Pageviews all the time

AMASHYAKA YA OPOZISIYO: F.D.L.R-ABACUNGUZI, ISHYAKA RYA RUBANDA./IKAZE IWACU

8 décembre 2014

Kuva FDLR yashingwa, abanzi ntibahwemye kuyigera amacumu, bashaka kuyisenya no kwibagiza abantu burundu akamaro kayo. Mu gihe abanzi bayita igisigisigi cy’abasize bakoze jenoside y’ abatutsi mu Rwanda, twe abayizi tuzi neza ko FDLR ari abana b’ u Rwanda bafite inkomoko kuri Repubulika y’ U Rwanda, no kwibohora ingoma ya gihake na gukoronize. F.D.L.R ni abanyarwanda banze kandi bakomeje kwanga kuba ingaruzwamuheto z’ ubutegetsi bwa RPF.
Abacunguzi ba FDLR
Abacunguzi ba FDLR
FDLR yavutse nyuma y’ uko RPF yafashe ubutegetsi muri 1994, ubwo yari imaze kwica abakuru b’ ibihugu bibiri (U Rwanda n’u Burundi), maze muri ’96 itera amakambi y’impunzi muri Congo irazirimbura. Nubwo ubuyobozi bwariho icyo gihe byabaye ngombwa ko buvaho, benshi bakicwa abandi bagafungwa by’ amaherere, Abagabo n’ abagore b’ intwari bashyizeho FDLR, bazi neza ko nta mfashanyo, nta mwenda nta ntwaro U Bufaransa, Ububuligi bazabaha. Bazi neza ko bamwe mu banyamerika n’ abongereza barimo bafasha ubutegetsi bwa gashakabuhake Ntutsi mu Rwanda. “Ngibyo ibyo nita Ubutwari, ngibyo ibyo nita Ubugabo”. Benshi bahasize ubuzima, abandi baracyarwana ari muri politiki, amasasu, na diplomacy. Byose mu rwego rwo guharanira ko U Rwanda rugira ubutegetsi bwa Rubanda, aho gukandamiza rubanda.

