Pageviews all the time

ARIKO JYEWE HARI IBINTU BYANYOBEYE: “PAUL KAGAME WATWICIYE ABEPISIKOPI, IBISONGA, ABAFURERE, ABABIKIRA N'ABASASERIDOTI I GAKURAZO TALIKI 05 KAMENA 1994 AKADUSENYERA KILIZIYA YARANGIZA AGASHYIRAHO LETA Y'AGATSIKO K'ABICANYI N'AMABANDI MU RWANDA; ATINYUKA KOHEREZA AMBASADERI I VATIKANI WO KUJYA GUKORAYO IKI?”/ UDAHEMUKA Eric

Ikibi kizakomeza kuganza ku isi kugeza ryari? Nyirubutungane Papa Faransisiko I amaze kwakira i Vatikani ambasaderi w'ingoma y'abicanyi i Kigali yahekuye Kiliziya y'u Rwanda


Ikinyamakuru THE NEWTIMES cya FPR na KAGAME gikorera i Kigali cyasohoye inkuru mu rurimi rw'icyongereza ivuga ko Perezida Kagame yagennye NGARAMBE Faransisiko Saveri kumubera ambasaderi i Vatikani kwa Papa.

Kubera ibyaha KAGAME yakoreye Kiliziya y'u Rwanda kandi nkaba ntawabimpakanya, mbabazwa bikomeye n'uko hashize imyaka 24 atarabiryozwa ahubwo ubu akaba akomeje kujijisha isi yohereza ngo ingirwa ambasaderi i Vatikani. Ibi nibyo bikomeza kumbabaza cyane bikanantera ishyaka ryo kurengera no kuvugira Kiliziya Gatulika y'u Rwanda kuko ku giti cyanjye mbona abategetsi bayo bameze nk'abadahari.

Bishoboka bite ko umwicanyi ruharwa nka Kagame agira ambasaderi i Vaticani koko?

Iyo uvuze VATIKANI uba werekanye icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatulika. Kiliziya ni INSTITUTION(urwego rw'ubuyobozi) ruciye ukubiri cyane n'ubwicanyi, iterabwoba, ubuhakanyi bw'iyobokamana. Ubu hashize imyaka 20 Kagame atanze itegeko ritakutse ryahitanye abacu bayoboraga Kiliziya mu Rwanda i Gakurazo kandi siho gusa kuko yishe n'abandi bapadiri batabarika za Byumba, Kibungo, Ruhengeri n'ahandi.

Mu by'ukuri kuba Kagame atinyuka gushyiraho ambasaderi uhagarariye FPR i Vatikani kuri njye mbona ari amahano akwiye kunywerwa isubyo kuko FPR nk'ikizira idakwiye rwose na rimwe guhagarara ahera ku buyobozi bukuru bwa Kiliziya ya Yezu itarangwaho igicumuro.

Vatikani ishobora kuba ariyo yahinduye Paul Kagame cira aha nikubite!

Kuva mu 1995, nyuma y'amarorerwa Kagame yakoreye Kiliziya Gatulika y'u Rwanda, Vatikani ntiyigeze ituza kohereza i Kigali mu nyubako zayo ziri mu Rugunga abayihagarariye mu Rwanda. Uhereye kuri Musenyeri Anselimo Guido Pecoralli(uyu ni nawe wayoboye umuhango wo kwimika MBONYINTEGE i Kabgayi), hagataho Musenyeri Ivo Scapollo wasimbuwe vuba aha ngaha na Musenyeri Luciano Russo bose bari i Kigali nta nkomyi.

Njya nkunda kuvuga ko Vatikani ishobora kuba irangwa no gutsimbarara ku byo hambere na ntiteranya kuko ubundi nk'uko mbitekereza, Vatikani ntiyagombaga kongera kohereza abayihagararira i Kigali, Kagame ataratwarwa mu rukiko ngo asobanure impamvu yatwiciye ABEPISIKOPI ngo bityo anabiryozwe hamwe n'amashumi ye yategetse kubicira i Gakurazo.

Mu isesengura ryanjye ntekereza ko kuba Kagame yarabonye Vatikani ikomeza kurunda i Kigali abayihagarariye kandi ntacyo bamubaza, bishobora kuba aribyo byatumye ashyekerwa kugera n'aho atinyuka kohereza umuhagarariye i Vatikani kugira ngo akomeze kuyobya uburari arindagiza isi n'abanyagatulika bo mu Rwanda.

Ambasaderi NGARAMBE agomba kumenya ko namutanze i Vatikani kandi nzakomeza guharanira ko Kiliziya y'u Rwanda ihabwa ubutabera

Kuva mu 1994 ntako ntagize ngo Kiliziya y'u Rwanda ihabwe ubutabera ku basenyeri bacu bishwe na Kagame. Dore hashize imyaka 20 ijwi ryanjye rikivugira mu bikombe kure ntiryumvikane nkaba nshimira n'abandi bagerageza kumvikanisha iki kibazo cyacu.

Uko byagenze i Gakurazo nta gushidikanya ko byagejejwe Vatikani mu nyandiko kandi zisinywe mu nyandiko z'umwimerere zanditswe n'ababihagazeho. Nzakomeza guharanira ko tuzahabwa ubutabera ku bacu biciwe i Gakurazo kugeza igihe nzaviramo umwuka kandi nta kizankoma imbere na kimwe.

Ubundi uretse ibyo FPR birirwa babeshya abanyarwanda ngo babone uko bakomeza kubanyunyuza; uwakwiciye aba ari inzigo. Rero ntibikwiye ko Kiliziya y'i Vatikanio ikomeza kuyoborana n'inzigo yayihekuye. Vatikani ikwiye gusubiza ubwenge ku gihe igacyura ambasaderi wayo mu Rugunga biryo ikabona n'uko yirukana abahagarariye ingoma y'abicanyi kugeza igihe abagize uruhare bose mu iyicwa ry'abasenyeri bazabiryozwa kandi nizeye ko bizashoboka kuko nta wakekaga ko RWANDA'S UNTOLD STORY yashoboka none ubu Kagame na Mushikiwabo bakaba bamaze guhahamurwa nayo.

N'ibindi bikaze cyane kandi biteye ubwoba imbere birabategereje nibatuze barebe ingaruka y'icyaha. Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney n'izindi ntore za Kiliziya twakundaga mwarimburiwe na Kagame i Gakurazo, mukomeze muduhakirwe ku mubyeyi Bikira Mariya!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355