Pageviews all the time

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru BOSENIBAMWE Aime afite umurengwe ukabije kugeza n'aho umunigo wa FPR abanyarwanda bariho yiteguye kubangamira abashaka kuwubakuraho abita abanzi batesha rubanda kunywa ikivuguto cya FPR!/ UDAHEMUKA Eric


Guverineri Bosenibamwe wambaye ishati y'umweru n'ikibuye yikoreye
inyuma ye hari umusoda utwaye akabuye ku rutugu uriho anaseka

Mu gitabo cyitwa OPIUM DES INTELLECTUELS cyanditswe n'umuhanga mu birebana na politiki witwa BLAISE PASCAL asobanuramo ukuntu ubutegetsi buryoha byabuze urugero ku buryo umuntu utari umunyapolitiki adashobora kubyiyumvisha. Bwana Blaise PASCAL avuga ko ibyubahiro bihabwa abanyapolitiki n'amafaranga ageretseho rimwe na rimwe bibahindura IBIGORYI bagatinyuka no kuvuga ntacyo bikanga ibyo batari bakwiye kuvuga ubagize abaturage basanzwe(guhebera uruzaza)!

Abamotsi ba FPR na Kagame bameze nk'imbeba yaguye mu kimuri bayitsindamo!

Blaise PASCAL avuga muri icyo gitabo ko umunyapolitiki waryohewe nayo amugereranya n'imbeba yaguye mu kimuri. Imbeba mwese murayizi kandi ndatekereza ko nta munyarwanda utarayibona. Ikimuri ni AMAVUTA Y'INKA aboneka nyuma yo gucunda amata mu gisabo hanyuma bakayabuganiza mu ICWENDE. Aya mavuta iyo akimara gukurwa mu mata(amacunda) aba asa n'umweru ariko uko agenda akura amara iminsi mu icwende agenda ahindura ibara asa n'umuhondo kandi agahumura cyane ku buryo ayo ku mutwe w'indosho akoza inkono nini y'ibiryo.

Amavuta ameze uko maze kuyasobanura hejuru aha, iyo imbeba igize amahirwe ikayageraho kubera ukuntu aba aryoshye, ahumura, afite isuku,... ntishobora kuyavaho ishirwa ari uko bayitsinzemo.Nyamara muri icyo gitabo OPIUM DES INTELLECTUELS, Bwana Blaise PASCAL avuga ko n'ubwo muri politiki habamo ibyubahiro urufaya, burya ngo abanyapolitiki bararushye kandi baragowe kuko nta burenganzira nk'ubw'umuturage mwene ngofero usanzwe bagira.

Nta mwanzi w'igihugu ubaho habaho kutumva ibintu kimwe n'itsinda(agatsiko) rirangaje imbere igihugu

Nkiga muri Kaminuza hari umugabo wanyigishije isomo ryitwa PHILOSOPHIE MORALE. Uwo mugabo ndumva no kumuvuga mu izina nta kosa ririmo yitwa Musenyeri RUTAGANDA Alphonse umututsi ukomoka ku Mugina wa Jenda na Kabugondo wabaye igisonga cya Musenyeri MUTABAZI Anastase i Kabgayi ubu ayobora SNEC(Secrétariat National de l'enseignement Catholique).

Ubwo isomo ryari ririmbanije, sinzi umunyeshuri mugenzi wanjye wabajije ikibazo kirebana no kumenya niba koko hari umuntu ushobora gutinyuka kwanga igihugu cyamubyaye. Kubera ukuntu abapadiri baba baratojwe kudahubuka mu kuvuga, Musenyeri RUTAGANDA Alphonse yaramusubije ati:"Wari wabona umuntu utema insina zose, agatema amashyamba yose akabaho; ngaho genda uteme insina zose ubuze abaturage kunywa urwagwa n'umutobe urebe ko udapfa".

Icyo yashakaga kutwereka ni uko buri wese urwana muri politiki aba afite inyungu yimirije imbere kandi ko igihugu gihoraho ikirushijeho bikaba ko igisiga cy'urwara rurerure cyimena inda. Rero nta wanga igihugu cye ari nayo mpamvu muri SHIKAMA dusaba abanyapolitiki bo mu Rwanda kureba uko twajya dukoresha irindi jambo.

