Pageviews all the time

YA KILIZIYA GATULIKA PAUL KAGAME YASENYEYE I GAKURAZO TALIKI 05 KAMENA 1994 ARASA ABASENYERI N’ABAPADIRI MUKAGIRA NGO YAREKEYE AHO SI KO BIRI : «NGO BITEGUYE KUBUZA INZOGERA YO KWA PADIRI KUVUGA. SOMA SHIKAMA UMENYE UKO IYI NZOGERA YAVUTSE, IGIHE YATANGIRIYE, ICYO ITEGEKO-NSHINGA RYA KILIZIYA GATULIKA (DROIT CANONIQUE) RIYIVUGAHO N’AGACIRO IFITE MU BUZIMA BW’UMUKIRISITU BITYO USOBANUKIRWE N’IPFUNWE, IKIMWARO BYA KAGAME NA F.PR BITUMA BAKOMEZA KURINDAGIZA ABANYAGATULIKA»/ UDAHEMUKA Eric

Inzogera yo kwa Padiri ari nayo ivuzwa inshuro 3 buri munsi mu gihe cy'indamutso ya Malayika
Ibintu bibera mu Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi taliki 19 Nyakanga 1994 bitera abantu bashyira mu gaciro kwibaza ibibazo uruhuri. Maze gusoma amateka atandukanye mu bitabo binyuranye nasanze umuturage w’Ubudage ashobora kuba ariwe muntu wababaye kurusha abandi kuri iyi si hagakurikiraho umunyarwanda.

Nyamara ariko ubisesenguye mu mizi y’ubutegetsi wabona neza ko Paul Kagame ategetse nabi cyane abaturage kurusha uko Adolf HITLER yategetse abaturage b’Ubudage. Kubera kubana n’abapadiri cyane twitsiritana imibiri kandi tugahura kenshi mu gihe kingana n’imyaka 10 nakoze muri Radiyo Mariya Rwanda i Kabgayi nabashije kwinjira henshi mu hantu ho kwa Padiri no kwa musenyeri hatinjirwa n’ubonetse wese.

Muri aho nageze henshi cyane harimo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yaragijwe Mutagatifu Karoli BORROMEO, Iseminari Nkuru ya Filozofiya y’i Kabgayi yaragijwe Mutagatifu Tomasi wa Aquino, mu rugo kwa Musenyeri i Kabgayi inshuro ntabara n’ahandi henshi, kwa Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo i Kigali, yewe nageze no mu RUGUNGA mu rugo no mu biro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda inshuro ebyiri ku bwa Nonce Apostolique IVO SCAPOLLO.
Kimwe mu byabaga binjyanye ku ibanga ni ukuvumbura ibanga ribeshejeho Kiliziya rikanayigira igihangange n’igishyitsi kitanyeganyega bikaniyongeraho na mwene wacu umuvandimwe wanjye Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wavutse mu 1961 akazira inkota ya Paul Kagame i Gakurazo ku italiki 05 Kamena 1004 amuhoye ubusa.

Urugero nko mu Nyakibanda nari ngiyeyo gusoma ibitabo byanditswe na Musenyeri Rwabilinda akiga i Roma mu Butaliyani kuva mu 1988-1992. Muri ibyo nabonyeyo harimo igitabo kinini cyane cyitwa DROIT CANONIQUE. Kuva Nakwiyumvira Kagame ategeka ko bica abasenyeri, abapadiri, ababikira, na SHEJA Richard (MUKASAHEMA Esperance) bose abaziza ubusa, nahise niyemeza kuba umushakashatsi n’umuhanga mu mibanire ya Kiliziya Gatulika na Leta.

Ndi umuhanga mu bya Kiliziya na Leta

Si byiza kwivuga ibigwi kuko ababikuvuga batabura mu gihe babona ibyo ukora kandi uvuga bihuje n’ukuri kw’ibintu ariko na none ni ngombwa kwibwira abasomyi ba SHIKAMA mwese kugira mujye mumenya ubandikira uwo ariwe. N’ubwo nta rwego rubugitiye ububasha rurabimpera impamyabumenyi ariko nizeye ko bizabaho kandi bidatinze.
Musenyeri MBONYINTEGE Simaragidi, Umwepisikopi wa KABGAYI : Mubyeyi, nyamara Kiliziya y'u Rwanda mucuti wawe Paul KAGAME ayimereye nabi ukwiye gutabara ukagira ijambo ry'ihumure ubwira abakirisitu
Nakunze kujya nsoma inyandiko za Kiliziya Gatulka nkazisanisha n’ibihe nkanasesengura ibikorwa na FPR ya Kagame ngasanga ibyo Kagame akorera Kiliziya Gatulika abiterwa n’ipfunwe ry’icyaha kitababarirwa yayikoreye.

