Pageviews all the time

POLITIKI N’UBUHANUZI : NYIRABIYORO ATI : «KO MBONA IMANDWA ZISATIRA KU MURINZI ZISAKABAKA SIMBONE UYOBOYE IMIHANGO UMUKURU NGOMBWA ARAVAHE? KO MBONA U RWANDA RUSUBIJWE BENE RWO ARIKO UMWEZI NTUTAMBE? KO MBONA RUTUKU AGARUYE INDURU IMPUNDU ZIKABURA?»/ UDAHEMUKA Eric

U Rwanda mu Mayirabiri! Rufashe guhitamo kimwe muri ibi byerekezo bine

Nk’uko bigenda ku batware bose bagifata ubutegetsi, abantu bamwe bahugira mu byo kwishimira intsinzi abaguwe nabi n’ingoma nshya bagaheranwa n’imiborogo iyo bambuwe ubwo butegetsi ariko si benshi batekereza ko iyo ngoma itsinze ishobora kuzatsindwa nk’uko ihiritse indi cyangwa ikanibyaramo amahari.
FPR igitera u Rwanda byavuzwe ko yarimo ibice no kutabyumva kimwe ariko muri SHIKAMA ibi ntitwabitindaho kuko burya uretse umuco utari mwiza uba muri Afurika, si n’ihame ko abantu barenze umwe bumva ibintu kimwe kandi kubyumva ku buryo butandukanye bishobora kubaho n’intego ikagerwaho.
Mu 1994 Paul Kagame yageze ku butegetsi ari kumwe n’inkoramutima ze zirimo Major Dr RUDASINGWA Theogene,  Gen. KAYUMBA Nyamwasa Faustin, Col. Patrick KAREGEYA( ariko we yageze i Kigali nyuma) n’abandi benshi tutarondora muri iyi nyandiko ngufi.
Aba mvuze mu gika cyo hejuru uko ari batatu bahunze Paul KAGAME ubu bamuvuga uko bamuzi ndetse umwe muri bo yishwe ku italiki ya 01 Mutarama 2014 ariwe Col. KAREGEYA maze Kagame abyigambira muri Kigali Serena Hotel mu Karere ka Nyarugenge.
Ibi byose byahanuwe na Nyirabiyoro
Mu mwaka w’1770 hariho umukecuru w’umuhanuzi witwaga NYIRABIYORO. Ibyo yaraguriye umwami NDABARASA byinshi byarabaye ndetse hafi ya byose ariko hari ibintu bike cyane bitaraba ariko iyo usesenguye amarenga n’amerekezo ya politiki irimo gukinirwa mu Rwanda muri iyi minsi, ubona neza ko abanyarwanda n’ibyo bisigaye barimo kubikozaho imitwe y’intoki kandi bizaba nta kabuza.
Mbere y’uko tubigarukaho, twabanza kwibutsa bimwe muri ubu buhanuzi bwa NYIRABIYORO abantu benshi bakomeje kutumva kimwe ndetse hakaba n’ababijyaho impaka bakenda gufatana mu mashati. Ikiza ku isonga mu byo abanyarwanda batavugaho rumwe ni igaruka mu Rwanda ry’umwami KIGELI V Ndahindurwa.
Abantu batekereza ko Paul Kagame agikomeye ku butegetsi ndetse ko ashobora kubumaraho indi minsi myinshi bakareba n’uburyo Umwami KIGELI V Ndahindurwa akuze bakanzura ko byanze bikunze aho Nyirabiyoro yavuze ko Kigeli V Ndahindurwa azagaruka mu Rwanda ashaje ari ukubeshya ahanini babitewe n’uko perezida Kagame yanze kumwakira nk’umwami.
Dore uko Nyirabiyoro yabibwiye Umwami NDABARASA : “Urankangisha rukara rw’igisage rutazambara ikamba rukaraza ariko ntirusamure, maze rukazagaruka mu Rwanda rushaje?” Mu isesengura rya SHIKAMA twabwira abantu bose biyumvisha ko umwami Kigeli V Ndahindurwa atazataha mu Rwanda ko iyi nteruro Nyirabiyoro yabwiye Ndabarasa igifite agaciro ijana ku ijana 100% mu gihe cyose Umwami KIGELI V Ndahindurwa agihumeka kuko byose bishoboka.
Ikibazo cya F.P.R ya Kagame na R.N.C ya Kayumba na Rudasingwa ni ingorabahizi
Mu bibazo bibangamiye Leta ya Paul Kagame kandi bikamubuza gusinzira, sinshidikanya ko RNC ya Kayumba na Rudasingwa iza ku mwanya wa mbere. Impamvu ni uko uwo barwanya bamurungurutse kandi bamuzi neza, icya kabiri kikaba ko bashaka ubutegetsi byanze bikunze kandi ku kiguzi icyo aricyo cyose mu gihe Kagame nawe yiyemeje kubahigisha uruhindu no kubamara kandi nabwo ku kiguzi icyo aricyo cyose.