Bosenibamwe aracyabona FPR nk'umubyeyi uzi kubuganiza amata agaha abana ikivuguto!

Mu ruzinduko aherutse kugirira mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, hari ku italiki 24 Ugushyingo 2014, guverineri utwara Amajyaruguru yabwiye abaturage batuye uwo murenge ko bagomba kwirinda umurengwe wabatera kumvira umwanzi kuko wabakura mu kanwa ikivuguto. Yabasabye kwima amatwi ibihuha bikwirakwizwa nabanzi bigihugu babizeza ibitangaza bidashoboka, ahubwo bagakomeza kubumbatira amahoro niterambere u Rwanda rugezeho aho kwikura amata ku munwa.

Nkimara kumva imvugo y'uyu mutegetsi numvise ntabyihanganira kubona koko hari abantu mu Rwanda nka Bosenibamwe bagifata FPR nk'umubyeyi ukubakubira hamwe urubyaro rwe akaruha ikivuguto mu gihe ahubwo ubu abanyarwanda birirwa bakarara bapfukamye bambaza Imana ngo ibakize FPR.

Guverineri wIntara yAmajyaruguru Bosenibamwe Aime yahanuye abaturage akoresha imvugo zikomeye, abasaba kwitondera
uruvangitirane rwamakuru
yibihuha bipfumurira ku mupaka baturiye, byoherejwe numwanzi nabarwanya Leta yu Rwanda, bababeshya ko bagiye guhirika ubutegetsi bakabagororera imyanya ikomeye mu buyobozi.

Bwana Bosenibamwe yanagize guhubuka cyane mu mvugo ye aho yemeje ko igihugu cya UGANDA ari indiri y'abahungabanya umutekano w'u Rwanda aho yagize ati:"...bakaba baboshya mukajya mu bikorwa bitari byiza muri Uganda mukaba mwahura nabo bagizi ba nabi bakaboshya bakabatesha ikivuguto cyacu turiho tunywa ku munsi wa none.

Nawe yunze ikirenge mu cya Kagame yita abanyarwanda ibigarasha

Bosenibamwe, wari wicaye ku murongo wa 6 w'intebe mu mushyikirano wa 2010 ubwo Kagame yitaga KAYUMBA, RUDASINGWA na KAREGEYA(+) ibigarasha, nawe yunze ikirenge mu cye niko kubwira abatute i Kaniga ati:"Biriya BIGARASHA byirirwa bisakuza hirya no hino bigerageza kubaka za network : amahuriro (...) nta mbaraga bifite na mba! Mukomere ku butwari bwanyu, mwirinde kuba abanyamurengwe, mwirinde gutega amatwi ibyo bigarasha mubifate nkimiyugira".

Bosenibamwe akwiye kwibuka ko atandukanye cyane na Paul KAGAME

Ahari birumvikana ko nka guverineri w'intara ategekwa kumvira no kubaha shebuja ariko kugera aho agereranya ingoma ya FPR n'ikivuguto byanyeretse ko uyu mugoronomu afite umurengwe ukabije kuba mwinshi mu gihe igihugu gifite ibibazo urudaca. Icya kabiri ni uko atari akwiye kwita abanyarwanda ibigarasha ngo ashimishe Kagame anamusubira mu ijwi kuko na Dr HABUMUREMYI Petero Damiyani wakoze filimu ya NDI UMUNYARWANDA ashimagiza Kagame akagambanira ABAHUTU bene wacu ubu yirukanwe mu gihe adakeka.

Icyo nsorezaho ni uko Bosenibamwe agomba kumenya ko atandukanye na Kagame bityo adakwiye kwisanisha nawe kuko nta kizima yamwigiraho. Kagame ni umwicanyi ruharwa watumazeho abantu mu gihe Bosenibamwe nta maraso y'inzirakarengane z'abanyarwanda yakarabye akaba ari umuturage usanzwe; bityo nkaba mbona ashaka kuzamuherekeza mu rukiko umunsi igihuru kizabyara igihunyira nyamara bitari ngombwa.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com


Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355