Pageviews all the time

UMUSANZU WANJYE MU GUCYEMURA IBIBAZO BY’U RWANDA: “GUTSIMBARARA KU BYO HAMBERE NA NTITERANYA BYA VATIKANI, UBUGAMBANYI N’UBWOBA BY’ABATEGETSI BA KILIZIYA GATULIKA Y’U RWANDA, IKIMWARO, UBWICANYI, UBUGOME NDENGAKAMERE N’IPFUNWE BYA PEREZIDA Paul KAGAME NA FPR INKOTANYI BIGOMBA GUSHAKIRWA IBISUBIZO MU MAGURU MASHYA MU RUGAMBA RUTOROSHYE RWO KUBONERA IBISUBIZO BIRAMBYE IBIBAZO BY’U RWANDA”(IGICE CYA MBERE)/ UDAHEMUKA Eric

Udahemuka Eric ari mu kazi muri Sitidiyo za Radiyo Mariya-Rwanda
i Gitarama
Abanyarwanda bajya bakunda kuvuga iyi nteruro rimwe na rimwe batebya maze bakagira bati : “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi”, hano ijuru bavuga baba bashaka kuvuga ikirere ariko ahubwo njyewe nshobora guhindura iyi nteruro yose kugira ngo nyihuze n’icyo nshaka kubwira abanyarwanda basoma SHIKAMA noneho nkavuga nti: “Utarabona n’amaso ye bica umuntu w’inzirakarengane agira ngo urupfu ntirubaho!!!”

Hari abantu bajya bagwa mu mutego w’uko rimwe na rimwe imyaka bafite ari mikeya maze bagatinya amaso n’ubuhanga bw’abakuze bazasoma inyandiko zabo bagahitamo kwicecekera ikaramu bakayibika. Njyewe si uko mbyumva kuko n’ubwo navutse mu 1977 nkaba nzuzuza imyaka 37 ku italiki 24 Ugushyingo 2014, hari ibyo nzi bishobora gushakirwamo ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda kuko nabihagazeho kandi nkaba njijutse.

Muri iyi nyandiko izagira ibice byinshi nzagaruka ku bintu bitatu bikomeje kuba impamvu mbona ituma abanyarwanda bashirira ku icumu kandi bagahindurwa abacakara n’imfungwa mu gihugu cyabo kandi hari ibyari gukorwa ngo ikibazo kirangizwe burundu kandi mu mahoro ntawe utsikamiwe. Ibyo bintu bitatu ni :

Ugutsimbarara ku byo hambere na ntiteranya bya Vatikani, ubwoba n’ubugambanyi bw’abategetsi ba Kiliziya Gatulika y’u Rwanda n’ikimwaro, ubwicanyi ndengakamere bivanze n’ipfunwe bya Perezida Paul Kagame na FPR ye nka zimwe mu mbogamizi zigomba gushakirwa umuti mu rwego rwo gucyemura ibibazo by’abanyarwanda.

Ikindi ni uko kuri jye imyaka idakwiye kuba imbogamizi kuko nzi byinshi cyane kuri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ku mpamvu enye z’ingenzi: Iya mbere ni uko ndi umugatulika wo mu gisekuru cyabikuriyemo kikanabyara abihayimana benshi, impamvu ya kabiri ni uko i Gakurazo naho nahigiye byinshi ku munsi wo kwica abasenyeri, impamvu ya Gatatu ni uko nakoze imyaka 10 (2004-2014) yose kuri Radiyo Mariya Rwanda.

Iyi Radiyo yampaye ububasha bwo kwinjira henshi imbere muri Kiliziya Gatulika ubundi hatagerwa cyangwa hagerwa na bacye cyane kandi mbasha kumenya ibihabera. Impamvu ya kane ni uko nabonanye inshuro ebyiri n’intumwa ya Papa mu Rwanda ariwe Musenyeri Ivo Scapollo mu biro bye mu Rugunga i Kigali: Ubwa mbere tuvugana imbona-nkubone hari kuwa Kabiri, taliki 14 Kamena 2011 ku isaha ya saa yine n’igice, ubwa kabiri twavuganye na none imbona-nkubone kuwa Kane, taliki 23 Kamena 2011 nabwo saa yine n’igice. Ibyo twaganiraga ni ibyagirira abanyarwadna akamaro kandi hakaboneka ubwiyunge hagati ya kiliziya Gatulika na Leta y’u Rwanda.