Abo muri RNC bashaka guhirika Paul Kagame ni ABANYIGINYA mu gihe uwo bahanganye Paul Kagame ari UMWEGA. Mu ndagu za Nyirabiyoro nemeza ko zarimo ubuhanga buhanitse, yabonye ko umunsi Paul Kagame azatwara u Rwanda ubutegetsi buzaba buhawe utari ubukwiye maze abishimangira agira ati: “Ko mbona u Rwanda rusubijwe bene rwo ariko umwezi ntutambe?
Kuri Nyirabiyoro, bene u Rwanda yavugaga bashobore kuba ari ABANYIGINYA kubera ko aribo bari barategetse u Rwanda imyaka n’imyaka bikagera n’aho baruhindura akarima kabo. Iyi nteruro irerekana ko RNC ya Kayumba na Rudasingwa izafata ubutegetsi i Kigali nta kabuza kandi birashoboka urebye uko politiki y’u Rwanda ihagaze muri iyi minsi, ndetse aribyo Kagame nta nicyo yabihinduraho kuko nawe arushye cyane.
RNC ishobora kutazamaraho kabiri kuko imandwa zizasakabaka zisatira ku murinzi
Filimu yiswe THE UNTOLD STORY iherutse gutambutswa na BBC abasesengura politiki babonye ko abazungu bashobora kuba baramaze kuzinukwa Paul Kagame ubu bakaba bashaka impinduka muri politiki mu Rwanda. N’ubwo Kagame akomeje kubabera ibamba ariko n’abamurwanya nabo bigaragara ko baticaye ubusa.
Aho bigana ni uko nk’uko Nyirabiyoro yabiraguye, mu kuva ku butegetsi kwa Paul Kagame n’uzamusimbura hashobora kuzavuka ibibazo bikomeye cyane ndetse bishobora no kuzatwara inzirakarengane z’abanyarwanda batabarika batazi n’iyo byerekera. Nyirabiyoro abivuga muri aya magambo akurikira: «Ko mbona imandwa zisatira ku murinzi zisakabaka ariko simbone uyoboye imihango umukuru ngombwa aravahe?”
Iki kibazo nibwira ko na Paul Kagame yatangiye kukibona aho abanyiginya bashaka kumukura ku butegetsi byanze bikunze kandi baciye mu mayira ashoboka, ayo yacyeka n’ayo atatekereza. Uku gushyamirana biragaragara ko kuzabaho mu ihirima rya Paul Kagame kuko mu gihe akiriho bitashoboka ko hahabo kumaranira ubutegetsi kuko atabemerera bitewe n’igitugu cye n’ikimenyimenyi akaba afunga akanica ukopfoye wese.
Kubera ibibazo bihari ubu birashoboka cyane ko abazungu bashobora kubona RNC na FPR bananiwe kumvikana hakabaho kubasaba gucisha make(Kurambika imbunda hasi) bityo buri wese akamburwa uburenganzira bwo kwigamba intsinzi ari naho navuze ko RNC ishobora kuzahura n’imbogamizi zikomeye cyane mu kwimakaza no gutsimbataza ubutegetsi izaba yambuye Paul Kagame n’agatsiko ke ka FPR.
Muri iyi nteruro harimo amagambo 4 twagarukaho kuko ariyo abumbatiye ipfundo ry’ikibazo.
Imandwa: Kera iyo abanyarwanda bajyaga kubandwa no gusubizaho(kubandwa bwa kabiri), icyo gikorwa cyakorerwaga ahantu kure mu gikari hiherereye hagizwe ibanga kandi uwahageze wese akaba ari uw’igiciro ndetse akanahabwirirwa amabanga akomeye agendanye n’iryo sakaramentu akanatongerwa ko nayamena azabona ingaruka.
Muri SHIKAMA tubona ko abo Nyirabiyoro yise imandwa bashushanya abanyabubasha, abatware na ba somambike ba Paul Kagame cyangwa bigeze kuba basomambike be nyuma bagatandukana bisobanuye ko bazashwana babyiganira ubutegetsi kakahava. Ibi kandi ntawabihakana muri iyi minsi kuko mu ngabo ze hakomeje kubamo ibibazo aho bamwe bakomeje gushinjwa gukorana na Kayumba na Rudasingwa.
