Pageviews all the time

Ukwirukanwa ku butegetsi n'abaturage kwa Blaise COMPAORE = ikimwaro ku gihugu cy'UBUFRANSA gikomeje politike yacyo ya mpatsibihugu na gashakabuhake ku nyungu zacyo bwite muri Afrika kititaye ku baturage bayo/ Nkusi Yozefu

Abaturage batangiye kwiyirukanira ibokoresho by'Abafransa
muri afrika bahereye muri Burkina: 30/10/2014/ Babyise
IKIGANZA GIKUBURA
Abanyarwanda ba kera bacaga umugani ngo n'uwarya imbwa yarya inzungu; ibi bikaba bishaka kuvuga ko hagati y'ibintu bibi bibiri wahitamo icyoroheje kuba kibi. Bityo hari ababona ko aho gukolonizwa n'Ubufransa, wakolonizwa n'Ubwongereza.  Ubufransa ni igihugu cyagize amahirwe yo guhabwa ibihugu byinshi byo gukoloniza muri ya nama abanyaburayi bakoreraga i Berlin 1884-1885 bagatera imirwi Afrika. Ibihugu byinshi byo muri Afrika y'Uburengerazuba byaguye mu murwi w'abafransa. Afrika y'uburasarazuba n'ubumanuko igwa mu murwi w'abongereza ariko baza no guhabwa bimwe mu bihugu byo muri Afrika y'uburengerzuba nka Ghana, Liberia, Nigeria , Siera Leone n'igice cya Cameroon. Aba ba gashakabuhake bapanze uburyo basahura Afrika dore ko iri gabana ari nacyo ryari rigamije maze bashyiraho gahunda zo kuyobora ibi bihugu. Abafransa bashiyzeho politike y'urukozasoni bise " ASSIMILATION soma asimilasiyo" ni ukuvuga ko umuntu wo muri Congo Brazzavile yagombaga kumva ko atari umunyafrika ahubwo ari umufransa wuzuye  bityo akabaho nk'umufransa. Abongereza bo bakoresheje politike bise " Indirect Rule", bo bari bishishikarijwe no kwisahurira gusa ariko bagaha uburenganzira abo bakolonizaga kwishakamo abayobozi no kubaho uko bari basanzwe babaho mbere y'ubukoloni. Reba hasi aha iyi politike y'ubufransa ingaruka mbi yagize kandi ikomeje kugira kuri ibi bihugu bwakolonije, turibanda kuri Burkina Faso, iyi nyandiko ikaba yuzuzanya n'iyo Shikama yahitishije ejo kuri 31/10/2014 usanga aha.

Uruhare rw'Ubufransa mu iyicwa rya Thomas SANKARA
Mu gihe impirimbanyi zishobora kwicwa kuko ari 
abantu, nyamara ntawe ushobora kwica
 ibitekerezo/ Thomas SANKARA
Ejo shikama yabagejejeho ukuntu Impirimbanyi yo kwigenga kw'abanyafrika Thomas Sankara yahanganye na Leta y'Ubufransa cyane cyane igihe bashyiragaho amategeko y'urukozasoni yerekana ko SIDA ari inyafrika nawe akabereka ko Afrika atari agatobero. Ibi byatumye abafransa bagira ubwoba ko ejo hashobora kuvuka abantu mu bihugu bahoze bakolonije umeze nka Sankara bakabangamira inyungu zabo mu karere. Turabibutsa ko mu binyamakuru byo mu Bufransa ibi bihugu babyita "PRE CARRE FRANCAIS", ni ukuvuga akarima kazitiye k'Abafransa  cyangwa mu kinyarwanda cyiza ubukonde bw'Abafransa. Ibi bisobanura ko nta kindi gihugu cy'igihangange cyemerwe gukorana n'ibi bihugu kidaciye ku Bufransa! Aha rero niho bahise bitabaza inkoramaraso Blaise COMPAORE akora kudeta ndetse bamutegeka no kwica Sankara akamuhamba iryo joro yiciwemo nkuko babikoze kuri Libya bamaze gufata Nyakwigendera Mouamar Kadafi ari muzima, USA na France bumvikanye ko Kadafi azabashyira hanze kurusha Sadam Hussen wa Irak nibatamwica akazashyikirzwa inkiko; nyuma y'amasaha make bahise bategeka abarwanyi ba Misrata bari bamufashe kumwica. Abafransa rero babonaga ko batakira urubyiruko rwo hirya no hino muri Afrika mu gihe Sankara yaba afunze, kandi bakabona ko ashyikirijwe n'inkiko yatsinda dore ko ntawe yigeze amenera amaraso.