Mu 1990 ubwo inkotanyi zateraga zizanye n’ inyeshyamba zo muri Afrika hose, zateye ingabo z’ U Rwanda zitari zifite icyo gihe (Experience ) mu ntambara, ariko mu kwezi kumwe gusa izo ngabo bitaga Abasikuti (Scouts) zitsinda ingabo za Museveni zari zizi ko zizafata igihugu mu minsi itatu gusa. Ibyo byatewe n’ ubutwari, urukundo n’ ubwitange Inzirabwoba zerekanye kugirango zirinde ubusugire bw’ igihugu cy’ U Rwanda. Iyo ndahiro barahiriye niyo itemba mu maraso y’ ingabo za FDLR –FOCA, niyo ituma impunzi zirenga 250,000 muri Congo ziyigiramo icyizere, mu gihe abanzi n’ abashinyaguzi mu gihugu no hanze y’ igihugu (Opposition) bakomeje kwemeza ngo “Impunzi FDLR Izifasheho Ingwate”.
RPF n’ inshuti zayo  ntibahwemye kongera ubushobozi n’ ubugome bukabije mu gushaka gukuraho FDLR no kurandura imizi yayo ku isi hose. Ubu President wa FDLR BwanaMurwanashyaka ArafunzeSecretaire Callixte nawe yamaze igihe mu mu nyururu, Musoni,…Commander wa FDLR-FOCA afite ikiguzi ku mutwe we cya $5,000,000,president w’ agateganyo Gen Byiringiro n’abandi ba coloneli bayoboye Abacunguzi, babuze ibirego babapakiraho, bahitamo kubakomanyiriza mu buryo ngo batemerewe kugenda, n’ imitungo hanze bafite (Uretse ko ntayo) ngo nayo igafatirirwa. Ibyo byakorewe n’ abandi bayobozi benshi muri FDLR mu rwego rwo kuyisenya.
Hejuru y’ ibyo byose RPF yagerageje kugura abayobozi ba FDLR, ndetse harimo n’ uwahoze ari President wayo Gen Rwarakabije ubu uyoboye gereza z’ U Rwanda. RPF n’ inshuti zayo bibwiraga ko mu kugura abantu nka Rwarakabije, abagize urugaga rwa FDLR-FOCA benshi bazamukurikira, abandi ubwoba bukabataha bagahunga. Ariko siko byagenze kuberako tuzi twese ko abakurikiye Rwakabije ari mbarwa, nabo bashutswe. Abasirikari bandi nka Gen Mahoro, Gen Jérome Nendahimana, Col Murenzi, LT Col Jean Marie Bizumuremyi, etc, nabo baratashye bibona bonyine, ubwo abo bayoboraga banze kubakurikira mu kwigemurira RPF.
Ishyaka rya FDLR ibibazo rihura nabyo ni byinshi, ariko ndagirango mbonereho umwanya wo kubwira abarikunda ko utarwanywa na RPF, ugenda yidegembya wese avuga ko arwanira rubanda akaba adashyirwa mu majwi na RPF, adahohotetwa na RPF, abayoboke be birirwa baririmba ngo bemewe n’amategeko, abo bose nuko ntacyo bakora kibangamiye RPF. Yabaziza iki?
Muri iyi minsi rero FDLR yarongeye isurwa n’ abanzi bashya. Abanzi baje bibwira ko bazongera kudobya no kuzambaguza rubanda bitwaje ibinyoma n’ inda ndede. Nkuko byagenze muri 1990’s Inkotanyi zimaze gutsindwa, zasubiye inyuma zitangira kwegera no kugura abagambanyi mu gisirikari nka Gen Rusatira, Gen Gatsinzi.., abanyapolitiki muri opposition nka Pasteur Bizimungu, Twagiramungu Faustin, Gasana Anastase, Rucagu Boniface, Aloys Nsekarije, Seth Sendashonga, Alexis Kanyarengwe etc.
Muri 2014 muri opposition hatangiye kuza amatwara mashya yo kurwanya FDLR, aho kurwanya RPF. Abanyapolitiki bakomeza gushaka kwigura kuri ba mpatsibihugu, basebya, bakora campaign yo kwanduza FDLR, aho bakomeje kwemeza ko “FDLR iyobowe n’ Abicanyi”, bogeza amakuru ko ‘FDLR ifashe bugwate Impunzi”,..n’ andi magambo mabisha mwese mumaze iminzi mubona ku mbuga. Aho UN imariye kuvuga ko FDLR igomba kuzaraswaho muri Mutarama 2015, ngo nidashyira intwaro hasi, ubu hari amashyaka yo muri opposition yatangiye gutunga agatoki abayobozi ba FDLR ngo “Bagiye Kwicisha Impunzi”. Amashyaka asigaye yirirwa ata igihe abeshya ngo agiye kuvugira impunzi kuko FDLR igiye kuzicisha. Bakibagirwa ko abagize FDLR bavuka muri izo mpunzi, Ari ba se w’ izo mpunzi, ari basaza na bashiki b’ izo mpunzi. Ubwo se bashaka kwicisha imiryango yabo?
Ese Abo banyamashyaka bagamije iki?
FDLR imaze imyaka hafi 20, mu kazi kayo, ak’ ibanze harimo kurinda, Kurwanira, no kuvuganira impunzi, nubwo ntako umwanzi atagize ngo abarimbure. Aho abo banyapoliki bari icyo gihe, harazwi, bamwe bari mu Rwanda mu mahugurwa y’ ingando, no kugabagabana ubutegetsi. Nyuma baza guhunga ubwo RPF yarimaze kubereka isura yayo nyayo.