Komeza ufashe u Rwanda guhitamo kimwe muri ibi byerekezo
Umurinzi: Umurinzi ugenura igiti cy’umuko aricyo cyifashishwaga mu kubandwa ari nkacyo twavuga ko kiba kiri ahantu hiyubashye cyane. Tubigaruye mu mvugo y’ab’ubu ishobora kumvikana kuri buri wese, bazaba barwanira kwicara ku ntebe y’ubutegetsi(intebe y’icyubahiro) ngo bayisimbureho Paul Kagame kandi bazaba bayirwanira ari benshi kuko imandwa zizaba ari nyinshi kandi zose zizaba zisatira(zimaranira) iyo ntebe.
Gusakabaka: Gusakabaka ni ugusakuza mu kajagari bitarimo ikinyabupfura. Muzumve iyo winjiye mu isoko, cyangwa mu kibuga kiberaho umupira, wumva amajwi y'urufaya ariko uwakubaza ngo kanaka avuze ngo iki ntiwakimenya kuko buri wese nyine aba avuga ibye kandi akabivuga uko yishakiye.
Ibi birasobanura ko abazaba barwanira ubutegetsi bamaze guhirika Paul Kagame buri wese azaba abushaka kuri bubi na bwiza kandi buri wese akagerageza kumvisha abandi ko ariwe ubukwiye ari naho  muri SHIKAMA dukeka ko umuriro ushobora kuzaka Kigali igatokombera bakayihindura umuyonga bitewe n’uko aba Paul Kagame bazaba bagifite ijambo n’ububasha kandi bashaka gukomeza politiki y’umwami wabo wabakamiye.
Umukuru ngombwa: Muri politiki, umutegetsi ni ngombwa igihe cyose kuko iyo ahari abaturage bagira gahunda bagenderaho kandi hakabaho n’ituze muri rubanda. Nyamara Nyirabiyoro yabibonye ukundi mu ihirima cyangwa ku iherezo rya Paul Kagame aho yagize ati: “Umukuru ngombwa arava he?”
Iyi mvugo uyisanishije na bombori bombori iri mu btegetsi bwa Paul Kagame i Kigali no mu Rwanda hose, irerekana ko kurwanira ubutegetsi hagati y’ABEGAGA bazaba bagitsimbaraye kuri Paul Kagame n’ABANYIGINYA bazaba barangajwe imbere na Kayumba na Rudasingwa bizaba intambara y’inkundura izamara igihe kitari gito kandi igahitana benshi kugera ubwo bizananirana kubona umutegetsi usimbura Paul Kagame.
Rutuku azagarura induru impundu zibure mu gihugu
Muri ibi bibazo byose bishobora kuzabaho mu Rwanda mu minsi ya vuba, umuntu usoma iyi nyandiko ashobora kwibaza aho umuzungu (Loni/USA) azaba ari cyangwa niba azaceceka yumva abanyarwanda barimo kumaranira ubutegetsi. Siko biri, ntabwo umuzungu azaceceka ndetse Nyirabiyoro we yanabonyemo uruhare rwe cyane kare rugikubita aho yemeje ko azagarura induru impundu zikabura.
Iriya Filimu ya RWANDA’S UNTOLD STORY muri SHIKAMA turayibona nk’ikimenyetso cya mbere cyerekana ko Paul Kagame wahabwaga impundu aho anyuze hose mu Rwanda ubu ashobora kuba agiye kuhaherwa induru kuko nawe ubwe yiboneye ko iyo filimu yamutesheje agaciro ku kigero gihanitse aho yabigarutseho ku Kimihurura mu muhango wo kwimika umukuru w’umtwe w’abasenateri. Ikindi ni uko yabonye ko abazungu bayikoze bamaze kuvangura nawe cyera mbese ko na Tony Blair na Bill Clinton burya bamubeshyaga ngo ni abajyanama naho byahe byo kajya!
Uko bigaragara, ejo hazaza h’u Rwanda uharebeye mu bitekerezo bigarukira hafi cyane, wakeka ko Perezida Paul Kagame agifite iminsi yo gutegeka u Rwanda ariko ubisesenguye mu mizi nk’umwenegihugu wumva neza iby’u Rwanda wabona ko R.N.C imugeze ku buce kandi ko nta minsi myinshi asigaje gutegeka u Rwanda.
Ikibazo kikaba kumenya azavaho ate? Azavaho ryari ? Azemera gusimburwa ku neza nta maraso y’abaturage amenetse? Azavanwaho ku gahato? Ese muri ibi bibazo byose tuvuze hejuru, umuturage mwene ngofero azaba amerewe ate? Uko bizagenda kose bizaba ngombwa ko Loni itabara hakiri kare kugira ngo abanyarwanda batongera kuharenganira nk’uko bahuye n’akaga mu 1994 bakabura ubakura mu menyo ya Rubamba na n’uyu munsi bakaba bakibizirikana abandi bagifite ingaruka zidasibangana zakomotse ku byababayeho icyo gihe.    
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355