Taliki 05 Kamena 1994 abasenyeri baraswa ku itegeko rya Paul KAGAME abitegeka KABANDANA Innocent nari i Gakurazo
Burya iyo witsimbarayeho cyane ukibagirwa gukunda abenegihugu uhora utinya ko bakwica maze ukirinda kuvuga ukuri kwakiza rubanda n’igihugu. Nakomeje kwibaza icyo nakora ngo abanyarwanda babeho bazi ukuri kose ku byabereye i Gakurazo n’ibyakurikiyeho bifitanye isano none mpisemo gufata icyemezo cyo kubitangaza ku mugaragaro kuri SHIKAMA mbereye umwanditsi mukuru.



Udahemuka Eric

N’ubwo nzi neza ko Perezida Paul KAGAME na FPR ye bazampigira kubura hasi no hejuru, ariko na none aho kugira ngo nzapfe nk’imbwa nta gikorwa kibwiza ukuri abanyarwanda ngo basobanukirwe kandi ndi umunyabwenge waminuje nkaba nzi neza igishobora gucungura abenegihugu, nahitamo kwemera ko Kagame n’abicanyi be bampitana ariko abanyarwanda bakamenya ibyabereye i Gakurazo byose kuko n’ubundi nzashyira ngapfa ntazatura nk’umusozi kimwe n’uko kutabimenya ari ikibazo mu gihe ibyahabereye bipfunditse ipfundo ry’ibibazo n’uyu munsi u Rwanda rukijanditswemo na FPR
.
Ikindi ni uko urukundo Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney yankundaga, akaba ari nawe wategetse KABANDANA Innocent ko batagomba kunyica kuko nkiri igitambambuga kandi nkazabera Kiliziya y’isi yose umuhamya kuri ubwo bugome bwari bugiye kubakorerwa(Kuko Rwabilinda bamusabye inshuro nyinshi kwitandukanya n’abandi akabyanga ndetse akaba yari azi urubategereje mbere hose guhera bakiri I Kabgayi, bajyanwa mu Ruhango banajyanwa I Gakurazo  ari naho barangirije ubuzima bwabo bwa hano ku isi).

Ko ntari Padiri cyangwa Musenyeri nageze i Gakurazo nte? 
Nk’uko nigeze kubisobanura hano kuri SHIKAMA, n’ubusanzwe mvuka kuri ako gasozi ka Gakurazo. Aho abafurere b’Abayozefiti bubatse urugo ari naho harasiwe abasenyeri taliki 05 Kamena 1994 bahahawe na sogokuru ubyara Data mu 1954 kuko Sogokuru yari afite isambu nini cyane bitewe n’uko yari umutware atwara ku Muyange kwa Mudakikwa ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa ategekana na GASHUGI.

Iki gikorwa sogokuru KINYOGOTE Inyasi yakoze cyatumye abafurere bakunda umuryango wacu cyane utuye muri metero 300 mu burengerazuba bw’urugo rwabo kandi hakaba hitegeye cyane ku buryo iyo papa yampamagaraga ariyo namwumvaga ndi mu rugo nkamwitaba. Byabaye ngombwa ko Data ahabwa akazi i Gakurazo mu rwego rwo gushimira Se ahakora guhera mu 1977 kugeza ku italiki yitabiyeho Imana kuwa 10 Mutarama 1993.

Kubera ko mama yavukaga mu Kabagari, yari umuvandimwe wa Musenyeri RWABILINDA Yohani Mariya Viyani wari igisonga cya Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo, Umwepisikopi wa Kabgayi. Ku italiki 05 Nzeri 1993 najyanye na mama kwa Musenyeri i Kabgayi kureba RWABILINDA ngo anshakire ishuri ryiza ryisumbuye nagombaga kwigiramo.

