamahanga nka Misri  na Kanani batumye asenga imana zabo Imana yaramurakariye niko guhita itera ririya subiranamo nyuma ye igihugu cye kigacikamo kabiri n’intambara zitabarika zakurikiyeho nkuko byari byarahanuwe.

Si muri israeli gusa kuko no mu buhungiro Dannyeli yaburiye umwami w’umunyagitugu Nebukadineza  wayoboraga igihugu cy’igihangange ku isi icyo gihe cyitwaga BABILONI ko Imana izamuhana bikomeye kubera kugondeka ijosi kwe, byarabaye kuko uyu mwami yagiye kuba mu ishyamba akajya arisha nk’inyamaswa kugeza igihe yihaniye.Tugarutse kubyo mu Rwanda, abanyarwanda bemeza ko ibyo Magayane yahanuye byose biriho biba uko yabitondekanyije hakaba hasigaye gusa kuraswa kwa Kagame amaze gutera RDCongo.Ibi n’abazungu bamwe na bamwe basigaye bemeza mu isesengura ryabo ko Ibyo Magayane yahanuye byabaye kandi bikaba bikomeje koko ku buryo n’ibisigaye bitaraba bishobora kuzaba.
Nyuma yanjye hari abazahanura nkanjye babizire

Ibyahanuwe kuri Kagame Pawulo na Nkurunziza umuntu yabiha agaciro?
Umuhanga w’umufransa umwe yaravuze ati: « niba isi yayoborwaga n’ukuri, abo twita ba Mayibobo bari ku mihanda harimo abaza bakayobora ibihugu byabo neza kurusha abayobozi dufite ubu».Ubundi Yesu nawe yungamo ati: « kuko nta muhanuzi wemerwa iwabo, reka ubu butumwa mbwishyirire abanyamahanga!».Izi mvugo uko ari ebyiri nzishyiriyeho kugirango tutazajya dufata ibintu runono kuko bitavuye ku muntu warangije kaminuza cyangwa utava mu muryango w’abaherwe.

Ni kenshi twagiye tujya mu makwe tugasanga uyobora imihango ari umuntu utize, ariko wakumva ijambo avuze, uko yitsa imvugo ahagomba kwitabwaho cyane, uko interuro zihererekanyije, ukumva harimo injyana , ku buryo wumva uyu muntu yakomeza kuvuga, ibi nibyo twita impano kimeza utagomba kuba waraciye mu ishuri.  Nyamara iyo bahaye ijambo uwarangije kaminuza ukabona ariho ararya iminwa yewe n’iyo yaba afite impapuro yanditseho rya jambo rye.

Aba bahanuzi nabo akenshi bafite impano kimeza bakura mu kumenya ibyahise bakaba bateganya ibizaba ejo.
Iyo urebye neza  aba bahanuzi, usanga ari abantu bakurikirana neza politike y’ibihugu byabo umunsi ku wundi, kandi bakaba bafite ubunararibonye no mu byahise by’ibyo bihugu. Nka Magayane yabwiraga Habyarimana ko nta ntsinzi abona, ibyiza ari uko yasubiza igihugu ABANYENDUGA kuko aribo bazi abatutsi neza, akongera agatekereza ko abatutsi kugirango baze bafate ubutegetsi mu Rwanda bavuye Uganda batabigeraho badafashijwe n’abazungu kuko aribo bari baranimitse Museveni wayoboraga aho abo batutsi bagombaga gutera baturutse.

Iyo usesenguye ubuhanuzi bwa Gakwaya Damaseni, usanga nawe ari umuntu uzi akahise k’i Burundi akagasanisha n’ibiriho biba ubu agahita atumbereza mu nzagihe agahanura ibizaba, kandi ukumva koko ari ibintu bifite injyana n’ukuri ibi niko bimeze no ku buhanuzi afite ku Rwanda. Arahanurira Abarundi cyane cyane ku buryo bwimbitse kuko avuga ibizaba n’aho bizabera n’impamvu. Nk’urugero aravuga ko mu nsengero zose bazarimbuka kuko abapasiteri batagikora umurimo w’Imana  ahubwo bayobotse ibinyoma bya politike n’ubucuruzi, naho abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Burundi bo ngo bibera mu busambanyi.