Abafransa kuri 31/10/2014 bategetse umugaba mukuru w'ingabo za Burkina jenerali HONORE TRAORE gufata ubutegetsi nyuma y'iyegura rya BLAISE Compaore
Jenerali HONORE TRAORE
Blaise Compaore amaze gutangaza ko yeguye mu ijoro ryo kuwa 30/10/2014, umugaba mukuru w'ingabo muri icyo gihugu HONORE TRAORE yahise atangaza ko ariwe ufashe ubutegetsi akaba agiye kuyobora IGIHUGU cy'INYANGAMUGAYO( Ndlr: iri zina Burkina Faso, ryashyizweho na Thomas Sankara risimbura HAUTE Volta ryari ryarashyizweho n'ubukoloni bw'abafransa). Ejo ibinyamakuru byabyutse byandika ko Honore Traore ariwe wabaye perezida ndetse mu bihugu bimwe batangira kwerekana ko bari bafitanye umubano mwiza nawe; nko mu Rwanda igihe.com yashyizeho amafoto menshi yerekana uyu mujenerali ari kumwe n'abakuru b'igisoda cya Paul Kagame nka Kabarebe na jenerali Nyamvumba, sinzi niba bataranamwoherereje ahubwo na telegaramu yo kumwifuriza imirimo myiza. Ishyirwaho ry'uyu mugabo turisanga muri rya cicikana rya ambasaderi w'Ubufransa muri Burkina yakoraga hirya no hino murmurwa mukuru Ouagadougou kuri 30/10/2014 twabgejejeho mu nyandiko yacu y'ejo.


Abaturage banze Honore Traore w'Abafransa bashyiraho uwabo ariwe Liyetena Koloneli ZIDA Yacouba 
Liyetena Koloneli ZIDA Yacouba
Perezida w'Agateganyo wa Burkina
Nyuma y'amasaha make Traore amaze  gutangaza ko yafashe ubutegetsi n'abafransa bamushimye ku mugaragaro, hahise hasoka irindi tangazo ryasomwe na Liyetena Koloneli ZIDA Yacouba wari nimero ya 2 mu ngabo zarindaga Blaise COMPAORE. Bivugwa ko uyu Zida yari ku ruhande rw'abigaragambyaga, bityo akaba yarumvikanye n'abari bashoye abaturage mu mihanda gufata ubutegetsi ntibusubire mu minwe y'ibikoresho by'Abafransa. Nyamara abaturage bo bari baritsize ko badashaka ko umusirikare asubira ku butegetsi; ariko umusirikare wahoze ari umugaba mukuru  w'ingabo akaza kwirukanwa na Blaise akaba yari hamwe n'abaturage mu myigaragambyo igitangira, yarabarahiye aragarama ababwira ko adashaka kuba Perezida. Ibi byagombye kubera isomo abanyarwanda, bagakura amaboko mu mifuko bagatungwa n'imitsi yabo aho guhora bapfukamye basamye ngo bategereje ko abicanyi babagenera utwanya runaka. Kugirango yerekane ko ariwe uyobora igihugu, Zida akimara gusoma itangazo yahise aherekezwa n'abarindaga shebuja BLAISE agana ku ngoro y'umukuru w'igihugu kwicara mu ntebe ye; muri make rero ubu Burkina irayoborwa na Liyetena Koloneli ZIDA Yacouba.