Isengesho rivugwa 3 buri munsi : Inzogera yo kwa Padiri «ANGELUS / INDAMUTSO YA MALAYIKA»

Iyo wiyemeje ikintu ugomba no kwerekana ko ugishoboye kandi ukagikora neza wubahiriza n’amahame ya kinyamwuga. Niyemeje kubwira ukuri abanyarwanda mbinyujije muri SHIKAMA mbereye umwanditsi mukuru kandi byose nkabikora ntawe nkomerekeje bidakuyeho ko ndi n’umunyamakuru w’umwuga.

Nkimenya ubwenge ababyeyi bajyaga banjyana mu Misa zo ku mibyizi mu gitondo ndetse na buri ku cyumweru kuri Paruwasi mvukamo ya Byimana i Gakurazo. Uko twabyukaga mu gitondo kubera ko iwacu hegereye ku Misiyoni cyane twakundaga kumva inzogera ivuga mu gitondo.

Iyo nzogera abaturage bita INZOGERA YO KWA PADIRI ubundi bisobanura isaha y’isengesho rya mu gitondo, saa sita na nimugoroba, nahoraga nibaza igisobanuro cyayo n’icyo igamije. Nyamara ibi bitekerezo byisumbuye nabyo byanjemo maze gukura kuko tukiri bato twahoraga tubona umusaza witwa SEBURORO wayivuzaga kuri Paruwasi muri gitondo, sa sita na nimugoroba kandi iminsi yose guhera mu 1956 kugeza ashizemo umwuka ahagana muri 2000.

Nibuka neza ko uyu musaza umunsi umwe yigeze gutinda kuyivuza maze Padiri Mukuru wari mu Byimana witwaga BASOMINGERA Sipiriyani amuhanisha kuvuga ishapure iminsi cumi n’itanu. Uwo musaza amaze gupfa ubu inzogera ivuzwa n’umuhungu we.

Ngarutse muri bya bintu bitandukanye nabonye mu bapadiri nkibanda kuri cya gitabo kinini cyane cyitwa DROIT CANONIQUE, ubwo nagisomaga nagisanzemo igisubizo ku kibazo cyose wakwibaza kuri Kiliziya Gatulika ndetse n’iyo nzogera Kagame n’abapolisi be bashaka kubuza kuvuga nayo irimo, amategeko ayigenga, uko igomba kuvuga, iminota igomba kuvuzwa, igihe ivugirizwa kimwe, ugomba kuyivuza n’icyuma ikozwemo kidasakuriza rubanda rukikije ku misiyoni.

Kagame mu kimwaro, ipfunwe n’ubwoba  bimugose impande zose  agahitamo kurindagiza abayoboke ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda kugira ngo arebe ko iminsi yakwicuma kuko azi neza ko amasengesho yacu ku mana amutera gushonga mu bugingo. Sinshobora kuzamubababrira na rimwe urupfu yishe abasenyeri kandi agomba kuzaruryozwa byanze bikunze.
MBABAZI Modeste, Umuvugizi w'igipolisi cya Kagame mu Mujyi wa Kigali wmeje ko n'inzogera yo kwa padiri bagiye kuyibuza kongera kuvuga
Ikintu kimbabaza cyo mu butegetsi bwa FPR ni uko mu gutegeka bujura-bunyeshyamba kwabo ikintu gikwiye kugira agaciro gakomeye batuma umuntu usuzuguritse wo hasi cyane kuba ariwe ukinjiza mu baturage kandi bagategekwa guhita bacyumva nk’ihame ndakuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali witwa MBABAZI Modeste ubwo yavugaga ku birebana n’abapasiteri bafashwe basakuza mu masengesho yabo, humvikanye amajwi menshi yavugaga ko abarokore atari bo basakuza bonyine ndetse ko badakwiye kubizizwa bonyine kuko no kwa Padiri inzogera zabo zisakuriza abaturage bahegereye. Nkaba nakwemeza ko abateraga hejuru bazamura uru rusaku ari maneko za Kagame.