Twarabonanye, tuganira akanya kanini n’ishuri ahita arimpa ako kanya antwara mu modoka ye PEUGEOT 305 anjyana kwiga muri ETEKA yari imaze igihe gito ishinzwe na Padiri KAYIBANDA Alfred ukomoka muri Paruwasi ya Gihara (i Runda) nawe bapfanye i Gakurazo. Ariko yantwaye kuhiga by’agateganyo kuko mu mwaka wari gukurikiraho yari guhita anjyana kwiga mu Butaliyani nkazagaruka ndangije Doctorat ariko byose ntibyashobotse kubera Kagame. Mbaye nk’uwihuta, ku italiki 02 Kamena 1994 nibwo Kabgayi yafashwe ari nabwo inkotanyi zasesekaraga mu Byimana.


Kubera ko mama yari umututsikazi w’UMUNYIGINYA yari amaze iminsi yihishe interahamwe zaje mu rugo kenshi kumwica zikamubura, tumenye ko inkotanyi zigeze iwacu tuti twakize kabaye, niko kuzamuka twegera abandi mu Byimana kuri metero nka 300 uvuye iwacu kandi ntibyatugoye na busa kuko mu bari bavuye i Kabgayi harimo n’abatutsi bo ku gasozi kacu bahise babwira inkotanyi ko turi abavandimwe (ko mama ari uwabo!!!).

Ku cyumweru taliki 05 Kamena 1994 mu gitondo kare, inkotanyi zaje gukomanga ku nzu twari ducumbitsemo y’umugore witwa Godebereta mushiki wa KANUSU Gaspard inshuti zacu zikomeye kandi bakaba abatutsi bene wabo wa mama. Zimaze gukomanga narakinguye ni uko bavuga ko batanze itegeko ko abantu bose b’igitsina-gabo basohoka bakajya gushaka ibyo kugaburira imiryango yabo mu mirima aribyo bise GUSAGATA.

Kubera ko Papa yari amaze umwaka n’amezi 5 yitabye Imana kandi nkaba ari jye mfura iwacu ndetse mama akaba yari akinaniwe cyane kubera kwihisha mu bigunda atarya byabaye ngombwa ko ngenda ku bw’inyungu z’umuryango wanjye ngo tubone icyo kurya naho sinkamenye ko ari umugambi mubisha w’inkotanyi wo kwica abahutu bose bari abasirimu, abize n’abacuruzi bo mu Byimana.

Ubwo twarasohotse. Kubera ko nahavukaga umusirikari bari barahimbye KAMARAMAZA w’umugome cyane yambajije aho nzi hari imyaka yeze twajya gusagata mubwira ko iwacu bihari ni uko turashogoshera turamanuka ariko abasirikari bo barasigara bantegeka kuyobora iyo kipe. Twari benshi bakabakaba 40 hamwe n’abacuruzi, abarimu n’abasore b’abahutu bo mu Byimana, babyara banjye n’abandi benshi.

Nta kibazo cyarimo na kimwe kuko abo twari tumanukanye barimo abarimu banyigishije mu mashuri abanza na Diregiteri wa BUKOMERO   BYIMANA witwaga SIBOMANA Jean Baptiste, abacuruzi, babyara banjye n’abandi benshi kandi twari kumwe n’umwana wo mu kigero cyanjye witwaga RUBERANZIZA mwene SEBAZUNGU wari utuye haruguru y’iwacu tukaba twaraniganye amashuri abanza mu Byimana.  

Mu gihe twarimo gukura ibijumba twaguwe gitumo n’igitero cy’abandi basirikari bari ku isiri n’abatwohereje bahita batuzamukana twese batujyana mu biro bya Komini Mukingi ubu hahindutse umurenge wa Byimana imbere y’aho impunzi zavuye i Kabgayi zari ziri kandi ibiro by’iyo Komini byubatse mu mudugudu mvukamo.

Aba basirikari batuguye gitumo bari bazamukiye ku ndiba y’agasozi mvukaho ubundi bakunze kwita RWAMIJYOJYO aho bari baturutse ku gasozi ko hakurya y’umugezi utugabanya kitwa Mahembe ari nako gatuyeho umuryango wa SEZIBERA Straton ari nawe se wa MBABAZI Francoix Xavier umuyobozi w’akarere ka ruhango muri iki gihe. Bakaba baraduhingukiyeho bamaze kwica abaturage benshi kuri ako gasozi ka Mahembe boherejwe na bene wabo wa MUPAGASI Fidele ukomoka mu basake aho hakurya y’iwacu.