Mu mugambi wo gukora icyo ba mpatsibihugu bashaka, Abanyapolitiki nta soni n’ ikimwaro bibatera mu gucuruza ubumenyi bwabo mu kugambana. Mu byo abazungu nka « Enough Project » bemeza ko byahashya FDLR, bavuze ko ibya gisirikari bizagora cyane, ko ariko gusenya FDLR bishoboka “Taking a military approach to ending the FDLR presents a significant set of issues, most notably the fact that the FDLR embeds itself in local communities and refugee populations, creating a legitimate risk that counter-FDLR operations will cause civilian casualties. This risk can be mitigated if operations using special forces target the FDLR leadership”(Ref: http://www.enoughproject.org/blogs/new-report-how-dismantle-deadly-militia)
Ibi ntibivuga ko bagiye kureka FDLR igakora akazi kayo mu mahoro, ahubwo bivuga ko bagiye gukora plan B, niyanga bakore C…Undi muzungu ufite umushinga wo gusenya FDLR mu rwego rwa strategy ni uwita Jason Stearns, nawe yerekana uko abona FDLR yashobora gusenywa,
(Ref “https://s3.amazonaws.com/ssrc-cdn1/crmuploads/new_publication_3/%7BCD664AA5-24B4-E311-93FD-005056AB3675%7D.pdf”), hari aho Jason agira ati: ” The greatest challenge will be calibrating peaceful and military options. Past offensives against the FDLR have caused humanitarian disasters; renewed operations must take this into account, and diplomats should privilege peaceful avenues. This includes allowing FDLR commanders not accused of war crimes to find exile in countries outside of Rwanda, bolstering demobilization efforts, and sanctioning individuals––especially Congolese officials––guilty of colluding with the FDLR.”
Bivuga ko « ari ngombwa kumenya gukoresha byombi ingufu za gisirikari n’ inzira z’ amahoro. Cyera ingufu za gisirikari zatumye havuka ibibazo byinshi mu karere, kubera iyo mpamvu diplomacy ikaba igomba gushyirwa imbere. Harimo kwemerera aba Commanders ba FDLR bataregwa ibyaha kubona ubuhungiro mu mahanga, bityo bikoroha gusesa FDLR, no gukomanyiriza abasigaye, cyane cyane abanyekongo bashobora kuba abafatanya na FDLR”.
Banyarwanda mumenye ko ibi byose bitangira kwandikwa ari uko byatangiye gushyirwa mu bikorwa. “Nkuko Byagenze muri za 1990’s, nta gushidikanya ko hazakoreshwa abanyapolitiki muri opposition, gushaka gucengera FDLR, kugira ngo bayimunge, bayiteshe umurongo bitwaje ko bavugana n’ amahanga. Abo banyapolitiki bazagerageza kubikora, bakoresheje ibibazo karande muri politiki y’ u Rwanda “Uturere” nubwo ibyo bintu byasaga nibyari biri kwibagirana mu banyarwanda.
Abo banyapolitiki bazagerageza gushaka undi Gatsinzi cyangwa Rusatira muri FDLR, kugirango barebe ko bateza ibice (Divisions) muri FDLR, bizatuma bamwe bemera imigambi mibisha ya RPF na ba Mpatsibihugu, bakaba bakwemera ndetse no kwicisha abo bamaranye imyaka bafatanyije urugamba. Ariko ibi ntabwo byoroshye, kuko muri FDLR berekanye ko kugurisha roho zabo ku bazungu n’ abagambanyi bitari mu muco wabo.
Ku banyapolitiki bamwe (Si Bose) byo siko bimeze. Nta kabuza ko batari muri ibyo bikorwa. Kuko hari abagize politiki yo kwicisha abanyarwanda akazi kabatunze, kabaha amafaranga yo kwirirwa bagendagenda ku isi ngo bari muri politiki. Muzababwirwa ko nta yindi soko y’ ubuzima “Source of Income” bafite uretse politiki. Ese mujya mwibaza muti bahembwa bate ko twese tuzi uko udushyaka twabo tungana!?
Ku bakunzi n’ abacira akanzu FDLR, iterabwoba rya RPF na ba mpatsibihugu tumaze kurimenyera. Iri terabwoba rijyanye n’ ubugambanyi biturutse mu bagombaga kuba bakorana na FDLR, naryo si ibishyashya nkuko twabibonye huruguru na ba Rusatira, Rucagu… Mumenye umwanzi uwo ari we, n’ inshuti izo arizo. Kuba FDLR itotezwa na RPF n’ inshuti zabo BIGOMBA KUDUHA ISHEMA, KUKO BIVUGA KO TURI MU NZIRA NYAYO.Abababwira ngo ntitwemewe n’ amategeko, nibyo kuko iyo tuba twemewe tuba natwe twirirwa twambaye amakoti, dusinyira amafaranga y’ imishinga nka RPF, cyangwa tuvuga za Diplome dufite n’ amategeko y’ isi tugenderaho nk’ abanyamashyaka bamwe mu Burayi.
FDLR ni “Freedom Fighters”. Igendera ku burenganzira bw’ umuntu avukana “Unalienable Rights – From God” mbere y’ uko ifungura ibitabo by’ amategeko ibyo ari byo byose. Ibyo FDLR iharanira ntabwo bihabwa uburenganzira, « permit » cyangwa « License ». Ntabwo byemewe n’ amategeko ya muntu wigize Imana. Mureke abo bandi birirwa bajya gusaba uburenganzira ngo bwo kwibohora no kubohora u Rwanda, ariko mubamenye. Mumenye ko mu byo bajyana muri ibyo bikorwa byabo harimo gutangaho ibitambo ubuzima bwanyu n’ ubw’ abana banyu. Viva FDLR 4EVER
 
Jean Paul Romeo Rugero

Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355