Ikindi yibandaho ni uko « UKUDAHANA» kwabaye akarande i Burundi, kugiye kubakoraho aho agira ati: « amaraso y’abatutsi , n’ayo abahutu yamenetse agiye guhorwa kandi ababigizemo uruhare barimo Perezida Nkurunziza na Buyoya nabo intambara igiye kuba izabahitana kugirango baryozwe ayo maraso.»Kubona Nkurunziza, Kagame na Kabila bariho bakora ibishoboka byose ngo bapfire ku butegetsi, nta washidikanya ko aba bagabo bariho baganisha ibihugu byabo mu ntambara kandi nabo zikaba zabahitana.

Tanzaniya nayo aravuga ko igiye kwibasirwa n’intambara nk’iziri muri Irak, nyuma y’imayaka myinsi iki gihugu gifte ituze n’umutekano kubera ko ngo abayobozi n’abaturage babcyo bihaye satani. Ibi Shikama ikaba imaze iminsi ibagezaho inyandiko zibishimanagira zerekeranye n’ukuntu Kagame yatejeyo akavuyo ubu ibigo bya polisi bikaba byibasiwe n’abantu bitwaje intwaro  ku buryo hamaze gupfa abapolisi batari bake. Niba abapolisi badafite umutekano aribo bagomba kuwurindira abaturage, urumva ko ntaho iki gihugu kigana koko atari mu ntambara z’ubwiko.

Uyu muhanuzi aremeza ko Kagame na Nkurunziza batazarenza umwaka wa 2015 bakiriho
Ukurikije uko politike yifashe mu karere, usanga koko iby’uyu mugabo avuga byaba ari ukuri; Kagame yanze kugirana ibiganiro n’abamurwanya barimo FDLR yihitiramo kwisunga abakoresha ingufu z’ikuzimu(Furamaso) nka R. Warren, Bill Gate , Clinton na Blair nkuko igihe.com giherutse kwandika ko ngo  Kagame akomeye kandi yubashywe kuko ngo afite Rick Warren ugira inama abaperezida bo ku isi!!Shikama imaze iminsi ibagezaho nanone  ukuntu Kagame yarangije gutegura intambara azatangiza mbere ya 15/12/2014 kugirango atange FDLR na RNC nabyo bishobora kumugwa gitumo igihe icyo aricyo cyose. Ibi uyu muhanuzi arabigarukaho aho yemeza ko RNC izatera iturutse i Burundi n’igice kimwe cya FDLR n’ingabo za Kigeri, ikindi gice cya FDLR kigatera giturutse ku Gisenyi; aba bose bagahurira i Kigali ngo bakimika RUSESABAGINA Paul. Ariko aha sinumva impamvu FDLR na RNC batakwishakamo uyobora igihugu kugeza bagihaye Rusesabagina Paul!

Rimwe na rimwe abahanuzi bashyira amarangamutima mubyo bavuga
Bamwe mu bahanuzi iyo bamaze kubona abaturage babayoboka bashobora gutanga n’ubutumwa butari bwiza mu mibereho y’abaturage. Nko kuvuga ko kuringaniza imbyaro ukoresheje kwifungisha, gukoresha agakingirizo wirinda indwara zituruka mu njyanisha-bitsina ngo Imana nabyo igiye kubirimburira abantu, ndumva ibi nta muntu muzima wabiha agaciro. Kubuza abaturage kujya mu mashyaka akavuga ko abantu bagomba kuyatera umugongo bakikurikirira Imana gusa, ndumva ibi nabyo biteye agahinda kuko nta muntu muzima wabuza abaturage gutegura ejo hazaza habo bagira ubukanguke mu kugira uruhare rugaragara mu miyoborere y’igihugu cyabo; ibi akenshi bikaba bituruka muri Demukarasi ishingiye ku mashyaka menshi.

Ibyo aribyo byose, u Rwanda , u Burundi na RDCongo biriho biragana ahabi kubera kwikunda kw’abayobozi babyo, umunota uwo ariwo wose bakaba babiroha mu manga kandi nabo bakajyana nabyo nkuko abahanuzi banyuranye batahwemye kubivuga bakabizira. Nyamara icyari gikwiye kwari ukureba kure hakaba kwigomwa kwa buri wese hagategurwa ejo hazaza heza hadaheza uwo ariwe wese tukaba mu mudendezo nk’abaturage b’ibindi bihugu by’Afrika n’ahandi ku isi. Mana rinda u Rwanda, u Burundi , RDCongo n’Afrika yose.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355