Politike y'ubufransa ishingiye mu gusahura no guhonyora demukrasi mu bihugu bwakolonije
Nkuko abanyarwanda babivuze bati ibibi birarutanwa, n'uwanrya imbwa yarya inzungu, urebye uko ibintu bimeze ubu muri Afrika, usanga ibihugu byakolonijwe n'Abafransa ari byo bikiri mu bibazo bya kuyoboka inzira ya demukarasi kurusha ibyakonijwe n'Abongereza ubu ubona bisa n'ibikataje muri iyo nzira. Twavuga nka Togo aho uwari Perezida w'icyo gihugu yabuvanyweho n'urupfu, Ubufransa bukamusimbuza umuhungu we ku ngufu kandi abaturage bataramushakaga kugeza ubwo habaye intambara yamaze iminsi. Abashakaga impinduka bakaba bari bashyigikiwe n'Ubudage bwahoze bugikolonije mbere y'uko butsindwa intambara ya mbere y'isi yose, naho abari ku butegetsi bashyigikiwe n'Ubufransa. France yohereje abasirikare n'ibikoresho, intambara irangira haguyemo abaturage batabarika n'uwo bashakaga kwima yimye, ariwe mwene Eyadema wari umaze gupfa.Reba hasi aha uko abantu bibaza kuri Twitter ibindi bihugu bigiye gukurikira Burkina mu kwibohora ibikoresho by 'Abafransa banibutsa ko hapfuye abantu 800 muri Togo Abafransa bimika umuhungu wa Eyadema wari umaze ku butegetsi imyaka irenga 40.

Après Blaise Compaoré, à qui le tour en Afrique?
Blaise compaoré n'est pas le seul chef d'état africains à s'essayer au tripatouillage constitutionnel pour se maintenir aux affaires. Une situation que dénonce le collectif "Tournons la page" dans un appel publié sur le site de L'Express :"la menace d'un coup d'Etat constitutionnel se profile en 2016 au Congo avec Denis Sassou Nguesso et en RDC avec Joseph Kabila, ou encore en 2017 au Rwanda avec Paul Kagamé. Au Togo la succession dynastique a déjà eu lieu en 2005 au prix d'un tripatouillage constitutionnel faisant 800 morts." En savoir plus sur http://www.lexpress.fr/actualite/monde/afrique/en-direct-au-burkina-faso-blaise-compaore-contraint-de-quitter-le-pouvoir_1617525.html#BuFvKWuZzLVX2Yz2.99

Muri Congo Brazzaville naho  habaye intambara yahitanye imbaga hagati y'abayobozi batandukanye ariko cyane cyane hagati ya Perezida Pr Pascal Lissouba na Sassou Nguesso  washakwaga n'Abafransa kubera ko yanashakwaga n'Amasosiyete yabo Total na Alf Aquitaine acukurayo peteroli iki gihugu gikizeho ariko kikaba kiri mu bikennye cyane muri Afrika  ku buryo nta mashuri, amavuriro, n'amashuri make ahari abarimu badahembwa n'ibindi. Iki gihugu kiruta u Rwanda inshuro nyinshi ariko kikagira abaturage batarenze miliyoni 3 gusa. Umutungo wacyo udasahuwe n'Abafransa n'ibyitso byabo, buri muturage yabaho neza kurusha umuturage wo muri Emirats Arab Unis cyangwa QATAR. Niyo mpamvu Pr Lissouba washakaga ko Amasosiyete y'amerika acukura nayo peteroli, intambara yarangiye imutaye hanze uwo abafransa bashatse kwimika yimye ariwe Denis Sassou Ngueso.
Ikarita y'Afrika
Muri Gabon naho Omar Bongo Ondimba wamaze ku butegetsi imyaka irenga 40 yapfiriye ku ntebe y'ubutegetsi, abafransa bamusimbuza umuhungu we ufite umugore w'umufransakazi kimwe n'abandi baperezida benshi bo muri Afrika. Umenya kwerekana ko wamize bunguri ubufransa ( Assimile soma asimile) ugomba no kubarongoramo!!Iki gihugu nacyo gikize kuri peteroli, imbaho zikomeye za libuyu zikorwamo ibikoresho bikomeye by'ubwubatsi bw'amato, amazu, ndetse n'amamodoka kikaba kiruta u Rwanda inshuro nyinshi, n'abaturage bacyo batageze no kuri miliyoni imwe. Aha niho amaso y'Abafransa aba ahanze nkuko Abayisilamu bayahanga i Maka, kuko kiri mu bihugu bitunze ubufransa, imyanya y'ubutegetsi kugeza kuri minisiteri abenshi bayirimo ni abafransa naho abaturage benshi kavukire ni abatemyi b'ibiti( LES BUCHERONS). Kugirango wemere ibyo Shikama ivuga turakwibutsa ko mu gihe cy'ubukoloni, abantu bose bashakaga kwigomeka baka ubwigenge France yabaciraga ishyanga nkuko umwami Musinga Ababiligi bamuciriye i Moba muri RDCongo. 