Tukigera aho bahise batuzamukana twese batwinjiza twese mu biro by’aho Burugumesitiri wa Komini Mukingi yakoreraga (Bourgmestre yitwaga NSABIMANA Bazile). Tuhageze twasanzemo uwitwa KABANDANA Innocent (wari umusore mwiza cyane w’igitangaza ku isura) ari kumwe na Musoni n’undi witwa Juma (niko numvaga babahamagara).

Kubera ko muri abo bose ari njye wari umwana muto, Kabandana wari wambaye kambambiri n’ingofero itukura nkaba mwibuka neza n’ipikipiki ya HONDA XL yari yabohoje i Kabgayi yahise ategeka ko bose urese jyewe bajya kubica bahita bababohera inyuma mbireba n’amaso yanjye babatwara inyuma y’inzu ya Kandida itandukanijwe na Komini n’urugo rw’amasipure babajugunya mu kinogo kirekire gihari cyari cyaragenewe kuzatunganywamo umusarani ariko intamabara itangira Kandida atabigezeho.

Kabandana yahise amfata ukuboko arambwira ngo wowe ngwino tumanukane nkujyane i Gakurazo. Twaramanutse ndimo kurya igisheke nari naciye mu kwacu twinjirira kuri PARLOIR aho abashyitsi basuraga abafurere banyuraga ariko nari nsanzwe mpazi neza nko mu rugo kuko namenye ubwenge Data ahakora kandi buri munsi ntibwiraga ntageze mu bafurere i Gakurazo.

Ikindi ni uko abafurere bose babaye I Gakurazo bahoraga baza mu rugo kudusura uhereye kuri Muzehe SENYANZOBE Filipo, Dominiko RWESERO mwene RWABIGWI wakomokaa mu Ruhengeri, Barthazar NTIBADENDEREZA w’umurundi ari nawe wari furere mukuru muri icyo gihe.   

Tukinjira aho ku muryango w’abashyitsi, natangajwe no kubona abantu benshi bari imbere mu kigo I Gakurazo bamwe bicaye abandi bahagaze abandi baryamye. Nahise mbona Musenyeri RWABILINDA wankundaga byabuze urugero ari kumwe n’abepisikopi n’abandi basaseridoti twaherukanaga mu minsi nk’icumi i Kabgayi ubwo mama yari amuntumyeho amata yo guha umwana wari ku ibere kuko atari kubona uko amwonsa kandi abundabunda. Yarambonye rero ndi kumwe n’abasirikari aza yihuta cyane ansanganira arampobera cyane aransoma yambaye ikanzu ye yera itagira icyasha n’inkweto ze z’ibihogo.

Mu nyandiko y’ubutaha (igice cya kabiri) nzababwira ukuntu byabaye ngombwa ko mpahama ku itegeko rya KABANDANA na Mgr RWABILINDA, amagambo ya nyuma naganiriye na Musenyeri RWABILINDA nk’umuntu twabonanye bwa nyuma nkaza no kumubona hamwe n’abasenyeri bamurashe umutwe bawushwanyuje amaso yavuyemo we na padiri GAHONZIRE Fidele wari omoniye w’ibitaro bya Kabgayi, uko nahahamye n’uko twabashyinguye

Muri iyi myaka 20 Vatikani na Loni baricecekeye natwe ntidukwiye gukomeza  guceceka kuko iyo tutavuze tuba duhaye Paul Kagame n’abicanyi be kwiyongera imbaraga bityo bagakomeza kurimbura abanyarwanda. Ikindi ni uko aritwe bene igihugu na bene imiruho y’u Rwanda n’imigisha Imana yarugeneye tubashije kuyibyaza umusaruro no kuyibungabunga uko bikwiye (Biracyaza).

UDAHEMUKA Eric
Umuhamya –mboni / GAKURAZO
Umusesenguzi w’imibanire gahati ya Leta na Kiliziya
shikamaye.blogspot.com

Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)     

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355