Uyu mupolisi yasobanuye ko n’inzogera yo kwa Padiri (atanazi n’agaciro kayo n’icyo ivuze) igomba guhagarikwa. Nkimwumva nahise nibuka i Gakurazo, imirambo y’abasenyeri n’imigambi yose Kagame akomeje gufatira Kiliziya Gatulika y’u Rwanda akoresheje abapadiri n’abasenyeri b’ibyitso bye byandagaye hose muri za Paruwasi, muri za Diyosezi no mu maserivisi ya za Diyosezi (ibitaro, Economats,...)

Kubera ko Kagame azi neza ko ibyaha yakoreye Kiliziya akari cyera bizamugaruka kandi akabiryozwa uko bizagenda kose ahora yadukana utuntu tugamije guca Kiliziya intege no kuzubaza abanu nkanjye twiyemeje kuba impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu no gukora ibishoboka byose ikinyoma kigatsindwa n’ukuri.

Amateka y’inzogera yo kwa Padiri

Iyi nzogera yo kwa Padiri ubundi yitwa ANGELUS. Ni ijambo ry’igihebureyi rivuga ngo IMANA IRAKIZA  « Dieu sauve », iri rikaba ari ijambo ryabwiwe umwari w’umunyayisiraheli Mariya nyina wa Jambo. Isengesho rya Angelus rikura inkomoko yaryo mu  nteruro y’umwimerere y’ikiraliti yitwa : « ANGELUS DOMINI NUNTIAVIT MARIÆ » (L’Ange du Seigneur apporta l’annonce à Marie) : Bisobanuye mu Kinyarwanda ku batumva ikiratini n’igifaransa ngo UMUMARAYIKA WA NYAGASANI YATUMWE KURI MARIYA.

Inkomoko y’iyi nzogera tuyisanga mu gihe cy’intambara ntagatifu CROISADES aho Papa wariho icyo gihe witwaga Urbain II yategekaga ko hakwiye kubaho isengesho ryo kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya ku isaha ya saa sita mu rwego rwo kumuragiza ababaga bagiye ku rugamba rwo kugarurira Kiliziya ahantu hatagatifu hari mu maboko y’abayisilamu.

Iyo ntambara ntagatifu irangiye, umujyi umwe niwo wakomeje kuvuga isengesaho rya saa sita. Uwo mujyi witwa Saintes, umurwa mukuru wa Saintonge, muri Guyanne. Umwami w’Ubufaransa witwaga Louis XI  watwaye u Bufaransa mu 1472 aca iteka ko iryo sengesho rigomba gukwira hose mu Bufaransa anongeraho ko bidakwiye kuba saa sita gusa ko ahubwo na mu gitondo na nimugoroba bikwiye kugenda uko. Kuva icyo gihe iri sengesho rikwira mu bihugu byinshi.  

Ku rutonde rw’abapapa bayoboye Kiliziya bagize uruhare mu gutuma Angelus ibaho birumvikana ko uw’ibanze nk’uko nabivuze hejuru ari Papa Urbain II, hagataho Papa Yohani wa XXII (22). Ntiwavuga kandi Angelus utavuze uruhare rw’uwaje kuba Mutagatifu Faransisiko wabonye agacuma kagenda mu muhanda ubwo yajyaga mu bihugu by’abarabu maze akiyumvamo gusenga cyane no kwiragiza Imana. Muri Litulujiya ya Kiliziya Gatulika Angelus tuyivuga mu bihe byose ukuyemo igihe cy’iminsi mikuru ya Pasika.  

Ntibikwiye ko Leta ya Perezida Paul KAGAME ikomeza gutobanga Kiliziya ya Yezu

Hamwe n’ibisobanuro byose mbahaye hejuru aha muri iyi nkuru, nagira ngo nizeze abakirisitu n’abakunzi b’Umubyeyi Bikira Mariya nkanjye ko Kagame n’agatsiko ke k’abicanyi n’abajura badashobora kandi nta bubasha na buke bafite bwo kubuza inzogera yo kwa Padiri kuvuga gatatu ku munsi.