Ishyanga rero Abafransa baciriragamo abantu ryari GABON! Ibi byabaye kuri El Hadj Amadou BAMBA washinze umuryango w'Abayisilamu witwa Mourid muri Senegal ufite umujyi mutagatifu mu mujyi wa Touba muri icyo gihugu; waje gucirirwa muri Gabon muri za 1930s kubera kwaka ubwigenge. Barongeye bahacira indi mpirimbanyi yo muri Nouvelle Caledonie Jean Marie Chibaou. Aba bose bagiye bahamara imyaka irenga 10 bakazasubizwa iwabo bamaze kwemera gukorana n'Abafransa! Amadou Bamba we wahavuye akongera akajyanwa no muri Mauritania, yaje gusubizwa muri Senegal mu ntambara ya 2 y'isi ashishikariza abasore kujya kurwanira Ubufransa, aza kugororerwa umudari usumba iyindi wa LEGION D'HONNEUR!

Abafaransa iyo bamaze kunyunyuza igikoresho cyabo barakijugunya nkuko umwana akora ku gisheke
Aka wa mugani ngo n'uwarya imbwa yarya inzungu, iyi politike y'Abafaransa mu bihugu yakolonije  tuvuze hejuru akenshi usanga ari mbi kurusha iyo ku gihe cy'ubukoloni aho byibura basahuraga ariko ntibice abaturage ba giseseka naho ubu bakaba bashishikariza ibikoresho byabo kurasa ku baturage nkuko babikoze muri Repubulika y'Afrika yo hagati (Centrafrique) igihe cy'Umwami w'Abami Jean BEDEL BOKASSA wicaga abana ngo ni uko  banze kwambara uniforme. Nyamara uyu mutegetsi amaze kwamburwa ubutegetsi agahungira mu Bufransa, yarakennye abura amafranga yo kurya no gushyushya inzu yabagamo igihe cy'ubukonje akajya yibutsa Ubufransako ko yaburwaniye mu ntambara z'isi(sekombata) agomba kubihemberwa kugeza apfuye, ariko amaze kubona ko bamuhema batamwumva, yahisemo kujya gufungirwa mu gihugu cye, maze apfira muri gereza!
Aho Burkina iherereye muri Afrika y'Uburengerazuba
Mu Rwanda, France niyo yari inyuma ya kudeta yahiritse Kayibanda muri 1973, niyo yohereje nanone abasirikare bo kurinda Habyarimana Yuvenali igihe ba Lizinde bashakaga gukora kudeta. Ntibigeze bamugira inama yo kwiyunga nabo ndetse ngo acyure na Kanyarengwe. Mbere ya jenoside yo muri 1994, umuryango wa Habyarimna wari ufitanye imibano ikomeye n'imiryango y'Agatsiko kayobora Ubufransa, ariko ntacyo kawumariye kuko kugeza ubu Madame Agatha Kanziga yateshejwe umutwe yimwa ubuhungiro kugeza ubwo yitabaza urukiko rw'uburayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu, kugirango atajyanwa kwa Pilato, Ibi Ubwongereza ntibushobora kubikora.

France nanone nk'igihugu cyasaga n'aho kirukanye burundu Ububiligi mu gushyiraho inzego z'ubuyobozi, n'uburezi mu Rwanda mbere ya 1994.  Bamaze kubona amarorerwa yabaye mu Rwanda Kagame avuga ko bafitemo uruhare, bahise basa n'abateye umugongo icyitwa umunyarwanda aho kiva kikagera. Ku nyungu zabo bwite nkuko basanzwe babikora, bumvikanye na USA ko jenoside yabaye mu Rwanda bayiharira abanyarwanda ntihagire umuzungu isiga amaraso. Niyo mpamvu France itigeze ikora nk'Ubwongereza ngo yerekane ku mugaragaro ko Kagame ari umwicanyi. Ahubwo buraruma bugahuha, bukora amaperereza atajya agira umwanzuro, kugeza igihe Kagame azaba atakiriho.Uku rero ni uguterererana abahutu bagize ibikoresho byabo ku ngoma ya Habyarimana imyaka irenga 20.
Ikiganza Gikubura cy'abaturage  ba Burkina cyagiye no gukubura ku buyobozi bukuru bwa Gisoda
Izi ngero Shikama ibahaye hejuru zirakwereka ko ibibazo biri muri Afrika 100% bituruka kuri ba mpatsibihugu birirwa baririmba ko abirabura bananiranye. Kuki mu bihugu byakolonijwe n'Abongereza nka Zambia, Botswana, Tanzania, Kenya, Malawi, hari Demukarasi ikaba ntaho ibarizwa mu bihugu byakolonijwe n'Abafransa? Iyi myifatire y'Ubufransa ku banyafrika igiye gutuma iki gihugu politike yacyo yo hanze n'ubukungu bwacyo bushingiye ku gusahura utitaye kuri rubanda bituma ubuhangange bw'Ubufransa buba karahanyuze nkuko byandekeye Espagne na Portugal. Niba bishobotse ko abaturage ubwabo bifatira icyemezo cyo kwirukana Blaise Compaore wari igikoresho cy'Abafransa muri Burkina, birashoboka ko no mu minsi igiye kuza ibi bihugu byose byatsikamiwe na politike igayitse y'Abafransa, abaturage bahaguruka bakajya kwirukana izo ngirwa bategetsi nkuko agashashi gato ka revolisiyo yo muri Tuniziya kakongeje revolisiyo za rutura mu bindi bihugu by'Abarabu nka Misri na Syria benshi bakekaga ko abaturage batahangara ingoma zaho z'igitugu. Kagame nawe azi ubwenge yaba atangiye kuzinga akarago aka wa muririmbyi, nkuko biriho bicicikana kuri face book, Twitter no ku zindi mbuga nkoranyambaga, umenya birashoboka ko ari perezida Paul Kagame utahiwe n'umweyo w'iki kiganza gikubura!. Ubwo abandi bitabaza Ubufransa, ndizera ko Kagame we azi neza ko abamushyize ku ibere(UK na USA) bamucukije akaba nta mahitamo yandi afite usibye gutelefona Rick Warren akamusengera ngo batamufata ari muzima bakamumariramo umujinya usa n'umwe aherutse kuvugira  ku Gikongoro ko yagombaga kuwumariramo abahutu iyo amasasu atamushirana ngo bahungire muri ZAIRE.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

PS/NKUSI Yozefu
Icyo umwicanyi Blaise Compaore yahungaga umenya agiye kukibona= urubanza ku rupfu rwa Sankara n'abandi bahambanywe nawe mu kinogo kimwe muri 1987, impfu z'abasoda benshi bishwe muri 2003 ubwo abasoda bamwe bakoraga imyigaragambyo baka ko imishahara yabo yajya izira igihe n'  abantu 30 bishwe mu myigaragambyo yo kumwirukana kuri 30/10/2014. 



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355