Impamvu batazabishobora ni uruhuri ariko ikomeye gusumba byose ni uko n’iyo abasenyeri n’abapadiri b’ibyitso bye muri Kiliziya y’u Rwanda byamushyigikira muri iki gikorwa cyabangamiye ukwemera Gatulika, abakirisitu twemera ntidushobora kumwemerera.
Kiliziya Gatulika y'u Rwanda ndemeza ntashiduikanya ko itazagira amahoro n'umunsi n'umwe uyu mwami wayikoze mu nda akiri ku butegetsi
Icya kabiri nacyo kitoroshye ni uko kubera ko iri sengesho (abaturage bakunze kwita inzogera) riri muri CONSTITUTION CANONIQUE ku buryo kugira ngo Leta ya FPR izabigereho byasaba ko Vatikani kwa Papa bayikuraho ku isi hose kandi bikabanza gutorerwa na College des cardinaux.

Kagame na FPR ye rero ndumva nta cyo bari cyo ku buryo bahuruza inama ya ba Cardinali i Vatican mu kwiga kuri uru rucabana. Sinasoza iyi nyandiko ntabwiye abanyarwanda mwese ko FPR ishobora no kuba izi neza ko bitazashoboka gushyirwa mu bikorwa ariko ikabikora igamije kurangaza gusa abakirisitu bityo ngo mu gihe bakibutse abasenyeri bacu Kagame yarimburiye i Gakurazo no kubasabira ku Mana ahubwo duhugire mu kwibaza uko tugiye kwifata Angelus ikuweho.

Ikindi kiranga FPR na Kagame muri iyi minsi ni uko ubwoba bwabarenze bigera n’aho bikanga ko kuvuza inzogera yo kwa Padiri byakwinjiza abanzi bagahirika Let aye babeshya ko isakuza cyane nyamara atari byo kuko muri DROIT CANONIQUE banasobanura byinshi kuri yo.

Bavugamo ukuntu ikozwe mu cyuma cyitarangira (kitageza ijwi kure) cyane ku buryo cyasakuriza cyangwa ngo gihahamure rubanda rubanda kandi ikamanikwa hejuru cyane, icya gatatu kikaba ko itagomga kuvuzwa iminota irenze 5 kuri buri nshuro mu minsi isanzwe uretse gusa mu gitaramo cya Pasika hamwe mujya mukunda kumva tuvuza ingoma kwa Padiri twishimira izuka ry’umucunguzi wacu Yezu.

Munsi hano murahasanga umwimerere w’isengesho rya ANGELUS mu Kiratini.

V/. Angelus Domini nuntiavit Mariæ,
R/. Et concepit de Spiritu Sancto.
Ave Maria, gratia plena, Dominus tecum. 
Benedicta tu in mulieribus,
et benedictus fructus ventris tui, Jesus.
Sancta Maria, Mater Dei,
ora pro nobis peccatoribus,
 nunc et in hora mortis nostræ.
V/. « Ecce Ancilla Domini. »
R/. « Fiat mihi secundum Verbum tuum. »
Ave Maria, gratia plena, Dominus
tecum. Benedicta tu in mulieribus,
et benedictus fructus ventris tui, Jesus.
Sancta Maria, Mater Dei,
ora pro nobis peccatoribus,
nunc et in hora mortis nostræ.
V/. Et Verbum caro factum est.
R/. Et habitavit in nobis.
Ave Maria, gratia plena, Dominus tecum. 
Benedicta tu in mulieribus,
et benedictus fructus ventris tui, Jesus.
Sancta Maria, Mater Dei, ora pro
nobis peccatoribus, nunc et in hora mortis nostræ.
V/. Ora pro nobis, Sancta Dei Genetrix.
R/. Ut digni efficiamur promissionibus Christi.
Oremus: Gratiam tuam quæsumus,
Domine, mentibus nostris infunde; ut
qui, angelo nuntiante, Christi Filii tui
Incarnationem cognovimus, 
per passionem eius et crucem, 
ad resurrectionis gloriam perducamur.
Per eumdem Christum Dominum
nostrum. Amen

UDAHEMUKA Eric
Umwanditsi Mukuru wa SHIKAMA
Umuhanga n'umusesenguzi w'imibanire 
ya Kiliziya na Leta nyapolitiki
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355